Pageviews all the time

Rwanda: Kagame n’agatsiko bahoraga bikoma Habyarimana ko araguza none nabo ndabona barabigize umuco!

ontraditional-healer
Nyina wa Perezida Kagame yaraguriwe indagu zityaye mbere y’uko yitaba Imana


Nyina wa Perezida Kagame yazize agahinda k’indagu umupfumu ya mubwiye ko Ingoma y’umuhungu we igiye guhilima.
Nyuma yaho aburiye bamwe mu byegera bye, Perezida Paul Kagame uwo yumva n’ umugore we gusa. Uretse no gusubiranamo n’abamushyize ku ntebe n’urupfu rwa nyina narwo rukomeje kumutera ibibazo dore ko ali nawe wamuragurizaga ku bapfumu.
Inkuru dufite n’uko Paul Kagame mbere y’uko apfusha nyina, yari yararaguriwe ko ngo: Ingoma ye ili mubihe bya nyuma, bamu bwiye ko azicwa na bamwe mu byegera bye kandi bavanye Uganda, dore ko abatugerera ikambere batwemeza ko muli iyo minsi Kagame yigungaga akalira ndetse hari n’ubwo bamusanganye na nyina bombi balira nyuma yo kumva izo ndagu.
Inkuru dufite kandi n’uko nyuma y’uko nyina amaze kulizwa n’izo ndagu ko ali nabwo yarwaye ndetse bigakurikirwa n’uko yitabye Imana. Umukecuru nyina wa Kagame wabanye n’abantu neza, yigendeye Kagame asigaye yaramuciye ku nshuti n’abavandimwe, ibyo nabyo byali mu bintu bya muteraga agahinda.
Indagu rero nyina yasize abwiye umuhungu we zikaba alizo zitumye akomeza guhindagura ingabo kuburyo ubu azamura mu ntera abasilikare bakuriye mu gihugu cy’Uburundi kuko atinya amasano ali mu basilikare bakomoka mu gihugu cy’Ubugande kuko bashobora guhorera benewabo baheze ishyanga ndetse no mu minyururu.
Nyuma yaho aburiye uwo yashyira mu mwanya w’ubuyobozi bw’ingabo kubera urwikekwe, umugorewe yamubwiye guhitamo Gen Kazora cyangwa Musemakweli dore ko yari yaranamuzanye kuyobora ingabo zimurinda kubera kwikanga ingabo Col Tom Byabagamba yari yarasigiye Col Willy Rwagasana zitumvaga na rimwe ukuntu Tom Byabagamba yigijweyo.
Aho Musemakweli ahagereye, ingabo nyinshi zanazwe muri Rweru n’aho izindi zemeza ko zikunda Kagame ziranabyerekana ko zanga Kayumba nabahaduyi bose.
Ako kazi ko gusenya ingabo zikomoka Uganda naTanzania, Musemakweli yagakoze neza abifashijwemo na Janette Kagame dore ko baziranye kuva mu bwana.
Mu minsi mike tuzabagezaho inkuru ndende y’ukuntu Musemakweli yaje mu nkotanyi n’akazi yakoze kugeza aho azaniwe na Janeatte Kagame ikambere.
Paul Ndayambaje
Isoko: Inyenyeri News

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355