Pageviews all the time

"Ndakwica hanyuma Nguhambe, nindangiza ngucire urubanza nindanginza ngufate ngufunge" Ingoma ya Mobutu Sese Seko wa Zaire. " Ndakwica hanyuma Nkujyane mu bitaro bya gisirikare by'i Kanombe byemeze ko wazize indwara cyangwa impanuka hanyuma nguhambe nihagira uwawe ukuririra ngusenyere nawe mugukurikize. "Ingoma ya Kagame. Menya ukuntu ingoma ya Mobutu n'iya Kagame zikora kimwe zibarizwa mu bihe bitandukanye/NKUSI Yozefu














Mu bihe byo hambere mbere ya 1990, perezida wa Zaire Mareshali Mobutu Sese Seko Kuku M’bendu wa Zabanga yari umuperezida utinyitse muri Afrika ndetse no ku isi kubera kuyobora igihugu gikungahaye hasi no hejuru y’ubutaka bwacyo akaba kandi yari nka wa mwana warezwe Bajeyi na Leta zunze Ubumwe z’Amerika kuko yari umukozi wa CIA akaba yarafashaga iki gihugu cy’igihangange kwimira  ikwirakwira rya Komunisime na Sosiyalisimu muri Afurika ibi byombi bikaba bitaracanaga uwaka na Kapitalisimu yari iyobowe na USA n’Uburaya bw’uburengerazuba.



Kubera ibi mvuze hejuru, Mobutu yari yarigize indakoreka yumva ko ari akamana ka Zaire, agomba kwica uwo ashaka agakiza uwo ashaka nkuko bimeze ubu mu Rwanda rwa Paul Kagame, Shikama ikaba yaragiye ibaha ingero nyinshi kuri uru rukozasoni. Ku ngoma ye, iyo wakekwagaho gukorana n’abamurwanyaga harimo MURERE na KABILA, wahitaga wicwa bakaguhamba , hagakurikiraho kugucira urubanza, hagaheruka kugufata ugafungwa. Ni ukuvuga ko abo mu muryango w’umuntu  wishwe nko kuri 15/8/2018 bahabwaga dosiye iteye itya:

1.       Citoyen Maya Maya Kakonji yafashwe kuri 10/7/2015
2.       Yaciriwe urubanza kuri 13/8/2015
3.       Yishwe hubahirizwa ibyategetswe n’urukiko kuri 15/8/2015

Amarorerwa akorerwa kwa Kagame Paul yo ateye ukwayo kuko harimo itekinika riri inyuma y’iryo kwa Mobutu.  Kagame yarakugendeye ashyiraho ibitaro bya gisirikare by’I Kanombe bikorwamo na ba maneko gusa badakora ibijyanye n’umwuga w’ubuvuzi ahubwo bafasha Kagame guhishira ubwicanyi akorera abanyarwanda nkuko Mobutu yari yarishyiriyeho urukiko rukora nk’ibi bitaro.

Iyo  hari uwo Kagame Paul, Jack Nziza na Janeti Kagame bakuyeho amaboko bagategeka ko yicwa, hahita hakurikira ho gupanga uko azicwa. Iyo amaze kwicwa, umurambo urafatwa ukajyanwa mu bitaro bya gisirikare by’I Kanombe bihita bikora inyandiko-mvugo ihamya ko nyakwigendera yazize indwara ku wahawe amarozi cyangwa wanizwe nka nyakwigendera Padiri Dominiko Karekezi wari umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK akaba yarabaye n’umuyobozi wa kinyamateka, wishwe akubiswe icyuma mu mutwe kuri 10/8/2015 nkuko inyandiko y’urubuga rwa Kagame Paul rwabyemeje icyo gihe kuri 10/8/2015 inyandiko yari ifite umutwe ugira uti "Urujijo ku rupfu rwa padiri Karekeiz" http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-karekezi-umuyobozi-wa
Nyakwigendera padiri Karekezi Dominiko
 Kuri iyi tariki y’urupfu rwa padiri Karekezi, Igihe.com yabajije bene wabo n’uyu mupadiri bavuga rwose ko yaba yishwe kuko nta ndwara bari bamuziho nkuko mubyisomera . Ariko umunsi ahambwa Agatsiko kagomba kuba karabwiye bene wabo ko nibakomeza kuvuga ibyo, basenyerwa nko kwa Rwaigara Asinapolo cyangwa nabo bakicwa, bararuca bararumira. Uhagarariye kiliziya nawe avuga ko nyakwigendera azize indwara y’umutima, ibi akaba yarabitangaje mu ishyingura ryo kuwa 14/8/2015!    http://www.izuba-rirashe.com/m-14878-urupfu-rwa-padiri-karekezi-rwatumye-polisi-iburira-abantu-baba-mu-nzu-bonyine.html 
ishyingurwa rya Padiri Karekezi  Dominiko


Ese umutima uba ku mutwe ko ariko basanze igikomere cy’icyuma? Ubona iyo baza gukomeza kuvuga ko yasanganywe igikomere yaba yarasambye wenda akikubita ku cyuma; kubona iki gikomere kitaragize icyo kivugwaho ni uko uyu mupadiri yakubiswe icyuma mbere yo kumuniga dore ko ngo n’ijosi rye ryari ribyimbye nkuko ibinyamakuru byinshi byo mu Gatsiko byabyemeje kuri 10/8/2015










