Pageviews all the time

IMPAMVU: KWAMAGANA AKAGAMBANE HAGATI YA LETA YA ISRAEL N’U RWANDA

Rwanda_Islrael

 

Twe abagize Rubanda tumaze kubona, ibiri gukorwa mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ku b’ucuruzi bw’ikiremwamuntu hagati ya Israel na Paul Kagame ndetse na Yoweli Museveni, duhangayikishijwe bidasubirwaho, n’ingamba zafashwe n’inzego z’abinjira n’abasohoka zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ugamije kuzana no gutuza mu Rwanda abaturage ibihumbi  47.000 bakomoka mu b’Ibihugu bya ERITREA na SOUDANI. Nkuko Kagame abisobanura aba baturage b’abimukira babarizwaga  muri Israêl ariko ubu bakaba bazoherezwa mu Rwanda abandi bakaba barahageze baturutse muri icyo gihugu cy’uburayi bw’uburasirazuba bwo hagati aricyo kitwa ubu”Israel”. Ibi akaba ari inkuru y’impamo yemejwe na Nyirubwite Kagame Paul mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Mata 2015, ubwo yahamyaga ko uwo mushinga inyigwo yawo yarangiye, ukaba urimo ushyirwa mu ngiro.

Nkatwe abagize ijisho ryiyemeje kurebera no kuvugira rubanda ku bw’intego twiyemeje yo kurwanya akarengane n’umuco wo kudahana mu Rwanda, nta gushidikanya ko uyu mugambi uhishe imigambi mibisha, izagira  inkurikizi  ndende cyane  zikomereye umuryango nyarwanda n’u Rwanda ubwarwo.
Impungenge sitwe tuzifite gusa kuko umushakashatsi w’umunya Israyelikazi” ¨Mwarimu witwa SABAR Galia, yakurikiranye inzira ndende kuva muri Israel agera mu Rwanda akomereza Uganda. Uwo mushakashatsi asanga imibereho y’izo mpunzi ibabaje cyane,twe tugasanga iryo gurishwa ry’ikiremwa muntu risa nk’iryigihe cy’ubucakara aho ibiremwa by’abantu bagizwe ubucuruzi bacamo ku manywa y’ihangu Isi yose irebera;bikaba biteye inkeke n’ikimwaro yaba ku Rwanda n’amahanga arebera ubwo bucuruzi bw’abantu  mu kinyejana tugezemo cya 21.
Inzu inyuzwamo impunzi zagurishijwe, uyu mushinga w’ubucuruzi bw’abantu uba hagati ya Israêl n’Urwanda, uhagarariwe na Paul Kagame.
Inzu inyuzwamo impunzi zagurishijwe, uyu mushinga w’ubucuruzi bw’abantu uba hagati ya Israêl n’u Rwanda, uhagarariwe na Paul Kagame.

