Pageviews all the time

Ijambo Musa Fazil yavugiye i Gishari mu ishuri rikuru rya Polisi kuri 29/1/2016 abwira abashinzwe umutekano w'abashinzwe gutwara abantu kuri Moto mu Rwanda, ryerekana ko yari azi ko hari abitegura kugaba ibitero ku baturage nk'ibyaraye bibaye mu Murenge wa Ndera mu ijoro ryo kuwa 3/2/2016/NKUSI Yozefu

Mu minsi ishize urubuga rwanyu Shikama  rwabagejejeho inyandiko ifite umutwe ugira uti:Intambara yatangiye hirya no hino mu Rwanda ikaba iriho ica ibintu kuki AGATSIKO ntacyo kayivugaho?Iyi nyandiko mukaba mwongera kuyisanga hanoUbundi muri Shikama ntidukunda kwandika inyandiko za byacitse kuko tuba tuzi ingaruka zigira ku baturage tuba twifuriza kubaho batekanye. Ariko nanone iyo tubonye gihamya zivuga amakuru atari meza, nabyo ni mu nshingano zacu nk'abanyamakuru kubimenyesha abaturage. Ni muri urwo rwego rero twabagejejeho inyandiko ifite umutwe tuvuze hejuru


Ntibiteye kabiri, Abanyarwanda biboneye ko inyandiko zacu zivuga koko ibintu zifitiye gihamya. Mu kinyarwanda duca umugani ngo "ujya guhakana ubugore aragarama"; umutegetsi mukuru w'Agatsiko ushinzwe umutekano wako bwana Musa Fazil aherutse kwerekana ko intambara yari yavuzwe mu nyandiko ya Shikama yo kuwa 26/1/2016 yari ifite ishingiro. 

Ibi byabereye mu Ishuri rya Polisi ya Kagame i Gishari mu karere ka Rwamagana  aho uyu mutegetsi yavugiye ijambo imbere y'abashinzwe umutekano w'abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 281 bari barangije amahugurwa y'ukwezi. Abahuguwe bahagarariye amashyirahamwe yo hirya no hino mu Rwanda atwara abantu kuri moto yibumbiye mu ishyirahamwe FERWACOTAMO. Muri make, ijambo ry'uyu mutegetsi rikaba ryarerekanaga ko u Rwanda ruri mu ntambara, usibye ko atavuze uwo bahanganye. Ni muri urwo rwego yakanguriye abatwara abantu kuri moto kuzajya baneka byimbitse abagenzi batwara!


Mu gihe utwaye umugenzi, uba ugomba kwitonda, ukumva neza ibyo uwo utwaye avuga n’abo baganira. Igihe cyose ugomba kumenya ibyo umugenzi utwaye afite, ndetse mu gihe ugize amakenga ugahita ubimenyesha Polisi.” Soma inyandiko yose ijyanye n'iri jambo hano.
Abashinzwe umutekano w'Agatsiko n'abashinzwe umutekano wa Moto zikora Tagisi

Nyuma y'igihe kidashyitse n'icyumweru Musa Fazil atangaje aya magambo ari hejuru aha, abantu bitwaje intwaro za gakondo bagabye ibitero mu murenge wa Ndera mu ijoro ryo kuwa 3/2/2016 bakomeretsa abantu benshi ubu bakaba bariho bavurirwa mu bitaro. Ibi bikaba byerekana ko Agatsiko kazi neza ko igihugu kiri mu ntambara ariko kakaba karabuze ayo kamira n'ayo gacira!Icyadutangaje kandi kikadutera ubwoba muri Shikama, ni ukuntu Agatsiko kari kazi biriya bintu kakaba katarakoze uko gashoboye ngo gakumire biriya bitero bitaragabwa!Iby'uko u Rwanda ruri mu ntambara byongeye bishimangirwa na Polisi ya Kagame Pawulo aho yabwiye Radiyo Mpuzamahanga "Ijwi ry'Amerika" ko ari abanzi b'igihugu bateye i Ndera bakaba bagomba kubasakayo bakazahava bashizeho.


Umwe mu baturage bagabweho ibitero mu ijoro ryo kuwa 3/2/2016
Mu gihe U Rwanda rutaratangaza uwo bahangaye mu gihugu, iby'abategetsi ba Kigali  bariho bakorera abayisilamu birasa n'ibya wa mugabo mu kinyarwanda twita NYAMWONGERABIBI!Agtsiko gaherutse gutangaza ko ngo kafashe  amasidi(CD) n'ibitabo byo gucengeza amatwara y'umutwe wa kiyisilamu ISIS mu Rwanda. Ibi bikaba byari ikinyoma cyambaye ubusa bashaka gusa koroshya ubwicanyi bugayitse bakoreye umwe muri ba Imam bo mu Rwanda Mugemangango Mohamed n'abandi 6 bakomeye muri Islamu yo mu Rwanda barigisijwe n'inzego z'umutekano w'Agatsiko  bazira gusa ko bashyigikiye sosiyete ya Shekh Gahutu ufungiye muri 1930 azira gusa ko sosiyete ye FAHICO ijyana abantu mu mutambagiro mutagatifu i  Maka, yatwaye icyo kiraka ishyirahamwe ry'abayisilamu yo mu Rwanda ( AMUR).Umutwe wa ISIS ukorera muri Irak Siriya, Libya, Afghanista, Pakistan, Nigeria ndetse na Somalia, ntabwo ujya ukoresha amasidi cyangwa ibitabo mu kwinjiza abarwanyi bashya nkuko Agatsiko kabivuga! 

President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011
FAHICO yashinzwe na Shehe Gahutu(ibumoso) yamukozeho umwaka ushize wa 2015 afungwa iyandika ry'Abajya i Maka ritangiye ,none irongeye ikozeho abandi bayisilamu iyandika ry'aabajya i Maka ryo muri 2016 ritangiye!

Baburiwe irengero bavuye kubwiriza i Butare. Agatsiko gahakana ko katazi aho bari, nyuma
y'iminsi 10 kavuga ko kabafashe. Soma amakuru arambuye y'icyo bazira
hano
ISIS ifite abantu bayo hirya no hino ku isi; itumanaho bakoresha rikaba ari rimwe rya kera: "Umunwa", ni ukuvuga ko umutegetsi mukuru atanga amabwiriza akayaha abo hasi ye hakoreshejwe umunwa kugeza k'uwo bashaka kwinjiza mu mutwe wabo cyangwa kumutuma gukora iterabwoba; ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kwicungira umutekano ku bayobozi no kuwucungira abayoboke babo. Gukwirakwiza ingengabitekerezo ya ISIS bikorerwa ku rubuga(rwa interineti) rw'uyu mutwe abanyamakuru n'ibihugu biwurwanya nabo bakaba ariho bakura amakuru. Kuvuga ko mu Rwanda ISIS yashatse kwinjiza abarwanyi ikoreshe CD n'ibitabo ni ikinyoma cyambaye ubusa!!!!!!!! Iki kinyoma kiriyongera ku mibanire n'imikoranire idasanzwe iri hagati y'u Rwanda na Israel. Ibi byombi bikaba bishobora kuzakururira akaga u Rwanda mu minsi iri imbere kuko ISIS narwo ishobora kurugabaho ibitero nk'ibyo imaze iminsi igaba i  Buraya.

Mu kinyarwanda turavuga ngo " Nyamwanga kumva ntiyanze kubona"! Ariko Mana !!!!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355