Urupfu rw’uyu mupadiri rumeze nk’urwa nyakwigendera Rwigara Asinapolo. Nawe wakubiswe icyuma mu gahanga barangiza bakajugunya mu modoka ye bakayihondahonda ariko bagakora ubugoryi bagahamagara umuryango we atarashiramo umwuka; bakamushyira mu ishashi bashyinguramo imirambo ari muzima imbere yabo. Nkuko nabivuze hejuru ko ibitaro bya Gisirikare ko byashyiriweho kweza ubwicanyi, abicanyi niho bajyanye umurambo wa nyakwigendera baciye ku bitaro 2 byari hafi aho nkuko umuryango wa nyakwigendera wabitangarije ikinyamakuru nacyo gikorera Kagame Paul Imirasire.com mu nyandiko musanga hano. http://www.imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/umuryango-wa-rwigara-assinapol-wandikiye-perezida-kagame-usaba-ko-hakorwa-iperereza-ku-rupfu-rwe

Urupfu rwa Rwigara rufitanye isano n'urwa Padiri Karekezi Dominiko
kandi zatekinitswe kimwe
Si aba gusa kandi, hari benshi bamaze gupfa gutya  habayeho ubufatanye bwa Maneko za Nziza, Polisi n’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe. Turibuka umusirikare mukuru wari waravuye mu gisoda cya FPR/APR/RDF  kigizwe n’abicanyi gusa, akishorera imari mu gucukura amabuye y’agaciro muri Gitarama. Uyu nawe  yatwikiwe mu modoka ye hariya ku Kamonyi, ibi bitaro na polisi bemeza ko yazize impanuka.
Umuryango wa Rwigara, kuri FPR wakoze icyaha mu kuririra uwabo
no kunenga ibyatangajwe n'Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe!

Ese aba bantu bariho barazira iki?  Mu minsi yashize hari abantu bagiye bicwa kubera gukekwaho gukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa, abandi bakazira gukorana na FUDELERI(FDLR) ifite icyicaro gikuru mu mashyamba ya RDCongo aho irinze inkota ya Paul Kagame impunzi zigera ku bihumbi Magana ane (400.000)

Abagezwe ho ubu rero ni abazira ko ngo baba bafite ingengabitekerezo y’uko umwami w’umututsi avukana imbuto bityo Kagame utarayivukanye agomba guhigama hakimikwa Ndahidurwa Yohani Batisita bamwe bita Kigeli V, nyamara aba nabo baribeshya niba bariho koko kuko Kigeli avuka abiru batigeze bamupfumbatisha amasaka,uburo n’isogi nkuko byakorwaga ku gikomangoma kizima umwami uriho apfuye( atanze), uyu mugabo yagenwe kuba umwami mu ihambwa rya Rudahigwa wategetse kugeza muri 1958. Abamaze gupfa kubera Ndahindurwa uyu harimo umucuruzi Rwigara Asinapolo na Padiri Dominiko Karekezi wayoboraga INATEK.  Maneko za Kagame zabwiye Shikama  ko urutonde rw’abagomba kwicwa bazira uyu bita umwami Kigeli ari rurerure, kuko hari mo n’abari muri guverinema kwa Kagame, abadepite, n’abandi muri bamwe biyita ko bihaye Imana; aba bose ngo bakaba bagiye kujya bicwa urusorongo
Iyi ni inzu kagame agomba gusenya kuko umuryango wa Rwigara uri hejuru ku ifoto
wahakanye ibyemejwe n'IBITARO BYA GISIRIKARE bya Kanomebe ku rupfu rwa Rwigara
 Ikimeza Shikama ko aya makuru ari yo ni uko Rwigara kuva kera yagiye ashinjwa kubakira inzu umwami Kigeli, Kagame rero yatagetse ko basenya iyo nzu yagiye ikekwa ho kubakirwa Kigeli Rwigara amaze gupfa kugirango uwo Kigeli naza atazabona aho aba! Umenya yarereje iyo nzu yonyine, none se nta yandi mazu aba mu Rwanda? Nta gitangaza muri iri senya kuko Kagame ni umuntu wumva amabwire cyane kandi akanemera n’indagu cyane kurusha abayobozi bamubanjirije. Muribuka muri 2013 kwibuka bitangira buri gihe mu kwezi kwa kane bishyirwa mu kwezi kwa mbere; ibi Kagame yabikoze ashingiye ku bihuha abamurwanya bari barakwije mu gihugu hose ko uyu mwaka atazigera awibukamo, ni ukuvuga ko atari kugeza mu kwezi kwa kane.

Ngayo nguko rero, nimwogera kumva ngo umuvugizi wa polisi yatangaje ibi na biriya  ashingiye ku isuzumwa ryakozwe n’ibitaro bya gisirikare by’I Kanombe mujye mubanza gukacanga aho kumira bunguri kugirango mumenye ko hatabayeho 1) Ndakwica 2) Mbwire ibitaro by’I Kanombe byandike ko wazize indwara cyangwa gisita(impanuka), 3) Polisi itangaze ko yemeza ibyatanzwe n’ibitaro bya gisirikare by’I Kanombe 4) Nushaka kuririra uwawe ngusenyere cyangwa nawe mugukurikize.

Umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa. Nta mvura idahita kandi nta joro ridacya.

Dg NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355