Pageviews all the time

Ni iki Pawulo Kagame yavuganye n'Abasenateri ba USA kigatuma atungwa agatoki akanarebwa igitsure nk'umukozi wo mu rugo washiririje inkono bikamuviramo kubika umutwe nk'umwana ufatiwe mu cyaha?


Icyumweru gishize cyabayemo ibintu byinshi bya giturumbuka maze bisozwa n'urugendo rw'igitaraganya Abasenateri ba USA 6 bagiriye mu Rwanda ku wa gatanu tariki ya 19/2/2016. Ese n'iki cyari inyuma y'urugendo rutunguranye rw'aba bagabo ? Kurikira Shikama ikubwire akari i Murori.


Abasenateri ba USA batunguye Kagame Pawulo n'Agatsiko ke.
Kuwa gatanu tariki ya 19/2/2016 niho abasenateri batandatu bava mu ishyaka ry'abarepubulika basesekaye i Kigali baturutse muri Zimbabwe. Aba basenateri baje nk'abatabaye dukurikije ibi bikurikira:
  • Baje n'indege ya gisirikare kandi ubundi abasenateri bagomba kugenda n'indege za gisivile.
  • Iyo witegereje neza ahantu Pawulo Kagame yagiraniye inama n'aba basenateri( reba neza ku ifoto) usanga Agatsiko karatunguwe ntikabone n'igihe cyo gutunganya ahabera inama!Ubusanzwe ziriya mikoro bakoresheje sizo zagomba gukoreshwa kuko hari izabigenewe ziterekwa ku meza y'inama zikayicaraho cyangwa se abari mu nama bakaba bafite twa mikoro duto bafungira ku myambaro yabo.
  • Ikindi kigaragaza ko Kagame n'Agatsiko batunguwe ni uko nta bendera ry'u Rwanda nako  rya Kagame n'Agatsiko ryari rihari, ibi bikaba ari ibintu bidasanzwe kuko ahantu hose umukuru w'igihugu akoranira inama n'abandi hagomba kuba hari ibendera ry'igihugu ayoboye iruhande rwe! Uku ni nako byagombaga kugenda ku uruhande rwa bariya ba Senateri, hagombaga kuba hari ibendera rya Leta Zunze ubumwe z'Amerika(USA).
Haburijwemo intambara Kagame Pawulo yagomba kugaba ku Burundi
Shikama irabibutsa ko aba basenateri bageze i Kigali kuri 19/2/2016 bakubutse muri Zimbabwe(Mugabe wa Zimbabwe niwe wari umukuru wa AU umwaka ushize), bakaba baragombaga guhita berekeza muri Ethiopia ku cyicaro cy'umuryango w'ubumwe bw'Afrika(AU). Ikindi tubibutsa ni uko uru ruzinduko rwabaye nyuma y'amasaha make gusa uhagarariye u Burundi muri Loni Albert Shingiro afatanyije n'uhagarariye RDCongo muri LONI Gata Mavita bombi bagejeje ikirego ku kanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi, iki kirego kikaba cyarashinjaga u Rwanda kubangamira umutekano w'u Burundi.

Kagame yaramwaye yifata nk'umukozi wo mu rugo washiririje
Aba bayobozi bombi tuvuze hejuru bakaba barasabaga akanama gashinzwe umutekano ku isi gukora ibishoboka byose  harimo no gufatira ibihano u Rwanda kugirango ruhagarike gukomeza guhungabanya umutekano mu Burundi. Ikindi twabibutsa ni uko itsinda ry'inzobere rya LONI mu minsi ishize zasohoye icyegeranyo cyemeza ko U Rwanda ruha imyitozo ya gisirikare impunzi z'u Burundi yo kujya gukuraho Petero Nkurunziza. Mu kwezi gushize kandi intumwa za LONI ziyobowe na Samantha Power uhagarariye USA muri LONI ubwo zari i Bujumbura, Petero Nkurunziza yazibwiye ko u Rwanda rubangamiye umutekano w'u Burundi. Ikindi tubibutsa muri uru rujya n'uruza rw'abashakira amahoro u Burundi, umunyamabanga mukuru wa LONI Ban Ki Moon nawe yari i Bujumbura kuva kuwa mbere tariki ya 22/2/2016 kugeza kuri23/2/2016.

Shikama imaze hafi ukwezi ikora amatohoza ku bitero byavugwaga ko Pawulo Kagame ashaka kugaba ku Burundi byitwa ko ari impunzi zitashye nkuko byagenze ku Rwanda Kaguta Yoweri Museveni utegeka Uganda ubwo yashoraga u Rwanda mu icuraburindi ry'intambara kuri 1/10/1990.Muri Shikama rero tukaba twari dufite amakuru ahagije avuga ko hari ibitero byari byararangiye kunozwa byagombaga kugabwa ku Burundi birimo abasoda ba Kagame n'udukingirizo duke tw'impunzi z'Abarundi na bamwe mu bahoze mu buyobozi bw'igisirikare cy'Uburundi. Amakuru twariho dukusanya neza ngo tuyabahe ku buryo bw'imvaho, avuga ko iki gitero cyagombaga kugabwa ku Cibitoke kigakomereza i Bujumbura aho cyagombaga gukorana n'ibyitso byinshi biriyo; iki gitero kikaba cyaragombaga kuba mbere y'uko uku kwezi kwa Gashyanatare kurangira!!

