Pageviews all the time

Udusajya 6: Ihame ko nyuma y'imyaka icumi y'ubutegetsi abategesi b'u Rwanda basigara bibera mu njyanishabitsina rirafashe: Kagame arashinjwa gusubiza mu rugo ku ngufu abagore b'abicanyi be bariho bahukana kubera ubusambanyi bw'abagabo babo!/Nkusi Yozefu

                                                                 




               













Tumaze kwitegereza umwangato wagiye uranga abategesi b'u Rwanda kuva muri Repubulika ya kabiri  kugeza ubu, twasohoye inyandiko muri Shikama musanga aha yerekereanye n'ihame rigira riti:"Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire benebwo bagasigara bashaka kwishimisha mu njyanishabitsina",mbere y'iyi nyandiko hari izindi twagiye dusohora nyinshi zamaganaga abategetsi bo mu Gatsiko bitwaza imyanya barimo bagasambanya abagore b'abandi cyangwa se urubyiruko; imwe muri izo nyandiko musanga aha ikaba yarasomwe cyane yemezaga ko u Rwanda rwarangije kuba Sodomu na Gomora.


Umudepite umwe muri ya Nteko yo ku Kimihurura Mukarugema Alphonsine aherutse gushimangira ibyari bimaze iminsi bivuzwe na Shikama ubwo yari amaze kumva icyegeranyo cya Transparency International Rwanda cya 2014/2015 cyagejejwe ku nteko na Ingabire Marie Immacullee; Mukarurema yariyamairiye ati:"Hatagize igikorwa u Rwanda rwaba rugiye kuba nka Sodomu na Gomora!"

Mu kinyarwanda duca umugani ngo umwera uturutse bukuru bucya wakwiriye hose; Mukarugema arashaka ko hagira igikorwa, ariko se ninde uzatanga amabwiriza ngo bibe uko mu gihe abategetsi bo hejuru aribo bayoboye aya mabi? Ni gute hagira igikorwa mu gihe abagore bo mu Rwanda bagifatwa nk'ibikinisho cyangwa abana b'ibitambambuga? 

Mu muco nyarwanda, iyo havutse ubwumvikane buke hagati y'umugore n'umugabo bakananirwa gushakira umuti ibibashyamiranya, bashaka umuhuza akabunga byananirana umugore akahukana ariko ku ngoma ya Pawulo Kagame abagabo nabo ubu ngo umenya basigaye bahukana! Iyo umugore yahukanye, umugabo ashobora kubona ko batazabana agasaba gatanya cyangwa se akamukurikira iwabo akajya kumucyura. Gucyura umugore wahukanye nabyo bigira uko bikorwa; ababyeyi, abavandimwe n'inshuti z'umugore baraza bakumva ikibazo cyabo bakanzura babunze rimwe na rimwe uwo basangaye icyaha gikomeye bakamuca icyiru! 


Hasi aha muriyumvira uko Pawulo Kagame wirirwa uririmba ko abagore bo mu Rwanda ari aba mbere ku isi bahawe agaciro, nyamara numara kumva amagambo ari kuri iyi videwo yo hasi urasanga abagore bo mu Rwanda aribo ba mbere  ku isi bambuwe ako gaciro Agatsiko  kirirwa karirimba! Wavuga ko abagore bahawe agaciro gute mu gihe umugore yafatiye umugabo  mu cyaha cy' ubusambanyi, yakwahukana umukuru w'igihugu akamuha iminota ntarengwa ngo abe yasubiye mu rugo rwe igitaraganya!!? Nta gitangaza kirimo ariko nkuko aba banyamakuru babivuga, na Kagame ubwe ngo iyi njyanishabitsina y'inyibano ntimugwa nabi!

                                                                          Umuryango w'ikinywamaraso Munyuza na Kagame

None se ko tuvuga ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose, nyakuba depite aragirango bigende bite? U Rwanda rwarangije kuba Sodomu na Gomora nkuko Shikama yabishimangiye nyuma y'isesengura twakoze mu nyandiko twavuze hejuru. Dore ibyari mu cyegeranyo cya TIR 2014/2015 byatumye Mukarugema yunga mu rya Shikama.

Abakobwa cyangwa abagore bagiye gushaka akazi mu Rwanda, 50% basabwe gutanga ruswa y'igitsina n'abakoresha!!!; 32.7% babuze akazi kuebera kwanga gutanga ruswa y'igitsina! Icyegeranyo cy'umuvunyi 2014/205 nacyo cyemeza ko 40% by'abagore cyangwa abakobwa bagiye kwaka akazi basabwe ruswa y'igitsina. Shikama n'izindi mbuga zinyuranye zagiye zibagizaho amakuru ko hari amazu i Kigali arinzwe cyane, abategetsi basambanyirizamo urubyiruko. Ikindi ni uko no muri zimwe muri kaminuza zo mu Rwanda abanyeshurikazi benshi batakigira umuhate wo gusoma kuko batanga ruswa y'igitsina amanota akaza umufururizo.


Ngibyo ibyiza FPR-Inkotanyi yadukuriye muri Uganda kuri ya tariki y'umuvumo ya 2/10/1990. Mu gihe Agatsiko kamaze kuzamura hirya hino imiturirwa yako, kakagura indege zo gutemeberezamo abazungu, Pawulo Kagame ukayoboye akaba yibera mu ngendo zikosha; Abo mu Gatsiko  muby'ukuri barabona ko nta kindi bashigaje usibye kwishimisha mu njyanishabitsina ku buryo bw'ubusambanyi. Ihame ryacu rero ko "Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire benebwo bagasigara bashaka kwishimisha mu njyanishabitsina" rikaba ryari rifite ishingiro.
       
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
;uzamenya Ukuri maze kubabohore



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355