Pageviews all the time

Gusahura no gusesagura umutungo wa Leta bikorwa na Kagame n’Agatsiko, ubusambanyi mu rubyiruko no mu ngo, urumogi na Muriture byinshi: u Rwanda rugeze aha Sodomu na Gomora!/Nkusi Yozefu.





Reka tubanze twibukiranye Sodomu na Gomora icyo aricyo mu bitabo bitunganye bikoreshwa n’abemera ijuru ( Abayahudi, abakirisitu n’ abayisilamu). Muri Bibiliya Itunganye, mu gitabo cy’Itangiriro dusomamo ko Imana yaremye abantu ikabaha umudendezo mu busitani bwa Edeni. Ariko uko bagendaga bororoka niko bagiye barushaho kuba abanyabyaha.

Ibi byaha byatumye Imana ibahana kenshi ariko ibihano bizwi cyane ni ibyahawe imijyi ya Sodomu na Gomora aho Imana yahanishije abaturage b’iyi mijyi kubatwikisha umuriro( Mazuku)(Itangiriro 19:1-29).Ikindi gihano ni igihe cya Nowa, Imana yicishije abantu umwuzure nyuma y’imvura yaguye iminsi 40.( Itangiriro 6; 7; 8).


Ni ukubera iki tuvuga ko U Rwanda rugeze aha Sodomu na Gomora?
Mu gihe imijyi ituranye na Sodomu na Gomora yari itekanye abantu bubaha Imana kandi babaho mu buzima busanzwe bafatanya banubahana, muri Sodomu na Gomora ho byari ibicika: hari ugusesagura gukabije, ubusambanyi kugeza aho abagabo baryamana n’abandi- babandi mu Rwanda ubu bita abatinganyi.  Si ibi gusa , kuko abaturage b’iyi mijyi bari bafite n’ivangura rikabije ku buryo batahwemaga kwereka Loti umuvandimwe wa Abraham ko ari umuvantara agomba guhorana ipfunwe imbere yabo.

Urugomo rwabo rwatumye bashaka no kwica abamalayika 3 bari batumwe n’Imana gusaba umukiranutsi Loti n’umuryango we ngo bahunge bave muri iyi mijyi mbere yo kuyisenya; abaturage kuva ku mwana kugeza ku musaza bateye inzu ya Loti kugirango batsindemo aba bamalayika Imana ikinga akaboko kuko yabateye ubuhumyi bakabura umuryango w’inzu, Loti n’umuryango we n’abamalayika bakabacika!
Mu gihe Kagame n'agatsiko badamaraye mu bya Rubanda,
hari ba Ngofero bapfa buri munsi bazize inzara n'indwara ziterwa n'ubukene

Mu Rwanda rero naho ibyaho ubu bimeze nk’ibyo muri Sodomu na Gomora kubera ibi bimenyetso bikurikira:
1.      Isesagura n’isahura rikorwa n’umuryango wa Kagame na FPR mu gihe ubukene bwugarije ba Ngofero mu mijyi no mu byaro.
Urubuga igihe.com ruherutse gushyira hanze inyandiko yerekana abaperezida ngo bahembwa menshi kurusha abandi ku isi. Abantu benshi batangajwe no kutabona izina rya Pawulo Kagame riza kuri urwo rutonde rw’abo bayobozi 10 bahembwa akayabo ku isi.

Impamvu nta yindi ni uko bashingiraga ko Kagame Pawulo bivugwa ko ahembwa miliyoni makumyabiri n’eshanu z’amanyarwanda(25,000,000 FRW) ku kwezi,  uyu ngo atariwo mushahara we w’ukuri urebye ibindi  bintu bitabarika bimujugunywaho bikosha akayabo k’amadolari buri manywa n’ijoro. Kagame niwe muperezida wa mbere ku isi uhora mu ngendo hanze y’igihugu cye. Ibi bikaba bitwara akayabo kuko aho agiye hose agomba kujyana n’abamugaragiye bari hafi 100!(abashinzwe umutekano, amabanga,n’ibindi ). Ukuntu ahora mu ngendo muri USA, umuntu yavuga ko Perezidanzi y’u Rwanda yimukiye muri kiriya gihugu!!!!!:

