Pageviews all the time

Umuvandimwe Rwamukoba Kanyeshyamba yunganira Shikama kuri" kuki Afurika ikennye? Ni uko ikennye" ati: " Imandwa niziseruke" na Shikama iti: " Nibyo koko uwanga amazimwe abandwa habona!"/NKUSI Yozefu

Umuhango ukomeye cyane wo gusezera ku muntu wapfuye: gufubika umurambo
imyenda mishya nyuma y'imyaka 4 , mu gihugu cya MADAGASCAR

Nkusi rwose mbanje kugushimira kubwo ubwitange ugira mu kudukangurira gukunda ibyacu ,kuberako aribyo turi byo. Ni kenshi cyane mpora nibaza impamvu mu Rwanda n’i Burundi murahasanga ya mazina gakondo bikanyobera .Ariko iyo usimbiye mu majyepfo ya  afrika bafite amazina gakondo ari umubare munini.

Wakubitira muri za East afrika ndavuga za Kenya na Tanzania n’ubwo ari ku byambu bya ba mpatsibihugu hari umubare ugaragara,werekanako gakondo iwabo igifite ijambo.Aha ndavuga imico n’imigenzo,kwita amazina ntibyabatwaye uruhu n’uruhande.

Kubandwa ,no guterekera ni imihango y’ubashyweariko kuberako twabisuzuguye natwe Imana ya ba sogokuru yaraturetse n’abagirango bagendere kuri gakondo ,babikoresha nabi bicana,barogana ,ntibabikore ku nyungu rusange.Na wawundi ubikora aragerageza akajya ajya kwihisha mu Kiriziya byibura ngo nawe agire aho abarizwa mu kizungu.NKUSI rero iri rikaba ari ishyano afrika yagushije kugeza n’uyu munsi ,kuburyo bizatwara imyaka n’imyaniko kugirango dusubire ku murongo.
 Nyakubahwa rero mwanditsi wshikama ndangije ngushimira kandi nsabira abanyarwanda bose kongera gusubira ku isoko bashungure neza barasanga nta shyano ryigeze kubaho nk’ibi bigaragara kuva mu ntangiriro z’umwaduko w’aya mashitani yigize abera kandi ari abatuku. 
Kandi mbibutsa ko ibihugu bifite umubare munini w’abemera mananjabukamazi ari byo bifite ingorane mu mubano rusange ku bene gihugu .
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Ndabanza  gushimira uyu muvandimwe kubw'uyu mwanya yafashe ngo adusangize iki gitekerezo cye yavuzemo ibintu bikomeye cyane.

Afurika irakize yishwe na beneyo!
Nkuko Shikama yabibagejejeho ubushize, Afurika irakize ariko ikaba ituwe n'abantu bakennye mu mutwe. Nta wundi mugabane wo ku isi ufite ibirombe byuzuyemo amabuye y'agaciro nk'Afurika, ariko se kubura mu mutwe ntibituma aya mabuye ajya gutunganyirizwa imahanga turebera, tugahora mu bukene abakize mu bwonko badukirana bya Mirennge iyo badupfuye agasoni bakatujugunyiraho ubuvungukira batwita imfashanyo?
Afurika ikize ku mico utasanga ahandi ku isi ku buryo ubu inyagendye z'abazungu zitangiye gushaka uko n'iyi mico gakondo ziyibyazamo amafaranga yo kuzitunga. Urugero rutari kure ni ifirimu ikunzwe cyane yazengurutse isi mu myaka ibiri ishize yakorewe muri Madagascar.Muri iyi filimu mbarankuru, baribanda cyane ku kubandwa no guterekera n'uko umurambo w'umuntu wapfuye ufatwa nyuma y'urupfu. Muri iyi filimu, barerekanamo abantu bariho babandwa, abaturanyi baje muri ibyo birori ndetse harimo n'abapadiri 2 ba kiliziya gatulika bemeza ko kubandwa bidahabanye no kwemera Imana, ariko twe Ababiligi batwinjije mu mitwe ko kubandwa ari amashitani.Nkuko natwe twemera ko umuntu adapfa burundu hapfa umubiri ubuzima bugakomeza, no muri Madagascar niko bimeze ariko bo bashyiraho akarusho kuko bo umuntu upfuye bamushyingura mu rutare, nyuma y'imyaka ine hakazaba imihango ikomeye cyane yo kongera gufata wa murambo, bagahindura imyenda yahambwemo bakawufubika imyenda mishya, bakaririmba, bakabyina, bakarya, bakanywa bamusezeraho bwa nyuma nyuma y'iyo myaka ine; ni umunsi mukuru ukomeye cyane! 
Umuhango wo gusezera ku muntu wapfuye uba nyuma y'imyaka ine muri Madagascar
Ni umunsi mukuru wubashywe kandi uhuruza ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi
Reba andi mafoto hasi aha.




