Pageviews all the time

Ifoto y'icyumweru: Kagame yamwariye imbere y'abasenateri b'Amerika nk'umwana bafatiye mu cyaha!!!!!!!!/Nkusi Yozefu

                                            
    kanda ku ifoto uyigire nini urusheho kubona Kagame yamwaye
Akenshi umwana w'ingeso mbi ahora akora amabi ariko ntatekereza ko umunsi umwe azafatwa! Aho umwana rero abera umwana nyine ni uko mu gukora amafuti ye ahora akoresha amayeri amwe ntamenye guhindura ngo hato ejo batamufatira mu cyuho. Uyu mwana iyo bamucakiye mu tugeso twe nko  gukora mu nkono, kwiba imyaka yo mu rugo, kwiba amafranga yo mu rugo, gusambana, kurwana n'abandi bana cyangwa gutukana ahenshi bita gukoronga biramubabaza cyane. 

Iyo umubyeyi afatiye umwana we muri iyi ngeso, umwana yihutira kureba hasi ngo adahuza amaso n'umubyeyi we. Ikindi gituma umwana yubika amaso, ni ugufatwa hari abana bagenzi be kuko aba azi ko bucya bamumwaza muri bagenzi be bose bakamenya ko ari inyamabi. Ikibabaza umwana kurushaho ni ugufatwa  hari abana bagenzi be yari yarumvishije ko ari Ntamakemwa, ko iwabo bamukunda kuko akora cyane, cyangwa se akaba yari yarabazengereje abereka ko ari umunyangufu.Ngibyo bimwe mubyo ingenzi bituma umwana w'ikirara yubika umutwe iyo ababyeyi bamufatiye mu cyaha, utazi uko uwo mwana aba ameze arebe uko Pawulo Kagame ameze kuri iyi foto iri hejuru!




Nkuko tuvuze muri make igituma uriya mwana yubuka umutwe, Pawulo Kagame nawe wazengereje akarere k'ibiyaga bigari akamena amaraso kurusha nyirakuru Kanjogera, ku ifoto iri hejuru biragaragara ko ishyamba atari ryeru hagati ye na ba shebuja bo muri Amerika(USA)! Ku ifoto umwe mu basenateri aratunga Kagame agatoki undi nawe akareba hasi. Igishengura Kagame kuri iyi foto ni abagererwa be bo mu Rugwiro bariho bumva uko atukwa kandi abereka ko ari igitangaza Ikimana cyo mu Rwanda, Afrika n'isi; ayobora neza kurusha Nkurunziza Petero n'abandi baperezida b'Afrika! Ikirushijeho kumutera ipfunwe n'ikimwaro, ni uko aba bagererwa bariho bamuha inkwenene imbere y'abazungu! Twizere ko nibataha atabohereza muri Rweru!Mu nyandiko zacu ziri imbere tuzakomeza gusesengura aya mafoto turebe icyo ahatse. Ariko hagati aho mutekereze kuri uyu mugani w'abafransa:" umwana wiyanduje yanduza ababyeyi be"( Lenfant qui s'est sali salit ses parents)!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355