Pageviews all the time

Isengesho ryo gusabira imiryango y’abanyarwanda yashimutiwe abayo na Leta mpotozi ya FPR kugeza ubu bakaba batazi iyo baherereye. Isomo rya mbere: Ivugururamategeko: 18, 15-20. Isomo rya kabiri: 1 Abanyakolinti: 7, 32-35. Ivanjili: Mariko: 1, 21-28."Umunsi mukuru w’intwari wagira gaciro ki mu mitima y’abanyarwanda mu gihe abasigariyeho izo ntwari zatabarutse bagiye kumarira abenegihugu ku icumu!!!"/ Padiri Tabaro


Kuri iki cyumweru taliki 01 Gashyantare 2015, ni umunsi ngarukamwaka yo kwibuka intwari z’u Rwana nazo zitavugwaho rumwe kuko hari ababona ko hari abatarashyizwemo kandi bari babikwiye. Iki sicyo kibazo dufite muri SHIKAMA muri iyi minsi ahubwo dushishikariye kuvana abanyarwanda mu menyo ya rubamba.

Nk’uko twabisezeranije abasoma SHIKAMA ubu tugeze ku cyumweru cya kane ku rutonde rw’ibyumweru twihayemo intego yo kuzamura isengesho ryacu dutakambira Imana ngo irengere umuryango nyarwanda. Twasabiye abarasiwe i Kibeho nyuma bakajyanwa gutwikirwa i Byumba ngo Kagame asibanganye ibimenyetso, twinginze Imana ngo itabare impunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Kongo,…

Mu maganya 41, Leta ya FPR iratakambira abahisi n'abagenzi ngo bayirengere bayikize rwara rw'umugara rubundiye mu mashyamba y'inzitane ya kongo(F.D.L.R) aho bigaragara ko ariyo iza ku mwanya wa mbere mu bibazo uruhuri bihangayikishije agatsiko i Kigali mu 2015


Leta ya FPR i Kigali isigaye yandikisha inkuru mu IGIHE ikaziha imitwe idahuye n'ibyanditsemo. Iki kikaba ari ikimenyetso ko ibintu birimo kurushaho kuzamba muri Nyarugenge igendwa n'abifite. Mu nkuru yahawe umutwe ugira uti:"Amahanga arashyiditse mu rusimbi rwamacenga ku kibazo cya FDLR (Amakorosi 30)" iyo uyisomye yose ubona ko ibibazo bimaze kuba uruhuri mu gatsiko i Kigali.

Aho barimo gutakambira umuhisi n'umugenzi ngo babafashe kurimbura impunzi z'abahutu zimaze imyaka 20 n'amezi 6 mu mashyamba y'inzitane ya Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo. Mu gihe Mushikiwabo yirirwa avuga ko FDLR ari umutwe w'iterabwoba, muri aya maganya 41 ya FPR barahishura ko burya FDLR atari umutwe w'iterabwoba!

Hashize imyaka isaga 20 Abarwanyi bahunze u Rwanda biganjemo ingabo za Leta yakoze Jenoside na bamwe mu mitwe yatsembye abantu (Interahamwe, Impuzamugambi,) bakomeje kubuza amahoro u Rwanda nakarere kIbiyaga Bigari. Amahanga ahora asezeranya umusanzu wayo mu kurandura FDLR, ariko byagera mu bikorwa bose bakabura. Bagaragaza ubushake, ibikorwa bikaba ibyibura.

UBUREZI: Turasaba MINEDUC na REB gutwara mu nkiko umwarimu wigisha muri LA COLOMBIERE i Kigali witwa KIRENGA Nestor kuko mu ikosorwa ry'ibizamini bya Leta bya 2013 ryabereye muri Lycée de Kigali(LDK) mu Rugunga yibiye abanyeshuri yigisha amanota akabaha asumba ayo bakoreye/ UDAHEMUKA Eric

Prof. Silas LWAKABAMBA, minisitiri ushinzwe uburezi mu Rwanda

Guhera m'Ugushyingo kugera m'Ukuboza 2013, i Kigali habereye umurimo utoroshye wo gukosora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n'ibisoza amashuri yisumbuye. Amakuru SHIKAMA ifitiye gihamya aremeza ko impamvu abanyeshuri babyarwa n'abo mu gatsiko ka FPR batsinda cyane atari ubuhanga barusha abandi bana ko ahubwo bibirwa amanota.

Kirenga Nestor, intumwa ya FPR mu ikosora rya 2013 muri LDK mu Rugunga

Muri centre zitandukanye zabereyemo ikosora muri Kigali hose FPR yari yakwijemo za maneko zari zishinzwe kwibira amanota abavuye i Bugande biga mu bigo bizwi bikomeye. Amakuru SHIKAMA yahawe n'abakosoreye mu Rugunga avuga ko mu cyumba cyanditseho nimero 4 aricyo KIRENGA Nestor yakoreragamo.

Mu bakosoreraga mu cyumba kimwe nawe harimo abigisha mu rwunge rw'amashuri rwa Butare, abigisha i Byumba, i Cyangugu, abavuye muri Uganda barimo uwitwa Kato Moses, abigisha za Rubengera muri Karongi n'abandi.

Isesengurampamvu na politiki: Ingendo y'abeza bashinjagira bashira niyo abanyarwanda twese nta n'umwe uvuyemo tugenda mu 2015 ariko tugomba gushinyiriza kuko kizira kwiyahura/ UDAHEMUKA Eric

Mu 1990 FPR igaba igitero ku butaka bw'u Rwanda abategetsi bariho icyo gihe batangajwe no kubona u Rwanda ruterwa kuko bumvaga bitashoboka. Mu 1993 uko intambara yagendaga ikara isatira Kigali hamwe n'ibinyoma bya FPR tutabashije mu by’ukuri gutahura muri icyo gihe, abanyarwanda bamwe batekereje ko FPR ifashe ubutegetsi bwabarutira ubwa MRND.