Kagame uva mu gahugu gakennye arakora ibi mu gihe hari abaperezida bayobora ibihugu byifite barangiza manada 2 batarakandagiza ikirenge cyabo mu mahanga kugirango badasesagura umutungo w’igihugu. Aha twatanga urugero rw’uwahoze ari perezida wa Ghana John Kufuor warangije manda 2 asotse rimwe gusa mu gihugu; yayoboye Ghana kuva muri 2001 kugeza muri 2009. Ni gake twumva ngo abaperezida b’ibihugu duturanye basokeye mu mahanga nka Kagame Pawulo abantu benshi ubu basigaye barahimbye «umwana w’ikirara». Igihe Perezida Kikwete yajyaga kwibagisha muri Prostate umwaka ushize wa 2014, ibiro bye byamenyesheje abaturage aho agiye, ikimujyanye,umusimbuye, n’igihe azagarukira.

Abaturage kandi bakomeje kugezwaho amakuru umunsi ku wundi kuri uru rugendo rwa Perezida Kikwete. Mu Rwanda ho si uko bimeze, nta gihe abaturage babwirwa aho Kagame agiye n’ikiba kimugenza mu ngendo zisigaye ziruta iz’umwarabu Ibn Batouta.Iri sesagura rya kagame riruta iryo muri Sodomu na Gomora muri Shikama tukaba tutarahwemye kuryamagana mu nyandiko zacu zinyuranye( 1304 – 1368).

Igiteye inkeke kurusha ho ni uko muri iri sesagura, Kagame n’Agatsiko ke  basanze ari byiza ko batangira no kwigisha abana babo uko bagomba kubaho nk’abana bo muri Sodomu na Gomora nkuko twabibonye hejuru ntacyo ababyeyi b’iyi mijyi bakingaga abana babo, yewe ngo n’igihe bahuruye bajya kwica abamalayika nabo bari bahari!

Ni muri uru rwego rwo gutegura abana uko isesagura n’umurengwe bikorwa, ubu abana b’indobanure bava mu Gatsiko bayobowe na mwene Habineza Yozefu- umwe mu bagize Agatsiko- bariho bazenguruka Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ngo aho bagomba gusura kaminuza mirongo itanu n’imwe (51 )mu mezi abiri biga kuvuga neza nka ba se kugirango bazaze kubasimbura igihe bazaba bashaka nabo gutembera nka Kagame dore ko atari ukubasimbura burundu kuko ngo bazatageka kugeza igihe isi izashirira kugirango imvura itabura mu gihugu, n’imbyeyi ntizikamwe atubutse n’imyaka ikarumba! Hahahahahaha!

Igiteye agahinda  kurushaho gishobora no  kurakaza Imana nkuko byagenze kuri Sodomu na Gomora ni uko mu gihe aba bana b’indobanure bariho bangatwa mu mafranga ya bene Ngofero, hari abari muri Kaminuza y’u Rwanda batagira aho barara, icyo kurya, ndetse batagira n’aho bituma! Uwandika ibi muri Shikama arakumenyesha ko yabaye umwarimu  imyaka irenga 2 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, muri Ishami ry’imbonezamubano n’Itangazamakuru(FAMSS) kuva muri 2007-2009.

Iri shami rifite abanyeshuri n’abarimu barenga 2000 barihuriramo buri munsi; nta bwiherero na bumwe buhari! Abashyitsi bahaje baturutse mu zindi kaminuza zo hanze barangirwa kujya kwituma muri Hotel Ibis cyangwa Faucon ziri muri m 300! Muri Shikama turasanga amafaranga ariho atagaguzwa kuri aba bana b’indobanure, Agatsiko kigomweho umunsi umwe gusa, hashobora kubakwa ubwiherero muri FAMSS bene Ngofero byibura bakabona ubwiherero.

