Pageviews all the time

URUPFU RWA PADIRI DOMINIKO KAREKEZI : «IMVUGO YA MUSENYERI KAMBANDA ANTONI WA DIYOSEZI YA KIBUNGO MU ISHYINGURA NI IKIMENYETSO CY'INTEGE NKE, GUSHYA UBWOBA N'UBUGWARI BYA KILIZIYA GATULIKA Y'U RWANDA IVUGA KO IHAGARARIYE YEZU IMBERE Y'UBUGIZI BWA NABI BWA SEKIBI-SHITANI MU RWANDA»/ UDAHEMUKA Eric

Munsenyeri Kambanda Antoni uyobora diyosezi ya Kibungo

Ese indwara y'umutima itera ibikomere mu mutwe? Ese indwara y'umutima ituma umuntu abyimbagana ijosi? Ese uwaba arwaye umutima byashoboka ko yikubita ku cyuma arimo gusamba ku buryo kimukomeretsa mu cyico? Ese mu cyumba padiri araramo habamo ibyuma byica?


Muri SHIKAMA turibaza uwahaye Musenyeri Kambanda Antoni uburenganzira bwo kuvuga ko Padiri Karekezi yazize umutima kandi azi neza ko yishwe? Ese niba Umwepisikopi atinya kuvugisha ukuri ngo yamagane ubwicanyi buvutsa abandi ubuzima ni nde wundi uzatinyuka kwamagana ikibi???

Musenyeri Rukamba uyobora diyosezi ya Butare yari mwene wabo wa nyakwigendera
Ibi bibazo byose uko mbitondetse hejuru aha, kimwe n'ibindi namwe mwakongeraho bifitanye isano nabyo ni byo umuntu wese utekereza neza kandi akamenya agaciro k'ubuzima yakwibaza ku rupfu rwa Padiri Dogiteri Dominiko KAREKEZI ubu utakibarizwa muri ubu buzima.

Imbere y'amahano abanyarwanda bakorerwa,  Kiliziya Gatulika y'u Rwanda imeze nka wa munyu wakayutse Yezu yavuze mu Ivanjili
Padiri KAREKEZI Dominiko winjiye mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA ku Italiki 03 Ukwakira 1975 akaba ari kuri nimero 793 ukurikije uko bagiye bakurikirana kujya kuhiga ubu ntitukiri kumwe. Ikibazo ubu kibazwa ni uko nta kwamagana ubwicanyi kwabaye mu ishyingurwa rye kandi ibimenyetso byose byerekana ko yishwe anizwe yakwanga guhwana bakamukubita icyuma mu mutwe amaraso akuzura ku buso bwari bumukikije nk'uko byemezwa n'abahageze mbere bo mu muryango we.

Kugira ngo twumve neza Padiri Karekezi Dominiko uwo ariwe n'uburyo yari akomeye haba muri Kiliziya no muri FPR twasubiza amaso inyuma gato : Mu mwaka w'2008 nibwo uyu musaseridoti yahimbaje yubile y'imyaka 25 ari umusaseridoti.

Umunyamakuru wanditse iyi nkuru urimo gusoma hano kuri SHIKAMA yari muri ibyo birori byahimbarijwe kuri Paruwasi gatulika ya RWAMAGANA umwanditsi w'iyi nkuru akaba yari yatwayeyo RADIYO MARIYA RWANDA kugira ngo abanyarwanda bose bifatanye na Padiri KAREKEZI.

Muri ibyo birori niho nabashije kwibonera n'amaso yanjye abantu bakomeye cyane muri FPR bari inshuti magara za Padiri Karekezi. Muri bo nabonyemo RWIGARA Assinapol, hari kandi RUTAREMARA Tito nawe akaba ari inshuti magara ya Padiri KAREKEZI kimwe na RWIGARA kandi aba bombi bamuhaye impano kuri uwo munsi.

Na nyuma y'ibyo birori Padiri KAREKEZI yakomeje ubucuti bwe na RWIGARA Assinapol kimwe na RUTAREMARA Tito. Ubu rero ibibazo ni byose kandi abagomba kwicwa na Kagame urutonde ni rurerure ntakarakorwa. Padiri KAREKEZI kandi ntitugomba kwibagirwa ko yari umututsi w'UMUNYIGINYA.

Akaba ari uwo mu muryango mugari w'ibikomerezwa birimo Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI, Musenyeri Alex KAGAME, Musenyeri RUKAMBA Filipo ubu uyobora Diyosezi Gatulika ya Butare wari wumiwe yabuze icyo akora amaze kumva ko Karekezi yishwe. Ibindi namwe murisobanurira ntabwo muri abana.



Musenyeri Rukamba wa Butare yari mwene wabo wa nyakwgendera/foto igihe.com

Kiliziya Gatulika y'u Rwanda : «UMUNYU WAKAYUTSE KU BURYO NTA MBARAGA IGIFITE ZO KURINDA UBUZIMA BW'IMBAGA»
Mu by'ukuri, ibyo kuba Kiliziya Gatulika iri mu Rwanda uwashaka yavuga ko Kiliziya nyayo yacyuye igihe mu 1994 kubera ukuntu FPR yayihinduye ayo ifundi igira ibivuzo kugera n'aho mu bapadiri muri buri diyosezi no muri za Paruwasi ubasangamo maneko n'abicanyi ba FPR.

