Pageviews all the time

Leta ya FPR na KAGAME yabujije abanyarwanda guhinga ibijumba, ibishyimbo, amasaka no kwenga akagwa bakomoragaho agafaranga ahubwo ibahenda ubwenge mu biciro bihanitse umuntu yishyura abashoramari bayo akagera n’aho yaka inguzanyo muri banki kugira ngo agure imva yo gushyinguramo uwe cyangwa agiye gushyingira umuhungu cyangwa umukobwa we/ UDAHEMUKA Eric

Imyambaro ihenze mu bukwe: indangagaciro yazanywe na FPR

Mu minsi ishize abantu muri Kigali bakubiswe n’inkuba babonye abakecuru n’abasaza bambaye boda-boda zikozwe muri purasitiki bagiye ku Kimihurura bikoreye ibiseke n’inkangara ngo byuzuyemo amasinyatire yo gusabira Kagame manda ya gatatu kugira ngo azabayobore kugera ku mperuka y’iyi si.
Kimwe mu byatangaje SHIKAMA ni izo nkangara n’ibiseke kuko kuva u Rwanda rwabaho ari ubwa mbere abantu batwaye impapuro basinyishijwe ku gahato bakazitwara mu nkangara n’ibiseke kuko ubusanzwe twari tuzi ko ibyo bikoresho bitwarwamo iyo wabaga utuye umuntu nk’amasaka, ibishyimbo, amata ari mu mukerenke cyangwa mu cyansi, amashaza(amageri), ifu y’imyumbati cyangwa iy'amasaka yo kwengamo amarwa(ikigage),…
Ikindi ariko nacyo cyari rurangiza ni imyambarire muri ayo matiriganya ya politiki. Kwambika abantu imyenda ihenze, kubakenyeza bakodesheje ibihenze kugira ngo bajye gutura amasinyatire ku Kimihurura, gukodesha imodoka zibatwara, reka sinakubwira.
Nyamara ababategeka gukora ibi nibo banababujije kuragira inka ku gasozi, bababuza guhinga ibijumba, ibishyimbo no kwenga akagwa bakomoragaho agafaranga bakabasha guhangana n’ubuzima ubu busigaye bugoye cyane umunyarwanda.
Gucyuza ubukwe mu Rwanda bihenze kurusha kugura ishyo ry’inka
Gushyingirwa nk’isakaramentu rifata babiri rikabahinduramo umuntu umwe, ni byiza mu muryango w’abantu kuko bihuza imiryango, inshuti n’abavandimwe kandi bigakomeza ubucuti n’ibihango hagati y’imiryango kuko uwaguhaye umugeni ntacyo yakwima. Muri ibi birori by’ibyishimo umuco niwo uba ari nimero ya mbere.
Ku butegetsi bwa FPR ariko siko bikimeze kuko SHIKAMA ibona icyari umuco ubu cyasimbuwe n’icyitwa amafaranga cyangwa amikoro aremereye agomba gukoreshwa kugira ngo ugaragare neza. Ngizo imodoka zihenze, ngiyo imitako ahantu hose, ngiyo imikenyero n’imyitero nk’iyo abami bo hambere bambaraga, ngabo abakobwa n’abasore bakodesheje ibihenze kandi benshi,…
Ibi bikozwe mu mikoro bwite ya nyir’ubwite nta kibazo ariko byahindutse umwera uturutse ibukuru waje gukwira hose ku buryo n’umukene agera aho aguza ideni muri banki kugira ngo nawe akore ubukwe bw’igitangaza ku buryo ubu hari ikibazo gikomeye cy’uko bamwe birangira batanye kubera ubukene ndetse abandi bakananirwa kwishyura izo nguzanyo.
Si mu bukwe gusa, no mu marimbi ni uko kuko kubona imva i Kibagabaga ari ukwaka ideni muri banki  
Umunyamakuru wa SHIKAMA wanditse iyi nkuru, muri Nzeri 2012 yatabaye umuvandimwe we wari utuye ku Kicukiro i Kigali wari wapfushije umugore bari bamaranye amezi icyenda bashyingiranywe aza kwitaba Imana abyara muri CHUK. Nyuma y’isengesho rivanze n’amarira y’abari aho bose kubera uruhinja rw’umunsi umwe yari asize imusozi, umuhango wo gushyingura wabereye mu irimbi rya Kibagabaga i Remera.
Nkuko abantu bose bareshya imbere y'Imana n'imungu, n'imva
 zabo zagombye kureshya!
Aho mu irimbi rya Kibagabaga ubundi ab’i Kigali bita IWABO WA TWESE, umunyamakuru wa SHIKAMA yarahageze ahasanga imva zo mu byiciro binyuranye harimo imva imwe igurwa miliyoni cumi n’eshanu, miliyoni eshanu, igura miriyoni 2, igura miliyoni imwe, kandi abacukura gakanagushyingurira bakaba ari abantu batsindiye isoko ryo guhamba ndetse banafite ibiro bakoreramo bihoraho aho ngaho.
Tukihagera, kubera ko twumvaga tugomba gufata mu mugongo uwo muvandimwe wacu twiyumvishaga ko tugomba kugira uruhare mu gushyingura ariko siko byagenze kuko abo batsindiye isoko ryo guhamba bahise begera imodoka bakuramo umurambo baragenda bawugeza mu mva.
Ubwo ntituvuze amafaranga agashendero akodeshwa ya modoka itwara umurambo ngo isigaye yitwa KOROBIYARI ku buryo abanya-Kigali ubu bifashe impungenge kubera ibiciro bihanitse by’amarimbi aho gupfusha umuvandimwe uri umukene i Kigali utabona aho ushyingura.
Ubuhendabana mu gutsindira amasoko yo guhamba no kugurisha amarimbi byakijije bamwe abandi baririra mu myotsi
Mu gusoza iyi nkuru, muri SHIKAMA twagira inama dutanga ariko na mbere yo kuzitanga birakwiye kwerekana ko imishinga nk’iyo ubu muri Kigali yakijije bamwe abandi biyicira isazi mu maso.  Bene iyo mishinga ubu barakize kandi bashyigikiwe na leta ku buryo uwavuga ko ariyo yatumye ubuzima buhenda cyane ataba yibeshye.
Ibi byo guherekeza ugiye kugeza mu mva ntibikibaho, imashini za FPR zikosha
nizo ziherekeza ugiye wabishaka utabishaka
Inama SHIKAMA itanga ni uko ku bakoresha ubukwe babanje kwaka inguzanyo mu mabanki urugo rutubakwa n’imirimbo n’imideri ko ahubwo rwubakwa no kumvikana no gushyira hamwe. Leta kandi nk’ubuyobozi bureberera abaturage, ikwiye gukangurira abaturage kugabanya amaraha mu gushyingiranwa.
Ku byerekeye amarimbi muri SHIKAMA turatekereza ko Leta y’u Rwanda ikwiye gusubiramo itegeko rigena gushyingura uwitabye Imana kuko kwaka inguzanyo ya miliyoni 15 muri banki kugira ngo ushyingure uwawe kandi utazagaruka ahubwo ayo mafaranga yakoreshwa mu kurera imfubyi asize.
Uwo muntu aramutse ari umukire cyane wabuze aho ayajugunya, nibura bayabika muri banki akazigamwa akazitabazwa mu minsi mibi y’ubuzima ubwo abe bazaba basumbirijwe kuko kuri iyi si ntawe utagira ikibazo. Bigenze bitya abakene bagarura icyizere cyo kubaho kuko kubera ibi biciro bihanitse ubu muri Kigali basigaye bagenda babebera.
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355