Pageviews all the time

Ibarwa Theogene Rudasingwa yandikiye Nyenecubahiro Petero Nkurunziza amushimira we n’ishyaka rye CNDD-FDD kuba bareruye bagashinja Kagame ko yishe Perezida Ntaryamira



Nyenecubahiro Petero Nkurunziza, Perezida wa Repubulika yu Burundi Nyenecubahiro,

Mbandikiye iyi kete kugirango mbashimire wowe n’ishyaka ryanyu CNDD-FDD ku cyemezo mwafashe cyo gusaba ubutabera bwo gukurikirana Paul Kagame wishe uwahoze ari Perezida wu Burundi Nyenecubahiro Sipiriyani Ntaryamira mu wi 1994.

Nyenecubahiro ndifuza ko mwamenya ko benshi mu banyarwanda nanjye ndimo turi kwisonga ry’abantu bakomeje gushaka ko igikorwa Paul Kagame yakoze cyo guhanura indege yari itwaye Perezida wu Rwanda Yuvenali Habyarimana na mugenzi we Perezida wu Burundi Sipiriyani Ntaryamira ikanatikiriramo nabari babaherekeje byashyirwa ahagaragara ababikoze bakabiryozwa.

Twijeje inkunga Abarundi na leta yu Burundi ko tuzakora ibishoboka byose abahanuye indege bagashyikirizwa ubutabera.

Kuri iyi barwa mbandikiye nometseho ubuhamya bwanjye nasohoye taliki ya mbere Ukwakira 2011 yavugaga kwiyicwa rya Perezida Yuvenali Habyarimana na Perezida Sipiriyani Ntaryamira.

Turabashimiye, Nyenecubahiro.

Dr. Theogene Rudasingwa
Washington DC
USA

Source: www.rugali.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355