Ibi bibazo byose, abasenyeri ba za diyosezi barabizi ndetse na bamwe muri abo basenyeri ba Kiliziya Gatulika barimo abatutsi ba maneko za FPR nka Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde wa Kabgayi unavangura amoko agakabya, hari Musenyeri Antoni KAMBANDA wa Kibungo(ndamugarukaho hepfo gato).

Barimo kandi abandi batutsi b'abahezanguni nka Musenyeri RUKAMBA Filipo uyobora diyosezi ya BUTARE wategetse ko adashaka kuzabona na rimwe ababikira b'ABAHUTUKAZI baza kumwirega imbere bamureresaho amavara n'amakanzu byabo. Uhakana ibi azabaze abatuye mu mujyi wa Butare barumiwe.

Hamwe n'ibi byose, abakwirenza Padiri KAREKEZI ntibari babuze ku buryo no kumutuma abapadiri bagenzi be bakamwivugana nabyo byashoboka ndetse ibisobanuro byatanzwe na TWAHIRWA Celestin uvuganira abapolisi ba Kagame bisa n'aho bari bazi ko Padiri KAREKEZI azicwa mbere kuko yavuze ko bihutiye gufunga umuboyi n'umuzamu ba padiri Karekezi ngo kugira ngo babarindire umutekano.

Musenyeri wa KIBUNGO Antoni KAMBANDA umutoni wahawe imodoka ihenze na KAGAME mu iyimikwa rye yiguranye intama ye izuba riva!!!
Ibintu bibera mu Rwanda nta handi hantu ku isi biba: Musenyeri KAMBANDA wa Kibungo niwe mubyeyi wa Padiri KAREKEZI kuko ariyo diyosezi ye. Ikintu cyashengura umutima ni ukuntu Musenyeri Kambanda yemeje ko KAREKEZI yazize umutima kandi azi neza ko yishwe.

Nyamara ntabwo musenyeri KAMBANDA Antoni ibyo yavuze byavuye ku busa kuko mu iyimikwa rye, perezida Kagame yamwoherereje imodoka ihenze cyane ariko mu rwego rwo kwanga gucyemesha yatumye RWANGOMBWA John icyo gihe wari minisitiri w'imari n'igenamigambi(MINECOFIN) ubu akaba ari muri BNR.
Mu gusoza iyi nyandiko, nongeye kwamagana abantu bose bagomwa inzirakarengane ubuzima. Ndasaba abategetsi ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda kwemera guhara ubugingo bwabo ariko bakarokora intama zabo bamagana bikini. Mu by'ukuri, ntawe utumye Musenyeri Antoni KAMBANDA wa KIBUNGO kuvuga ko Padiri Dominiko KAREKEZI yishwe kuko ntawe utabibona ariko nibura nk'umwepisikopi navuge ati : «Biragaragara ko yishwe none kubera iyo mpamvu twamaganye abantu bavutsa abandi ubuzima».

Ibi byatanga ubutumwa ku bicanyi bakamenya ko amabi bakora isi ibagaya. Birababaje kandi biteye agahinda kubona musenyeri KAMBANDA yemeza ko umwana we azize umutima kandi azi neza ko ntawo yari arwaye. Padiri Dominiko KAREKEZI tuziranye kuva 1996 kandi twaganiraga byinshi. Nta na rimwe yigeze ambwira ko arwara umutima kandi nta n'ibimenyetso byo kuwurwara byamurangwagaho.

Abaturage bamenye ubica amayeri akoresha uko angana. Ntimukwiye gukomeza kwemera ibinyoma bidafite ishingiro. Nihanganishije abavandimwe ba Padiri KAREKEZI Dominiko. Nyamara amakuru SHIKAMA ifite ni uko ututonde rw'abanyiginya n'ababyumva kimwe nabo bagomba kwicwa ari rurerure :
Mu bapadiri barimo, muri guverinoma ya Kagame barimo, mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura muri ba badepite n'abasenateri birirwa bakomera Kagamr amashyi bamubeshya barimo kandi bagomba kwicwa uruhongohongo bamwe bagongeshwa imodoka,...

Nk'uko Kagame yabivugiye i Kigali mu nteko ku KIMIHURURA mu mushyikirano was 2010 ko umufuniko w'idomoro/ ijerekani umara amazi mu ngunguru aho yashakaga kwerekana ko abanyarwanda bose babusanya nawe azabica umugenda/ uruhongohongo umwe umwe kugeza abamaze. NYAMARA NTA BAPFIRA GUSHIRA!!! Padiri KAREKEZI Dominiko isangire izindi ntore wakundaga zagutanzeyo kandi IMANA IKWIYEREKE ITEKA URUHUKIRE MU MAHORO!

Itangazo: Soma inyandiko nshya ya Mabangurunuka Paul "Umwaka wa 2016 : Indya nkurye" kanda hano

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355