Pageviews all the time

Ni iki cyihishe inyuma y'igihembo Abanyamerika baheruka guha mwene HABINEZA Yozefu?/NKUSI Yozefu



" Iyaba isi yayoborwaga n'UKURI, abo twita ba MAYIBOBO birirwa ku mihanda,  nibo baba bicaye ku ntebe z'UBUTEGETSI". Umwe mu nzobere mu mibanire y'abantu na politike.

Abanyarwanda benshi bamaze kumva ko mwene Habineza Yozefu yahawe  igihembo n'Abanyamerika bandikiye Shikama bayisaba kugira icyo yavuga kuri kiriya gihembo ariko ntibyadushobokeye kubera ibintu byinshi tuba tugomba kuvugaho akenshi byihutirwa. 


Nkuko biheruka gutangazwa n'urubuga IGIHE rukoreshwa n'inzego z'ubutasi za Kagame ahanini rushinzwe gukwirakwiza gahunda za FPR muri rubanda, Habineza Yohani Misheli mwene Habineza yozefu wabaye minisitiri w'Agatsiko ushinzwe urubyiruko na n’umuco akaza no guhagararira Agatsiko muri Nigeria, aherutse guhabwa igihembo n'umuryango ushyiraho gahunda ukanahuza ibiganiro mpaka mu mashuri yose yo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika, CEDA( The Cross Examination Debate association).

Muri Shikama dushimishwa buri gihe no kumva ko abanyarwanda bahawe ibihembo, cyane cyane iyo ari ibihembo bihabwa ababa babikwiye kandi bifitiye inyungu Abanyarwanda. Ariko nkuko mubona umutwe w’iyi nyandiko, igihembo cyahawe uriya musore nta kintu cyihishe inyuma yacyo nkuko tuzi ibiba byihishe inyuma y’ ikintu ibyo Pawulo Kagame ahora ahabwa. ?

Twibukiranye mbere yo gushakira hamwe igisubizo cy’iki kibazo ko uyu musore aheruka kuyobora itsinda ry’abanyeshuri muri Shikama twise INDOBANURE maze bazenguruka kaminuza 52 mu mezi abiri mu mpera z’umwaka ushize wa 2015. Muri imwe muri za kaminuza basuye, uyu musore yavuze ikintu kitashimishije Agatsiko, “ umuntu akava mu ishymba ejo ukumva ngo abaye umukuru w’igihugu”. Aho se yari mu mahanga ashakisha Abanyamahanga bazajya muri Rwanda Deyi yo mu Buholandi, Habineza Yozefu yakoze uko ashoboye ngo acubye uwo mujinya, asaba Kaminuza gusiba ibyavuzwe no gutangaza ko umuhungu we atabivuze, nawe ubwe abwira itangazamakuriu ry’Agatsiko ko “Ntawe utera ibuye aho ajishe igisabo”
Impamvu zahereweho kaminuza itanga igihembo ntizisobanutse
CEDA ivuga ko uyu muhungu yahawe kiriya gihembo ngo kuko yatangiye ibiganiro mpaka mu mashuri yo mu Rwand ndetse agakoresha n’amafranga ye hagamijwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge. Urubuga IGIHE narwo ruvuga ko uyu musore ari imwe mu nkingi za mwamba z’umuryango Idebate ugamije guteza inbere umuco wo kujya impaka mu bigo byose by’amashuri yo mu Rwanda ndetse no mu batari Abanyeshuri. Ikindi ngo yagiye no guhagararira urubyiruko rw’u Rwanda muri LONI muri 2013.
Aha Shikama iravuga ko nta mpamvu ifatika ihari kuko Pawulo Kagame ubwe yivugira ko nta kibazo cy’amoko ari mu Rwanda, bityo umuntu akaba yakwibaza abiyunga ari bande? Kuba bivugwa kandi ko yakoresheje amafranga ye, umuntu yakwibaza niba uyu musore afite akazi runaka kazwi, n’umushahara ukaba uzwi, na kangahe ku ijana yakuye ku mushahra kugirango ashore muri uyu mushinga we. Ntawashidikanya kuvuga rero ko amafranga akoreshwa n’iri tsinda ry’Indobanure ari amafranga yakuwe mu isanduka ya Leta kugirango yamamaze abana b’Agatsiko bazasimbura ababyeyi babo mu minsi iri imbere!
Ibyo bita impaka si impaka
 Ndizera ko Abanyagatsiko benshi bize muri Uganda kandi bakaba bagifiteyo n’abana bigayo kubatarashoboye kubohereza muri Amerika n’Uburaya. Mufate icyitwa DEBATE ikorwa mu mashuri yo muri Uganda kuva mu mashuri aabanza kugeza muri kaminuza maze muyigereranye n’ikinamico ryo mu Rwanda! Kimwe mu biganiro mpaka nigeze kujya kureba mu ishuri rimwe ryisumbuye  ubwo nari muri Uganda muri 2005 cyaranshimishije cyane mbona ko Abirabura bafite ubushake bakora ibintu bizima. Muri icyo kigo, abanyeshuri bagabanyijwemo ibice 2, abifuza ko Museveni yakomeza gutegeka n’ikindi cy’abatabyifuzaga. Abahagarariye buri tsinda bagendaga batanga impamvu bifuza cyangwa batifuza ko Museveni yakomeza kuyobora Uganda.

