Pageviews all the time

"Niko Nkusi we, nta batutsi bariye ku ngoma ya Kayibanda? Nta Batutsi bariye ku ngoma ya Kinani?None se wacishije make natwe tukarya kuri iyi ngoma y’Abatutsi!" Minisitiri w’umuhutu umwe w’Agatsiko abwira Nkusi Yozefu muri 1996. Abahutu bagomba kwemera uruhare rwabo mu bibazo byagwiriye u Rwanda kuva kuri Mashira wa Nkuba ya Sabugabo kugeza ubu akenshi biturutse ku nda nini ya bamwe muribo./Nkusi Yozefu(igice cya mbere)

«Yewe mugaragu nahatse kera, ngwino nkwitumire i Nyanza(i Bwami), ariko ntuntenguhe, ndabizi Abahutu mugira inda nyango.» Igitabo cyo gusoma cyo mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza muri za 1970s cyari cyaranditswe kandi kigakoreshwa mu mashuri no mu gihe cya gihake na gikolonize.

Mukantabana Serafina
Yamaze imyaka 20  mu buhungiro ahunze ubwicanyi bwa FPR; nyuma y'aho Kagame amwujurije imbehe,
yigize intagondwa,  arahirira kurwanya Umuhutu aho ari hose ku isi!
Ibintu bimaze iminsi bitangazwa na Minisitiri w’Agatsiko ushinzwe ibiza n’Ubuhunzi Mukantabana Serafina byatumye nibaza niba koko imvugo zipfobya Abahutu zakoreshwaga ku mugaragaro igihe cya gihake nk’iyo mubona hejuru aha ko bagira inda nini zitari zifite ishingiro, imyumvire nk’iyi ikaba ari nayo FPR igenderaho bigakorwa mu ibanga usibye ko Pawulo Kagame  ajya abatamaza we akerura.Wambwira ute ko uyu muminisitiri wagizwe impunzi na FPR imyaka isaga 20 yavumbukamo umukozi wa FPR w’intagondwa igamije kunyitsa Abahutu bene wabo kugeza aho ajya ku cyicaro cya HCR kuvuga ko kuva we avuye mu buhungiro iyi HCR igomba gutangaza ko nta munyarwanda wakongera gufatwa nk’impunzi?Si ibyo gusa kuko ejobundi atatinye no kujya kubwira amagambo atamitswe na FPR ( nta muhutu utekereza, avuga ibyo ahawe na FPR) ko Impunzi z’Abarundi niba zitemeye kugambanira Nkurunziza Petero zirukanwa zigasubira iwazo kurwanirayo!

Metere Uwizeyimana Evode
"Ntawe uvugana indrya mu kanwa"
Ashinzwe guhindura itegeko nshinga ngo himikwe ubuziraherezo umukuru w'Agatsiko
k'Amabandi,Kagame Pawulo ejo yarwanyaga ataramwuzuriza imbehe!
Si Mukantabana gusa kuko hari n’abiyita abarimu ba kaminuza zo muri Canada, badatinya kukubwira ko 2 guteranya na 3 bingana n’icumi!Umugabo bita umunyamategeko Uwizeyimana Evode, Umuhutu wa hariya muri Perefegitura ya Gitarama yarwanyije Inkotanyi mu minsi ishize yivuye inyuma, kugeza ubwo ahungiye muri Canada, akicara agashishoza agasanga abayoboye u Rwanda atari abantu bazima maze abita Agatsiko k’Amabandi yitwaje Intwaro. Aho aya mabandi amwujurije imbehe, yitarukije ibyo yavuze byose abyita ko byari ibitabapfu, ubu niwe uriho uhindura itegeko nshinga ngo umukuru w’aya mabandi yarwanyaga ejo akomeze yicire bene wabo b’abahutu  barenga 350,000 mu mashyamba ya RDCongo; akomeze abuze n’abari mu gihugu imbere kororoka!
Rwigema Petero.
Amaze kuzurizwa imbehe na Kagame, yahise akora nka Bamporiki yemera gusoma
 igisigo yandikiwe na FPR, kigira Kagame ejo yarwanyaga imana yaje gukiza u Rwanda!
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe Rwigema Petero, nawe ari ku isonga y’abarwanyije aka Gatsiko k’amabandi, aho Kagame Pawulo amuhereye umugati akawuzuza imbehe, akamwohereza kujya gusinzirira mu Nteko yo muri EAC, yahise afata uwo yitaga umwicanyi nk’ imana yaje gukiza u Rwanda, si ukumutaka akura agahu ku nnyo, kugeza ubwo FPR yandika igisigo cyo kugira uyu mwicanyi umumarayika nawe akemera kukiyitirira muri Rwanda Day iheruka kubera  muri USA!

 Aba bose igihe basakuzaga amanywa n’ijoro, bavugaga ko bariho bavuganira abahutu batsikamirwa n’ingoma ya KaringaII; nyuma yo kuzurizwa imbehe na Kagame, ibibazo by’Abahutu baharaniraga byahise bishira! Metere Evode Yabivuze kera na kare ko ntawe uvugana indrya mu kanwa!Ariko njye numva aba bahutu bagombye kureba niba iyi ndya ituzuyemo ubumara bushobora kubahumanya, bugahumanya na sosiyete nyarwanda babamo. Muri iyi nyadiko ndende, tuzarebera hamwe ko kuva muri za 1300s kugeza ubu abahutu nka Evode na Mukantabana babayeho, turebe n’ingaruka mbi inda nini yabo yagiye igira ku Bahutu no kuri Sosiyete nyarwanda muri rusange.

Ingoma nto ya Rwanda rwa Gasabo y’Abanyiginya yigarurira ibihugu binini nka Nduga biturutse ku bugambanyi bw’Umuhutu Munyanya, mwene se  w’umwami Mashira

Abahutu kugirwa ingaruzwamuheto biturutse ku nda nini ya bamwe muri bo si ibya none. Inkuru kimenya bose ni iy’umwami w’i Nduga Ngari y’Abahinda, Mashira wa Nkuba ya Sabugabo wayoboraga ingoma y’Ababanda yitwaga Nyabihinda ahagana muri1356 kugeza muri 1415 . 

Uyu azwi mu nsigamigani « Niyo waba Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa wavuga ugahora» kubera akabyiniriro yari yarahaye umukobwa we Bwiza bwa Mashira  «budashira irora n’irongorwa.». Mu gihe cya Mashira, igihugu cye nicyo cyari kinini kandi gikomeye mu bya gisirikare na politike kurusha ibindi bihugu byariho icyo gihe: Rwanda rwa Gasabo, Gisaka, Bugesera n’u Burundi. Soma hano ukuntu umwami w’ingoma nto cyane Mibambwe w’u Rwanda yigaruriye iya Nduga abicishije mu bagore( gushyingirana na Mashira) n’ubugambanyi bw’umuvandimwe we Munyanya. Nyuma y'ubu bugambanyi, na Munyanya yahise yicwa kuko atongera kuvugwa mu mateka yaranze Nduga Ngari y'Abahinda nyuma y'urupfu rwa Mashira.  Mbere y’iyi ngoma, hari n’izindi zagiye zigarurirwa n’umwami w’u Rwanda rwa Gasabo abicishije mu butiriganya n’ubugambanyi , aha twavuga nka Kabeja wayoboraga Mubari wakiriye Abanyiginya igihe bamanukaga bavuye za Uganda ( biswe ibimanuka kuko bamanutse bava haruguru, ariko bo baje kubihinduramo ko bavuye mu ijuru“IBIMANUKA»!)

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355