Pageviews all the time

IBYO LONI IZI KURI MANEKO MUKURU W'U RWANDA/Judi Rever "Hari igihe cya saa kumi n'imwe n'igice za nimugoroba muri Kanama 1994, nagiye i Kami, nsanga umusoda ariho ataha yinubiraga ko yari amaze amasaha cumi n'imwe yica Abahutu ubutaruhuka. Yavuze ko kandi Afandi Karenzi Karake yamubwiye kurangiza akazi uwo munsi, yarambwiye ati ndarambiwe sinshoboye kandi abahutu bo kwica baracyari benshi. ----Hari abahutu benshi bariho basamba amaboko yabo aboheye ku mugongo, nabwiwe ko abasoda ba FPR/APR/RDF bariho bashaka amasuka yo kubahamba babona. Karenzi Karake yarahaciye nimugoroba areba uko ibyo bintu bimeze asubira ku biro bya DMI ku Kabindi yishimye."/Umusirikare w'umututsi mukuru wa FPR/APR/RDF mu buhamya yahaye urukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha

Karenzi Karake
Umunyamakuru wo muri Canada  Judi Rever  wihaye umukoro wo gushaka ko ukuri ku byabaye mu Rwanda kumenyekana, nta nyungu yindi agamije nka Andrew Mwenda wo muri Uganda cyangwa Francois Sudan wa Jeune Afrique ikorera mu Bufransa bahembwa agashendeburo k'amadolari buri kwezi kugirango basige amavuta ubwicanyi n'ikinyoma bya FPR/APR/RDF. Judi Rever yakoze ubushakashatsi bwinshi kuri jenoside yo mu Rwanda, ndetse hari n'inyandiko zimwe yagejeje muri LONI umuntu atahinyura uburemere bwazo none n'ejo hazaza. Bikaba bivugwa ko kuba  Ikinywamaraso KAZURA kitarashoboye kongezwa indi manda yo kuyobora ingabo za LONI muri Mali byaba byaraturutse ku gitutu uyu mugore yashyize kuri LONI, ariko umunyamabanga mukuru wa LONI bwana Ki Moon yarabihakanye.


Uyu muvandimwe w'umunyekanada uzi ko amaraso yose asa kandi umuntu ari nk'undi, yaracengeye ashobora kugera ku cyegeranyo cya LONI ku bwicanyi bwakozwe mu Rwanda na FPR/APR/RDF mbere na nyuma ya jenoside yo muri 1994 n'indi yakorewe muri RDCongo  kuva muri 1996 ngo igomba kwemezwa n'inkiko. Iki cyegeranyo cyashyikirijwe umushinjacyaha mukuru Aboubacar Djallon wo mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania kikaza kugwa mu maboko y'uyu munyamakuru kirimo ubwicanyi ndengakamere bwakozwe na FPR/APR/RDF ku buryo umuntu yabwira Metere Evode agahindura inyito  ntavuge ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe n'amabandi yitwaje intwaro, ahubwo akavuga ko na LONI ari uko! Yaba isi yayoborwaga n'ukuri n'ubutabera, nta muntu n'umwe uvugwa muri iki cyegeranyo wakongeye gusubira muri sosiyete y'abantu bazima; yari akwiriye kujya kubana n'ibinywamaraso( Vampires). Nyamara si uko bimeze, Kagame Pawulo ni perezida w'u Rwanda, Jenerali Kazura yayoboye ingabo za Loni muri Mali, naho jenerali Kabandana Inonsenti ahagarariye igisoda cy'abicanyi muri USA.

Dore bimwe mubyo umunyamakuru Judi Rever  yasanze muri iki cyegeranyo bikaba biri mu nyandiko ye yise:IBYO LONI IZI KURI MANEKO MUKURU W'u RWANDA(What the United Nations Knows about Rwanda’s Powerful Spy Chief):
Abasirikare bakuru bahoze muri APR/RDF bagiye gutanga ubuhamya Arusha, bavuga ko Karenzi Karake ari umusirikare umenya gukama umunyantege nke, umugabo udahusha iyo yapanze kwica umwanzi, aba basirikare bakuru bongeyeho ko ngo Karenzi Karake yabaye inshuti y'akadasoka ( somambike mu kirundi) ya Pawulo kagame kuko ngo yari azi icyo yifuza nyuma ya jenoside ya 1994(ndlr: kurimbura abahutu).

