Pageviews all the time

Ikinyoma cya Pawulo Kagame kinyibutsa icya Kadafi! Menya impamvu imperuka y'aba banyabinyoma bombi izaba imwe./NKUSI Yozefu














Uwavuga ko Pawulo Kagame yatangiye kwiyamamariza kuzategeka u Rwanda ubuziraherezo ntiyaba yibeshye. Muri iki cyumweru uyu mugabo abenshi basigaye bita Semuhanuka kubera ikinyoma cye, mu rwego rwo gutangira kwiyamamaza akoresheje itangazamakuru mpuzamahanga, yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru New African. Kagame Pawulo yemeje ko ngo we azategeka manda zirenze 2 abaturage nibabishaka kuko ngo bamukunda cyane ibi ngo bikaba bitandukanye n’ibikorwa ahandi kuko ngo ari abaperezida bashaka izo manda abaturage babo batabashaka(ndlr: aha akaba yaravugaga i Burundi) !

Iki kinyoma cya Kagame ntawe gitunguye kuko kuva muri 1990 FPR n’abambari bayo nta kuri kwigeze kubaranga mu byo bavuga; baririmba amahoro bariho bategura intambara; bavuga uburinganire bariho bashora abari mu buraya; bavuga demukarasi bariho bafunga inzego yubakiraho; bavuga ko batinya Imana, bariho bica abo yaremye bakabohereza mu biyaga  cyangwa bakabahamba babona.

Kugereranya Kagame na Kadafi ni ugukora icyaha
Mbere yuko Shikama ikubwira ibinyoma bihuza aba banyagitugu bombi turabanza turebere hamwe  ko nubwo ari abanyabinyoma, kubagereranya ari ugukabya.
  •    Mu gihe Kagame Pawulo yumva ko Umututsi yavukiye gutegeka, naho umuhutu aho ava akagera akamubera umugaragu, Moamar Kadafi nta bwoko na bumwe yigeze aheza mu byiza by’igihugu cyangwa ngo agire ubwo ashyira hejuru.
  • Mu gihe Kagame yubatse mu Rwanda udutsiko 2 kuva yakwicazwa mu Rugwiro: Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro( nkuko umwe muri ko Metere Uwizeyimana Evode yakabatije) kigaruriye ibyiza b’igihugu, abana bako bakiga abanza mu mashuri akomeye kishyiriyeho, bakajya gukomereza ayisumbuye na kaminuza muri USA, n’Agatsiko kandi kagizwe na ba Ngofero gategekwa guterera mu kanwa kariya ka mbere gahora kasamye nk’icyana cy’inyoni  kandi abana bako bahabwa uburezi budafite ireme bunabahenda. Ibi kwa Kadafi ntibyabaga ho kuko abantu bose bareshyaga, bagahahira mu maduka amwe, abana bose bakiga mu mashuri amwe kuva ku ncuke kugeza muri kaminuza. Abana ba Kadafi biganye natwe twese rubanda rugufi, bakina umupira na rubanda rusanzwe, nta n’umwe wigeze yoherezwa kwiga mu mahanga keretse umukobwa we Aisha wagiye kwiga icyiciro cya gatatu cy’amategeko mu Bufransa, akamara yo umwaka akagaruka atarangije.
  •  Mu gihe Muka Kagame Nyiramongi Janeti yigaruriye ubucuruzi bwose bwo mu Rwanda na basaza be, akaba ariwe ushyira abakozi bakuru mu myanya haba mu gisirikare, muri za ambasade, mu Rugwiro, no muri za Minisiteri; muka Kadafi Safia umubyeyi w’abana barindwi, abalibiya n’isi bamubonye bwa mbere we na bamwe mu bana be n’abuzukuru bahungiye mu gihugu cya Tunisia  muri 2011 umujyi wa Tripoli uri hafi gufatwa. Kadafi yashyingiranywe na Safia muri 1971.
Ikinyoma cya Kadafi gisa gute n’icya Kagame Pawulo
Mohamed Abu Miniar Moamar El Kadafi wategetse Libya kuva muri 1969 kugeza muri 2011, ntiyasibaga kubwira amahanga ko abaturage be bamukunda cyane, ko abayisilamu bo ku isi bamukunda bose, ko Abanyafurika bose bamukunda cyane, ko Abarabu bamukunda bihebuje. Ibi byatumye yiha amazina nk’ayo ihururu, muri ayo twavuga nka : Umukuru wa Revolisiyo y’isi yose, umuyobozi wa Revolisiyo y’abayisilamu ku isi, umwami w’abami b’afrika, Umukuru w’abarabu bose, n’andi menshi ntarondoye.

