Pageviews all the time

Kagame mu ngendo ze ziruta iza Ibuni Batuta ngo burya aba yagiye guhahira Abanyarwanda? Aho ntasoroma intagwira?/NKUSI Yozefu

   



Twari tumenyereye ko ibyo Agatsiko kita Rwanda Deyi( Rwanda day) biba rimwe mu mwaka ubu noneho abanyarwanda bagomba kumenya ,ko  aho Kagame ahise hose mu ngendo ze ziruta iz'umugenzi w'umwarabu IBN BATOUTA hagomba kubera Rwanda Day!!! Rwanda, ihangane si wowe ni ba Mpatsibihugu bakugize uko umeze ubu.

Nta mezi ane ashize habaye Rwanda Deyi mu Buholande, Kagame n'Agatsiko bakaba bongeye gukoresha indi Rwanda Deyi mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) kuri 27/2/2016. Nkuko amafoto yahafatiwe abigaragaza,  abari muri iyi yo mu Buuholandi mu mezi ashize ni nabo bari baje no muri iyi ya Boston, muribo twavuga Bamporiki , Pr Shyaka n'abandi bategetsi  ntarondoye.


Kagame yaboneyeho umwanya wo gusobanura impamvu ataba mu Rwanda 
 Pawulo Kagame yaboneyeho akanya ko kunyomeka abanyarwanda n'isi ngo kubibaza ku ngendo ze za buri munsi agirira mu mahanga. Burya ngo aba yagiye guhahira abanyarwanda! Birababaje kuba uyu mugabo amaze imyaka 25 ahahira Abanyarwanda ariko hakaba hagaragara aya mahano tugiye kubereka;  tukaba twibaza niba Kagame ataragiye gusoroma intagwira!

1. Mu gihe Amafaranga yavaga mu nkunga yose yagiye akoreshwa nabi mu kwishimisha kw'Agatsiko nko muri za Rwanda Deyi no kuyajugunyira Abacanshuro bibumbiye muri PAC bava muri USA, Ubwongereza na Uganda, ubu ibigega by'u Rwanda birera. Mu nama y'abaministri yo kuri 19/2/2016 icy'ingenzi cyavuzwemo ni ukwemeza imishinga y'itegeko  4 inyuranye yemeza inguzanyo z'amahanga. None se mu myaka 25 Kagame ategeka u Rwanda kandi anaruhahira, ni gute rwaba rugitungwa n'inguzanyo z'amahanga no kugurisha impapuro mpesha-mwenda?
2. Ni gute avuga ko ahahira Abanyarwanda mu gihe yirirwa mu ngendo zinyuranye zikosha, asize hari abana mu Rwanda barara muri ruhurura?
3. Ni gute avuga ko aduhahira mu gihe ikigo cya LONI cyita ku biribwa ku isi FAO cyemeza ko muri 2014,  mu Rwanda 42% by'abana bari bafite ikibazo cy'imirire mibi naho 38%  by'abana bari munsi y'imyaka 5 bakaba baragwingiye kubera ikibazo cy'imirire nyine?
4. Ni gute Pawulo Kagame ajya kwigisha abanyeshuri ba Kaminuza ya Harvard yoherezamo abana be, mu gihe atarakandagiza ikirenge muri za kaminuza z'u Rwanda ngo areke kwigisha wenda kuko yakwiyanduza n'ingwa kuko zo arizo zigikoresha, akabaza abanyeshuri ubuzima babayeho:
Yagiye i Boston ariko anigisha muri kaminuza ya Harvard yo muri USA
atarigisha na rimwe muzo mu Rwanda!
    Rwanda Dey yiswe noneho meet the President
Bamporiki yari ahari
Pr Shyaka yari ahari
Hari imbaga nini yaje kurya ku nkunga z'u Rwanda
Kagame aramutse umwe mu bacanshuro
MUPENZI W'IMYAKA 12 yavukiye muri ruhurura n'ubu niho yibera
 na nyina na barumuna be 2
Dore abana b'indobanure Kagame aba yagiye guhahira
Mupenzi na barumuna be
Ruhurura Mupenzi yeiberamo

Mushiki wabo yari ahari


Nkuko aya mafoto ari hejuru abigaragaza, Pawulo Kagame iyo agiye kwibera mu mahanga ntaba agiye kuduhahira nkuko abyemeza ahubwo aba agiye kwirebera aho ubutunzi bwe bugeze nokwishimisha n'umuryango we n'Agatsiko.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355