Mu 2005 icyo gihe Paul Kagame byagaragaraga ko akunzwe cyane. Mu nkiko gacaca kubera amahano abavuye i Bugande bakoreyemo bahima ABAHUTU kugera no kuyonka, abanyarwanda baketse ko FPR ari ingoma y'ABATUTSI igamije gutsikamira ABAHUTU bakazumirwa.

Amahano FPR yategetse ko akorwa mu nkiko gacaca yashyize inzigo hagati y'abahutu n'abatutsi ku buryo hakenewe GACANZIGO mu muryango nyarwanda

Muri izo nkiko gacaca abenshi bageretsweho ibyaha batakoze abandi bashinjwa ibinyoma imbona nkubone n'abaturanyi babo b'abatutsi ku itegeko rya FPR abaturage babireba baraceceka. Urugero rumwe nigeze kubaha n'uyu munsi ndarugarukaho kuko iyo uvuze ko urwanya ikinyoma ugomba no kucyerekana kugira ngo wereke abasomyi ko ibyo uvuga wabihagazeho.

Ibyahishuwe bya 16(igice cya 2): Akari i Murori: FDLR na RNC bahagaze gute mu Rwanda? Mukantaganzwa Domitila ruramugera amajanja. Inkomamashyi yo ku Kimihurura Gasamagera aherutse kubura mu bukwe bw'umukobwa we warongorewe mu buhungiro muri Noruveje!

Mukantaganzwa Domitila/ Ni uwo gusengerwa cyane
Ubushize mu gice cya mbere cy’ibyahishuwe bya 16, twabagejejeho ukuntu ibitero biheruka kugabwa ku gihugu cy’abaturanyi cy’i Burundi byateguriwe mu Rwanda, Shikama ikaba yaragiye ibagezaho inshuro nyinshi umwaka ushize ukuntu hariho hategurwa ibi bitero. Nkuko twabibasezeranyije ubushize kandi turagaruka kuri FDLR, RNC, n’izindi nkuru  ebyiri.

1. Kagame Pawulo yamamaje FDLR  mu Rwanda ku buntu
Mu gihe Kagame na Mushikiwabo bari binikije basaba amahanga kwica abanyarwanda barenga 250,000 baciriwe mu mashyamba ya RDCongo n’ubutegetsi bubi bw’Agatsiko buri i Kigali, Shikama yagerageje kubaza abantu banyuranye bari mu Rwanda icyo bavuga ku myifatire ya Kagame Pawulo n’Agatsiko ayobora kuri iki kibazo cya FDLR. 

Abize barangije kaminuza dore ko ubu bose ari abashomeri, bagiye batugaragariza ko rwose bifuza ko niba FDLR ibaho koko yaza ikabakiza akarengane kari mu Rwanda, aho ibintu byose bihabwa abo bita  Abasajya gusa. Naho abaturage batize bibera iyo mu cyaro, bagiye badutangariza ko zaba impunzi ziri mu mashyamba ya RDCongo cyangwa  FUDERERI(FDLR)bose babafatiye iry’iburyo bakaba badashyigikiye na gato ko hari andi maraso y’Abanyarwanda yakongera kumeneka ku nyungu z’umuntu umwe n’Agatsiko ke. Benshi bagiye badutangariza ko rwose FUDERERI ari Abatabazi kandi babafatiye iry’iburyo nkuko twabivuze hejuru.

ABARI N’ABATEGARUGORI BO MU MASHYAMBA YA KONGO: INTWARO Y’AMASENGESHO NIYO BASHYIRA IMBERE.

Nkuko ari akamenyero ku mpunzi zose ziba mu mashyamba ya Kongo iminsi yahariwe gusenga IMANA ntibacaho. Imirimo yose irahagarara bagaha Imana icyubahiro cyayo nkuko yabisabye abakurambere bacu mu kwemera mu mategeko yayo 10 mu gitabo cy’ABALEWI, 20.
10419965_318971448302480_8805704487761143913_nUsibye kandi n’ayo mategeko yahawe abatubanjirije mu kwemera, Imana yigaragarije impunzi mu buryo bwinshi ku buryo zifite impamvu yo kuyiha icyubahiro, kuyishimira no kuyikuza mu buryo bwinshi yakomeje kuturinda no kudukomeza imitima ku bana, ababyeyi, abavandimwe n’inshuti twatakaje mu ntambara z’urudaca hano mu mashyamba.
Muri rusange amadini yiganje mu ishyamba ni ay’abakristu basenga ku wa gatandatu no ku cyumweru, ariko haboneka n’abayisilamu. Imiryango y’ivugururwa ndetse n’amatorero y’inzaduka (Eglises du Renouveau ntibyafungiwe umuryango). Buri wese ahabwa ubwisanzure kugira ngo asabane n’Imana mu buryo idini ye ibimusaba cg ibimwemerera.
10409098_318971351635823_4006648382983630947_nAbari n’abategarugori bo muri aya mashyamba, mubyo bakora byose intwaro y’amasengesho ni yo bashyira imbere ya byose kuko bizera ko Imana ifite ububasha n’ikimenyimenyi yatsindiye abagiye bayiyambaza kuva kera. Kubera izo mpamvu, bafite icyizere cyinshi ku buryo bemera ko ibibazo byabo muri rusange bizakemurwa n’Imana yo igenga byose, igakoresha abo ishaka, igahindura abinangiye nka Sawuli (Intu 9, 1-19), yahaye imbaraga Dawudi agatsinda Goriati (1Sam 17, 43-51), yakoresheje ingabo 300 za Gideoni zigatsinda ibihumbi amagana (Abac 7, 19-22) n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa Imana yakoze.
No kuducyura mu mu gihugu cyacu izabikora kuko iyakoze biriya n’iyo kwizerwa n’ibindi izabyuzuza (1Tes 5, 24). Twizeye ko Imana izadufasha hakaba imishyikirano hagati y’Abanyarwanda izakemura ikibazo cya politiki gituma dukomeza kuba muri aya mashyamba maze tukabona gutaha mu Rwanda rwatubyaye mu mahoro.
10947162_318971391635819_8208720160753713285_nAFERWAR-Duterimbere yishimiye kubagezaho aka ka video karekana ukuntu bashimira Imana nkuko Yesu yabasabye ati “Murabe abakurikiza b’ijambo ryanhye, urugero nabahaye rube rubaranga”
AFERWAR-Duterimbere yishimiye kubagezaho aka ka video karekana ukuntu bashimira Imana nkuko Yesu yabasabye ati “Murabe abakurikiza b’ijambo ryanhye, urugero nabahaye rube rubaranga”
AFERWAR–Duterimbere ikomeje gushimira mwese abakunda amahoro, abatekereza impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo, abazisabira, abazivuganira, abazitabariza n’abazifasha.

