Pageviews all the time

UDUSAJYA TWA MBERE. Pawulo Kagame yakinnye amayida n'abanyeshurikazi ba kaminuza nkuru y'u Rwanda ishami rya HUYE. Bamuciriye amarenga ko gutereranwa kwabo byatumye bishakamo ibisubizo nkuko amabwiriza ya FPR Inkotanyi abiteganya ntiyasobanukirwa!/Nkusi Yozefu

Kaminuza Nkuru y'u Rwanda/Ishami rya Huye
Buri gihe iyo Kagame yagenendereye umujyi wa Butare habonekamo udushya; Kagame Pawulo ahavugira amagambo akenshi abanyeshuri baba badashaka kumva(tuzabigarukaho) kuko ikiba kibashishikaje kuri bo ni imibereho myiza yatuma babasha gukora neza inshingano zabo z'abanyeshuri, si ukumva umubare w'abantu Kagame yishe n'abandi ateganya kwisasira. Hasi aha murasanga ukuntu abanyeshuri bamubwiye ibibazo byabo nyamara we akabifata runono; kuri videwo ijyanye n'iyi nkuru, murasanga Pawulo Kagame yarashakaga kwivugira intambara ya FDLR,M23, Revolisiyo yo muri 1959, nyamara abanyeshuri bo bamubwiye keshi ko inzara ibageze ibuce.Nyuma y'amezi 2 Kagame avuye muri kampisi ya Huye, hakwiriye inkuru mu binyamakuru ko abanyeshurikazi baho bakora uburaya mu mahoteri yaho ngo barebe ko basunika iminsi.


Muri sitade ya Kaminuza, kuri 12/4/2015 Kagame yakiriye mu ruhame ibibazo by'abanyeshuri
Akenshi mbere yuko Kagame Pawulo asura iyi kamuza hari amanama aba hagati ya Regiteri n'abanyeshuri, hakongera hakaba indi hagati ya regiteri n'abarimu. Muri izi nama abanyeshuri n'abarimu bihanangirizwa na DMI kutazabaza ikibazo na kimwe kitashyikirijwe ubuyobozi bwa Kaminuza ngo bube bukizi bushake uko bugitekinika, na Pawulo nawe azakomereze ho muri iyo njyana.
                                                               Abanyeshuri barabwira Kagame 
                                                               ko bashonje we akivugira FDLR

Umunyeshuri umwe yabwiye Kagame Pawulo ko udufaranga twa buruse bahabwa tuza dutinze tugateza ibibazo hagati y'abanyeshuri n'ababacumbikira no mibereho yindi y'umunyeshuri wa kaminuza.Yamuhaye urugero amwereka ko bari mu kwezi kwa kane nyamara udufaranga bariho bakoresha muri uko kwezi kwari uko mu kwezi kwa mbere. Kagame yabajije Pr Lwakabamba kuri iki kibazo nawe amubwira ko bamuhaye kuyobora ibintu bitagira ikibuno n'amaguru byose yabishyize hasi agatangirira kuri zero; Kagame yatangajwe no kumva ko mu burezi mu myaka 15 yose ngo nta cyagendaga! Kagame yabwiye uwo mukobwa rwose ko icyo kibazo ngo kizigwa mu nama y'abaminisitiri kikabonerwa umuti.

Umunyeshuri ukurikiyeho yaciriye Kagame amarenga y'ukuntu abakobwa bahangana n'iki kibazo cyo hejuru ntiyabyumva
Umukobwa wundi wafashe ijambo witwa Umukunzi Vigitoriya( reba iyi videwo ku munota wa 10.47) yabwiye Kagame Pawulo ko rwose abakobwa ba kaminuza bakoze ihuriro ngo barwanye icuruzwa ry'imibiri rikorwa na bamwe mu bakobwa bo mu Rwanda; ngo abakuru bahwitura abakiri bato. Kagame yarishimye cyane ati ahubwo muzavuge n'ubufasha bw'amafaranga tububahe, mukomereze aho. Umukobwa ati urakoze kandi mudushimire fesiti ledi( umwamikazi Janeti Kagame) ko imubuto yabibye ataruhiye ubusa yeze imbuto, ubwo aheruka hano muri kaminuza impanuro ze twarazumvise kandi turazikurikiza!!! Kagame ati ndakongereramo n'ibindi utavuze ahubwo.

