Pageviews all the time

Umubyeyi wa nyakwigendera ikibondo Sheja Rishari warasiwe na FPR/APR(RDF) ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya i Gakurazo kuri 5/6/1994 yaganiriye na SHIKAMA ku ifatwa ry'umwicanyi ruharwa Jenerali Karenzi Karake, ufungiye ubu mu Bwongereza akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyoko muntu yakoreye mu Rwanda no muri RDCongo/NKUSI Yozefu

Mukashema Esiperansiya 

Shikama:
 Esiperansiya Mukashema uba hano i Buraya mu gihugu cy’Ubuholandi, uri umunyarwandakazi, w’umututsikazi, wiciwe na FPR Inkotanyi, umwana wawe w’imfura Sheja Rishari yahitanywe na FPR –Inkotanyi kandi nawe warokotse jenoside yakozwe n’Interahamwe. Uravuga iki ku ifatwa ry’Umwicanyi ruharwa jenerali Karenzi Karake,umwe mu bayobozi bakuru b’ikubitiro ba FPR n'igisoda cyayo APR(RDF) byaguhekuye?

Mukashema:
Kiriya ni igikorwa cyiza, nkaba nshimira Abesipanyole n’Abongereza; nkaba mbasaba gufata abasigaye ngo nabo bashyikirizwe ubucamanza.

Shikama:
Abishe umwana wawe w’imfura, umuziranenge Sheja Rishari, wiciwe ku bibero bya Musenyeri  Gasabwoya i Gakurazo kuri 5/6/1994, arashwe n’ingabo za APR(RDF) zari ziyobowe n’abicanyi jenerai  Fred Ibingira na Jenerali Kabandana Inosenti; ese urabona gufatwa k’umwicanyi Karenzi Karake ari ubutumwa buziguye cyangwa butaziguye kuri aba bicanyi n’abandi bose bakoze amabi nk’ayabo?

Mukashema:
Buriya ni ubutumwa butaziguye, bikaba bitwereka ko nta budahangarwa bafite, umwicanyi ari umwicanyi, amaraso bamennye azabahama, ntaho bazihisha, igihe kizagera bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera bose hatavuye mo n’umwe.

Shikama:
Tugaruke kuri kiriya cyegerenyo cy’umucamanza wa Esipanye Dg Fernando  Andreu Melles. Kiriya cyegeranyo gifite amapaje 182, kiravuga ku buryo burambuye ingamba 3 zakoreshejwe na FPR kugirango igere ku butegetsi. Aya makuru uriya mucamanza akaba yarayahawe n’abasirikare bahoze mu ngabo za FPR-Inkotanyi. Izo ngamba ziri ugutatu: politike, igisirikare na dipolomasi. Mu byerekeye politike, hari ugusebya uwari Perezida Habyarimana Yuvenali, hari uguteranya Abahutu n’Abatutsi, gushyiraho iradiyo yigisha ubuhezanguni ku Batutsi, Melles akaba avuga ko iriya Radiyo ariyo yabaye nyirabayazana yo gushinga radiyo rutwitsi RTLM. Duhere kuri ibi bya politike, wari mu Rwanda mbere na nyuma ya jenoside; nkamwe Abatutsi mwabonaga gute ibyabaga mbere y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana?

Mukashema:
Nkubwije ukuri, mbere y’uko Inkotanyi zitera muri 1990, Abahutu n’Abatutsi bari baratangiye kujya babana neza, impunzi zagiye hanze zigataha zigasura abantu b’iwabo, rwose hari umutekano. Twaguye mu mutego w’umwanzi, ariya yari amayeri y’Inkotanyi ngo zigere ku butegetsi, twebwe Abatutsi ntabwo twigeze tubisobanukirwa, ubu niho dutangiye kumenya ukuri.

Shikama:
Noneho uremeza ko ibyo Inkotanyi zigishaga ko MRND ari mbi, Perezida Habyarimana ari mubi, mwebwe Abatutsi mwari mu Rwanda mwabonaga ari ukuri?

Mukashema:
FPR yari ifite akarimi keza gasize umunyu, hakorwa ubwicanyi tukabona ko ari Habyaraimna uriho ushaka kutumara. Iyo habaye ubwicanyi nka buriya, buri gihe abayobozi bakuru nibo babibazwa.Twagendeye mu kigare, nta Mututsi wo mu Rwanda wigeze arabukwa ko FPR yavamo abantu b’abicanyi, ariko noneho aho tubimenyeye, ni agohomamunwa!

