Pageviews all the time

IBINSHENGURA. Umuturage batoresheje ku ngufu Kagame yitoreye Twagiramungu yiciye igikumwe cyatoye Kagame nyiri ubwite abyumvise ategeka ko bamwica!/Nkusi Yozefu

Amatora yo kwa Kagame n'abacanshuro ba PAC
                                                                                                                              
Wumvise iyi nkuru wavuga ko ari ugukabya, nyamara uyibara ni uwari umwe mu barinda Pawulo Kagame! Uyu mugabo arabwira abanyamakuru bo ku Ijwi ry'itahuka ko mu matora ya Perezida wa Repubulika muri 2003, umusaza wo ku Gikongoro yitoreye Rukokoma Twagiramungu, abatoreshaga bamufata ku ngufu bamuteresha igikumwe aho bashyiraga ibikumwe byo gutora Pawulo Kagame. Umusaza ntiyashirwe kuko yari yatsize ko adashobora gutora Kagame ngo kuko ari umuntu mubi; kubera gukoreshwa ibyo adasha, ngo yaragiye igikumwe cyatoye Pawulo Kagame afata umuhoro aragica!  Uyu musirikare TEWOJENE ( Theogene) avuga ko mu gihe Pawulo Kagame yariho aganira  mu nama n'aba basirikare bari bagiye kumutoresha hirya no hino mu Rwanda, bamubwiye  iby'uwo mugabo wiciye urutoki, Kagame Pawulo ngo yahise abaza icyo umuyobozi w'aho ibyo byabereye akora niba uwo muntu yari akiriho ataricwa! Inama barimo ngo yarangiye wa muntu yarangije kwicwa ku mabwiriza ya Pawulo Kagame!!!!

                                             
                                                              Kanda kuri iyi videwo wiyumvire!

Hari inkuru ijya gusa n'iyi Pawulo Kagame yivugiye kuri Televiziyo y'u Rwanda muri 2009. Ngo mu gihe cy'intamabara yo muri 1990-1994, abasirikare be bari ku rugamba ngo baramuhamagaye bati :" Ko hari abantu bafite inkoni batubjije gutambuka ngo dukomeze tubigenze gute? Narabasubije ngo nimubarase bose, ibi nabyo bazabimbaze!". Ibi Pawulo Kagame yabivuze nyuma y'icyumweru kimwe gusa avugiye ku Gikongoro ko byamubabaje kuba abahutu barashoboye guhungira muri RDCongo, ko ngo amasasu yababanye make; ngo iyo baza kuyagira ngo babamariremo umujinya wose bari bafite!

Ikindi iyi mkuru y'uyu musaza inyibukije ni amateka mabi yaranze nyirakuruza wa Kagame KANJOGERA ka Rwakagara  wategetse u Rwanda kugeza ku mwaduko w'abazungu, hategerejwe  ko umuhungu Musinga akura kuko yimye ingoma ku ngufu afite imyaka 10 gusa uyu mugore amaze kuzimya umuryango w'umwami Rutarindwa wari wimitswe n'umugabo we Rwabugiri mbere yo gupfa. Mu gihe yariho arikoroza yica icyitwa UMUNYIGINYA cyose, hari umugabo wamuhunze  kandi yari ku rutonde rw'abo Kanjogera yagombaga kwica. Uyu mugore amaze kubyumva, yahise ahamagaza agahungu k'uyu mugabo kari gafite imyaka 12 gusa bagaha amata kamaze kuyahaga Kanjogera afata inkota ye RUHUGA akajomba ku nda ayihagurukira ho nkuko yabigenzaga ku bantu benshi yicaga, akana agatsinda aho!

Mu kinyarwanda turavuga ngo isuku igira isoko umwanda ukagira akazu!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaho.com
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355