Pageviews all the time

Umuvandimwe Kanyarwanda Aloyizi uba muri Malawi aratubwira ukuntu Abahutu ba Gisenyi , Ruhengeri na Gitarama batewe ibisongo mu nda ibyara, abandi bagakubitwa kugeza bapfuye, ngo hari n'abahambwe babona mu buvumo bwa Musanze. Ibi byose byakozwe n'Inkotanyi FPR/ APR/RDF!

Amaraso y'Abahutu azabahame n'abanyu

Nitwa Kanyarwanda Aloyizi nkaba mba mu gihugu cya Malawi,mbabazwa n'ubwicanyi bwakozwe n'Inkotanyi.Umuryango wanjye wose watikiriye mu Rwanda, nari muri Seminari igihe amarorerwa yabaga mu Rwanda.Mfite uko njyewe numva ibyabaye, ariko ndajyana n'inyito igezweho mu isesengura ry'ibyabaye. Ibyerekeye amatohoza nakoze mu turere dutatu aritwo Ruhengeri aho mvuka, Gisenyei na Gitaram mu bihe byiswe iby'Abacengezi, mfite ubuhamya bw'abantu bari bahari n'abandi bambwiye ibyo bumvise kuri ayo mahano. Ku binyerekeyeho , mu muryango wa mama, twabuze abantu bagera kuri 27 kuva ku bantu bakuru kugeza ku mpinja.Ku ruhande rw'aho data akomoka, naho twabuze abantu bangana n'umubare mvuze hejuru.

Twe twatewe mbere mu kwa mbere 1991. Abantu barapfuye batwawe n'Inkotanyi zari ziturutse mu mashyamba y'íbirunga. Nyuma zagarutse zica benshi na none igihe zabeshyaga abantu ngo ziri mu mishyikirano i Nsele naho ziri kugaba ibitero. Gusa reka ngaruke cyane ku bwicanyi ndenga kamere zimaze gufata ubutegetsi. Abanyaruhengeri twarakubiswe karahava. Ntabwo navuga buri kantu namenye, gusa dore ibyo bakoze muri rusange.

1. Bararashe muri rusange barasa impinja n'abakecuru, nk'uko waba ufite inka ibihumbi ushaka guhuriza hamwe, maze ugatangatanga hose ngo zidacika.

2. Batwikiye abantu mu mazu yabo, bagahagarara  hanze ngo hatagira usohoka, inzu igashya igakongoka. Hahiragamo abari barimo bose, aha nkaba narapfushije abavandimwe barimo umusaza n'umukecuru n'abuzukuru bari babahungiyeho. Icyo gihe mushiki wanjye yarirutse n'utwana twe n'umugabo we, bicamo abana batatu, harimo n'uwo yari ahetse warasiwe mu mugongo we. Hari umwijima bapfaga kurasa aho bumvise amajwi y'abantu. Ni nabwo batwitse abo kwa sebukwe. 

3. Bazaga mu mazu bakayafungura cyanwa bagahamagara ku itgeko abarimo ngo bafungure bakabicira aho, abandi bakabajyana bakabicira aho bagennye. Abantu twari mu kigero kimwe bize hafi ya bose barashize, ari abarimu, abagoronome, abakoraga kuri komini n'abandi.

4. Bafashe abantu bamwe banze gukingura, bamena amazu, ndetse hari n'aho basambuye amabati, abo basanzemo babicisha amatindo n'ímisumari.

5. Bicaga cyane nínjoro, ariko no ku manywa. Barazaga abantu bakiruka mu kivunge, bagakurikira barasa; hari abo batangatanze babayobora mu buvumo bwa Musanze butangiriye mu Kinigi. Barimo benshi nzi na mushiki wanjye n'abana be babiri barimo. Baragiye bicara ku muryango w'ubuvumo boherezamo amagrenade maze barangije barahafunaga. Ngayo amagufa bategeka abantu gutaburura bakajyana mu nzibutso ngo ni abatusti bapfuye.

6. Bafataga abantu ngo bafashe cyangwa babwiwe ko bafasha abacengezi cyangwa bafitemo benewabo, bakabakubita ku manywa, imbere ya rubanda, bageza ubwo babwira umubyeyi kwikubitira umwana kugeza apfuye, cyangwa umwana agakubita umubyeyi, ari umugabo cyangwa umugore. 

7. Hari abo bakase amabere barimo na mubyara wanjye barayabatamika babasiga banamye ari mu bihuru cyangwa mu mirima.

8. Hari abo bangaga gukoresha isasu hakaba harimo umwana wari umuseminari. Baje iwabo, hafi y'umugi, bategeka abo mu rugo gufungura inzu, barabkubita bababoshye, kandi bahagaze mu muryango hatagira uwiruka. barabakubise kugeza nyina apfuye, mushiki we arapfa, ise arapfa, maze ah'Imana we ahirika umusirikari wari uhagaze mu muryango ariruka ajya mu rutoki rwari aho hafi. Bamwirutseho, ariko kubera umwijima ntibyari biboroheye. Banze kurasa, ariko nyuma baramufashe ariko kuko bari bamuzirikishije umwenda amaboko aboheye inyuma, uwari umufashe yagerageje kumuterura n,umwenda, maze uranyururuka, arongera ariruka insina ziramukiza noneho ntibamubona. Aracyariho gusa aba hanze.

