Pageviews all the time

Igisoda kirinda Pawulo Kagame cyahawe umutegetsi mushya/Nkusi Yozefu

Kagame Alegisi wagizwe umutegetsi mukuru w'abasoda barinda Pawulo Kagame


  • 1.      Jenerali Majoro Kagame Alegisi(Alexis) wayoboraga igisoda cya Kagame mu ntara y’amajyepfo, yashinzwe umutwe w’ingabo urinda Pawulo Kagame, wa wundi uhembwa agashendeburo k’amafranga.
  • 2.      Uwari usanzwe ashinzwe umutwe w’ingabo urinda Pawulo Kagame, Jenerali Majoro Musemakweli Yakobo(Jacques) yagizwe umugaba mukuru w’igisoda cya Kagame ngo kirwanira ku butaka.
  • 3.      Jenerali Majoro Rutatina Rishari(Richard) wari ushinzwe urwego rw’iperereza mu gihugu(J2) yakuwe kuri uyu mwanya kandi  nta handi hari hatangazwa yimuriwe.
Abasesengura ibyo mu mbere kwa Kagame Pawulo umenya iminsi iri imbere igiye kubaha akazi kenshi!
Aya makuru tuyakesha urubuga rw'igisoda cya Kagame 
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355