Pageviews all the time

Hashize imyaka makumyabiri Impunzi z'abahutu zirenga ibumbi 5000 ziciwe i Kibeho, hashize imyaka ibiri imirambo yazo itwikiwe mu Mutara ku mabwiriza ya Pawulo KAGAME/NKUSI Yozefu

Imwe mu mirambo y'Abahutu biciwe i Kibeho n'ingabo za Kagame Pawulo
na FPR(APR, ubu yahindutse RDF) i Kibeho muri 1995

Hari muri 1995, igisoda cya FPR- Inkotanyi kitwaga APR ubu kiyuburuyemo RDF, giteye inkambi z'impunzi z'Abahutu zari i Kibeho maze kikicamo umubare munini w'impunzi.  Kugeza ubu, abantu benshi bemeza ko hapfuye umubare ugera ku bihumbi ijana(100,000), igisoda cya Australia cyatangaga ubutabazi muri izo nkambi cyo kikemeza ko cyabaze abapfu kugeza ku bihumbi bitanu(5000) hanyuma APR igahita ibahagarika gukomeza kubara!Ingoma y'Agatsiko yo yemeza ko hapfuye abantu bagera kuri 380.  Twagiramungu Fawusitini(Rukokoma) wari minisitiri w'intebe w'Agatsiko icyo gihe akaba yari yoherejwe na Pawulo Kagame i Buruseli mu Bubiligi kunyomeka itangazamakuru, yatangaje ko muri ubwo bunywamaraso bwakorewe Abahutu i Kibeho, ko ingabo za APR zirwanagaho! 


Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) n'Ubwongereza (UK) bisanzwe bikingira ikibaba ubwicanyi n'ubunywamaraso bya FPR, bakoze uko bashoboye ngo abakoze ubu bwicanyi badakurikiranwa. Ibi byagiye bikurura impaka mu rukiko rwiswe Mpanabyaha mpuzamahanga ngo  rwashyiriweho u Rwanda( ariko bikaba byaragaragaye ko rwashyiriweho Abahutu) aho abacamanza cyangwa abagenzacyaha bageragezaga kuzamura ikibazo cy'i Kibeho n'ubundi bwicanyi FPR yakoreye Abahutu mu Rwanda no hanze yarwo, bahitaga birukanwa ku kazi kabo, byose biturutse ku gitutu cya USA na UK Pawulo Kagame akorera.

Muri 2013,  niho Pawulo Kagame na FPR ye babonye ko Abatutsi bakomeje kwibohora ikinyoma cyabo maze bakaba bazavuga akari i Murore kuri ubu bunywamaraso bw'i Kibeho. Hahise hafatwa icyemezo cyo kujya gutwika ibisigazwa bya ziriya nzirakarengane, maze Kagame na FPR bajyana ibyo bisigazwa mu Mutara akaba ariho byatwikiwe mu mpera za 2013. Reba inyandiko irambuye ya Shikama kuri aya marorerwa mu rurimi rw'icyogereza  kuri aka gasomerwaho; ongera usome iyo nyandiko mu rurimi rw'igifaransa hano.

Ubwo Afrika yiyunze ( African Union) yabeshyaga amahanga n'Abanyarwanda ko igiye gukora iperereza ku mirambo yagiye igaragara mu kiyaga cya Rweru kigabanya u Rwanda n'u Burundi, urubuga rwanyu Shikama rwasohoye inyandiko ihamagarira uyu muryango gukora iperereza no kuri iyi mirambo y'Abahutu biciwe i Kibeho yatwikiwe mu Mutara muri 2013, iyo nyandiko murayisanga aha. Hakaba hari n'indi nyandiko ya Shikama  musanga aha yemeza ko ubwicanyi bw'i Kibeho bukwiye gufatwa nk'ihonyabwoko. 

Nta cyiza nko guhora dusabira abazize umururumba no kwikunda bya bamwe, kuko iyo ubikora gutya, ugira umutima utekanye kuko uba wizeye ko nawe igihe uzaba utakiri kuri iyi si, abazasigara inyuma nawe bazasigara bagusabira nkuko wabikikoreraga abandi; nguyu umuco ukwiye kwimikwa ku ntebe, tukayirukanaho ikinyoma cya Pawulo kagame na FPR ye.Ikindi ni uko mu masengesho yacu, tugomba gusaba Imana dushikamye ngo iduhe imbaraga n'ubutwari byo guharanira ko ariya maraso aryozwa abayanyweye andi bakayamena.

Mana uzashyire iburyo bwawe bariya bose bazize inda mbi ya ba Barikunda kandi uzakanire urubikwiye IBINYWAMARASO byose byabavukije ubuzima.

icyitonderwa: Hari abagiye banyereka ko bahangayikishijwe ko ngo mu gihe naba ntakiriho( Kagame yaranyivuganye, hahahahahahah!!)  aya makuru yazazimira! Nibahumure kuko abatanze aya makuru bo mu Rugwiro mu biro bya Pawulo Kagame, batayahaye Shikama gusa, hari n'abandi bayaryamiye.  Umunsi nitahiye kwa Nyamuzinda, ntihazagire rero uhangayika ahubwo muzishime, kuko nzaba ngiye guhumuriza ziriya nzirakarengane ko hari Abahutu, Abatutsi n'Abatwa bariho bakurikirana amaraso yabo. Ese witeguye none gusabira bariya bose n'abandi bazize inda mbi ya ba Barikunda kandi ugatanga umusanzu wo kurutsa ababanywereye amaraso?

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaho.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355