9. Bafashe abakristu bari bahungiye mu Kiriziya muri centrale, basenga barimo cyane abagore n'abana, maze babica bose. Iyo centrale yitwa Gacaca muri paroisse cathedrale ya Ruhengeri. Barabishe urupfu rubi, bamwe bajomba ibisongo mu nda ibyara ngo niyo ibyara Interahamwe, ariko bavuga Abahutu, dore ko wagira ngo ni interahamwe bivuga umuhutu.
Bafashe abantu babashyira mubyo bitaga songa mane, umwe acometse mu wundi ku izuba ry'igikatu bamaze kubashinyagurira barasa urufaya. Ikibuga cy'indege cya Ruhengeri cyabonye byinshi.

10. Bagendaga bakusanya abantu babavana mu ngo uboshye uhiga inkwavu, bakabashyira hamwe maze 
bakabatangatanga  hose, bakarasa urufaya, abantu biruka impande zose. Gashayija nábo ba Mubalaka Muganga babona umugabo ukiriho ngo bakavuga bati ngwino unywe byeri sha! Ese ubundi wowe wacitse ute?...

11. Bakurikiranye abantu babaga babahungiye mu ishyamba ry'birunga maze kuko ari inzitane, bakajya bababeshya ngo, ngiki nakivumbuye. Sohoka se ntakurasa... Hari abumviye barasohoka babakanira urwa shitani...

12. Bafashe abantu barimo na mukuru wanjye n'abandi ntaravuga maze barabakubita, baboroga iminsi ibiri yose, kugeza bashizemo akuka. Nyuma bahambira izo nyama mu mahema bategeka abandi kubikorera bakabazana iwabo ngo babahambe. Ngayo amacinya ngo ayobora igihugu.

13. Iby'impfu zitandukanye ni byinshi sinabirangiza, ubanza byafata igitabo kingana na Bibiliya. Byageze ubwo abantu badatinya gupfa kuko byo byari ifunguro rya buri munsi, gusa bagatinya uko babica (torture). Izi nyeshyamba ni impardonables au ciel comme sur la terre. Hitler yari umutagtifu ugereranije n'ízi nkozi z'ibibi zitunzwe n'amaraso y'abantu. 

14. Bishe Padiri i Kampanga mu Kinigi abantu bareba, bica Padiri mu Ruhengeri wari uvuye guhamba abo ziciye muri centrale Gacaca barimo n'umukuru w'inama yakundaga. 

Ndifuza ko abo bose, abo ntavuze, n'abandi ntamenye dore ko ntagiye mu makomini yose n'ubwo hari ibyo nzi bibi byahakorewe, nabo bamenywa bakanibukwa. Niyo mpamvu nasabaga ko Bwana Nkusi n'abanyamakuru bawe bazi gutohoza mwadukorera iki gikorwa. Bizaba nko kutugabanyiriza agahinda kagoye gushira. Please do for the sake of those who perished as if they were less than animals. The job is big, but you can. Then we will feel a little dignified as well. 

"ET LA VERITE VOUS RENDRA LIBRE"

Kanyarwanda Aloyizi
Malawi
shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma
______________________________________________________________________
PS:
Urakoze muvandimwe Kanyarwanda kutugeza ho aya marorerwa abavandimwe bacu ba Ruhengeri, Gisenyi na Gitarama bahuye nayo bazira ko ari Abahutu. Mboneye ho aka kanya ko kukwihanganisha n'abandi babuze ababo muri aka karere, mu mashyamba ya Congo, mu Rwanda n'abandi batotejwe hirya no hino ku isi mu rwego rwo gucecekesha no kuzimya Abahutu  bikorwa n'Inkotanyi.

Ku byerekeye abatikiriye hariya umaze kuvuga, hari inshuti yanjye twiganye muri Libya yitwaga Hagumimana Ferederiko wavaga muri Komini Mutura ku Gisenyi, akaba mwene wabo na Lizinde Tewonesiti, yize ibyerekeye ubutaka ( geology) muri kaminuza ya Garyounis aho nanjye nize icyiciro cya mbere cya kaminuza. Uyu musore yarakumanukiye ngo Lizinde ari mu Nkotanyi ntacyo azaba, hari muri 1992 ngo kuko Lizinde ari mu Nkotanyi. Nta mwaka washize, maze inkotanyi ziza kumukura mu ishuri ryisumbuye rya Musanze aho yigishaga maze zimushyiraho lisansi zimutwika abona arashya arakongoka asigara ari ivu! Nyamara Lizinde yari akiri mu Nyenzi!!! 

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya Ukuri kandi ni ko kuzababohora

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355