Pageviews all the time

Itangazo : Shikama irakomeza kuyobora abatarasomye Amatangazo yahise yerekeranye n'urubuga rushya kuko twabonye ko hari abakiyobagurika!/Nkusi Yozefu


Mu minsi ishize twahitishije inyandiko 2 zitandukanye zibamenyesha uko urubuga rushya ruzakora. Turashimira bariya bose basomye ayo matangazo bakaba bagendera kuri gahunda nshya; ariko hari n'abandi batitaye mu gusoma ibyo twanditse ubu bakiyobagurika, bakabaza impamvu ngo nta nyandiko nshya tugicisha kuri Shikama! Abandi nabo bagiye ku rubuga rushya, bigira mu gisata cy'Incyongereza bakatubwira nabo ko nta nyandiko nshya dushyira ku rubuga.! Turamenyesha bariya bose ibi bikurikira:


1. Nta nyandiko nshya izongera guca kuri www.shikamaye.blogspot.no, hazajya hacaho gusa inyandiko zo mu bubiko nkuko twabibatangarije kenshi.
2. Urubuga rushya rwa shikama rufite ibisata 3: ikinyarwanda, icyongereza n'igifransa. Kugirango ugere muri buri gisata, hari aderesi(URL) yihariye ukoresha:

  •  Icyongereza: www.shikamaye.net
  • Ikinyarwanda: www.ki.shikamaye.net
  • Igifransa       : www.fr.shikamaye.net
Icyitonderwa: 
  • Mwagiye musaba kenshi aho mushyira komanteri zanyu, ubu harahari, mukaba mwashyira kuri komanteri n'amafoto, tukaba turiho twiga n'uko mwazajya mushyira ho na videwo.
  • Kugirango urebe amafoto aba yashyizwe muri komanteri ukanda ahanditse VIEW ifoto igahita iza uko ireshya
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355