Pageviews all the time

Muri Uganda hararangwa icyuka kibi cya politike mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje./NKUSI Yozefu



 Mu gihe abaturage ba Uganda bagenda begera itariki y’amatora y’umukuru w’igihugu yo kuwa 18/2/2016, hakomeje kurangwa umwuka mubi. Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza uwo mwuka mubi:


1.      Ubu guhamagara mu cyaro cyangwa mu yindi mijyi ya Uganda uri i Kampala, ntibyoroshye  kuvugana n’uwo ushaka  kubera imirongo ya telefone yahungabanyijwe na Leta(Brouille téléphonique phone scrambles)  nkuko bamwe mu baturage ba Uganda babitekereza; guhamagara uri hanze ho byabaye nk’inzozi! Ibi ngo bikaba biriho bikorwa mu rwego rwo gukumira abatavuga rumwe na Museveni  gushaka amajwi hirya  no hino mu gihugu.

  • 2   .  Ifungwa rya Jenerali Sejusa wahoze ari maneko mukuru ukuriye inzego z’iperereza  ubu akaba yaragiye ku ruhande rw’abatuvuga rumwe na Museveni ndetse biza no kumuviramo guhunga igihugu muri 2013 ahungira mu Bwongereza agaruka muri Uganda muri 2014.
    Jenerali Sejusa yafunzwe 
  • 3.      Inkuru zishobora kuba ari ukuri cyangwa ibihuha byemeza ko Museveni ariho afatanya na Pawulo Kagame wo mu Rwanda gutekinika amatora yo kuwa 18/2/2016.
  • 4.      Hashize igihe kitagera ku byumweru bitatu, Yoweri Museveni ateranyije abakuru b’ingabo n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, abasaba kuryamira amajanja ngo kuko akeka ko uwahoze ari Minisitiri we w’intebe Amama Mbabazi yazagaba ibitero.Amama Mbabazi ni umwe  mu bakandida barindwi bahanganye na Yoweri Museveni mu matora yo klu wa 18/2/2016.
    Museveni na Amama Mbabazi,inzira zitarabyara amahari!


Museveni yagiye ku butegetsi ku ruhembe rw’umuheto muri 1986 abifashijwemo n’impunzi z’abanyarwanda zari muri uganda nawe yafashije kugaba ibitero ku Rwanda kuri ya tariki y’umuvumo ku banyarwanda n’akarere duherereyemo ya 1/10/1990. Museveni aherutse gutangaza ko abatavuga rumwe nawe bagomba gutegereza indi myaka irenga mirongo itanu(50) kugirango babe barota kugera ku butegetsi !!!!

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355