Ubuyobozi
AFERWAR-Duterimbere
Isoko:  Ikazeiwacu

ABANYARWANDA TWESE DUSHYIRA MU GACIRO DUKWIYE VUBA NA BWANGU KWAMAGANIRA KURE UMUGAMBI WA KAMARAMPAKA YO GUHA PEREZIDA Paul KAGAME MANDA YA 3 IKINYAMAKURU THE NEWTIMES CYAHISHUYE KUWA MBERE, TALIKI 19 MUTARAMA 2015 KUKO IRYO TORA RIRAMUTSE RIBAYE Paul KAGAME NA F.P.R BARYIBA NK'UKO BIBYE AYO MU 2003 NA 2010

Dr. Ntawukuriryayo yirukanywe ku buyobozi bwa Sena ngo atazabangamira umushinga wo kongera Paul Kagame manda

Kuwa mbere, taliki 19 Mutarama 2015 ikinyamakuru THE NEWTIMES cya FPR cyandikirwa i Kigali kigasohoka buri munsi mu cyongereza cyatangaje inkuru cyahawe na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, imiyoborere myiza, amajyambere rusange n'imibereho myiza y'abaturage(MINALOC).

Mu mayeri avanzemo ubwoba hagamijwe guca amarenga no gutera icyumvirizo abazungu kuko aribo bumva icyongereza, uwanditse iyo nkuru yayihaye umutwe ugira uti:"Analysing Rwanda's Presidential term limits" bisobanura mu Kinyarwanda ngo "Isesengura ku irangira rya manda ebyiri za perezida".

Iyo usomye witonze utihuta ibyanditse muri iyo nkuru ndende, uhita ubona ko NINALOC yatangije intambara yo gutegeka abanyarwanda kuzatora YEGO muri KAMARAMPAKA ku itegeko nshinga aho bazaba bashaka ko Kagame yongererwa manda. Twe tuzi uko FPR ikora buriya ibisanduku bizitwa ko bizatorerwamo byamaze kubazwa ndetse ubu n'abazatora bariyizi.

ISESENGURAMPAMVU: Ibibazo biganisha ku isenyuka burundu rya EAC biriyongera ubutitsa: "Ese ko perezida Paul Kagame yirukanye Dr Ntawukuriryayo ku buyobozi bwa Sena ngo kubera kunywera muri hotel LEMIGO akishyura menshi; aho uyu Kagame n'agatsiko ke ka FPR biteguye gusabira kweguzwa Dr Sezibera wagize uruhare rutaziguye mu isahurwa rya za miliyari z'amashiringi mu muryango EAC abereye ku isonga?/ UDAHEMUKA Eric

Umunyarwanda Major Docteur Richard SEZIBERA umunyamabanga mukuru wa EAC izengerejwe n'ibibazo ku buryo igana ku isenyuka rirunduye

Mu ishingwa ry'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba, abategekaga u Rwanda icyo gihe ntibigeze bashishikarira kuwinjiramo kuko Perezida Habyarimana kubera ubucuti budasanzwe yari afitanye na Mobutu gahunda nyinshi zerekejwe muri CEPGL.

Aho FPR igereye ku butegetsi, yihutiye gutera umugongo CEPGL inihutira kwinjira muri EAC. Ku ikubitiro ubusabe bw'u Rwanda bwatewe utwatsi na Tanzaniya, Kenya na Uganda byari byibumbiyemo uko ari bitatu. Perezida Daniel Arap Moi wa Kenya icyo gihe yavuze ko FPR ari amabandi n'ingegera ku buryo binjijwe muri EAC itakomeza kubaho mu mudendezo n'ubwisanzure.

Kenya na Tanzaniya ntako batagize ngo u Rwanda rwe kwinjira muri EAC

Nk'uko nari mbivuze hejuru, uretse Kenya, Tanzaniya nayo yavuze ko u Rwanda ari agahugu karangwa n'amatiku ku buryo rwinjiye muri EAC ibintu byazamba. Uku guhanyanyaza kwa Kenya na Tanzaniya bisa n'uko ntacyo kwagezeho kuko u Rwanda byarangiye rwinjiye muri uyu muryango ubu rukaba rufite minisiteri yawitiriwe n'abadepite baruhagarariye mu nteko ishinga amategeko y'uyu muryango yitwa EALA ifite icyicaro cyayo Arusha muri Tanzaniya.

UDUSOTORO. Uburyo bushya Shikama izajya ikoresha kuri SHIKAMA IN ENGLISH na SHIKAMA EN FRANCAIS/Nkusi Yozefu

Jonathan araganira na Nyirarume (Obama)
 uko umutekano wifashe muri NIbanana Republic

Ubu ni uburyo bushya Shikama igiye kujya ibagezaho ibibera mu Rwanda n'Afrika. Ubu buryo twise UDUSOTORO buva ku ijambo UMUSOTO mu kinyarwanda, ntibusaba kuba uzi icyongereza cyane cyangwa igifransa ngo usobanukirwe n'inkuru. Bamwe bagiye batubwira ko inkuru zacu ari ndende rero, bigaragara ko badakunda gusoma cyane, bashyizwe i Gorora! Reba ukuntu tuvuga ibibera muri Nigeria tukanabihuza n'ubwicanyi ndengakamere Kagame Pawulo akora akajugunya imirambo mu kiyaga cya Rweru.