Aba basirikare bakuru bavuze ko ngo FPR/APR/RDF ikimara gufata Kigali, Karenzi Karake abifashijwemo na jenerali Nyamvumba bafashe abasore bose b'Abahutu bari muri APR bajya kubicira mu Mutara mu cyanya cy'Akagera. Imirambo ngo yaratwikwaga bagahamba ivu. Iki cyegeranyo kandi cyemeza ko ngo hari ibigo bya gisirakare bya APR/RDF byubatse hejuru y'aho batabye abahutu! Dore amazina y'ahantu hazwi cyane APR/RDF yiciraga Abahutu , Shikama irabamenyesha ko mu cyegeranyo USA imaze gusohora muri uyu mwaka cyerekeranye n'Uburenganzira bwa muntu, henshi muri aha hantu havugwa kuri paje yacyo ya 8:
Gabiro, Kami, Masaka, Giti, Nyamirambo, Kidaho, Butaro, Kirambo, Ruhengeri city, Kinihira, Nyungwe Forest, Kabutare, Butare Aboretum, Save, Gikomero, Ndera, Runda, Musambira City, Rambura, Muhura-Buyumba City

 DMI yayobowe na jenerali Kayumba Nyamwasa na Karenzi Karake yita Inzobere zayo abantu batozwa uburyo bunyuranye bwo kwica : kwica hakoreshejwe amarozi bashyira mu mazi, gukoresha umugozi, udufuni, ishashi ya pulasitike, urushinge bashyiramo amvutua bakayatungereza mu gutwi k'uwo bica.Dore ibyo umusirikare mukuru w'umututsi yasanze bikorwa n'Inzobere za Karenzi Karake i Kami: 

"Hari igihe cya saa kumi n'imwe n'igice za nimugoroba muri Kanama 1994, nagiye i Kami, nsanga umusoda ariho ataha yinubiraga ko yari amaze amasaha cumi n'imwe yica Abahutu ubutaruhuka. Yavuze ko kandi Afandi Karenzi Karake yamubwiye kurangiza akazi uwo munsi, yarambwiye ati ndarambiwe sinshoboye kandi abahutu bo kwica baracyari benshi. ----Hari abahutu benshi bariho basamba amaboko yabo aboheye ku mugongo, nabwiwe ko abasoda ba FPR/APR/RDF bariho bashaka amasuka yo kubahamba babona. Karenzi Karake yarahaciye nimugoroba areba uko ibyo bintu bimeze asubira ku biro bya DMI ku Kabindi yishimye.

Gutsemba Abahutu byari mu mugambi wa FPR/APR/RDF
Bamwe mu basirikare bagiye gutanga ubuhamya Arusha bemeza ko Ikinywamaraso Karenzi Karake cyanga Abahutu urunuka bigatuma cyarumvaga ko bagomba gutsembwa, ariko hari  n'abandi bavuga ko atari byo kuko ngo Karenzi Karake ngo yigeze gukunda umukobwa w'umuhutukazi ariko kubera ko umusirikare mukuru wa APR/RDF arongoye umuhutukazi byafatwa nk'icyaha gikomeye ngo ahita amureka, ariko ngo biramubabaza ( Ndlr: ibye byabaye nk'ibya Rugayi rwa Buzi na  Bwiza bwa Mashira budashira irora n'irongorwa). Aba bakomeje bavuga ko ahubwo Karenzi Karake yakoraga ibintu byari muri gahunda ya FPR/APR /RDF yo gutsemba Abahutu, iyi gahunda kandi ngo ikaba yari yarateguwe kera.