Hari indi filimu mbarankuru nigeze kubona hano muri Noruveje nayo yafashwe n'umwe mu bashakashatsi ba hano bakomeye yerekana ukubandwa no guterekera mu gihugu cya Malawi aho uyu muhango ushobora kumara iminsi irenga itanu kure y'aho abantu batuye mu mashyamba. Hakaba harimo amasomo menshi muri iyi filimu, kuko ubona ko Abanyafurika bita ku bidukikije kurusha ahandi ku isi: ubuzima bwacu bwa buri munsi bujyana n'ubuzima bwiza buri muri ariya mashyamba adukikije n'inyamaswa ziyarimo, ahenshi muri Afurika bakaba bemeza ko iyo abantu bavuyemo umwuka bakaba abazimu bajya kwiturira muri ariya mashyamba. Twe se mu Rwanda ntituvuga ko abazimu bacu bajya kwibera mu kirunga cya NYIRAGONGO?
 Mu kinyarwanda duca umugani ngo ufite ikirezi ntamenya ko cyera! Nubwo dufite ibyo byose muby'ukuri turusha ab'ahandi, usanga twe dusa n'abatabizi. Abazungu bataraza kutwoza mu mutwe ngo baduteshe imico yacu ngo tugotomere iyabo, wasangaga mu Rwanda dufite amazina yacu afite ubusobanuro: Nyirinkindi mwene Gakwaya, Mukagatare wo kwa Rucyahana.  Byiringiro wa Mpabuka. Karege ka Gasigwa. Muby'ukuri, aya mazina yose ari hejuru afite ubusobanuro ariko se ntusanga ubu twarayataye tukifatira ibitabapfu byo hirya no hino bitagira icyo bivuze ahubwo usanga rimwe na rimwe ari ibitutsi? Nk'urugero, Nkusi Joseph de Lourdes, kuki nakwitwa ko ndi uw'i Lurude kandi nkomoka mu Karere ka HUYE? Kuki byibura ntakwitwa NKUSI Yozefu wo muri Huye???!! Uru rukozasoni muzajya murusanga buri munsi kuri rwa rubuga rw'Agatsiko IGIHE.COM aho buri gitondo uzajya usanga bafata amazina y'abazungu bakayaha ubusobanuro nkaho twe ntayo tugira? None se aba sibo bagombye kuba ijisho rya Rubanda mu byerekeye umuco? Joseph ni umuntu ukora gutya, Divine ni umukobwa ukundi ibi, Clement ni umuhungu uteye atya, ----!!!!!! Iki ni ikibazo cyagombye guhangayikisha ya komisiyo y'igihugu ngo ishinzwe umuco ubu wagirango inshingano bayihaye ni ukwitorera ba nyampinga gusa!!!