Uko usoma udusotoro: ukanda ku ishusho ukayigira nini uko ushaka. Iyo umaze gusoma nimero ushaka kujya ku ikurikira, urongera ugakanda kuri ya shusho umaze gusoma ugahita ugera ku ikurikira bityo. Ushobora no gukanda  ku kamenyetso X kari ku nguni y'iburyo hejuru, ukaba ufunze ya nimero ukajya ku ikurikiraho.

Iri gerageza twarihereye kuri shikama y'icyongereza kanda aha uyigereho, nirimara kunonosorwa, UDUSOTORO buzanakoreshwa kuri Shikama y'Igifransa. 

Muryoherwe n'UDUSOTORO twa Shikama

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Ikinyamakuru THE EAST AFRICAN gikozweho na ruswa akangari cyahawe na Paul KAGAME na FPR ngo kijye cyandagaza Nyakubahwa Perezida Jakaya Mrisho Kikwete na repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya kibashinja ubudahuga gukorana na FDLR no kuyitera inkunga/ UDAHEMUKA Eric


Mu nkuru nyinshi SHIKAMA yagiye ibagezaho, ntitwasibye kugaruka ku makimbirane ari hagati ya Paul Kagame utegeka u Rwanda na Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete utegeka Tanzaniya. Ibyo bibazo byose byagiye ahagaragara uhereye aho Kikwete yasabaga ko habaho imishyikirano hagati ya FPR na FDLR.

Intambara iba irarose, Paul Kagame mu ijambo yavugiye muri YOUTH CONNECT kuri sitadi ntoya i Remera (petit stade) ntiyatinye kuvuga ko azategera Kikwete ahantu hizewe akamukindura. Ntabwo ntabyarangiriye aho, Kikwete nawe yatumye kuri Kagame ko azakubitwa nk'umwana urwaye inzoka kandi ko atazamenya igihe yakubitiwe(uwo ni Kikwete wishyuraga Kagame).

Nyamagabe: Musenyeri Hakizimana yagizwe umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ku mugaragaro

Nyiricyubahiro Musenyeri HAKIZIMANA Celestin, umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro wimitswe ku mugaraaro kuwa Gatandatu, taliki 24 Mutarama 2015

Musenyeri Hakizimana uherutse kugirwa umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro n’umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi Papa Francis, yahawe ubwepisikopi ku mugaragaro na Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa wari uyoboye imihango yo gutanga ubwepisikopi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Mutarama 2015, nyuma y’imyaka igera hafi kuri itatu Diyosezi ya Gikongoro yari imaze nta umwepisikopi ifite, yabonye umwepisikopi mushya, Celestin Hakizimana wahawe ubwepisikopi ku mugaragaro mu gitambo cya Misa.

Musenyeri Celestin Hakizimana nyuma yo guhabwa ubwepisikopi kumugaragaro yicajwe mu ntebe y’ubushumba. Musenyeri Celestin Hakizimana asimbuye ku ntebe y’ubushumba musenyeri Augustin Misago witabye Imana taliki 12 Werurwe 2012, nyuma y’uko yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’inama y’Abepisikopi Gatulika bo mu Rwanda.

Mu gihe Minsitiri Pr Sospeter Muhongo wari ushinzwe umutungo kamere muri Tanzaniya yeguye kubera ko yateshutse ku nshingano ze, Minisitiri wa Kagame Habineza Yozefu wateshutse ku nshingano ze atoza urubyiruko isindwe n'ubusambanyi akagororerwa imyanya yo hejuru, ariho arita abahunga ubwicanyi bwa shebuja ibigwari!! Aho ikigwari gikuru si we ?/NKUSI Yozefu


                                           Minisitiri Habineza Yozefu atoza Abanyarwandakazi
                                               umuco w'abagande aho kubatoza uw'u Rwanda !
Mu minsi mike ishize, urubuga rwanyu Shikama ruheruka kubagezaho inkuru ivuga ko Perezida wa Tanzaniya JakayaM. Kikwete yasabye abaminisitiri n’ibyegera byabo kutarenga umujyi wa Dar EsSalaam. Muri iyo nkuru twakomeje tubabwira ko impamvu yateye Kikwete gufata kiriya cyemezo yaba ari inyereza ry’amafranga agera kuri 300,0000,000 y’amashringi yashyizwe kuri koti ya Tegeta Escrow iri muri banke . Tukaba twaremezaga ko bishoboka ko Perezida Kikwete ari buhindure guverinema ku nshuro ya kane kuva yafata ubutegetsi muri 2005. Twababwiraga ibi , dushingiye ko Kikwete yubaha imyanzuro yafashwe n’intekoshinga mategeko ya Tanzaniya kandi kuva iki kibazo cya Escrow cyari kimaze iminsi kivugwa muri iki gihugu, nta shiti iyi nteko yagombaga kuba yari yatangiye kugikoraho iperereza.

Inkuru ibaye impamo rero, nkuko twabivuze hejuru, Minisitri wavuzwe Profeseri Sospeter Muhongo cyane muri iri nyereza akaba yari ashinzwe umutungo kamere muri  Tanazaniya yeguye ku mirimo ye. Kikwete agomba kuba aricyo gisubizo kihuta yaboneye iki kibazo cya Tegeta Escrow kuko nta kuntu yari kongera guhindura guverinema muri uyu mwaka kandi  hagiye kubamo amatora y’umukuru w’igihugu, nyuma y’ay’uturere yatangiye.

