Pageviews all the time

POLITIBALL. Petero Nkurunziza atsinze Kagame Pawulo bwa kabiri amukubita rugondihene: nyuma y'imyigaragambyo simusiga yo kwamagana Kagame n'Agatsiko ke yo kuri 13/2/2016, iyumvire indirimbo Abarundi basohoye yo kwamagana Kagame n'Agatsiko ku ntambara bagaba ku Burundi. "TURIYAMIRIJE INDONGOZI Z'U RWANDA"/Nkusi Yozefu

                                             
                                                Videwo: Turiyamirije indongozi z'u Rwanda
Baca imigani mu kinyarwanda ngo: 1. Uguhiga ubutwari muratabarana bakungamo bati 2. utazi ubwenge ashima ubwe.  Shikama muri 2013 mu kwezi kwa Gashyantare nk'iki gihe, yabagejejeho inyandiko twagiye duhitisha kenshi kuri uru rubuga yababwiraga ko hari amanama yo mu rwego rwo hejuru yariho akorerwa i Kigali yo gutera u Burundi, izi nama zikaba zarimo Abarundi bayobowe na majoro Buyoya wayoboye igihe kinini u Burundi. Ntabwo  ari i Kigali aya manama yabereye gusa kuko hagiye hashyirwaho n'amashyirahamwe hirya no hino yo gusebya ubutegetsi buyobora u Burundi irizwi cyane akaba ari SINDUMUJA riba muri Canada ariko muby'ukuri riyoborwa  na FPR na Kagame. I Burayi hari ba Gashakabuhake nabo bakoranye na Kagame mu mugambi wo gusenya u Burundi aha twavugamo Louis Mitchel, umubiligi uhagarariye igihugu cye mu Muryango w'Uburayi Bwiyunze( Union Europeenne); uyu mugabo ngo akaba yarahize ko azaruhuka ari uko Petero Nkurunziza atagitegeka u Burundi!!!!


Jenoside bifuzaga barayibuze baramwara
Aba bantu bose bavuzwe hejuru n'abandi tutarondoye, bagiye bakwiza ibihuha muri LONI, USA, i Burayi n'ahandi ko mu Burundi hagiye kubaho Jenoside; abashyize ingufu cyane muri iki gihuha ni Kagame Pawulo  na Sindumuja tutibagiwe na Louis Mitschel,  amahanga yakomeje kuryamira amajanja kugeza aho amenyeye ko iyi jenoside babeshyaga yari isebanya rigamije kwimika Petero Buyoya Somambike wa Kagame Pawulo bafatanya koreka u Burundi, u Rwanda n'akarere k'ibiyaga bigari by'Afrika. Kugirango yihutishe ibintu, Kagame amaze guhamagarira abarundi guhungira mu Rwanda kandi akabumvisha ko baza ari benshi ngo kuko u Rwanda rushobora kwakira ibihumbi ijana(100,000) kandi hakaba hari hamaze kugera 20,000 gusa, yahise ajya i Geneve mu Busuwisi guhura n'itangazamakuru nkuko basanzwe babigenza mu bihe nk'ibi. Ibi niko byagenze igihe bari batangiye kwica impunzi i Kibeho muri 1995, batumye Rukokoma kujya guhura n'itangazamakuru i Buruseli mu Bubiligi kuvuga ko abicanyi ba FPR barasaga ku mpunzi bariho birwanaho! Kagame rero nawe yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rutakomeza kwakira impunzi gusa, ko amahanga agomba guhaguruka agatabara u Burundi kuko Nkurunziza adashoboye kuyobora(Incompetent)!

Si mu mahanga gusa kuko no mu Rwanda yagiye akoresha amanama akifatira abategetsi b'i Burundi ku gahanga cyane cyane Nkurunziza avuga ko yirirwa yihishe no mu masengesho abantu bakaba birirwa bapfa hirya no hino mu Burundi nyamara abo bantu bapfa buri wese azi ko bahitanwa n'ibitero by'inzego z'iperereza z'u Rwanda. Muri ubu bushotoranyi, hari ibintu bigayitse byinshi Kagame yakoze bitakwihanganirwa muri iki kinyejana turimo, aha twavugamo nko gucikisha umunyururu  Hassan RAJABU wakatiwe n'inzego z'ubutabera bw'u Burundi, akajyanwa mu Rwanda agakora ibikorwa bya politike byo kudurumbanya umutekano w'u Burundi. Kwica abantu akabajugunya muri Rweru akabyegeka ku Burundi, amahanga yasaba ko habaho amatohoza y'inkomoko y'aba bapfu Pawulo Kagame na FPR bakabyanga!