2.      Imishahara y’umurengera ku bakozi b’agatsiko mu gihe abandi bahembwa urusenda:
Mu gihe umwarimu wigisha mu mashuri abanza ahembwa urusenda rungana na 54,000FRW, ndasubiramo (54,000FRW); dore abenshi banganya nawe impamyabumenyi cyangwa ayirusha ayo bakuka mu biro byo kwa Pawulo Kagame. (Official Gazette nº Special of 14/07/2012 )

-          1. Directeur of cabinet in the office of the President: 2,304,540FRW
-          15. Directeur General : First Lady office(ndlr: umuyobozi mukuru mu biro by’umugore wa Kagame pawulo, Nyiramongi Janeti): 1,352,972FRW
Umuntu yakwibaza ukuntu umugore wa Perezida agira ibiro muri perezidansi, kandi hari n’ibindi byinshi afite mu gihugu byinjizwamo akayabo gatangwa n’abagiraneza ngo gafashe ba Ngofero ahita asahurira hanze, urugero ni : Imbuto Foundation!
-          Abakozi bakora akazi kagombye guharirwa umuntu umwe mu rwego rw’isesagura gahabwa batatu:
·         40. Director of audiences:   980,010 Frw
·         41. Director of visits       :   980,010 Frw
·         42. Director of ceremoniies: 980,010 Frw

3.       Akayabo gasesagurwa muri za Rwanda deyi ( Rwanda Day)
Kuva muri 2011, Kagame Pawulo n’Agatsiko ke bihaye gahunda bise Rwanda Deyi (Rwanda Day) yo gusesagura amafranga ava mu cyuya cya ba Ngofero, iri sesagura rikaba rikorerwa mu mijyi ikomeye yo hirya no hino ku isi ahaheruka hakaba ari mu Buholandi bibera umunsi wa none ku itariki ya 3 Ukwakira 2015 Shikama iriho ibagezaho iyi nyandiko.

Muri izi nama Kagame ahagurukana I Kigali abakozi bakuru mu biro bye, abo muri za Minisiteri, Abacuruzi benshi mu gihugu barenga 400, tutibagiwe n’abahanzi . Aba bose bahura n’abandi bana b’indobanure biga hirya no hino ku isi, maze bakararika n’abanyamahanga babarirwa ku mitwe y’intoki, bose bagakabakaba ibihumbi bitatu(3000).

 Aba bose bacumbikirwa mu mahoteli akomeye kandi bakanagaburirwa nayo ku mafaranga ya Leta y’u Rwanda yagombye gufasha abakene, cyane cyane mu kurwanya SIDA na Malariya ubu yabaye icyorezo cyoreka imbaga mu gihugu kubera ko ayari kugura inzitiramamibu yagiye atikirira mu bisa na Rwanda Deyi!. Nta gihugu na kimwe cyo ku isi cyari cyakora aka kandare usibye u Rwanda ruyoborwa nkuko Sodomu na Gomora Zayoborwaga! Reba uko amafaranga y’izi Rwanda Deyi asahurwa akoherezwa mu mahanga bikitwa ko abajura bibye u Rwanda! Kanda aha urebe aho byavuye

4.       Gusura abana ba Kagame Pawulo muri USA nabyo bitangwaho akayabo kava muri ba Ngofero
Abana ba Kagame, bagiye boherezwa muri USA gukomeza amashuri yabo bakirangiza amashuri abanza.  Aba bana iyo basuwe n’umwe mu babyeyi babo, se cyangwa nyina ubabyara ahita ajya muri kaminuza runaka ngo gutanga amasomo ariko ikiba kigamijwe ni ukugirango izi ngendo z’urudaca zo muri USA zibone ibisobanuro; maze umunsi uyu muryango wabajijwe iby’aya mafaranga bazavuge ko babaga bari mu butumwa bwa Leta! Hahahahha!, ngo ubwenge bwari bwiza ni uko bwamenywe na bose!