Isengesho ryo gusabira Roho z’abanyarwanda biciwe i Kibeho bakaza gutwikirwa i Byumba ku itegeko rya Paul KAGAME mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso. Isomo rya mbere: Yonasi: 3, 1-5.10. Isomo rya kabiri: 1Abanyakolinti: 7, 29-31. Ivanjili: Mariko: 1, 14-20."NK'UKO WIYERETSE SAWULI AGIYE I DAMASIKUSI GUTOTEZA UBWOKO BWAWE AGAHINDUKA, GIRIRA IMPUHWE U RWANDA WIYEREKE ABICANYI RUHARWA BARUTEGEKA BITYO NABO BAHINDUKE INDABO NZIZA ZIHUMURIRA ABENEGIHUGU BOSE"/ PADIRI TABARO

Mu 1995 i Kibeho habereye amahano atazabonerwa izina mu mateka y’isi. Impunzi zari imbere mu gihugu zimwe zari zirundanyirije i Kibeho zirinzwe n’abazungu bakomoka mu bihugu byari byohereje abasirikari babyo mu ngabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda.

Nk’uko byemezwa n’abo basirikari ubwabo, umwe muri bo w’umubirigi yatangarije BBC ko inkotanyi zihageze zabategetse kugenda bakaberereka ni uko batangira kwica impunzi bahereye ruhande. Imitima y’abanyarwanda yaranduye ariko icyahumanye cyane ni ibitekerezo.

Ubusanzwe mu muco w’abantu, iyo umwe muri bo akoze amahano barikanga. Urugero: Iyo umuntu atemye umugore we akamukomeretsa wenda bashyogozanyije abaturanyi barahurura abakamwia gihararumbu. Bakamukurubana no mu nkiko z’isi bakamufunga. Ntibyumvikana ukuntu Paul Kagame kuva mu 1990 yica abanyarwanda b’ingeri zose kugeza n’uyu munsi tubagezaho aya masomo atarunamura icumu ngo inkota ye ihage amaraso.

Ejobundi kuri 21/1/2015 Salva Kiir Perezida wa Sudani y'Epfo na Dr Riek Machar uyobora inyeshyamba zimurwanya basinye amasezerano y'ARUSHA yo guhagarika intambara. Ese Kagame Pawulo nta somo yakura muri iki gikorwa?/NKUSI Yozefu




Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi(CCM) rimaze iminsi rishaka uko impamnde zombi zishyamiranye muri Sudani y’Epfo zakwiyunga ejobundi tariki ya 21/1/2015 nibwo ryageze ku ntego zaryo ubwo abahanganye muri Sudani y’Epfo basinyaga amasezerano y’Arusha yo guhagarika intambara. Ibi bakaba barabikoreye  Arusha muri Tanzania imbere ya Perezida Jakaya Kikwete n'abandi banyacyubahiro bavuye hirya no hino hanze ya Tanzania.

Muri aya masezerano agizwe n’ingingo 40,  Riek Machar uyobora umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta iyobowe na Salva Kiir, bombi  bemeye kuyasinya kandi babikora ubona noneho bisa n’aho bibashishikaje kuko mu gihe bahanaga umukono wabonaga bafite akamwemwe ku minwa kurusha uko bari bameze igihe basinyaga amasezerano nkayo i Addis Ababa umwaka ushize muri Ethiopia.

"Iyi Guverinema ya Murekezi ni iy'inkongi z'imiriro" Dr Rudasingwa Tewojeni. Ejo kuri 22/1/2015 ni inzu y'uwitwa APROSOMA yari i Musambira yahiye igakongoka

inzu ya APROSOMA yahiye
Nkuko duheruka kubibagezaho hano kuri Shikama, umenya uyu mwaka ugiye kubamo inkongi z'imiriro kurusha umwaka ushize wa 2014. Mu gihe kitarenze icyumweru, hamaze gutangazwa ko inkongi z'imiriro zimaze gusiga iheru heru abari abacuruzi bagera kuri batatu! Ejo kuri 22/1/2015 hakaba hari hatahiwe inzu y'uwitwa APROSOMA iherereye i Musambira mu ntara y'Amajyepfo. Ibintu byari muri iyi nzu byose byaratikiye ku buryo uyu mwene data ngo yaba yarahombye arenga miliyoni eshanu z'amanyarwanda.

Abakongomani bariye karungu: Barashaka igihanga cya Perezida Joseph Kabila Kabange kugira ngo bamushyire aho yashyize intwari yabo General Andrea KISASE NGANDU bafataga nka Patrice LUMUMBA yishe ku italiki 06 Mutarama 1997 ku itegeko rya Paul KAGAME na Jack NZIZA/ UDAHEMUKA Eric

Karidinali Laurent Monsengo Pasinya Arikiyepisikopi wa Kinshasa wasabye polisi n'ingabo kutongera kurasa abenegihugu kandi ko bagomba kureka abaturage bakigaragambya baharanira uburenganzira bwabo

Mu minsi mike hano kuri SHIKAMA nabagejejeho inkuru yavugaga ko umutekano wa Perezida Joseph Kabila KABANGE ugerwa ku mashyi bigera n'aho yohererejwe ubutumwa bugufi n'umwe mu bamurinda ko byanze bikunze bazamwica.

Iyo nkuru nayo yaje nyuma y'indi nayo yavuzwe cyane aho ibitangazamakuru binyuranye bikorera i Kinshasa byemeje ko Kabila yohereje umugore we i Vatikani ngo Papa Faransisiko amusengere urupfu rumwegereye rubashe gukurwaho. Hano akaba yariyibagije ko atari ukuzura abo we yishe mu bihe byahise ndetse no mu gihe yategekaga.

Umuzimu wa se uramugenda runono!

Ikibazo kiri muri Afurika na magingo aya ni ukutigira ku mateka! Kabila akimara kubona umubyeyi we yishwe, ahari ubanza yari akwiye gukuramo ake karenge nyamara ntabwo byamushobokeye kuko ba mpatsibihugu bashyizeho se bari bagikeneye inyungu zikomoka kuri icyo cyemezo bafashe banyuze kuri Kagame na Kaguta Museveni.

Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yategetse abaminisitiri bose n'ibyegera byabo kutarenga umujyi wa Dar Es Salaam. Menya impamvu/Nkusi Yozefu


Muri Tanzania hamaze iminsi havugwamo ubujura bwitwaje intwaro ndetse n'amabisi ubu akaba asigaye ahagarikwa n'abajura bagasahura imitungo y'abayarimo yose abandi bagafatwa ku ngufu. Ikibabaje ni uko n'abashinzwe gusigasira ibya Rubanda rukorerwa ibi tuvuze hejuru, nabo bamaze iiminsi baribasiwe n'itangazamakuru ryo muri icyo gihugu  mu cyo ryise UBUJURA  BWA ESCROW.

Igihugu cya Uganda gifite ukwemera Gatulika kubangamiwe na RUSWA, UBURAYA N’UBUSINZI BWA WARAGI kizasurwa na Papa Faransisiko wa mbere ku italiki 03 Kamena 2015 ku isabukuru ya 50 yo kwibuka abagande 22 bahowe Imana bagatwikwa babona ku manywa y'ihangu n'umwami Kabaka Mwanga ku musozi wa Namugongo guhera mu 1885 kugeza mu 1889/ UDAHEMUKA Eric

Perezida Museveni na Madamu we Janeti bari bagiye i Vatikani gusaba Papa Faransisiko ngo azajye kwifatanya nabo ku isabukuru ya 50 yo kwibuka 22 bahowe Imana i Namugongo

Amakuru SHIKAMA ikesha AFRIQUE QUOTIDIEN na RADIO VATICAN aremeza ko ku italiki 03 Kamena 2015 nyirubutungane Papa Faransisiko wa mbere azaba asesekaye ku kibuga cy'indege Enteebbe i Kampala mu ruzinduko azasuramo repubulika ya Uganda.

Igihugu cya Uganda kinini cyane hafi inshuro 10 u Rwanda mu bunini kimaze imyaka itari mikeya cyaragezemo iyobokamana gatulika rikomoka ku ntumwa. Mu gusoza uruzinduko yari amazemo iminsi i Manille mu gihugu cyw Filipine, ubwo yari yuriye indege asubiye i Vatikani, Papa Faransisiko yabwiye abanyamakuru ko ku italiki 03 Kamena 2015 azaba ari i Kampala.

Papa Faransisiko wicisha bugufi yahishuriye isi ko Vatikani burya itinya Ebola cyane.

Muri icyo kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru mu ndege, yanagarutse ku gihugu cya Centrafrique kimazemo iminsi imidugararo aho yatangaje ko nacyo azagisurira mu gihe kimwe na Uganda maze yungamo ati: "Uru rugendo rwaratindijwe kubera indwara ya Ebola!"

Ya Guverinema ya MUREKEZI Dr Rudasingwa Tewojeni yise iy'INKONGI Z'IMIRIRO umenya izawota muri 2015 koko!/Nkusi Yozefu




Mu mpera z'umwaka ushize wa 2014, Kagame yirukanye Minisitri w'intebe Dr HABUMUREMYI Petero Damiyani wari uzwiho gukubita amavi hasi no kwigaragura mu byondo ngo imbehe ye ikomeze igarame nka Rucagu na Bazivamo, ibi tukaba tubyita KURUCAGA mu Kinywaranda gishya kitari kimwe Abagande bashaka kudutamika ku ngufu; ibi bikaba byarabaye kandi igihe igihugu cyari cyugarijwe n'inkongi z'imiriro zavugishije Agatsiko amangambure. 

Ibyahishuwe bya 16: Igitero Kagame Pawulo aherutse kugaba ku Burundi/Nkusi Yozefu

Nkuko twari twabibasezeranyije mu cyumweru gishize, uyu munsi turabagezaho ibyahishuwe twise akari I Murori. Iyo mu Kinyarwanda umuntu akubwiye ko agiye kukubwira akari I Murori bivuze ko aba agiye kukubwira amabanga utari uzi kandi akayaguha ku buryo bwimbitse. Natwe rero nibyo tugiye gukora twibanda ku ngingo enye twabashyiriye ku rubuga rwanyu Shikama, ariko kubera gukomeza gucukumbura dushakisha ukuri, hari n’irindi banga twaguyeho naryo tuzabagezaho, bityo tukaba tuzaganirira hamwe akari I Murori kagizwe n’igingo eshanu. Uyu munsi turabagezaho ibyerekeye igitero Kagame Pawulo aherutse kugaba ku Burundi.

Igitero giherutse kugabwa ku I Bushingantahe

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2014, twabagejejeho ibyahishuwe byashyizwe hanze na Shikama ku ikaramu ya mugenzi wacu Bakizimbwa Paul Kizito byavugaga ko hari inama yariho ibera muri imwe mu mahoteri y’i Kigali ikaba yarahuzaga abasirikare bakuru bo mu Rwanda na bamwe mu banyepolitike bari bavuye i Burundi. 

FDLR-ONU: YA RAPORO YA ONU YATUMYE DR PAULIN MURAYI NA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU BIYUNGA YASOHOTSE!/IKAZE IWACU

19 janvier 2015

Mu minsi ishize abanyarwanda basomye inkuru idasanzwe aho CPC yasohoye itangazo rivuga ko abayobozi bayo ngo bibagiwe amafuti bakoze mu minsi yashize ngo bakaba biyemeje gukorera hamwe ngo bazagere ku ntego biyemeje. Ese koko nibyo barajwe ishinga n’ibibazo abanyarwanda ubu bafite cyangwa ahubwo n’ibibazo byabo bwite bari kureba uko bakiza?
Faustin Twagiramungu na Paulin Murayi
Faustin Twagiramungu na Paulin Murayi
Kuva aho amakuru y’uko impuguke z’umuryango w’abibumbye zakoze raporo ivuga kuri FDLR n’abakorana nayo, igikuba cyaracitse mu bagize CPC baba i Burayi, maze birya bajyaga babwira abayobozi ba FDLR ngo nibumvire umuryango mpuzamahanga (abazungu, Communauté internationale), babona nabo bigiye kubitura hejuru. Ubwoba nibwo bwatumye babeshya abanyarwanda ngo biyunze, kandi nyamara batinya kobazafungwa nka Perezida wa FDLR, Ignace Murwanashyaka na bagenzi be, batinya ko bazafatirwa ibihano byo gufatirwa imitungo no kudatembera.