Abanyamerika baje kubuza Kagame kurengera: " ko twaguhaye uruhusa rwo kwica no kwiba mu Rwanda na RDCongo, ninde waguhaye u Burundi?
Ubushize ku ifoto y'icyumweru, twarangije inyandiko yacu duca umugani w'abafaransa uvuga ko umwana wiyanduje yanduza ababyeyi be( l'enfant qui s'est sali salit ses parents). Iyi si turimo, ibintu birahinduka buri munsi, ubuhangange n'ubukaka bya Leta zunze ubumwe z'Amerika (USA) zari zifite igihe abiyitaga INYENZI mu bitero byo muri 1962-1967 bakaza kwiyita Inkotanyi batera muri 1990 sibyo zifite ubu, Uburusiya bumaze kwerekana ubutisukirwa mu ntambara ya Syria ndetse n'iya Ukrania yatumye Uburusiya bwisubiza ku ngufu intara ya Crimea. Ubufaransa nabwo ntibwicaye ubusa kuko ni kenshi Kagame n'inkotanyi ze babwambitse ubusa nkaba mpamya ko ibirego by'Uburundi na RDCongo muri LONI twavuze hejuru Abafaransa n'Abarusiya babiri inyuma. None se Amerika ishobora kwiteranya n'Uburusiya n'Ubufaransa hejuru ya Kagame Pawulo uyobora agahugu gato gatunzwe n'imfashanyo no konka abaturage bako?Agahugu katagira Peteroli, zahabu, diyama, cyangwa Koluta(Coltan)?

Abanyamerika rero bari bazanywe n'uriya mugani twashyize hejuru uvuga ko umwana wiyanduje yanduza ababyeyi. Abanyamerika bazi ko abanyarwanda tuzi ko amaraso ameneka mu karere kuva muri 1990 kugeza ubu bayafitemo uruhare rukomeye amateka ashobora kuzababaza. Inyandiko twandika aha kuri Shikama no ku zindi mbuga zose zandika ku Rwanda zivuga aya marorerwa bakorera u Rwanda barazisoma zose buri munsi! Kuza i Kigali rero igitaraganya bagafata umukuru w'igihugu nk'umukozi wo mu rugo washiririje, baramucyahaga bati:
Ko twaguhaye uruhusa rwo kwica no gusahura mu Rwanda na RDCongo ninde
waguhaye u Burundi?
"Usigaye ukora n'ibyo tutagutumye. Twaguhaye uruhusa rwo gusahura u Rwanda uzana iwacu, ukica abo ushaka mu Rwanda no muri RDCongo, ninde waguhaye uruhusa rwo gukora ibyo i Burundi?". 

Kagame Pawulo yakozwe n'isoni imbere ya ba shebuja nkuko mubibona ku ifoto iri ku rubuga aha, byongeye kandi yahise yemera ko atazongera usibye ko mu kinyarwanda tuvuga ngo ingeso ishira nyirayo yapfuye!Kagame Pawulo ntashobora kubona ibitotsi atumva hari ahantu abicanyi be bariho bamena maraso! Hasi aha murahasanga ibyo yanditse ku rukuta rwe rwa twita amaze kubonana n'abanyamerika twavuze hejuru. Yemeje ko nta ruhare afite mu bibera i Burundi, kandi ko ngo ababazwa no kumva abanyafurika bapfa buri munsi! Harya abo yohereje muri Rweru baziritse amaboko bafungiye mu mifuka ntibari Abanyafurika?! Miliyoni 10 z'abanyarwanda n'abanyekongo amaze kwisasira muri RDCongo ntibari abanyafurika? Ikindi yavuze cyerekana ko intambara twavuze hejuru yari yaramaze kuyitegura ni uko yavuze ko ngo ibitutsi Abarundi bariho bamutuka bitazatuma akoresha ingufu uko byamera kose!!!! Twarangiza iyi nyandiko ducira Pawulo Kagame iyi migani ikurikira:

  • Bigirankana bya Nirwange bamutumye isuka yo guhamba se, ati:" mwayimubajije ko ari we waraye ayibitse"
  • Gatindi ka Gateneneko yakenyeye agahu agateneneko agacishamo agakumwe, ati:"Mbe bahungu mo mu cyi ni ko bizahora bimeze?"
  • Uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
__________________________________________________________________________







No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355