Shikama:
Tugarutse ku bya gisirikare, FPR yari ifite gahunda yo kwica Abahutu bayoboraga amashyaka ya politike. Twavuga nka ba Gatabazi Felisiyani, Gapyisi Emanweli, Bucyana n’abandi. Iyo mwabonaga abangaba bapfa, mwatekerezaga koko ko ari Perezida Habyarimana Yuvenali ubica n’ishyaka rye rya MRND, ntimwigeze mukeka ko Inkotanyi zaba zibyihishe inyuma?

Mukashema:
Njye, singiye kukubeshya, twaravugaga tuti: «Habyarimana amaze abantu».Ariko ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri; ni byiza ko bo ubwabo (FPR) basubiranyemo bakivamo ubu tukaba tuzi twese ukuri ku byabaye. Ndongera kukumenyesha rwose ko twari tuzi ko ari Habyarimana umaze abantu ariko ni byiza ko Umuhutu, Umutwa n’Umututsi ubu bazi ukuri ku byabaye.

Shikama:
Tugarutse hariya ku ngamba za dipolomasi: hari ukuntu biyegereje(FPR) abari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bakagenda bakica barangiza bakaza biruka bakababwira ngo Habyarimana yamaze abantu; ibi nabyo ntabwo mwigeze mubirabukwa?

Mukashema:
Oya rwose ntabwo twigeze tubirabukwa. Ku giti cyanjye ntabwo nigeze ntekereza ko FPR yakora biriya! Ndakubwiza ukuri ko hari igihe cyageze Abatutsi bo mu Rwanda bakanga perezida Habyarimana urunuka, bakavuga bati aratumaze kandi Habyarimana agifata ubutegetsi, Abatutsi bamwise UMUBYEYI W’AMAHORO; Abatutsi baramukunze pe.

Shikama:
 Amakuru ariho acicikana hano i Buraya ko hari za kajugujugu zazaga kwikorera ibihimba by’abantu FPR yabaga yakuye ku bantu yishe bikagurishwa  mu mahanga, ibyo bintu waba nawe warabyumvise cyangwa hari icyo wari ubiziho?

Mukashema:
Ntabwo ndabyumva, ariko niba byarabaye, noneho ntakongera kubafata nk’abantu ni ukubita impyisi!

Shikama:
Erega ibyo bakoze birenze kugurisha ibihimba, uwashaka ubu yabita ibinywamaraso.

Mukashema:
 Ibi bintu byaba ari agahomamunwa, ahubwo bazahabwe akato burundu, niba ibi bintu bibahamye.

Shikama:
Jenerali Jyemusi Kabarebe, ejobundi yavugiye imbere ya ba bandi biyita Abadepite, ko abatavuga rumwe na Leta y’Agtasiko bari hanze y'u Rwanda bari mu bafatishije jenerali Karenzi Karake ari aba FDLR, abo yita FDLR harimo Abahutu, Abatutsi, Abatwa, n’abazungu; ni wowe, nanjye na bariya. Hari uwavuze muri komanteri kuri rwa rubuga rw’Agatsiko igihe.com ko gufata abatavuga rumwe na leta bose bakitwa FDLR ari ukugaragaza intege nke kw’abategetsi bagombye gusobanura ubwicanyi bashinjwa; uyu arongera ho ko ibi ari ugupfobya jenoside. Urabivuga ho iki?

Mukashema:
Ibyo bya FDLR, nanjye babinshyizemo, bigeze kuvuga ko mva inda imwe n’uwitwa Jenerali Mudacumura, usibye ko ntanamuzi, niyo twaba tunava inda imwe, kuvukana se ni icyaha? Ese hari uwabarushije gukorana na FDLR? Uwashinze FDLR, Jenerali Rwarakabije baramucyuye kandi barakorana nawe. Ese hari uwarushije Jenerali Jyemusi Kabarebe kunywa  amaraso y’Abanyarwanda?Biriya ni urwitwazo, bahiriye mu nzu none babuze uko babigeza; biriya ni uguta ibitabapfu.

Shikama:
Igitangaje ni uko Kagame na Mushikiwabo, ejobundi basazaga imigeri bavuga ngo MONUSCO nibarasire kuri FDLR iri mu mashyamba ya Congo, none Kabarebe atangarije abanyarwanda ko ngo bariya ba FDLR bagiye gupfira mu mashyamba ya Congo nta kibazo bateye abagiteye ari abari hanze. Ubwo ntibiteye agahinda kumva barashishikarizaga amahanga kwica impunzi hafi ibihumbi 300(300,000) zidateye ikibazo ku Rwanda cyangwa uwo ariwe wese?Kuki batashishikarije amahanga kurasa kuri iyi FDLR iteye ikibazo bakibasira bariya badateye ikibazo?