Nyuma y'amezi 2 gusa Kagame avuye muri kampisi ya Huye abadepite barahuruye bajya kureba uburaya bukorwa n'abanyeshuri ba kaminuza ya Huye muri Hoteli zaho.
Muri Kamena hasotse inyandiko mu binyamakuru by'i Kigali zivuga ukuntu abadepite bahagurutse bakajya muri kaminuza ya Huye Kagame yari amaze amezi 2 avuyemo bamwizezera ibitangaza bitekinitse, ariko bashobora no kuba baramuciraga amarenga ko kubera gutereranwa na Leta basigaye bigurisha ntiyabyumva. Abadepite bahuruye bakubiswe n'inkuba babwiwe ko amahoteli ya Huye (Butare) aba afite urutonde (lisite) rw'abanyeshurikazi basambanira amafaranga , abagabo bayafite bava i Kigali bagera i Huye bagahamagara umukobwa umwe bararana ijoro akamwishyura bukeye. Depite Uwayisenga Ivona . yabajije abayobozi nako abategeti b'akarere ka Huye niba ibyo bintu babizi barabyemera(Soma iyi nkuru hano)

"Hari ikindi kiri kuvugwa muri uyu mujyi wa Huye, kimaze n’iminsi kivugwa. Urabona hano hari kaminuza ngo hari igikorwa cyo gucuruza abana b’abakobwa mu mahoteli, ngo uza rwose uri umugabo uturutse i Kigali ukaza usanga lisiti ihari yateguwe na bariya bantu bakora mu mahoteri, ugatumaho umwana w’umukobwa akaza mukarararana. Icyo gikorwa kibi mwaba mukizi?"
Iri curuzwa ry'abakobwa mu Rwanda turarisanga no mu cyegeranyo cya Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ya USA, Ibiro bishinzwe demukarasi, uburenganzira bwa muntu n'akazi cyo muri  Kamena 2015 kivuga ku byabaye muri 2014.Iki cyegeranyo cyemeza ko hari amakuru avuga ko abakobwa bo mu Rwanda bacuruzwa muri Uganda mu buraya no mu mirimo yo mu rugo.(reba iki cyegeranyo hano ku paje ya nyuma)
"There were reports that Rwandan girls were trafficked to Uganda to work in prostitution and as domestic workers"
None se ibi byabura kuba gute mu gihe ubu mu burezi bwo mu Rwanda harimo ivangura rikorerwa abana ba Ngofero nka rimwe ryakorerwaga abirabura bo muri Afurika y'Epfo igihe cya politike ya ruvumwa ya Apartheid( soma apariteyide)? Abana b'Abatutsi bavuye Uganda baroherezwa kwiga mu bihugu byo hanze(USA, Canada, Uburaya, Ubuhinde, Indoneziya, Ubushinwa,etc) bahabwa buruse na leta y'u Rwanda kandi itubutse birenze urugero ,mu gihe bene Ngofero b'abatutsi bandi batavuye Uganda bahabwa akaguzanyo bazishyura ari mbarwa kandi nako ntikazire igihe ngo gakemure icyo kagenewe mu gihe bagahawe ; ba Ngofero b'Abahutu bo umenya amerwe yo kwiga bagiye kuyasubiza mu isaho burundu(Uko byagengekeye umuhungu ICYITONDERWA byabara umwanzi!). 

Uku kwikubira ibyiza byose (akazi n'uburezi) turabisanga nanone muri kiriya cyegeranyo cya USA twavuze hejuru. Urugero rw'aka karengane ni miliyoni magana atatu(300,000,000FRW) ngo aherutse kwibwa yari yohererejwe abanyeshuri cumi na bane (14) gusa muri Nigeria(Inkuru ya igihe.com)! Narabaze nsanga aya mafaranga yakemurira ibibazo abanyeshuri igihumbi (1000) muri kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, mu gihe cy'umwaka wa kaminuza!!!Niba Abasajya 14  biga muri Nigeria bahembwa ariya mu mwaka, mwibaze abari muri Amerika, Canada n'u Buraya ayo bafata! 
Abanyeshuri  ba kaminuza y'u Rwanda ntibagomba kwishakamo ibisubizo nkuko FPR ibivuga bishora mu buraya n'ubutinganyi, nibahaguruke basabe ko bafatwa nk'abana b'Abasajya bigaruriye byose, kuko nta munyarwanda wavukiye gupyinagazwa n'undi wavukiye gutoneshwa. Mboneyeho kandi aka kanya ko gusuhuza abanyeshuri ba kaminuza nkuru y'u Rwanda, mbabwira nti "MUKOMERE".
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355