Umuntu akaba yakwibaza aha impamvu Kagame uvuga ko yaje acura inkumbi kubera ko Abahutu bari baramuhejeje hanze; ni iyihe mpamvu ubu ituma aheza abana be mu buhungiro kandi afite igihugu, ari perezida akaba yica agakiza? Igitangaje ni uko aya mashuri biga no mu Rwanda ahari n’ibyo biga bikaba Bihari. Ange ngo wiga ibijyanye na politike, no mu Rwanda birahari hafi yo muri za kaminuza zose.Ngiryo rya sesagura rya Sodomu na Gomora urebye ryatangiriye hejuru igihe igihugu kibohozwa, maze Abagore : muka Kagame, muka Nyamwasa na  muka Rujigiro bagashinga ishuri ry’abana b’indobanure – Green Hills College-ubu muka Kagame yifunze kuva aho Kayumba na Rujugiro batereye umurongo w’icyama.

Umuhanzi yararirimbye ati: « tout le monde est coupable» tugenekereje mu kinyarwanda bikaba bishaka kuvuga ngo « buri wese ari mu makosa». Iyi ndirimbo ikaba ihabanye n’ibyo twirirwa twandika ku mbuga ko ibi byose birimo bikorwa n’Agatsiko mu gihugu cyacu no mu karere bigomba kubazwa ko konyine na Kagame ugahagarariye. Muby’ukuri, Kagame Pawulo yagizwe icyo aricyo natwe abanyarwanda.

Majoro Higiro Robert aherutse kubwira Radiyo Ijwi rya Amerika ubwo yari avuye gutanga ubuhamya ku bwicanyi bwa Kagame muri Gongres ya USA. Yasubizaga ikibazo yari abajijwe ku mirambo yo muri Rweru yemezaga ko ari Kagame uyoherezayo ati :

“ Ndabizi ni Kagame waboherejeyo amaze kubica,  ndiho ndabyemeza kuko iriya rejime nitwe twayubatse tuzi uko ikora”.

Musonera Yonathan nawe yemeza ko Kagame ari impyisi baje bahetse bakaba baryijugunye hasi ngo uzayiyegereza azabona ishyano.

 “ Kagame ni impyisi, twe twarayipakuruye, uzemera kuyiheka azabage yifashe”

 Abanyarwanda bemeye guheka impyisi Kagame barushaho kuboneza inzira ya Sodomu na Gomora!
Amagambo avuzwe hejuru na Musonera na Higiro ateye ubwoba kuko atweereka ko baha Kagame kwicara mu Rugwiro bari bazi ububi bwe; ko ari umwicanyi ruharwa akaba akunda gusarura aho atabibye nk’impyisi kandi nta mutima w’impuhwe atari ateze kugirira abanyarwanda kuko icyo Impyisi ipfana n’intama nta kindi usibye kuyirya!

Kagame Pawulo we yivugira ko ngo abanyarwanda ari abana beza; ibi akenshi abihera ko abicira bakamusekera ntibahorere ababo, akabafungira ubusa bakamwita murumuna wa Yezu, akabicisha inzara bakamubyinira ngo bamwereke ko bahaze, agaheza ababo mu mashyamba bakamutaka bataraka bamubwira ko yazanye amahoro! Nyamara uyu mugabo agomba kuba yibeshya kubo yita abana beza, kuko umunsi bamweretse indi sura atazasobanukirwa nkuko byagendekeye Ndahindurwa Yohani Batisita muri 1959.

Ikibabaje ni uko ubu nyuma yo kumanjirirwa, bakabura ayo bacira n’ayo bamira, ubu abanyarwanda benshi bariho biyahura mu buryo butandukanye nkuko byakorwaga muri Sodomu na Gomora aho twavuze ko iyi mijyi yakorerwagamo amabi menshi kugeza aho abagabo basambana n’abandi bagabo-sodomie mu gifransa cyangwa Taluwiti mu cyarabu-. Uku kwiheba kugeza ubwo abaturage biyanze bakishora mu mabi turi bubone hasi aha, ni uko iyi mpyisi bahekeshejwe yabatangatanze hose bakaba nta kundi babigenza usibye kwiyahura gahoro gahoro mbere yuko ibatanyaguza. Dore bumwe mu bwiyahuzi abanyarwanda ubu bishoyemo :

