Pageviews all the time

Imwe mu mirimo itanga amafaranga atubutse kuri Enterineti/Nkusi Yozefu

ClixSense
Ubu kubona akazi ni ikibazo; ibi bikaba bitari mu Rwanda gusa kuko hano i Buraya ho wagirango niho byatangiriye! Muri Amerika na Aziya, ubucuruzi bwinshi ubu burakorerwa kuri Enterineti: ushobora gucuruza imyenda, amayoga,ibihangano wibereye iwawe mu gihe ufite enterineti, abantu bagatumiza ibyo bifuza bakariha ukaboherereza ibyo baguze bikabasanga mu rugo; ubucuruzi buteye gutya ubu burakorwa cyane mu Bushinwa , Amerika ndetse na hano i Buraya.


Uko ubucuruzi buriho bwimuka buva mu maduka bujya kuri Enterineti, niko abafite inganda zikora ibyo bicuruzwa bifuza kumenya neza isoko bakorera ibyo ryifuza ndetse n'abo bahangaye uko bahagaze muri iryo soko. Ni muri urwo rwego ubu kuri enterineti hariho amasosoyete menshi yiyemeje gufasha ziriya nganda n'abandi bikorera ku giti cyabo, gukora amatohoza yerekeye isoko n'abaguzi.

Mu kinyeajana gishize cya 20 aya matohoza, yakorwaga ku mpapuro zoherezwaga mu gasanduka k'iposita ukuzuza ahabigenewe kuri urwo rupapuro abenshi ubu bita FOMU warangiza ukabyohereza nanone mu iposita kuri ya sosiyete ikora amatohoza byayigera ho igatangira gukora gahunda yo kuguhemba. Ubu rero muri iki kinyejana cya Siberi siko bimeze, enterineti ikora kariya kazi kafataga igihe kirenze ukwezi, ikabinyarutsa mu minota itarenga icumi gusa!

Ni muri urwo rwego, SHIKAMA yiyemeje kutabagezaho gusa politike ibayayura ubwonko, ahubwo mu gihe kiri imbere, igiye gushyira ho gahunda yo kubasobanurira ibya SIBERI, uko mwakwirinda ubujura buyikorerwaho, n'uko mwayibyazamo akazi kabyara amafranga.  Tuzabagezaho zimwe muri za sosiyete zikoresha aya matohoza zihita zibahemba mukimara gukora aya matohoza.

Isosiyete tumaze hafi amezi 2 tugenzura imikorere yayo kugirango turebe niba atari abamamyi kuko inyinshi muri zo ari abamamyi, ni CLIXSENSE tukaba tubizeza ko iriho iyi mirimo myinshi kandi ihemba ako kanya ukimara gukora umukoro w'iminota iva kuri 10 kugeza 25. Niyo mpamvu ugomba kuba ufite KONTI ya PayPal kugirango nushaka ko amafranga yawe ajyaho uhite uyashyira ho uyakoreshe icyo ushaka; ubundi buri gihe uba uyabona kuri konti yawe ku rubuga.

Icyitonderwa: 
1. ukimara kugera kuri uru rubuga wirinde kujarajara. Iyandikishe (SIGN UP), nurangiza imikoro izajya igusanga kuri imeli yawe, usibye ko hari n'iyo bashyira mu gasanduka kawe ku rubuga, ni ukuvuga ko ugoba kugasura buri munsi. Ugomba gusubiza udahubutse, kuko ibisubizo utanze ku itohoza rya mbere aribyo bituma babona ko ufite ubushake bwo kubakorera akazi neza, nyuma y'isaha bakakoherereza akandi kenshi, ndetse no mu minota mike.
2. Wirinde amatangazo ahita kuri uru rubuga abantu biyamamariza ku giti cyabo bavuga ko bafite akazi nk'aka ariko bo baca amafranga runaka kwiyandikisha! Kuki wakwiyandikisha ku mafranga hari ibyo ukorera ubuntu ?
3. Nta mashuri ahanitse bigomba, akenshi bakunda kubibaza mu mwirondoro ariko ujye wibuka ko ikibazo ubajijwe ugitangira gishobora kugaruka urangiza ngo barebe ko usubiza watekereje. Niyo mpamvu bavuga ngo umukoro uyu n'uyu ni imonota icumi(10min), ariko wowe witonde nibishaka bibe n'iminota 30(30min).

Ibande aha hakurikira(umuhondo) gusa:

View ads
surveys
offers
tasks
GlixGlid
Advertise
affiliate
Akenshi imirimo ukora iza mu rurimi rwawe, ni ukuvuga ko nk'abari muri France, Belgique n'ibindi bihugu bivuga igifransa bakora iyi mirimo mu gifaransa. Akenshi nk'abari muri France bahabwa ibyerekeye amakampuni yaho, abari muri Australia bagakora mu cyongereza bagahabwa amakampuni ari muri Australia, Amerika, na Canada naho ni uko. Nagerageje kureba uko byifashe muri Afrika ariko ntibyanshobokeye, abari yo nibamara gusoma iyi nyandiko bazanyandikire kuri : mahoriwacu@gmail.com bambwira uko byifashe.

Niba utaragera ku DUSAJYA Kanda aha ugere ku DUSAJYA ubone urubuga ClixSense

Mukande kuri kariya  gakandara (banner) ka CLIXSENCE kari aha hejuru maze mwiyandikishe ku rubuga (SIGN UP)mutangire mukore.  Murasanga hari ababona akayabo ku munsi bava hirya no hino ku isi, murahasanga amazina, ibihugu barimo n'amafranga babona!!!

Akazi keza kandi amadolari n'amaEuro menshi

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355