Pageviews all the time

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°001/R.F.PS.IMB/20016 « ITERAMBERE RY’ABAGORE MU RWANDA NI AGATERERANZAMBA »





Rushingiye ku myanzuro ya Beijing yimakazaga iterambere ry’umugore ku isi ;
Rushingiye kandi ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rihamya uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ;
Rugarutse kandi ku Itegeko Ngenga rishyiraho Inama Nkuru y’Igihugu y’abagore ;
Rumaze kubona ko iterambere ry’umugore mu Rwanda ritagaragarira mu bikorwa ahubwo riri mu mpapuro no mu magambo gusa ;
Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruramenyasha none ku italiki ya 8 Werurwe 2016  ku munsi w’umugore, Abarwanashyaka b’Ishyaka PS IMBERAKURI,Impirimbanyi zose za Demokarasi n’Inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :


Ingingo ya mbere : None ku italiki ya 08 Werurwe 2016 ;umunsi wahariwe umugore ku isi, nta Munyarwandakazi wagombye  kwishima kuko iterambere ry’Umunyarwandakazi ryabaye agatereranzaba mu Rwanda nk’uko imibereho  yabo idashamaje  ibigaragaza mu nkiko zose z’u Rwanda.

Ingingo ya 2 :Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI rurasanga iterambere ry’Umunyarwandakazi riri mu magambo no mu mategeko ariko rikaba ryendeye ku busa kuko ritagaragarira  mu bikorwa  bifatika biteza  imbere umutegarugori n’umwari bo mu Rwanda.Aha Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruributsa ko umubare munini w’Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene ari Abanyarwandakazi.

Ingingo ya 3 : Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruramagana politiki ya nyirarureshwa ya FPR Inkotanyi yo guhamagarira Abanyarwandakazi kwihangira imirimo kandi nta gishoro bafite. Iyi politiki igamije kuyobya uburari no guhuma amaso Abanyarwandakazi  ndetse n’amahanga cyane cyane ko Abagore b’abanyabubasha badafata iya mbere mu kwihangira iyo mirimo kandi aribo bafite ubushobozi n’amikoro uhubwo ubasanga bikubira imyanya n’imirimo myiza yo mu Rwanda.

Ingingo ya 4 :Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruramagana kandi uburyo politiki y’iringanizwa ishyirwa mu bikorwa aho abagore bahabwa imyanya ya politiki mu nzego z’igihugu bidashingiye ku bushobozi ahubwo bishingiye ku marangamutima,ikimenyane,icyenewabo na ruswa.Aha,Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruributsa ko abo bagore bahabwa iyo myanya aribo birirwa bikiriza indirimbo za FPR INKOTANYI ko Umunyarwandakazi yateye imbere kandi iryo terambere ari iry’abo bagore b’abanyabubasha n’abandi bahabwa imyanya mu buryo bwavuzwe haruguru.

Ingingo ya 5 :Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruributsa amahanga cyane cyane inshuti z’u Rwanda ko  politiki  y’iringaniza rigamije gushyira abagore mu myanya yo mu nzego z’igihugu  ari baringa igamije kubeshya amahanga ko Rwanda rwubahiriza uburenganzira bw’umugore.Iyi politiki ya FPR INKOTANYI igamije gusa kureshya Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kugira ngo iyikorera ubuvugizi mu mahanga.

Ingingo ya 6 : Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI rurahamya rukomeje ko iyi politiki ya FPR INKOTANYI idindiza iterambere ry’abagore ubwabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange kuko aba bagore bahabwa imyanya bakorera inyungu za FPR INKOTANYI aho gukorera inyungu z’Abagore n’iz’igihugu.Aha Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruributsa ibihugu by’inshuti ko Itegeko Nshinga ryatowe  mu nyungu za FPR INKOTANYI muri Referandumu ififitse ryari ryemejwe n’Inteko Ishingamategeko igizwe n’abagore hafi 60% .Aba bagore ba Badepite n’Abasenateri bagaragaje ko bari « igitsina cy’ikinyantege nke » bazajya mu mateka y’u Rwanda ko aribo babaye imbarutso yo kwimika  mu Rwanda ubwami muri Repubulika.

Bikorewe i Kigali,kuwa 08 Werurwe 2016
Prezidate w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI

Mme NYIRAHIRWA Winifride Téléphone 0788585460 (Sé)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355