Pageviews all the time

SHIKAMA IRASUBIZA ABAYANDIKIYE./NKUSI Yozefu


Nkuko twari twabibamenyesheje mu minsi ishize, uyu munsi turasubiza abatwandikiye; twahisemo kubasubiriza ku rubuga kuko twizera ko hari n'abandi benshi bafite ibibazo bisa n'ibi, usibye ko benshi twagiye tubasubiriza kuri email zabo.

Mbere yo gusubiza ibibazo byanyu, ndabanza gushimira abavandimwe mwese mwagiye mumfasha mu masengesho kugirango ndangize neza amasomo nari mfite muri kaminuza ya Oslo hano muri NORVEGE Icyiciro cya MASITAZI (MPhD in Health Economics, Policy and Management) mu ishami ry'ubuvuzi(Medicine).

Ntibyari byoroshye gufatanya imirimo y'urubuga, gushaka imibereho, kwita ku muryango wanjye n'amasomo muri Kaminuza; ariko ijambo ry'Imana riravuga ngo " KU MANA BYOSE BIRASHOBOKA". Ejobundi tariki ya 10/7/2015 niho nasobanuye  ibyo nanditse birangiza icyiciro nari ndimo, bikaba byaragenze neza. Ntibyari byoroshye ariko kuko kuri iriya tariki ya  10/7/1994 ariho FPR/APR/RDF yishe abantu batabarika muri segiteri ya Kibingo/Komini Runyinya ubu hitwa Umurenge wa Karama. Muri abo bishwe barenga ijana (100) hafi ya bose bari abasaza na Data akaba yari umwe muri bo; murumva rero ko nari mfite imanza 2 zitandukanye ariko byanze bikunze ngomba kurangiza. Imana ishimwe ko nashoboye kwibuka bariya bose kandi nkanatsinda na kiriya kizame. Ndashimira cyane abagiye banyoherereza ubutumwa bwo kunkomeza bari muri Zambiya, Rwanda, Ubuholandi, Ubuhinde, Indoneziya, Maleziya,Canada, USA, Ubwongereza, Ubufaransa, Noruveje, n'ahandi ntarondoye.Imana ijye ihorana namwe amanywa n'ijoro.

Ibibazo mwabajije:

1) Ese ko SHIKAMA itagitambutsa inyandiko buri munsi ya masomo yawe nturayarangiza? 
2) Ese abakoraga kuri Shikama nka: Udahemuka, Mbangurunuka, Mbakizimbwa, Bwiza, Padiri , n'abandi bagiye he?

Ibisubizo

1. Hari gahunda SHIKAMA yihaye ko iyo umwaka urangiye, ni ukuvuga tariki ya 13 Kamena kuko ariho twatangiriyeho (13/6/2013), tugomba gutangiza gahunda nshya mu mikorere yacu. Shikama yatangiriye ku rubuga www.shikamaye.fr muri 2013, muri 2014 tujya ku rubuga rushya www.shikamaye.blogspot.com, none ubu muri 2015 turiho turabatunganyiriza urundi rushya www.shikamaye.net; ni ukuvuga ko buri mwaka hari agashya tubagezaho mu mikorere yacu kaba gasaba urubuga rutandukanye n'urwo tuba tumaze umwaka dukorera ho.

Kwimuka uva ku rubuga ujya ku rundi bisaba ibintu byinshi harimo no kwigomwa inyandiko nyinshi twahitishaga ngo dutunganye ku buryo bunogeye abasomyi urubuga rushya.  Amasomo rero nayo murabona ko atari anyoroheye ariko kubw'Imana arangiye neza. Ndibuka kandi ko nababwiye ko nshaka gushishikariza abanyarwanda gusoma, niyo mpamvu za nyandiko za buri munsi zitazongera guhita kuri Shikama.blogspot.com, ahubwo tuzajya tubacishirizaho inyandiko zo mu bubiko mukunda cyane kandi ni mu gihe kuko mwabonye ko ibyo tuba twaranditseho mu myaka ishize biriho biba ubu nkuko twari twarabivuze, urugero rutari kure ni ikibazo cy'i Burundi. Kuri shikamaye.blogspot.no kandi hazahitaho UDUSAJYA n'IBYAHISHUWE.

2. Abakoraga kuri Shikama baracyahari ntaho bagiye, ariko mu gihe turi muri iyi mirimo yo kwimuka, babaye nabo bita ku miryango yabo birushijeho dore ko bitanga ubutaruhuka kuri SHIKAMA. Byaba byiza rero buri gihe ababaza ngo umunyamakuru kanaka ari he, bibuka ko buri wese agira igihe cyo gutanga umuganda ariko nawe akiyita ho. Niyo mpamvu mbere yo kubaza ngo kanaka ari he, wagombye kwibaza ubwoko bw'inkunga uha imbuga zigenga zikugeza ho amakuru buri munsi!

Ndizera ko ibi bisubizo bibanyuze, abafite ibindi bibazo bakomeza kutwakura bakoresheje telefone yacu iri ku rubuga, cyangwa imwe muri za email zacu. Murakoze, murakarama.

Iricyitonderwa: urubuga rushya rurakomeza imirimo yarwo guhera ejo ku wa mbere tariki ya 13/7/2015, mushobora gukomeza kurusura ubu mugasoma inyandiko zaba zarabacitse cyangwa mugapakurura inyomekano ziriho cyane cyane icyegeranyo cy'umucamanza wa Esipanye Dg Fernando Andreu Melles kuri jenoside n'ubwicanyi ndengakamere byakorewe Abahutu mu Rwanda no muri RDCongo bikozwe na FPR/APR(RDF). Turizera ko imirimo yo kuruvugurura iriho ikorwa izaba yarangiye ku wa kabiri tariki ya 14/7/2015, ariko ntishobora kubangamira gahunda zacu.
Mushobora gusura urubuga rushya mu kinyarwanda mukoresheje iyi linki: www.ki.shikamaye.net
Murakoze

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355