Pageviews all the time

Umwe muri ba Rubimburirangabo bagejeje u Rwanda ku bwigenge na Demukarasi twambuwe na FPR Inkotanyi, Habyarimana Yozezfu Gitera ngo yigeze kumara umunsi wose yateye urutoki ibwami yaka ijambo barimwima, ngo haza kuza undi muhutu amufasha akaboko ke kugeza igihe aherewe ijambo: isomo kuri twese duharanira kwibohoza ingoma ya gihake n'ubwicanyi ya FPR Inkotanyi

Rubimburirangabo Habyarimana Yozefu GITERA washinze
ishyaka APROSOMA muri 1957
Hasi aha murahasanga ubutumwa bw'umuvandimwe wacu uri muri Zambia bujyanye na ya tariki ya 10/7/1994, FPR Inkotanyi yaje igatsemba icyitwa umuhutu cyose muri segiteri ya Kibingo muri Komine Runyinya ubu hitwa ngo umurenge wa Karama; hibasiwe cyane cyane igitsina gabo. Abishwe kuri iriya tariki bagera ku ijana (100) hafi ya bose bari abasaza harimo na data umbyara.Turabibutsa ko intambara yarangiye mu Rwanda hose kuri 4/7/1994. Mu butumwa bwinshi nabonye bwo kuzirikana bariya bantu biciwe i Kibingo kuri iriya tariki, nashatse kubasangiza ubu bukurikira burimo inyigisho n'amateka nyiri ubwite yise Kaluvariyo( ndlr: inzira y'umusaraba). Ariko icyo nibanda ho cyane ni interuro ivuga ukuntu Rudatsimburwa ku ijambo Habyarimana Yozefu Gitera yazamuye  urutoki ibwami yaka ijambo amasaha agahita andi agataha kugeza igihe umuhutu wundi aje akamufasha ka kaboko ke ngo ibwami babone ko Gitera akeneye kumvwa! Ibi bigomba kutubera isomo  twese, ntawe ugomba kwigira Ntibindeba imbere y'amarorerwa Kagame Pawulo akorera abanyarwanda n'abaturanyi. Ntitugomba gutinya ingabo ze z'abicanyi nkuko Gitera atatinye Intore z'ibwami, akababazwa ndetse agakubitwa n'inshyi n'umwami Rudahigwa ariko akaba ari mu bagejeje u Rwanda ku bwigenge na Demukarasi twambuwe na FPR Inkotanyi tariki ya 4/7/1994.

Tugomba gushirika ubwoba tukereka Kagame Pawulo n'agatsiko ke k'Abicanyi ko ba Gitera bashibutseho amashami azatsinda Karinga ya II nkuko ba Rubimburirangabo Gitera, Kayibanda, Makuza, Habyarimana, Bicamumpaka  n'abandi batsinze Karinga ya I. Nimusome ubutumwa bw'uwo muvandimwe hasi aha.
Dg Nkusi Yozefu

Mbifulije ibihe byiza muvandimwe wanjye.kandi nkwihanganisha kimwe n’abandi bose kandi benshi,bahuye n’ibibazo byo muli iki kinyejana,kibasiye igihugu kimisozi igihumbi,nkaba nkwihanganishije kimwe n’abavandimwe bacu baliwe n’imbwebwe mu mashyamba ya Congo,inzoka.impyisi,aho twakoranye karuvaliyo y’imyaka ibili,nkongera kukwihanganisha hamwe n’abuliye gali ya moshi itujvana I Kisangani yitwa ko itujyanye mu Rwanda,aliko abahageze mwazabaza uwari uyitwaye,nge nfite umutwe munini imijugujugu ntijya indenga, aliko umufasha wa Karangwa F.,umufasha wa Bagezaho (murumuna wa Murasampongo uramuzi I Butare muli ESO abo kuko babaye nk’abiharurutswe baguhoza amalira)

Ndakwihanganisha muvandimwe wange,nk’abavandimwe bacu baguye I Bulinga,bagatabwa mu cyobo; ndakubona Sebazungu ,ingenieur w’umuhanga wize  iRuhande muli sciences appliquees.maze Marie jose umufasha wa ing. Sebazungu niba nalinzi ko agahinda kataguhitanye ngo nkwisabire cg nguhe adress z’umuvandimwe wange  Nkusi,ngo mufatanye ikiriyo; kera u Rwanda rukiri urw’abanyarwanda,twavugaga ko incuti y’incuti yawe aba ali incuti ya mwese,

Iyo biba biliho nali gushakisha Bernadeta mugafatanya ikiliyo cya Bagezaho  wize droit twasize ku gasi I Kisangani azira ko sebukwe yigishanyije na se witwaga Karake I Mishishiro, bose bali
mw’ishyaka MDR ,nyuma chef Gashagaza akamubwira ko yibeshye,agahungira muli Congo,nyuma isambu ye Munyagahunga akayigura na leta; mukomere muvandimwe si urwumwe,aliko se kuki? Naho akazi umazemo iminsi turakagushimira , kera baralilimbaga ngo ntiwaruhiye ubusa, iyo yali indilimbo y’abagabo b’i Gitrama(Abanyuramatwi)mwakoze. Ntabwo rero mwaruhiye ubusa mukora uwo mukoro ubagoye,mu buhungiro budafite ibisobanuro ku Mana,kuko ntawe uheza umuntu mu gihugu ke,mbibonye 
ubu. 

Mukomere tulishimye kandi tubikuye ku mutima,singe gusa n’incuti za Shikama nayikundishije,nabo bakayiyunvamo.kubera ubusesenguzi bwayo,.
Mukomera tuli kumwe kandi ukuli kuzatsinda,nuko abantu nk’ibiremwa turambirwa vuba; ntabwo  mwaruhiye ubusa kuko icyo mwashatse mwakigezeho n’ibindi muzabigeraho.umurage ntuhera; kuko iyo ntekereje GITERA HABYARIMANA Yozefu wamanitse akaboko umunsi wose ibwami banze kumuha ijambo bikagera aho haza undi muhutu agafata akaboko karushye (support) aliko bagezaho ijambo baralimuha;  nuko nge   mbambwira nti,ntimwaruhiye ubusa,kandi ntimuraruhuka,aliko bizagezaho,babahe  ijambo akaboko kamanuke nka GITERA HABYARIMANA Yozefu ,tubalilimbe tuti: “ imbeho” nk’igihe twalilimbaga izuba ryo ku Karubanda, ibyo byose bizwi na bake; ,”IMBEHO” nayo izamenywa na bake, ariko bavuge bati ntimwaharaniye ubusa.

Mukomere kandi mugire ijoro ryiza.
Umuvandimwe wanyu wo muri ZAMBIA

Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355