1.       Uburaya buravuza ubuhuha mu rubyiruko ku buryo bwageze no muri kaminuza kuko amafranga yo guhanga imirimo cyangwa gutunga abanyeshuri asesagurwa na Kagame n’umuryango we na FPR nkuko twabibonye hejuru.kanda aha urebe aho byavuye
Amafranga yagombaga gufasha bene Ngofero ngo bige abana
b'indobanure bariho baryangatwamo muri USA

2.       Imyifatire idahwitse ku gitsina gore , nyuma y’aho inkuru z’abapfubuzi zibaye rumomo, ubu noneho ngo abagore n’abakobwa basigaye bagenda nta makariso bambaye. Mu Rwanda rwa Kagameibi bo babyita kwihesha agaciro!
kanda aha urebe aho byavuye

3.    Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byinshi hirya no hino mu gihugu bisigaye byitwa kwihangira imirimo: urumogi na Kanyanga ubu basigaye bita MURITURE( mwice vuba )Kanda aha urebe aho byavuye
Litiro 915 za Kanyanga n'ibilo 199 by'urumogi byafashwe na polisi
 y'u rwanda kuri 9/6/2015

  
4. Amazu yihariye abategetsi bajya gusambanyirizamo urubyiruko akaba arinzwe n’inzego z’umutekano. kanda aha urebe aho byavuye
igitanda kiri muri amwe mu mazu arinzwe cyane abategetsi basambanyirizamo
urubyiruko muri Kigali

5.    Kwemera gusinyira Kagame ngo azategeke u Rwanda kugeza igihe isi izashirira nabwo ni ubwiyahuzi kuko ni nko kwita  mu kizenga utazi koga. Ibi byatumye Sodomu na Gomora barimbuka kuko abaturage b’aho ntibamenye kwitorera abayobozi babaganisha mu nzira nziza. Gusinyira umwicanyi n’umujura ngo akomeze aguhekure anagusahure nabwo ni ubwiyahuzi nk’ubundi bwose tubonye hejuru.Reba hano abo aheruka kwisasira!

Itsinda ry'abagore ba 'Mutima w'urugo' biyerekana kuri stade Cyasemakamba
Aba bagore bo kuri Sitade Cyasemakamba barasaba ko kagame yategeka
kugeza igihe isi izashirira ngo akomeze abahekure

Uwavuga amabi akorerwa mu Rwanda rwa Kagame na FPR bwakwira bugacya; aho mazuku Imana yatwikishije Sodomu na Gomora umuntu ntiyavuga ko ari icyorezo cya SIDA ubu cyugarije u Rwanda aho 51% by’indaya barwaye iki cyorezo nkuko umwe mu bayobozi ba Kigali aherutse kubitangariza radiyo Ijwi rya Amarika?

Umwanzuro:
 Twasoza iyi nyandiko twibaza ibi bikurikira:
1.Ko muri Sodomu na Gomora Imana yazigamye ubuzima bwa Loti n’umuryango we, mu Rwanda ho hazarokoka nde? Ku bihe bikorwa byiza bizaba byamuranze nka Loti mu gihe twese dukomera amashyi ingoma y’ibinywamaraso?
2. Ese aho abahekesheje abanyarwanda impyisi bazi ububi bwayo, ntibakwiye guhaguruka bagahagarara bagafatanya n’abo bayihekesheje kuyitura hatarabaho ubwiyahuzi bw’ikivunge nkuko byatangiye?
3. Abanyarwanda bo se kuki bemera kuyoborwa na Sekibi ibajyana mu nzira mbi yo kurimbuka nkuko byagendekeye abaturage ba Sodomu na Gomora? Aho umunsi wo guhititamo urupfu n’ubugingo si uyu? Ni ukuvuga gusezerera Sekibi cyangwa kwemera kurimbuka.

Ku bushake n’umuhate byacu twese: Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, Uhoraho Imana yacu izaturinda kurimbuka nka Sodomu na Gomora.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355