Pageviews all the time

UDUSAJYA.Ndamutse ntorewe kuyobora Uganda, abapagasi b'abanyarwanda baba muri Uganda nabasubiza iwabo. Dg Kiiza Besigye/ NKUSI Yozefu


Ubwo yariho yiyamamaza mu gace kamwe ka Uganda muri Shikama tutaramenya izina ryako neza, umunyapolitike Kiiza Besigye uri mu bahatanira kuyobora Uganda, yavuze ko ngo aramutse atorewe kuyobora Uganda ngo abapagasi b'abanyarwanda baba muri iki gihugu yabasubiza iwabo!


Mu kinyarwanda turavuga ngo ntawe ukina akwanga kandi ngo ndakwanga ntivamo ndagukunda; aya magambo ya Kiiza Besigye ashobora kuba atariwe uyihariye wenyine muri Uganda, dore ko aramutse yirukanye abanyarwanda bitaba aribwo bwa mbere kuko n'uwari Perezida wa Uganda Milton Obote yirukanye impunzi z'abanyarwanda muri 1981 zari zarahageze muri 1959 ndetse n'abapagasi bari barahageze mbere y'aho muri za 1940s nabo ntiyabarebye izuba. Izi mpunzi zubakiwe inkambi mu majyaruguru y'u Rwanda ahitwa KIBONDO n'ahandi. Zikaba ari nazo Yoweri Kaguta Museveni wari inyeshyamba icyo gihe arwanira ahitwa Lowero Triangle muri Uganda, yahereye ho abeshya Ikinani kitananiye abanzi n'abagambanyi(Perezida Habyarimana Yuvenali) ngo amufashe agere ku butegetsi maze azacyure izo mpunzi. Yaramufashije koko abugeraho, ariko nyuma y'amezi make yahise ashishikariza izo mpunzi gutera u Rwanda!
Dg Kiiza Besigye

Uku kwikoma abapagasi b'abanyarwanda Kiiza Besigye ashobora kuba abiterwa n'ibintu bibiri by'ingenzi: icya mbere ni uko ubwoko  Kiiza Besigye aturukamo bwitwa ABAKIGA aribo bakora imirimo y'amaboko cyane cyane ubuhinzi hirya no hino muri Uganda; kuba abanyarwanda bazwiho kuba indashyikirwa muri iyo mirimo muri Afurika, Kiiza Besigye abafata nk'abakeba batwara isoko Abakiga akomokamo. Indi mpamvu ya kabiri ni uko mu matora y'umukuru w'igihugu muri Uganda yo mu myaka 13 ishize, Pawulo Kagame w'u Rwanda yagiye  afasha Kiiza Besigye wabaga ahanganye na Museveni, ubu rero uyu Kagame akaba noneho ashyigikiye Yoweri Museveni, umunyagitugu ushaka gupfira ku butegetsi nkawe.

Abanyarwanda rero byaba byiza bakurikiraniye hafi uko amatora ariho yitegurwa muri Uganda kuko nabo abareba. Bakurikirane cyane cyane ibiganiro mpaka by'abakandida  umunani (8) biyamamariza uriya mwanya bizaba mu minsi iri imbere, nubwo Museveni we yavuze ko atazajya muri biriya biganiro. Muri Shikama turabibutsa ko amatora y'umukuru w'igihugu yo muri Uganda azaba ku itariki ya 18 Gashyantare 2016.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355