Pageviews all the time

Abakoze Virusi Ebola yatsembye imbaga y'abantu muri 2015 muri afrika y'iburengerazuba, nibo bongeye kurikoroza muri Amerika y'amajyepfo ahabarizwa ubu icyorezo cya Virus ZIKA: Ikigo cy'ubushakashatsi cyo mu bwongereza OZITEC nicyo muri 2012 cyanyanyagije imibu Aedes Aegiptis cyahinduriye uturemangingo(OGM), Virusi Zika iyiturukaho ikaba iriho ica ibintu mu bihugu 4 by'Amerika y'amajyepfo harimo na Brezil ./NKUSI Yozefu


" Ngo biga siyansi, bayiga se mo iki, abatiga gufasha impfubyi ntibige guhoza ibibondo. Bakora ibitwaro bakajya mu kirere bakarekura amabombe, bwacya ngo nidutabare. Iyo siyanze yabo barata nibayireke batahe. Iriya izamara abantu nibayireke bahinge" Byumvuhore Yohani Batisita


Tukimara gusohora inyandiko yacu y'impuruza kuri 18/1/2016 yari yerekeranye na Virusi ya Zika, hari umunyarwanda umwe watwandikiye atubaza niba twarose ngo kuko nta handi yari yumva iriya ndwara! Nyamara muri Shikama twe ntitwicaye ngo tugereke akaguru ku kandi, kuko twafashe iriya ndwara nk'icyorezo gishobora kugarika imbaga muri afrika ariko cyane cyane u Rwanda ku mpamvu twabasobanuriye muri iriya nyandiko musanga aha ku bantu bashaka kongera kuyisoma.

Dore bimwe mu bibazo twahise twibaza bigatuma dukomeza ubucukumbuzi kuri iriya virusi:
  • Kuki iyi virusi yavumbuwe muri 1947 ikaba yari imaze imyaka izwi hafi ku migabane yose y'isi( Indonesia, Philippines, India, Bresil, Colombia, --etc), ubu ariho irikoroje?
  • Kuki muri 2015 ariho havugwa abana bavukana agatwe gato karimo n'ubwonko budakora neza byose ngo bikaba bituruka kuri virusi ya Zika?
  • Ese ibyateye icyorezo cya Ebola cyagaritse ingogo muri Guine, Liberia na Sierra Leonne muri 2015 ntaho byaba bifitaniye isano n'ibiriho bitera icyorezo cya Zika?
Virus ya Zika yakwirakwijwe n'Abongereza muri 2012!
Amatohoza yakozwe na Shikama umwaka ushize kuri Virus Ebola, yagaragaje ko iki cyorezo cyasakajwe muri biriya bihugu 3 twavuze hejuru n'ibigo by'ubushakashatsi bya USA, Ubwongereza, Ubufransa, umuryango mpuzamahanga w'ubuzima ku isi (OMS), ubugambanyi n'uburangare bw'Abategetsi ba biriya bihugu.Ayo matohoza murayasanga hano mu gifransa no mu cyongereza hano.

 Dushingiye kubyo twari twagezeho muri ariya matohoza, byatumye muri Shikama dukomeza gukeka ko virusi Zika yaba nanone yarakwirakwijwe ku bushake  n'abantu runaka. Ibyo twakekaga rero byaje kuba ukuri kuko kuri 31/1/2016, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza (UK) Daily Mail cyaje gutangaza ko Virusi Zika yakwirakwijwe muri Amerika y'amajyepfo( Amerika Latiniya) n'ikigo cy'ubushakashatsi cyo mu Bwongereza cyitwa OXITEC kiri Oxford mu Bwongereza!Iyi nyandiko mukaba muyisanga hano.

Umubu Aede Aegipti utera Virusi Zika
Hejuru: akaboko k'umuntu urwaye Virusi Zika

Ikinyamakuru Daily Mail cyemeza ko OXITEC yafashe umubu wari usanzwe utera Zika ikawuhindura umwimerere mu turemangingo twawo(genetically modified),kigakora imibu mishya   ( Organismes Génétiquement Modifiés, OGM) maze kikagenda kikayinyanyagiza mu bihugu bikurikira: Brasil, Malaysia, India na the Cayman Islands. Ibi ngo bikaba byarakozwe muri 2012 icyari kigamijwe ngo ni uko uyu mubu mushya wari wahinduriwe uturemangingo, ngo wagombaga gutsemba uriya mubu usanzwe wa Aedes Aegipti ku isi hose ku rugero rwa 80%. Niba mwibuka neza, muri 2012 niho USA, UK, France, na Canada, batangiye ubushakashatsi kuri Virusi Ebola yari isanzwe bakayivanga na virusi y'ibicurane kugirango yandure vuba kandi ku buryo bworoshye, barangiza bagatera urwo ruvangitirane mu bantu ba biriya bihugu bitatu byo muri Afrika twavuze hejuru, icyakurikiyeho turakizi!