NYANDIKO zo mu bubiko: Imyiteguro yo kugaba igitero cya gisirikari gikaze i Burundi perezida Kagame ayigeze kure: Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yose ikora ku mupaka w'u Burundi bahawe amabwiriza akaze yo guheza abaturage mu mazu hagamijwe kubabuza kwambuka bajya mu BURUNDI/ UDAHEMUKA Eric

Monday, 8 December 2014



Ni ubwa mbere mu mateka y'ubutegetsi bwa Perezida Kagame hagiye kubaho kugaba igitero cya gisirikari ku butaka bw'u Burundi. Kubera iki? Ajyanweyo n'iki? Ese azagitsinda? Mu kanya turabigarukaho.

Muri SHIKAMA twakomeje kubabwira ko imyiteguro yo gutera igihugu cya Tanzaniya irimo gukorwa bucece aho ubu mu turere twa Gatsibo na Kirehe ibyobo byamaze gucukurwa hakaba hitegurwa kujya gutabayo imbunda za rutura zizakoreshwa.

Inyadiko zo mu bubiko: "Kagame ni ikigeragezo . Tulinde Ubumwe bwacu nk'imboni y'ijisho "/ Jamhuri yo kuwa 3/5/2014. Gahunda yo guhungabanya umutekano wa Tanzaniya n'u Burundi uko iteye/Nkusi Yozefu.

Saturday, 3 May 2014



Abo bose bafasha abampunga bamenye ko
bari muri nyakatsi.
2012 .
Nzagutegera ahantu hizewe, maze
 ngukindure.
Kamena 2013

Uzagerageza guhungabanya umutekano wa Tanzaniya azibuke ibyo twakoreye Idi Amin:Tumaze  kumwirukana ku butaka bwacu ,twasenye imijyi ya Mbarara na Masaka ngo nabo bazaruhe bubaka.Tujya  i Kampala, dusaka imbeba Amin, kugeza tuyimenesheje  mu gihugu. Nyakanga 2013
Reka! Ivyo, njewe ataco mbiziko!
Uyu munsi tariki ya 3/5/2014, ikinyamakuruJAMHURI  cyo muri Tanzaniya, cyongeye kugaruka ku ntambara gashozantambara Kagame ashaka gushora muri Tanzania. Iki kinyamakuru kirakangurira abanyatanzania kutagwa mu mitego mibisha ya Kagame ngo babe basubiranamo. Kikaba kandi gikangurira cyane cyane abayobozi bakuru ba Tanzania gukora ibishoboka byose hakiri kare kugirango ubumwe bw'igihugu budahungabana nkuko biri mu mipango ya Kagame.Kuri Jamhuri, abanyetanzaniya bagomba kumenya ko Kagame ari ikigeragezo, bagomba kurinda ubumwe bwabo nk'imboni y'amaso y'abo."Kagame ni mtihani.Tuulinde Muungano kama mboni ya jicho"

Nyuma ya Rwanda's Untold Story ya BBC yasohokeye mu Bwongereza igahahamura Paul Kagame; icyo gihugu cyongeye kumushyra mu rungabangabo mu mushinga w'amezi 2 uzatoza ingabo za Malawi ngo kurimbura FDLR nk'ikimenyetso ko mu by'ukuri Kigali yakurayo amaso kuko FDLR itazaraswa/ UDAHEMUKA Eric

Major Alasdair Hempen Stall n'ikipe bazajyana mu myiteguro yo kujya muri Malawi
Uko bucya bukira, uko iminsi yisunika ibimenyetso by'uko ubutegetsi bwa FPR bwashyizweho na USA n'Ubwongereza bugiye gutembagara birimo kwigaragaza kuri buri wese. Perezida Paul Kagame wakunze kujya abwira abantu akaminuramuhini abandi akabagira ay'ifundi igira ibivuzo ahagarikiwe na Tony Blair ashatse yarekeraho inzira zikigendwa kuko ishyamba atari ryeru.

Imbanziriza mushinga w'Ubwongereza wo guhatira Kagame gushyikirana na FDLR yanze akunze

Mu baturage b'u Rwanda kugera ku italiki 07 Mata 2014 ubwo Jane Colbin yari kuri sitadi Amahoro i Remera mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abatutsi bonyine, nta wigeze atekereza ko hashobora gukorwa filimi nk'iriya. Kuba yarabaye ni ikimenyetso ko n'ibindi bishoboka kubaho.

Isengesho ryo gusabira Roho z’abajugunywe mu kiyaga cya Rweru no gutakambira Imana ngo izibabarire ibyaha bene zo bayicumuyeho bakiri muri ubu buzima. Isomo rya mbere: 1 Samweli: 3, 3b-10.19. Isomo rya kabiri: 1 Abanyakolinti: 6, 13bc-15.17-20. Ivanjili: Yohani : 1, 35-42."IYI SI N’ABAYITWARA NTIBAKIBAFITEHO UBUBASHA KUKO UMUBIRI USHANGUKA WABEREREKEYE UBUGINGO BUZAHORAHO ITEKA MU MUNEZERO N’UMUDABAGIRO BIDAKAMA !"/ PADIRI TABARO

Nyagasani Yezu, nakwituraho igitambo inshuro 1000 aho kugira ngo roho imwe gusa mu zajugunywe mu Kiyaga Rweru ibure ubugingo

“Roho z’intungane ziruhukiye mu biganza by’Imana”, mu muryango w’abantu uhereye ku kubaho kwa muntu, ni ngombwa kwitabira umuhango wo gushyingura umuvandimwe witabye Imana. Iki gikorwa cyunga umuryango n’ugiye kuko ariwo mwanya uba ubonetse wo kwibukiranya ibyamurangaga no gutakambira Imana ngo imubabarire ibyaha yayicumuyeho.