Nyamara ibi byose byari ibinyoma kuko Kadafi yari azi ko yari yanzwe mu bihugu by’abarabu hafi ya byose usibye muri Tunisia na Syria, nta na kimwe yakandagizagamo ikirenge! Abanyafurika benshi bamufataga nk’umukuru w’iterabwoba nubwo hari abemeraga ikinyoma cye bakamufata nk’intwari!

Kadafi yavugaga ko abaturage be bamukunda cyane nyamara yari azi ko abeshya kuko ntiyari ayobewe ko kuva muri 1969 aba baturage batangiye ibikorwa byo kumurwanya bucece bakoresheje kumunnyega( Sabotage). Nk’urugero, abana bato bari barabwiwe n’ababyeyi babo ko aho basanze amatara yose ku mihanda bagomba kuyateraho amabuye kugeza amenetse. Ni ahantu hake wansagaga amatara agikora.!

Mu mashuri yisumbuye, kaminuza cyangwa abanza, nta na hamwe wansagaga amatara akora kuva mu kwa 7 ibiruhuko bitangiye kugeza mu kwa 9 amashuri atangiye! Si amatara gusa kuko muri kaminuza buri munyeshuri yatahanaga mu biruhuko urugi rwe n’amadirishya ye akazabigarukana agarutse cyangwa akabiherana; ibiruko bitangiye, wansagaga ibitabo bihenda cyane binyanyagiye ku mihanda kuko leta yabitangiraga ubuntu! Ni muri urwo rwego leta yatangaga amamiliyari y’amadolari yo gusana amashuri buri mwaka.

Mu kiganiro cyahitaga kuri televiziyo imwe rukumbi y’igihugu- abanyeshuri nigishaga muri Kaminuza ya Misrata bakundaga kumbwira ko ari njye uyireba njyenyine mu gihugu iyo nabahaga zimwe mu ngero z’ibiganiro byahitaga kuri iyi televiziyo- yahitishaga muri za 2005 gahunda yitwaga « Ayun Rakaba» ni ukuvuga « amaso y’ubugenzuzi». Muri iyi gahunda, niho abenshi mu bene gihugu bamenye  ko Kadafi yababeshye kakahava!.  Hagiye hagaragara abayobozi b’inganda zinyuranye buri rwose rurimo abakozi barenga 200 bahembwaga imishahara itubutse ariko bakaba bikorera ubucuruzi bwabo bwite muri butike zabo kuko izo nganda zari zimaze imyaka irenga 30 zidakora kandi abakozi bahembwa, ibyuma bizana amazi byarajemo ingese, ibiro by’abayobozi bituwemo n’imbeba uruhuri!

Igisekeje ni uko mu ngirwamatora, cyangwa mu minsi mikuru, aba nibo wasangaga bari ku isonga bafunga ibipfunsi bavuga ko bazarwanira Kadafi kugeza gupfa, ko yateje Libya imbere akaba yarakwije inganda hirya no hino mu gihugu! Muri 2006, Kadafi yagiye gusura igihugu cya Tunisia nyuma y’imyaka myinshi ibi bihugu byombi byari bimaze bidacana uwaka. Yababajwe no kubona inganda zari muri Tunisia zikora neza, ndetse rumwe ruza no kumuha agatabo ke yitaga igitabo cy’icyatsi kanditswe mu buryo butangaje bw’ikoranabuhanga ritari iwe kandi afite Peteroli, ntayo Tunisia igira!

Ibyo Kadafi yibeshyaga ko abaturage batakora barabikoze ikinya cy’ubwoba yabateye kimaze kubashiramo!
Burya umunyakinyoma bigeraho nawe akibeshya! Kadafi yigeze kujya kuri Televiziyo y’igihugu abwira abaturage be ati: « Muzi ko njye ndi umugide ntategeka, ababategetsi bacu nibakomeza kutuyobora nabi, biha gutunga ibya Mirenge kandi twese dukura muri Peteroli, muzaze tubakorere kudeta nkuko nayikoreye umwami Sanoussi muri 1969; ubu televiziyo iri hirya no hino mu gihugu, muzafate televiziyo ya Bengazi nkuko twafashe Radiyo yaho muri 1969». Ariko Kadafi agakomeza akababwira ati: « Muri Afrika yiyunze twashyizeho itegeko ko ntawe uzongera gukora kudeta ngo tuyemere»!

