Pageviews all the time

ITANGAZO: Duhereye ku kiganiro urubuga MAKURUKI rwagiranye na bamwe mu bayobozi b'u Rwanda n'abanyamakuru kiri mu nyandiko yahise kuri uru rubuga none 4/2/2016 ifite umutwe"Impuguke mu itangazamakuru ziragaragaza imbogamizi kubakora uyu mwuga batarawize", SHIKAMA yishimiye kumenyesha ababyifuza bose ko hari amahugurwa mu itangazamakuru atangwa na kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA)!/Nkusi Yozefu


Duhereye ku nyandiko ya Makuruki yo kuri uyu wa kane tariki ya 4/2/2016 musanga hano, uru rubuga rukaba rwaganiriye na bamwe mu barebwa n'itangazamakuru mu Rwanda cyangwa barikora, bose bakaba bemeza ko uyu mwuga ufite ikibazo cy'insobe cy'uko ukorwa n'abantu batabyigiye; aba bakurikira nibo bagiranye ikiganiro na Makuruki?:

  • Rev Pastor Jean Pierre Uwinama umwarimu akaba n’umushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda 
  • Alphonse Muhire Munana umwanditsi mukuru kuri Radio Isango star
  • Cleophas Barore ni umunyamakuru umaze igihe kinini kuri RBA kuri ubu akaba ahagarariye by’agateganyo urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC
  • Gerard Mbanda umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo k’igihugu k’imiyoborere RGB 
h    Shikama yishimiye kuumenyesha ababyifuza bose, ko hari za kaminuza zikomeye zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zitanga amahugurwa mu itangazamakuru kandi uyarangije agahabwa impamyabumenyi n'izo kaminuza.
      
       Aya mahugurwa atangirwa kuri Interineti(On line), uhabwa imyitozo buri cyumweru ugomba guha abarimu bakagukosora. Amahugurwa agizwe n'amasomo ane(4) y'ingenzi afasha ushaka gukora umwuga w'itangazamakuru neza, iyo aya masomo arangiye, hakurikiraho igice cya nyuma cy'ubushakashatsi bukorwa n'umunyeshuri akuramo inyandiko ashyikiriza kaminuza agakosorwa yaba atsinze agahabwa impamyabumenyi( Seritifika). Ibi byose bimara igihe cy'amezi atanu.

     ESE NI IBIKI BISABWA NGO WEMERERWE?
  •      Ntabwo bisaba kuba wararangije amashuri runaka
  •       Kuba ushobora gusoma ibyanditswe mu cyongereza ukabyumva neza.
  •     Hari aho ushobora kwigira uko ushaka ariko ntuhabwe impamyabumenyi; hari n'aho wigira ushaka gufata impamyabumenyi harimo ibice bibiri:
  •              1. Buri somo ririhwa amadolari ya USA 119 kuba na 5 wongere ukube na 800 =  Frw?

  1.            2. Hari ahateganyirijwe kwaka kwigira ubuntu ushaka seritifika ariko ukerekana ko ufite      ibibazo byo kubona ariya mafaranga yose ari hejuru, hari amahirwe menshi yo kwemererwa iyo wasobanuye ikibazo cyawe neza.          
     Ababyifuza rero, bazandikire Shikama bitarenze 6/2/2016 kugirango tubarangire aho mwaka ni uko mwabikora( NB: Serivise za Shikama zose zerekeranye n'amashuri n'amahugurwa ni ubuntu).Ni byiza ko uwanditse akoresha amazina ye bwite nyakuri kuko Shikama izakomeza gukora uko ishoboye ngo ihuze abazaba bemerewe kugirango bige bafatanya kuko aribyo bitanga umusaruro ufatika iyo wigira kuri interineti(On line); ibi nibyo na za kaminuza zizabashishikariza gukora.

               Ohereza ibi bikurikira kuri:mahoriwacu@gmail.com:

                   - Email yawe uzajya ukoresha ufatanya n'abandi bagenzi bawe.
                   -  Amazina yawe nyakuri
                   -  umwuga( icyo ukora)
                   -  Amashuri wize
                   -  Ubumenyi mu cyongereza cyanditse: Excellent, very Good, Good, Fair  

       Amahirwe masa ku bantu bose bifuza gukora umwuga w'itangazamakuru!!!

        Dg NKUSI Yozefu
        www.shikamaye.blogspot.no
        Uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma

     


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355