Pageviews all the time

Nyuma yo kujugunya muri cya gihanya cy'ikigega kitagira indiba kiswe AGACIRO, ubu noneho abanyarwanda barahamagarirwa kujugunya mu kindi cyasamye nk'ingona itegereje isazi cyiswe ISHEMA ryacu/NKUSI Yozefu

Ikigega " ISHEMA RYACU"

Nta baturage bagorewe kuri iyi si ya Rurema nk'Abanyarwanda!
- Ninde utagira uburenganziraa bwo kuvuga icyo atekereza ku isi ? Ni umunyarwanda!
- Ninde ubuzwa kwigaragambya iyo ubutegetsi buriho bumutsikamira, bwatabwa muri abiri    bukamuhamagarira kwigaragambya? Ni Umunyarwanda!
- Ninde ubutegetsi bwicira uwe , bukamubuza gushyingura umurambo? Ni umunyarwanda!
- Ni nde uhora ufatwa n'ubutegetsi nk'umwana w'igitambambuga kitarengeje umwaka umwe w'amavuko? Ni umunyarwanda!

Uwigize agatebo ayora ivu
Mu minsi ishize, abanyarwanda bahamagariwe kujugunya imitungo yabo mu kigega Agatsiko ka Pawulo Kagame kise Agaciro. Abayobozi bose bahise bashoka abo bategeka babasaba gushakira hasi kubura hejuru amafaranga yo kujugunya muri kiriya gihanya cy'ikigega kitagira indiba; abafite ihene baragurisha, yewe n'inkoko zateraga zajyanywe kugurishwa n'amajyi zari zishigaje igihe gito ngo zirarire; ibi byose bigakorwa ku muhate wo kurushanwa kubona amafaranga menshi yo kuzuza kiriya kigega. Ababuze agatungo bagurisha bahisemo guhunga; ntihashize igihe Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musoni Jyemusi atangariza abanyarwanda ko hari abantu barenga 100,000 baburiwe irengero! Mu kinyarwanda duca umugani: " ngo uwigize agatebo ayora ivu". Agatsiko kabonye ko abanyarwanda ari intama, ubaganisha ho ushatse n'aho ushakiye, none havutse ikindi kigega n'ayo baroshye muri kiriya gihanya AGACIRO batazi irengero ryayo!

Ikigega gishya: "ISHEMA ryacu", ishusho nyakuri ya FPR= MAFIA
Ingoma ya FPR nkuko yagize umwihariko mu kwica kurusha izindi ngoma zabayeho ku isi, ifite n'undi mwihariko wo gushaka inoti izindi ngoma zabayeho ku isi zitigeze zigira. Uburyo ishakamo inoti burusha ubukana wa muryango w'ibyihebe byo mu Butaliyani  MAFIA ( soma Mafiya). Akantu kose kabaye FPR ishaka uko ikabyaza mo inoti! Ahabaye inkongi z'imiriro, abanyamakuru ba Kagame n'abashinzwe ubwishingizi baba bahateye amatako, bati nta kundi byagenda abasigaye nimwishingane. Ku marimbi ubu naho bahateye amatako, gushyingura ubu bisiga bikokoye umuryango ngo nyakwigendera bakunde bamuhe uburyamo mu irimbi ryagombaga kwitwa irya twese, kandi twese twagombaga guhabwa uburuhukiro bureshya, ariko si ko bimeze. 

Nkuko urubuga rwanyu Shikama rumaze iminsi rubibageza ho, wa mwicanyi ruharwa Karenzi Karake ubu afungiye mu Bwongereza kubera ibyaha bya jenoside n'ubwicanyi ndengakamere bwibasiye inyoko muntu yakoze mu Rwanda no muri RDCongo. Aho Agatsiko kasobanuriye Abanyarwanda n'isi iby'ibi birego birimo abandi 39 harimo na Paul Kagame ubwe, ahubwo Agatsiko kabibonyemo iturufu yo kubibyazamo inoti! Abaturage mu minsi ishize bahamarirwaga kuroha mu Gaciro batazi impamvu, ubu noneho barabwirwa ko ari ukuriha ayo Ubwongereza bwaciye Karenzi Karake ho ingwate. Abantu benshi barabaza bati ese Karenzi natsinda akarekurwa abayatanze bazayasubizwa, Agatsiko kati reka da, hari abandi bagenzi be 39 bakiri inyuma nabo bashakishwa, aya mafaranga azaramira! Ababaza ibi bibazo ni abatazi ko FPR, icyo ifashe itarekura, bwaba ari ubutegetsi cyangwa ifaranga bakamye muri rubanda, intego yabo ni ukutarekura.

Abanyarwanda nibakore nk'inka ikamwa
Ntabwo tugomba guhora  turi ba ntibindeba, cyangwa bitamvaho; ntitugomba guhoraga tugirwa ibitambo bitotswa; tugomba kuba aka wa muririmbyi John Bebwa muri za 1970s mu kinyejana gishize aho yagiraga ati : " twanze kuba inkangara y'ubujiji" natwe nitubwire umwicanyi Kagame Pawulo tuti: "twanze kuba inkangara z'ubwoba". Niba Agatsiko gashaka ishema, kuki kadakoresha amamiliyari yajugunywe mu Gaciro ngo bakuremo imwe yo gushinganisha umwicanyi wabo Karenzi Karake? Kuki bavuga ko ari abere kandi ko ibyo baregwa ari amafuti bizapfa ubusa, bakaba bateganya ko n'abasigaye 39 bandi nabo bazafatwa? Kuki Kagame Pawulo waboherezaga kwica no gushinyagurira imirambo atafata mu mamiliyari yasahuye, ayo akura mu miturirwa ye iri hirya no hino ku isi, indege zihenze afite maze ngo yigomwe kariya kamiliyari katagize icyo kavuze kuri we, akagatanga akihesha ishema we n'abo yohereje kwica?

Kwaka amafaranga yo gutanga ku mwicanyi nka Karenzi ni ugucuhurira abanyarawanda yiciye, icyo bagombaga gukora ni ugushima Imana yatumye afatwa bagakomeza bakayisenga bashikamye ngo n'abandi 39 basigaye nabo bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Aba bicanyi bakomeje guhekura u Rwanda n'akarere ruherereyemo, babiba amacakubiri y'amoko mu banyarwanda, basahura nk'abahanzweho ni Akaga kuri twe twese turirimba amahoro n'ubumwe, ntibashobora kuba Ishema ryacu. Tugomba rero gukora nk'inka ikamwa, iyo umukamyi akomeje gukurura icebe ntagereranye kugeza igihe amata ashizemo, inka imwereka ko yakabije maze igatera umugeri, nyiri ugukama agakorwa n'isoni agahaguruka akajyana ayo yakamye maze agahereza abari hafi aho bati: "zirakamwa". Abanyarwanda nabo nibereke Kagame Pawulo na FPR ye ko kuva muri 1994 bakwa imisanzu idasanzwe nabo bameze nk'iyi nka Shikama ivuze hejuru ntacyo bagifite cyo gutanga ahasigaye ari ugushaka uko bamukuburana na FPR ye nkuko abaturage bakubuye umunyagitugu Blaise Compaore wo muri Burkina Faso mu minsi ishize, ubu bakaba badamaraye mu mahoro n'unmudendezo uyu munyagitugu yari yarabavukije imyaka irenga makumyabiri n'icyenda.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355