Ibi byombi mvuze hejuru, Kadafi yabitangazaga yibwira ko abaturage yabashyizemo ikinya akoresheje iterabwoba , kwica, no gufunga nkuko bikorwa kwa Pawulo Kagame, nyamara igihe cyarageze cya kinya kibashiramo. Bafashe Televiziyo ya Bengazi yibwiraga ko bidashoboka, bafata intwaro baramurwanya, bamwirukana nabi muri 2011. Bagambanye n’amahanga bamumenesha muri Kapitali Tripoli, Bunkeri yari yarubatse yibwira ko ari umutamenwa ashobora guhungiramo indege za NATO zirayisandaza, ahungira aho akomoka i Syrte yibwira ko ubwoko bwe buzamurwanirira, nyamara byabaye iby’ubusa, abaturage yabeshyeye ko bamukunda imyaka 42 akabima uburenganzira bwo kwishyira bakizana, bamusanze mu itiyo ijyana imyanda yihishemo, batangira kumucira mu maso, kumukubita, asaba imbabazi bati ko wowe ntazo watugiriye, bamutera ibisongo mu kibuno.

Ntiyigeze atekereza ko zahabu na Diyama azabisiga akajya kwihisha mu itiyo ijyana
 imyanda  abo yabeshyeraga ko bamukunda
 Byaje kurangira ba Mpatsibihugu(USA, UK na France) bamufashije kugera ku butegetsi( Nkuko byemejwe mu iteranamagambo rye n’igokomangoma minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Arabiya Sawudite muri 2001, igihe abakuru b’abarabu baganiraga ku bitero bya 2 bya USA kuri Iraq) banzuye ko  yicwa kugirango atazashyira hanze amabi bakoranye nawe mu nkiko nkuko byagenze mu rubanza rwa Sadamu Husssein wayoboraga Iraq, babwira Abalibiya bati :

«Mumwice, amaraso ye azabahame mwe n’abana banyu» nka Ponsiyo Pilato abwira Abayahudi ngo bice Yezu! Kadafi yakubiswe amasasu mu mutwe, mu gatuza mu nda no mu mugongo nkuko byagaragaraga ku ntumbi ye yamaze iminsi 4 imurikwa mu isoko ry’i Misrata, iruhande rwayo hari intumbi y’umuhungu we Motassem wayoboraga umutwe w’abakomando barwaniye Kadafi kugeza afatwa. Kadafi yahambwe mu butayu bwa Sahara ahantu kugeza ubu hashobora kuba hazwi n’abanyamerika n’abanyaburaya gusa  nkuko byagenze kuri Sadam Hussein na Ussama Ben Laden.
Umurambo wa Kadafi washakaga kuyobora Libya ubuziraherezo, wanitswe ku isoko ry'i
Misrata ngo abaturage  yabeshyeye imyaka 42 ko bamukunda baze kuwushungera
Kagame Pawulo se we bite, aho ikinyoma cye ntikizatuma arangiza iminsi ye nka Kadafi?
Kagame Pawulo nawe uzwi kuba yarahahamuye abaturage kugeza aho bamwe batakibuka n’amazina yabo nka Rucagu Bonifasi, abandi bahindutse abamotsi nka Bamporiki uhomvora ibyo Agatsiko ka Kagame kamuhaye byose atabanje gupima ingaruka zabyo ku baturage n’ejo hazaza he. Abandi ntibatinya kukubwira ko kabiri guteranya na kabiri bibyara icumi ejobundi bariyitaga intiti zahebuje zigisha muri kaminuza zo muri Canada nka Metere Evode Uwizeyimana!

Abaturage nabo bose muri rusange ubu babaye ba Sinzibiramuka; basenze imana y’Abanyamulenge ngo ibakize Kagame nkuko yakijije aba Mobutu ntibyatanga umusaruro, biyambaza imana yo muri Israel naho biba uko; ubu abenshi bariho barayoboka Satani ngo barebe ko hari icyo yakora. Ariko muri uko kujya irya n’ino, nkuko mu kinyarwanda bavuga ngo indyarya ihimwa n’indryebaguzi, ntibabura kwikorera inkangara zirimo ikinyoma kivuga ko bashaka gukomeza kuyoborwa na Kagame kubera impamvu shikama iza kuguha hasi aha!