Mukashema:
Ikintangaje ni uko aba bantu (FPR)babaye mu nkambi bari bakwiye kumenya ibibazo by’impunzi kurusha abandi; Pawulo Kagame ubwe yivugiye ko kurya byabaga bimugoye.Ntawe uhunga ubusa, ntawifuza guhunga igihugu cye. Baravuga ngo bahunze ikibazo cy’ubukungu, none se niba barabatwariye amasambu ntibagombaga guhunga ngo bashake uko babaho?

Shikama:
Abesipanyolo biciwe ababo na FPR bamaze kugeza inyandiko mu rukiko rwo mu Bwongereza ruburanisha Ikinywamaraso Karenzi Karake, hari kandi n’ishyaka ryo muri RDCongo ryitwa PARECO rimaze kugeza inyandiko nkizo kuri urwo rukiko risaba kuryoza Umwicanyi Jenerali Karenzi Karake amaraso y’abakongomani n’abanyarwanda bagera kuri miliyoni icumi biciwe muri RDCongo na FPR/APR(RDF) uriya mwicanyi abereye umwe mu bayobozi bakuru. Kuki nta munyarwanda urakora nk’aba tuvuze hejuru?

Mukashema:
Njye ndumva ntarirarenga, nabo bariho bakusanya ibimenyetso kuko Abanyarwanda ni benshi yiciye, bakaba bagirango ibimenyetso bazabijyanire hamwe, ariko ntabwo bashobora guceceka. Hari aba Kigali, Ruhengeri, Byumba n'ahandi henshi . Ntawe uvuma iritararenga bagomba kuba bari mu nzira cyangwa baranabigejejeyo.

Shikama:
 Ni iyihe nama wagira Abarundi ngo ishyano ryagwiriye u Rwanda ritazabagwaho?

Mukashema:
 Habyarimana yajyaga atubwira ngo twirinde kugwa mu mutego w’umwanzi. Nabo nibirinde kugwa mu mutego w’umwanzi; nibirinde irondakoko n’irondakarere, basenyere umugozi umwe. Bo bari bagerageje mu rwego rwa politike, barashyize ho inzego z’ubutegetsi amoko yose yibonamo. Nibakomeze umutekano, birinde ikibazo cy’amoko, kandi bibuke wa mugani w’ikinyarwanda uvuga ngo usenya urwe umutiza umuhoro.

Shikama:
Ubu abanyamahanga batangiye kurebesha amaso abona ibiba mu Rwanda. Ni ubuhe butumwa waha Abanyarwanda ku byerekeye ubwicanyi bwabaye mu Rwanda n’ubutabera bategereje?

Mukashema:
Nibatinyuke bavugishe ukuri. Reba nk’uriya jenerali Karenzi Karake twagize Imana arafatwa; nabo nibashirike ubwoba bakusanye ibimenyetso,babishyikirize ubutabera kugira ngo uriya mwicanyi acirwe imanza; ikindi nabasaba ni ugushyira hamwe bakirinda uwabaganisha mu ngeso mbi bakicana, nibirinde irondakoko n’irondakarere. Noneho rero kandi, iriya mpyisi bahetse, nibayiture hasi nibayisezerere kuko ntabwo u Rwanda rubuze umunyarwanda udafite ibiganza byanduye wayobora Abanyarwanda. Imyaka 24 ni myinshi abanyarwanda bababaye , bahangayitse kandi bibasiwe n’ ubukene buhari. Umutungo n’ibyiza byose by’igihugu byihariwe n’Agatsiko, Baririrwa bica abantu urubozo, umutekano muke, wagirango kiriya gihugu ni umurage Kagame yarazwe na se rwose.Abanyarwanda nibashyire hamwe bavuge ko babyanze kuko nibatabikora, nta wundi uzabibakorera.Njyewe ndatinuyuka nkavuga, n’abandi nibatinyuke bavuge dushyire hamwe duhaguruke tumusezerere maze tuzagere ku bumwe n’ubwiyunge nyakuri Kagame yirirwa abeshya abanyarwanda, wakora ubumwe n’ubwiyunge gute kandi nawe uri umwicanyi?

Shikama:
Murakoze Mukarushema Esiperansiya kuba mwigomwe igihe cyanyu mukitabira ubutumire bwa SHIKAMA.

Mukashema:
Mwakoze namwe kudutumira.
                                                Igisobanuro cy'Urupfu/Kizito Mihigo.

"Dusabire abazize Jenoside n'abazize ikitariswe jenoside kikitwa kwihorera, nabo ni abantu turabasabira". Kizito Mihigo

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355