Pageviews all the time

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 001/PS.IMB/2016 : « AMAGAMBO Y’UMUKURU W’IGIHUGU NI CYO KIGUZI CY’ICYEZERE CYE »



Ishingiye ku myanzuro y’Inama yo kuwa 31 Mutarama 2016  yagarutse cyane cyane ku butumwa bw’Umukuru w’Igihugu bujyanye n’ Umwaka Mushya wa 2016 ;
Imaze kubona ko ubwo butumwa bwakiranywe amakenga menshi cyane cyane ku ngingo  irebana n’ibiganiro Leta y’u Rwanda ngo yagirana n’abatavugarumwe nayo ;
Imaze gusesengura ku buryo bwimbitse  iyo ngingo y’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu itagombye guca mu rihumye abanyapolitiki   ahubwo yakagombye gufatwa nk’icyemezo gikomeye  muri politiki;
Bishingiye ko Umukuru w’Igihugu agomba kutava ku ijambo rye cyane cyane ko ibyo ari byo kiguzi cy’ icyezere agomba kugirirwa ;
Komite Nkuru Yagutse y’Ishyaka PS IMBERAKURI iramenyesha Abarwanashyaka bayo, Abanyarwanda muri rusange, cyane cyane Abatavugarumwe na Leta ya Kigali ndetse n’Amahanga ibi bikurikira :

Ingingo ya mbere :
Ishyaka PS IMBERAKURI riremeza ko Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu rijyanye n’ubutumwa bw’Umwaka Mushya wa 2016  ari igikorwa kiri mu mvugiro ya politiki cyane cyane ku birebana n’aho avuga ko yiteguye kuganira n’Abatavugarumwe na Leta ye.
Ingingo ya 2 :
Ishyaka PS IMBERAKURI ryasanze bikwiye ko iyo ngingo riyisesengura kandi rikayiganiraho mu rwego rwo gushoza  impaka za politiki   zirebana n’uburyo habaho ibiganiro hagati ya Leta ya Kigali n’Abatavugarumwe nayo cyane cyane ko ibi biganiro bifatwa nk’umuziro mu Rwanda.
Ingingo ya 3 :
Ishyaka PS IMBERAKURI riboneyeho umwanya wo kwereka Umukuru w’Igihugu ko byari bikwiye ko hagaragazwa ku ikubitiro urwego  ibiganiro  yifuza kugirana n’Abatavugarumwe nawe byaberamo  kuko yagombye kutava ku ijambo rye cyane cyane ko icyezere cye gishingiye kuri iki kiguzi.
Ingingo ya 4 :
Ishyaka PS IMBERAKURI ritsimbaraye  ku biganiro bitagira imbereka kuko ari byo byonyine byatuma  abanyapolitiki bireba bagera ku bwumvikane busesuye bwaboneka bamaze kwerekana ibibatanya n’ibibatandukanya bidasubirwaho muri politiki.
Ingingo ya 5 :
Kuva ryashingwa na nyuma yaho ryemerewe nk’ishyaka rya mbere mu Rwanda ritavugarumwe na Leta ya Kigali, Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko ritigeze riva kuri uwo mujyo w’ibiganiro kugeza naho ryemera kwibagirwa ibikomere ryatewe ariko kandi rirasaba kwitondera ibi kurikira :
·         Ishyaka PS IMBERAKURI ntabwo ari umwanzi w’Igihugu nk’uko Ishyaka FPR INKOTANYI ribivuga ;
·         Ishyaka FPR INKOTANYI rigomba kurangwa n’imigenzo myiza kandi rigahumuriza Abatavugarumwe naryo ;
·         Ishyaka PS IMBERAKURI risanga Ishyaka rya FPR INKOTANYI mu gihe rizaba ryemeye gusasa inzobe rikaganira koko n’Abatavugarumwe naryo, ariryo rifitemo inyungu cyane kubera ko rizaba rifite inda ya bukuru ;
·         Naho ubindi impinduka muri politiki zirakataje mu Rwanda kandi Ishyaka FPR INKOTANYI ntirishobora kuzisubiza inyuma .
Ingingo ya 6 :
Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira amashyaka atavugarumwe na Leta ya Kigali gufatana urunana nk’uko asanzwe abikora mu gihe cyose ibyo biganiro byaramuka bibaye. Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba kandi rikomeje ibihugu by’inshuti z’u Rwanda n’Imiryango mpuzamahanga cyane cyane bifite ababihagarariye mu Rwanda gushyira imbaraga mu kwimakaza  ibyo biganiro cyane cyane ko ubwo butumwa ari bo ba mbere bwari bugenewe mu rwego bwo gucubya  uburakiri bwabo nyuma yaho bamaganiye ishimutwa ry’Itegeko Nshinga rya 2003 ryakozwe na FPR INKOTANYI binyuze muri  Referendumu ififitse yo kuwa 17 na 18 Ukuboza 2015.

Bikorewe i Kigali, kuwa  02 Gashyantare 2016
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka  PS IMBERAKURI (Sé)


   
P.S IMBERAKURI    
Nyamirambo - Nyarugenge  
KIGALI 

      
      Website : http://www.ps-imberakuri.org
                 E-mail : simberakuri@gmail.com
                                      Tél: +
250.782.21.36..45      

Haut du formulaire

Bas du formulaire

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355