Intsinzi ya nkurunziza:
Nkuko Shikama yagiye ibibabwira kenshi mu nyandiko zayo, Nkurunziza Petero yeretse Kagame Pawulo n'Agatsiko ke ko ari ibigarasha bicitse. Nkuruniza Petero akubise rugondihene Agatsiko ka Kagame ubu kandi bukaba ari ubwa kabiri amugira atyo. Igihe CNDD ya Nkurunziza yari mu mashyamba irwana n'ubutegetsi bw'agakinyizo bwa Buyoya, Kagame Pawulo yohereje ingabo zo gufasha ingabo za Buyoya kurwanya iza CNDD. Nkurunziza Petero ntiyavugije induru yereka amahanga ko u Rwanda rwivanze mu bibazo by'u Burundi, ahubwo yarinumiye maze ingabo ze azikuba kabiri zitumura amanywa ava ingabo z'aba banzi be kugeza zatse ko habaho imishyikirano! Ubu naho niko abigenjeje yongera kwisasira aba bagabo 2 b'inararibonye mu kumena amaraso y'inzirakarengane. Mu mugambi wabo mubisha, nta magambo na make twumvise aturuka mu butegetsi bwa Nkurunziza, yakoze ibishoboka aburizamo jenoside yashakwaga nk'ikarita yo kugera ku butegetsi nk'uko IBINYWAMARASO byabishakaga; none amahanga avumbuye umugambi wabyo mubisha Nkurunziza adasakuje! Uyu mukino bawita rugondihene, akenshi uyikoresha ku muntu muhanganye akurusha ubutumbi, ukirinda ko akwiyegereza cyane,maze ugasobeka akaguru kawe ku maguru ye ugahirika werekeza inyuma, nyamunsi agasandara inda ireba hejuru!

Kagame yagiye kubaza Abacanshuro b'Abanyamerika, Abongereza n'Abagande bibumbiye muri PAC icyo agomba gukora nyuma yo guseba. 
Shikama ifite amakuru avuga ko ubu Pawulo Kagame yaba ari muri USA guhura na ba bacanshuro bategeka u Rwanda bibereye muri USA bibumbiye mucyo bise Njyanama ya Perezida Kagame ( Presidential Advisory Council- PAC). Ikimugenza rero nta kindi kitari ukureba icyakorwa kugirango arebe icyamukura muri iki kibazo ubwe yihangiye. Biravugwa kandi ko azahurirayo n'abarundi bagiye bafatanya mu mugambi mubisha wo gushaka guhirika Nkurunziza bibumbiye mucyo bise SINDUMUJA .

Abarundi nabo bahagurutse n'iyonka ngo bereke Pawulo Kagame ko bikukiye koko
 Ku wa gatandatu tariki ya 13/2/2016, mu Burundi hose habereye imyigaragambyo simusiga yo kwamgana intambara Pawulo Kagame ariho agaba ku gihugu cyabo. Iyi myigaragambyo yabereye kandi n'imbere ya Ambasade ya Kagame na FPR iri i Bujumbura.  Iyi myigaragambyo ije nyuma y'igihe gito gusa ishyaka rya Nkurunziza CNDD-FDD ritangaje ku mugaragaro ko ryiyamye ibitero Pawulo Kagame akomeje kugaba ku gihugu cyabo. Iyi myigaragambyo yabereye hirya no hino mu Burundi kuri 13/2/2016 ikaba igiye gukomeza buri wa gatandatu ngo kugeza igihe Kagame Pawulo azahagarikira gutera u Burundi.  Abahanzi nabo ntibatanzwe mwumvise ibikubiye mu ndirimo twabashyiriye hano kuri Shikama aho baririmbamo bati:
- Turiyamirije indongozi z'u Rwanda
- Ayo macakabiri nibayasubize iwabo
- Mu Rwanda mwumva nta demukarasi ihaba, agakinyizo ni ko kabaranga.
- Twarikukiye ntidushobora gukolonizwa n'u Rwanda
- Birababaje kubona umutegetsi w'u Rwanda yifatira ku gahanga mugenzi we w'i Burundi.

Nyuma y'aho LONI , USA bivumburiye ko Kagame Pawulo ariwe uteza umutekano muke i Burundi, Abarundi nabo bakaba bahagurutse n'iyonka ubudasubira inyuma, nta washidikanya ko iyi ari intsinzi ntakuka ya Petero Nkurunziza. Mu Burundi bakunda kwita abana babo ba NDABERETSE, niba Nkurunziza Petero hari uwundi mwana ateganya kubyara, ntazashidikanye kumwita NDABERETSE; uti ese nibande yeretse? Ni bya bijuju byamwibeshyeho ubujuju!!!

NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya ukuri maze kubabohore







No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355