Nidusubire ku isoko
Mu gitabo cye kinini cyane" IBIBAZO BYA CONGO" Kwameh Nkrumah wabaye perezida wa mbere wa Ghana ba Mpatsibihugu bakamukorera kudeta kubera ibitekerezo bye byapingaga ubugome bwabo bakorera Afurika n'Aziya, yerekanye ko Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yishwe n'Abazungu kuva muri 1200 igihe Abanyapolitigali bagiye bagakoloniza iki gihugu: ni ukuvuga igice cya Angola ( Lunda Norte) n'igice cya RDCongo tuzi ubu.Muri icyo gihe cy'ubukoloni abazungu batandika mu mateka bigisha ubu, Portugal yubatse kiliziya hirya no hino mu gihugu cya Congo, abaturage bajugunya imana zabo bari barabajijje mu biti, dore ko ngo bari bafite ubuhanga buhanitse mu kubaza, maze bayoboka kiliziya Gatolika. Nkrumah yemeza ko aba bazungu ngo bajyanaga abacakara i Buraya bakagarukana imbunda, imyunyu, n'imyenda yo guha Abanyekongo. Nyuma y'imyaka magana abiri(200), haje kuba intambara y'imbere ( civil war, guerre civile) maze abaturage baricana karahava! Nyuma baje gusanga ko aba bazungu aribo babateranyije, barabahindukirana, barabirukana, basenyagura za kiliziya zabo, maze bongera kubandwa kurusha uko babikoraga mbere! Shikama irabibutsa ko ibi byabaye mbere cyane ko abanyaburaya bavumbura Amerika muri 1492.Abanyekongo bamaze gusubiza ubwenge ku gihe, babonye iterambere rirambye, batera imyumbati cyane nkuko Nkrumah abyemeza, bayobowe n'umwami wabo SELUNKULUNKULU.
Natwe nta rirarenga, dushobora kwisubiraho tukagaruka kuri gakondo yacu! Simvuze ngo dusenye amasengero nkuko abanyekongo babikoze, ariko bene kuzana ayo masengero nabo bagombye guha agaciro iby'iwacu. Rwamukoba yavuze bimwe bituma umuco wacu udindira: Abapfumu bateranya abantu;aha ndemeranya nawe, nkaba nkeka ko ibi byose biterwa n'uko idini ryacu cya Gakondo twaryeguriye injiji gusa! Byaba byiza hagiyeho koko itsinda ry'abanyarwanda bakunda umuco wacu bagacukumbura ibyiza byose biwugize kuva kuri Gihanga, ibibi birimo tukabirandura tukabica burundu. Urugero: kubandwa bigakomeza ariko Kuraguza bigacika burundu kuko biteranya abantu kandi bigahoza ababikora mu ihahamuka.  Abashinzwe umuco bashaka abayobozi kuva mu mudugudu kugeza ku rwego rw'igihugu maze hakubakwa insengero ndetse n'amashuri bigishamo iby'uyu muco. Mu gihe kuraguza byavuyeho no guterekera bigomba gucika, maze abapfuye bose bagasabirwa mu nsengero zubatswe hirya no hino mu gihe cy'umuhango rusange wo kubandwa no gusubiraho. Ibi bintu biri mu bihugu byinshi byo ku isi cyane cyane muri Aziya nka Yapani, Ubuhinde, n'ahenshi i Buraya; kuki se bitashoboka iwacu? Dore abashakira imari mu bukerarugendo bushingiye ku ngagi gusa, aha niho havubura amafaranga avuye mu bukerarugendo kakahava, twese tukarya tugahaga ntihagire uwicwa n'inzara.
Si amazina gusa no kubandwa tugomba gusigasira, indyo yacu ya kera igomba kwibukwa nayo mu mwimerere wayo, guca imyeyo kw'abakobwa bacu bigomba gukomeza kuba umuco nyarwanda w'umwimerere utuma tubengukwa n'umuhisi n'umugenzi nkuko muri Afurika henshi bakoresha urunigi rwabo! Umunyarwandakazi umwe wize mu Bushinwa yigeze kumbwira ko akiga mu Bushinwa,yababazwaga cyane no kubona abanyafurikakazi biganaga, buri wese afite indyo y'iwabo ateka agahamagara bagenzi be bakarya bagahaga bagasabana, barangiza bakavuga ku migenzo yindi y'umuco nk'urunigi n'uko rukoreshwa mu njyanishabitsina we akabura uko yifata kuko nta ndyo nyarwanda yari azi guteka nta na byinshi ku muco gakondo bijyanye n'ibyo bagenzi be baganiragaho yari azi! Umenya yari yaravukiye ku biyita injujuke kuko iyaba yari yaravukiye mu cyaro cyacu, yari kuganiriza bagenzi be uko iwacu duca imyeyo tukabengukwa n'umuhisi n'umugenzi! 
Za kaminuza uruhuri dufite mu Rwanda zaba zimaze iki zidakoze ubushakashatsi bunyuranye kuri uyu muco, maze tugasubira ku isoko, tugasugira tugasagamba?!
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355