Jenerali Karenzi Karake yetegetse Gurupe Mobile ya APR/RDF yoherejwe muri RDCongo 1996, kwicaImpunzi yose yitwa UMUHUTU

Uyu musirikare mukuru avuga ko igihe impunzi zatwikirwaga mu nkambi muri 1996 mu burasirazuba bwa RDcongo, zimwe zahunze zigana mu Rwanda, zagera ku mupaka w'u Rwanda abago bagashyirwa ku ruhande APR/RDF ikajya kubicira no kubatwikira muri Nyungwe no mu Mutara. Aba bakomeza bavuga ko ikinywamaraso Karenzi Karake cyababwiye ko bica n'iyonka, bafa kuba bitwa abahutu gusa. Dore uko bavuga ubwicanyi ndengakamere bakoreye impunzi z'Abahutu munri RDcongo: " Twahagaze i Kasindi( muri Zaire), turahakoropa. Twasanze impunzi mu mashyamba, zari zishonje nta biryo n'amazi zifite, inyinshi zirwaye, zose twahise tuzitsemba nta n'imwe yarokotse.Impunzi zose twishe zari abasivile nta basoda barimo; zose twazitsembeye mu mashyamba izagerageje guhungira mu mijyi nazo twazisanzeyo tuzitsemberayo.Twari twahawe amabwiriza yo kutagira n'umwe dusiga. Twageze i Kisangani muri 1997 tumaze kwica impunzi z'Abahutu zirenga ibihumbi icumi(10,000).

Abatarashoboraga kwica nkuko Kagame na Karake babitegetse barahanwaga.
Aba basirikare bavuga ko APR/RDF imaze kumva ko LONI igiye gukora iperereza ku bwicanyi bwayo muri RDCongo, ngo basubiye inyuma bajya gushaka imirambo bakayishyira mu modoka bakajya kuyitwika ngo bahishe ibimenyetso. Bakomeza bavuga ko bahekaga imirambo yashwanyaguritse bayijyana mu modoka, udaterura vuba cyangwa ashatse kwerekana ubushake buke, yakubitwaga inkoni mu bitugu agakomeza.

Kamenyero ngo yenze nyina: barishe bica n'abazungu bibeshya ko bazahera nk'abahutu
FPR/APR/RDF ngo nyuma ya 1996, habaye ibitero yitaga ngo ni iby'Abacengezi. yagiye mu Ruhengeri yica inzu ku yindi, Umupadiri Pinards wakomokaga  muri Canada yagiye yamagana  mu misa ze ubu bwicanyi bwa FPR/APR/RDF. Hari abantu bagera kuri 20 FPR/APR/RDF yari yarajugunye mu musarane aho; bamaze kubona ko uyu muzungu azabavamo ngo baraje baramwica, bohereje umusoda amurasa mu mugongo ariho atanga penetensiya, uwashakaga gukizwa ibyaha abisubirana mu rugo gutyo. FPR/APR/RDF  ngo yahise ikambika aho kugeza bamaze gutaburura ba bantu bose bakabatwika.Umupadiri wabafashije muri iki gikorwa, nawe LONI ivuga ko bahise bamwica. Hari n'abaganga b'Isi bakomokaga muri Esipanye nabo biciwe mu Ruhengeri Kagame na Karake bakeka ko ubwo ari bwo buryo bwo gusibanganya ibimenyeteso; aba nibo Karenzi Karake ariho aryozwa. Hari n'undi muzungu wo muri Canada witwa SIMARD wiciwe i Butare bamwicishije inyundo kubera ko yari afite amajwi yafashe yashakaga gushyikiriza LONI.

Abantu barifuza ko Karenzi Karake yavamo Kagame 
Judi Rever yemeza ko igihe Ikinywamaraso Karenzi Karake kizaba gishyikirijwe Esipanye Agatsiko k'abicanyi ka Kagame Pawulo kazahita kambikwa ubusa. Abasirikare bakuru bahoze muri APR/RDF nabo bifuza ko Ikinywamraso Karenzi cyaba intyoza (smart) kikihimura kuri Pawulo Kagame nawe wagiye akizera ariko akajya anacyandarika.

Abashaka gusoma inyandiko ya Judi Rever mwayisanga hano

NKUSI Yozefu
Shhikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355