Dg Helen Walace wo muri GENEWATCH  yemeza ko ibyo OXITEC yakoze ari igerageza ry'ubushakashatsi bwayo bwazanye amahano aho gutanga ibisubizo byo kurimbura Virus Zika byari bigamijwe.Iyi Virusi ubu iriho iravugwa no mu Bwongereza aho bamwe mu bagore 2  batwite bagiriye uruzinduko muri Amerika Latiniya basanzwemo iyi virusi bakubutse mu ruzinduko rwabo.Ahandi havugwa iyi virusi ni muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho basanze vuba aha, umugabo arwaye virusi Zika kandi atari yarigeze agirira uruzinduko muri Amerika latiniya. Byaje kugaragara nyuma ko uyu mugabo yaba yarayanduriye mu njyanishabitsina kuko umugore we yari amaze iminsi akubutse muri Amerika Latiniya. Ibi bikaba bihangayikishije isi yose kuko ubundi VirusI Zika yaterwaga no kurumwa n'umubu Aedes Aegiptis gusa!
Abongereza nibo banyanyagije umubu utera Zika muri Bresil muri 2012


Abategetsi bo mu Rwanda baravuga ko ngo nta ngamba zidasanzwe bafatira Virus Zika ngo kuko itica! 

Mu kiganiro kuri uyu wa 4/2/2016 urubuga igihe rwagiranye na Minisiteri y'ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ubuzima RBC, hatangajwe ko ngo mu Rwanda nta bwoba bafite bwa Zika kuko ngo bashobbora kuyipima kandi ikaba itica, bityo ngo basanga nta ngamba zidasanzwe zigomba gufatwa! Aya magambo ntatangaje ku muntu uzi uko ubutegetsi bw'u Rwanda bukora; buhora buhangayikishijwe no kwigwizaho imitungo, naho ubuzima bw'abaturage bukaba ntacyo buvuze!
Kuryama mu nzitiramibu cyane cyane ku manywa, kwirinda ibigunda bikurura umubu, kwrinda ibizenga n'ibidendezi hafi y'ingo, kujugunya imyanda kure cyane y'aho abantu batuye, ni bumwe mu buryo bwo kurwanya umubu Aedes Aegiptis

Wasobanura ute ukuntu uriya mutegetsi avuga ariya magambo mu gihe ibihugu byose byo ku isi biriho bifata ingamba zo gukumira kiriya cyorezo gihangayikishije isi?Ese niba uriya mukegesi asoma Shikama aribuka ko abagore batwite barumwe n'uyu mubu babyara abana b'ibimara; ibi se ntibiri inyuma yo kwicwa n'iriya virusi?Turamwibutsa ko muri Bresil hagati ya 2010 na 2014 havutse abana bafite ubwonko butuzuye n'anagatwe gato 154 naho mu mwaka wa 2015 hakaba haravutse abana ibihumbi bitatu(3000) bameze gutyo!! None se ibi ntibiri inyuma y'urupfu? Ibaze uko bariya bana bazabaho, uko ababyeyi babo bagiye guhindura uburyo babagaho ndetse n'imiryango yabo, ingaruka ku bukungu bw'igihugu, n'ibindi.
Umwana avukana ubwonko budakora neza: ubwonko bw'uruhinja buzima (ibumoso),
ubwonko bw'umwana wavutse ku mugore wanduye virusi Zika ( iburyo)

Ubushakashatsi bukorwa ku bimera n'inyamaswa harimo n'abantu bukoresha guhindura uturemangingo tw'umwimerere(OGM), bwagiye bugira ingaruka mbi ku buzima bw'abantu, inyamaswa, ibimera, n'ibidukikije. Abashakashatsi bemeza ko kubona hari indwara nyinshi zitagihangarwa n'imiti bitruka kuri ubu bushakashatsi(OGM). Abagira ibibazo ku ndyo zinyuranye ( allergy) nabo ngo bariyongera ku isi buri munsi kubera ubu bushakashatsi. Ikindi ni uko ngo mbere ya 1947 hari ubwoko butandatu gusa bw'udukoko tutahangarwaga  n'imiti ku isi none ubu ngo tukaba tugeze kuri magana atanadatu(600), ibi nabyo ngo bikaba bituruka kuri izi OGM!Ibihugu byinshi bikoresha OGM mu gutubura umusaruro w'ibihingwa cyangwa gukora inyamaswa zikura vuba(inkoko, amafi) cyangwa se gukora agakoko kica utundi nk'umubu. Dore ibihugu bitubura umusaruro w'ibihingwa bikoresheje OGM cyane( ijanisha rya OGM ku butaka buhingwa): USA (40,3%), Brezil 23%, Argentine(13%), Inde(6%), Canada(6%), China(2%), Paraguay(2%), Pakistan(1.6%), Afrika y'Epfo(1,5%). Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yibasiwe n'abazungu kuva yafata ubutegetsi muri 1980 kugeza ubu kubera ko yanze imfashanyo y'ibiribwa ( ibigori, soya )  bya USA bikomoka kuri OGM! Umuhanzi Byumvuhure ati iriya siyanse izamara ambantu nibayireke bahinge; ese aho ntiyaba afite ukuri!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355