Twe abagize rubanda uko tubona ayo mahano, ibyo bikorwa bigayitse cyane bikorwa hagati ya Leta ya Israel n’ u Rwanda, byatumye twibaza icyo u rwanda rufite cyatuma arirwo rwitanguranwa mu gutuza abimukira b’impunzi ku ngurane y’akayabo k’amafranga ahabwa umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.
Twabanza tukabibutsa ko ubucucike bw’abaturage b’abanyarwanda kuri km2 imwe ari abaturage 416, ibi akaba ari ibigaragazwa n’ibarurishamibare ritagira aho ribogamiye ryo mu mwaka 2012 bikaba kandi byaremejwe na John Rwangombwa wari icyo gihe Minisitiri w’ubukungu n’iterambere.
Mu by’ukuri iyi nkuru twabanje kujya tubyumva, ariko twabishyira mu bwenjye, twatekereza ko ntaho byigeze biba kw’isi tukumva bidashoboka none inkuru yabaye impamo mbere yuko Nyakubahwa Paul Kagame n’abanya Israel batangarije ko abo banyamahanga bafatiwe umugambi wo kuzanwa,  bagatuzwa mu Rwanda mu buryo bunyuranije n’amatekeko agenga ubuhunzi nay’abimukira. Koko niba Kagame akunda abanyarwanda n’ubusugire bw’Igihugu yakabanje kurangiza ikibazo cy’imiturire, Umutekano, umwiryane n’amacakubiri tutibagiwe inzara n’ubukene birimo bica ibintu mu Rwanda.Ibi Nyakubahwa  ashobora kuba atabizi kuko burya “umuniho w’undi ntukubuza gusinzira” ariko mu banyarwanda ntawe utabibona cyeretse wenda abasangirira ku meza amwe n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame.
Uko tuzi u Rwanda, ni igihugu kigenga ku busugire bwacyo, ntabwo ari agace kagengwa na Israel, nta n’amasezerano asanzwe azwi yakozwe binyuze mu baturage no mu buryo bwa demokarasi, ngo hagenwe amasezerano yo guhanahana abaturage no gusangira ubutaka. Abo ba nya Eritreya nabanya Soudani, batse ubuhungiro muri Israél ababuhawe nabatarabuhawe ni Israel bireba s’u Rwanda.
U Rwanda rero ni igihugu gifite abantu bazi ubwenjye ntabwo ari igihuru, ariko n’ igihuru kiba kiri mu k’umuntu (isambu bwite) niwe ukimenya, akagicunga akakigengaho uko ashaka, urwanda nurw’ab’anyarwanda bose, ntawe ufite uburenganzira bwo kurugurisha abanyamahanga, cyangwa kurufata nk’umugabane we yaranzwe wenyine n’abasekuruza be, ni urwanda rwa Kanyarwanda. Ibihumbi hafi 47.000 by’abanyamahanga biswe ko ari abanya Eritrea n’ abanya Soudani ntabwo bari mu baranzwe Urwanda.
Iri curuzwa ry’u Rwanda ku ba nya Israel nta munyarwanda ukunda u Rwanda ushobora kurishyigikira,uretse no kuba mu rwanda hakirangwa ibibazo by’ingutu by’amoko, kubazanamo abandi bantu badahuje umuco n’indangagaciro bihishe umugambi mubi ugamije kuvuruga no kuvuyanga igihugu n’abanyagihugu.Uru rukaba ari urukurikirane rw’umugambi wo kwangiza amateka no kujijisha abanyarwanda, aho ibikorwa nk’ibi byo kwibagiza abanyarwanda isoko yabo n’abo aribo bikomeje hahindurwa amazina y’uduce n’ibikorwa by’amajyambere byagezweho kera abanyarwanda biyumvamo.
Rubanda irareba igasanga kuba iki gikorwa cy’ubugambanyi buvanze  n’umururumba w’inda nini,gihishe umugambi wo kumarisha abanyarwanda, nabo banyamahanga kitaretse no gusenyagura u Rwanda.
Abanya Soudani na Ertrea ni abantu babaye ubuzima hafi bwabo bwose mu ntambara,umunsi rero bazakoreshwa mu kwica umunyarwanda uwo ariwe wese, ntabwo bazasiga n’iyonka kuko nta sano bazaba bafitanye. Nubwo ntawabisuzumye bishobora  no kuba abanya Israél barimo bahabwa Urwanda kuburyo bw’ikiguzi abanyarwanda batazapfa bamenye, ibyo aribyo byose,   iki gikorwa  gishyigikiwe kandi kihishe inyuma ya Paul Kagame, kimeze nk’igisasu cya kirimbuzi bateze munsi y’abanyarwanda isaha n’isaha kikazaduturikana, nyiri kubagurisha n’ibihugu byabo  bigaramiye.
Twe rero nka Rubanda rw’urwanda, tukaba twamaganiye kure iki gikorwa kigayitse, tunasaba mwe intumwa za rubanda aho muri hose, n’abandi bose mukunda u Rwanda n’abanyarwanda, kwifatanya mu kukirwanya kuko ari icyangiza umunyarwanda n’u Rwanda, si igikorwa cyubaka ahubwo ni ikigamije kurimbura umunyarwanda, umuco n’indangagaciro by’ubunyarwanda.
Nsengiyumva De Gaulle
www. intabaza.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355