Pageviews all the time

Abarundi babyukiye mu myigaragambyo hirya no hino mu gihugu ndetse no ku biro by'uhagarariye FPR na Kagame mu Burundi, bamagana intambara Pawulo Kagame akomeje kugaba ku gihugu cyabo!/Nkusi Yozefu


Baramagana ibitero by'u Rwanda ku Burundi

Amakuru ya Pawulo Kagame n'u Burundi ariho arihuta cyane ku buryo kuyandikaho biriho bituvuna cyane! Shikama iherutse kubagezaho inyandiko kuri 22/12/2015 yari ifite umutwe ugira uti: "Kagame Pawulo n'Abarundi bakinnye umukino w'ibirura n'intama(reba iyo nyandiko uhano)." Muri iyi nyandiko kimwe n'izindi nyinshi twacishije  kuri Shikama kuva ikibazo cy'u Burundi cyatangira, twamaganye ukuntu Kagame Pawulo akomeje kwifashisha inzirakarengane z'abaturage mu Burundi kugirango yimike umwicanyi Pawulo Buyoya. Muri iyi minsi, LONI na Leta zunze Ubumwe z'Amerika zagiye zikingira ikibababa Pawulo Kagame mu bwicanyi bwe mu Rwanda no mu karere kuva muri 1990, nabo bamaganye igikorwa kigayitse cy'umukozi wabo Kagame cyo gutoza igisirikare impunzi yahamagaje ngo zihungire mu Rwanda akaba ariho azikoresha mu kumena amaraso mu Burundi.

Abarundi rero ubu barambiwe iri yamagana rikorwa n'aba ba Mpatsibihugu ridaherekezwa n'ibikorwa maze ngo babuze Pawulo Kagame gukomeza kumena amaraso y'inzirakarengane. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2016, Abarundi bazindukiye mu myigaragambyo bita ko ari iyo kwamagana intambara Pawulo Kagame akomeje kugaba ku gihugu cyabo. Ku byapa byabo urasomaho amagambo yamagana Pawulo Kagame kubera ubu bwicanyi akomeje kubakorera, mu gihe bo bavuga ko bari mwene mugabo umwe! Si ibyo gusa kuko hari n'abandi bafite ibyapa byanditseho ko Abicanyi bibasiye Uburundi ubu, bose bafatanya n'umwicanyi Pawulo Kagame. Umenya mu minsi iri imbere  ba Bacanshuro b'Abanyamerika, Abongereza n'Abaganda bategekera u Rwanda muri Amerika, bibumbiye mucyo bise PAC bagiye guhura n'akazi katoroshye! Tubitege amaso!




Abaturage barabwirwa iby'intambara bagabweho na Kagame
Ibyapa biri no mu cyongereza




Imbere ya Ambasade ya Kagame na FPR i Bujumbura naho habereye imyigaragambyo
Ku rukuta rwe rwa Twita(Twitter), umuvugizi wa Petero Nkurunziza
 akaba ashinzwe  n'itangazamakuru Wili (Willy) Nyamitwe, nawe yemeje ko habaye
imyigaragambyo yo gusaba  Kagame guhagarika intambara agaba ku Burundi

Ku byapa biri hejuru aha 2 turasomaho amagambo mu kirundi n'igifaransa agira ati:"Twamaganye
Kagame n'umugambi we mubisha wo guhungabanya umutekano mu
Burundi n'akarere kose k'ibiyaga bigari"
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355