Iyo haramutse habayeho amage umuvandimwe agapfa ntashyingurwe n’umuryango we ngo unamuririre, bitera icyuho n’intimba mu muryango we kuko haba ubwo bene we bakomeza kwiringira ko azagaruka bitewe n’uko baba nta cyemezo ndakuka bafite ko yitabye Imana.

Iri tegeko kandi ryanditse mu mutima wa kamere muntu n’amareta yo ku isi araryubaha ari nayo mpamvu muhora mwumva ibitaro by’ibunaka bitanga itangazo ko hari umuntu witabye Imana bagatumaho bene we ngo baze kumutwara ashyingurwe. Ikibazo cy’abantu babonetse mu Kiyaga cya Rweru bapfuye kugeza ubu ntawe uzi bene we.

Ikintu gitangaje mutari muzi kuri FDLR :«Ngo kugira ngo FDLR irimburwe burundu nk'uko perezida Paul Kagame, Luwiza Mushikiwabo na Brig. Gen. Nzabamwita Yozefu babyifuza kandi bakirirwa babiririmba ngo byasaba nibura imitwe y'ingabo 130,000 bihwanye n'abasirikari miliyoni mirongo icyenda na zirindwi n'ibihumbi magana atanu (97, 500, 000) mu gihe cy'imyaka icumi!» Helmoed Römer Heitman/ UDAHEMUKA Eric

Helmoed Römer Heitman umuhanga mu bya gisirikari no kugarura amahoro ibunaka wemeza ko kurimbura FDLR mu by'ukuri bidashoboka

 Hashize imyaka myinshi umutwe wa FDLR udasiba kugarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye byaba amaradiyo, ibinyamakuru byandika, amatereviziyo mpuzamahanga n’ibikorera kuri murandasi. Iki kibazo cyahagurukije Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hambere agifatanya na Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa bigera aho Kayumba ahunga batarabasha kukirangiza arakimusigira.  

Isesengurampamvu, politiki n’ububanyi n’amahanga :«Inkuru ibaye kimomo mu mujyi wa Bujumbura ko za nyeshyamba ziherutse guteza intambara mu Cibitoki zikicwa nk’intama n’igisirikari cy’u Burundi zari zoherejwe na Paul Kagame guhirika ubutegetsi bwa Nyiricubahiro Petero NKURUNZIZA. Ibi nibyo cyangwa sibyo?»/ UDAHEMUKA Eric

Perezida Petero NKURUNZIZA w'u Burundi: Kugira ngo amahoro 
asagambe mu Burundi ukwiye gukora ibishoboka byose ntihagabwe 
ibitero ku mpunzi z'abanyarwanda ziri muri RDC


Ikinyamakuru cyitwa BUJUMBURA NEWS cyandikirwa mu murwa mukuru w’u Burundi ariwo Bujumbura cyabyukanye inkuru iteye ubwoba ndetse ikwiye gutera ubwoba cyane umuntu wese utuye mu karere k’ibiyaga bigari. Iyo nkuru ifite umutwe ugira uti : 

«La Guerre de Cibitoke : L’Agresseur serait venu du Nord et non de l’Ouest!» bisobanuye mu Kinyarwanda ngo : « Intambara yo mu Cibitoki : Uwashotoye u Burundi yaturutse mu Rwanda ntiyaturutse muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo!»

Umunyamakuru wanditse iyo nkuru ariko ntashyireho amazina ye kubera gutinya ko bamugirira nabi aratangira agaragaza ko abaturage bayobewe uko bifata bitewe n’uko Leta ya Bujumbura yatinze cyane kugira icyo itangaza kuri icyo gitero. Kuko abarundi bifuzaga mbere ya byose kumenya uwatinyutse gutera u Burundi bwabo.

Icyo gitero ngo cyari kigizwe n’abasirikari magana arindwi baturutse mu Rwanda bakaba barimo abatutsi b’abarundi bahoze muri M23 yatsinzwe uruhenu, harimo kandi abarundi batavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza, bose bakaba baratorejwe mu bigo bya gisirikari byo mu Rwanda bakiyongeraho n’ingabo nyirizina z‘u Rwanda.

Ubushyamirane buratangiye hagati y'ubuyobozi bwa MONUSCO n'abategetsi ba MINADEF ku kutumva kimwe umugambi wa USA, Kagame na Mushikiwabo wo kurimbura burundu FDLR bukaba ari kimwe mu bimenyetso byinshi byerekana ko barimo kuruhira ubusa kuko byose bishobora guhinduka zeru/ UDAHEMUKA Eric

Umudage Martin Kobler umuyobozi mukuru wa MONUSCO utavuga rumwe n'umuvugizi w'ingabo za Kagame 

N'ubwo kwihuta mu magambo no mu nyandiko rimwe na rimwe bifatwa nko gushyuhaguza, ubanza uwaba avuze ko ibyo Kagame na Mushikiwabo barimo gukora byose ngo basenye FDLR barimo kuruhira ubusa ndetse ko bitazashoboka ataba yibeshye cyane. Niyo yaba yibeshye nk'umunyamakuru ijanisha yaba yibeshyeho ni nka 0, 2%.

Mbanze nibutse icyo Magayane yavuze kuri FDLR na FPR
Mbere y'uko mbabwira uko byitwaye muri aya masaha hagati ya Kigali na FDLR nagira ngo mbanze mbibutse icyo umuhanuzi w'ibihe byose Magayane nubaha yavuze kuri FPR na FDLR kandi byombi byari bitarabaho. Magayane yagize ati: "Bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure Rwara rw' umugara ruzaba rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n' abanyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na Loni ya gatatu".