Izi nkangara iyo zigeze kuri za Nkomamashyi zo ku Kimihurura, nazo zirashishura nduzi ko hasetse ingagi zo zinjiza amadevize, ziti: « Awa, ibi biramureba, icyacu ni imishahara izakomeza kwisuka kuri konti zacu. Abo ahamba babona, abo yohereza muri Rweru, abo yagize incike, ibi byose igihe Imana izamutangira, azabibazwe we wenyine.»

Kuba Kagame yaramize demukarasi nka Kadafi, azakomeza kwikirigita yiseke yibwira ko ikinya yateye abanyarwanda kizakomeza gutuma bajunjama bakaba ibigwari, nyamara igihe iki kinyanya cyabashiriyemo bakamubyukana bizarangira bamuteye ibisongo mu kibuno nka Kadafi banike intumbi ye ku gasi nkuko byagendekeye Kadafi. Igihe azaba ageze kwa Nyamutezi niho azamenya ko buri gihe Ukuri gutsinda ikinyoma amaze kubona ibi bikurikira:
  •   Abanyarwanda bose bishwe muri 1994 bamubwira uruhare rwe mu rupfu rwabo,
  •   Abo yiciye i Kibeho muri 1995 akajya kubatwikira mu Mutara muri 2013 nabo bazaba bahari bamushinja,
  •  Abanyarwanda biciwe muri Zaire muri 1996 bahuye bakamubwira uruhare yagize mu rupfu rwabo,
  • Abakongomani bapfa buri munsi kuva 1996 bahuye bakamubwira uruhare yagize mu kuba bari kwa Nyamutezi,
  • Abo yohereje muri Rweru bazingiye mu mifuka, nabo bazaba babukereye, ngo bamwaze uwabanywereye amaraso!,
  •  Ba Rwigara, Lizinde, Sendashonga, Karegeya, Dr Gasakure, Rwisereka, abanyamakuru Sherifu na Ingabire, aba nabo bazabyuka aho baryamye baje kwamagana amabi yose Pawulo Kagame yabakoreye.
Nkuko asanzwe abikora iyo amwaye, azifata ku munwa, natangira kuzura umugara avuga ko ashobora kubica bamubwire ko bitagishoboka, ingufu ze zo kwica zashize ahubwo atungurwe no kubona igitabo kinini hirya ye, cyanditsemo amazina y’abahutu n’abatutsi yafungiye ko bashaka demukarasi yateye u Rwanda avuga ko aje guharanira; izina rya mbere azasoma ni irya Ingabire Vigitoriya, akurikize ho irya Deo Mushayidi, Metere Ntaganda Berinarudo, Nkusi Agnes,  n’andi menshi ntarondora ngo ndangize!

Hirya y’iki gitabo, hazaba hari n'ikindi cyanditsemo amabi yakoreye abaturage: Kubicisha inzara abarandurira imyaka, kubategeka guhinga indabo n’amagweja bakayasimbuza ibijumba n’ibibshyimbo, kubakona ngo batororoka, gufunga abagabo ngo hatabaho iyororoka, kwigwizaho imitungo itabarika rubanda yicwa n’inzara, kubuza abaturage kubumba amategura ngo bubake barongore bororoke, kubuza abasore kubaka ngo barongore bororoke, kwirukana impfubyi mu bigo byazireraga ngo yigarurire ibyazihabwaga, gusenyera rubanda rugufi, n’andi mabi ntarondora ngo ndangize none.

Kagame Pawulo namara guhura n’aba bose navuze hejuru no gusoma ibyanditse muri biriya bitabo, hari umugabo muremure uzahagarara imbere ye, sinzi niba ari Imana cyangwa Satani, maze Kagame apfukame imbeye ye asabe imbabazi avuga ati : « Mbabarira ukize umuryango wanjye ntuwunkurikize hano». Azumva ijwi rimubwira riti: Nta mbabazi kuri wo kuko nawe ntiwigeze uzigirira imiryango ya bariya mwahuye bose wirengeje! Bizarangira Pawulo Kagame ajugunywe mu muriro utazima aho abazajya bose bazahorana imibabaro, amaganya, imiborogo no guhekenya amenyo. Mu Rwanda naho bizaba ari ibicika: Abahutu, Abatwa n’Abatutsi biyemeje gusezerera ikinyoma burundu bakayoboka Ukuri. Abahoze ari abo mu Gatsiko bazaba bashakishwa uruhindu n’aya moko atatu azabaho kuva ubwo nk’umuryango umwe n'indirimbo imwe yubahiriza igihugu ifite umutwe ugira uti: " Isi ntisakaye, buri wese yanyagirwa"


Dg NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355