Abana bavugaga bisanzuye ntacyo bishisha kandi bavuga ibintu byubaka koko. Ikindi nabonye muri ibi biganiro ni uko abana bavuga bemye nta bwoba, ubona bakora ibintu bisa n’ibyo bamenyereye. Ibi siko bimeze mu Rwanda kuko nta wategura ikiganiro nk’iki ngo arare atishwe n’Agatsiko, ndetse n’ababyeyi b’aba bana ntibarara. Ibiganiro nk’ibi byo mu mashuri yo muri Uganda nabibonye mu gihugu cya Mali, ariko ho si mu mashuri gusa kuko n’abaturage bigishwa ibiganiro mpaka, uburenganzira bwabo, uburengenzira n’inshingano by’abayobozi, na demukarasi. Ibi byose bitegurwa hagamijwe inyungu rusange atari ugutsimbakaza amahame y’ubutegetsi buriho nkuko bimeze mu Rwanda.

Abahaye igihembo mwene Habineza bagombaga kumusobanurira rugikubita icyo ijambo ibiganiro-mpaka bivuga, barangiza bakamubwira ko abajya impaka ari  ababa batabona ibintu kimwe ariko bakagira aho bahurira. Ndakeka ko ibintu nk’ibi aribyo uwari Perezida wa Tanzaniya Jakaya Mrisho Kikwete yifurizaga u Rwanda igihe yasabaga Pawulo Kagame kuganira na FDLR. Niba Abanyamerika bararebye bagasanga mu Rwanda ariho bazi gukora ibiganiro-mpaka byubaka bashobora kuba baribeshye.

Ni iki cyihishe inyuma y’iki gihembo ?
Abanyamerika kuva muri 1994 bagize u Rwanda nka leta ya 51 mu zigize USA. Abacanshuro baho bafatanyije n’abo mu Bwongereza no muri Uganda nibo bagena uko abanyarwanda bagomba kubaho umunsi ku wundi. Ibi bigashimangirwa ni uko abanyamerika aribo bantu bonyine bemerewe kwinjira mu Rwanda nta ruhusa(viza) na Pawulo Kagame akaba ategeka u Rwanda ariho yibereye!

Shikama ni kenshi yabwiye abasomyi bayo ko Abana b’indobanure Agatsiko kohereje kujya kwiga muri amerika , Uburaya n’ahandi bari hafi kuza kugwa ababyeyi babo mu ntege, nabo bagashyiraho akabo mu kudutegeka.Hari ababifashe nk’urwenya nyamara ukuri kuriho kurigaragaza.Kugirango mumenye ko igihembo giheruka guhabwa mwene Habineza , mugerageze gusubiza amaso inyuma murebe uko urubuga IGIHE rwabaye igihangange bitewe n’aba banyamerika hagamijwe kuzarukoresha mu gucengeza amatwara ya FPR Inkotanyi.

Uru rubuga rwashinzwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda , ntibyateye kabiri rwigarurirwa n’inzego z’ubutasi za Kagame. Nyuma y’igihe gito, Abanyamerika bahaye uru rubuga Igihembo gifite gahunda nk’icyahawe mwene Habineza. Kubera iki gihembo cyaturutse mu gihugu cy’igihangange, byatumye abanyarwanda b’ingeri zose bayoboka Igihe, bayibonamo kugeza na n’ubu! Uku rero niko bigenze kuri mwene Habineza n’Itsinda ry’Indobanure ayoboye tutibagiwemo na Anje (Ange) Kagame ubu we warangije guhabwa umwanya mu biro bya se udashyizwe ku isoko ngo apiganwe n’abandi bawifuza!!!!!!! Uyu nawe ibinyamakuru byo muri Amerika binyuranye byagiye bihitisha inyandiko ze mu rwego rwo kumwamamaza no kugirango isi n’abanyarwanda bamumenyere.

Abanyamerika rero babinyujije mubyo bita ibihembo bariho baremeza abanyarwanda ku ngufu abazabategeka ejo. Nyamara umuhanga umwe mu mibanire y’abantu na politike yarihoreye arivugira ati:” " Iyaba isi yayoborwaga n'UKURI, abo twita ba MAYIBOBO birirwa ku mihanda,  nibo baba bicaye ku ntebe z'UBUTEGETSI". None se uku KURI tuzagukura hehe ngo tukwimike maze abanyamerika bareke gukomeza kudutobera ?Igisubizo ni uko buri munyarwanda yakora ibishoboka byose akagushakisha aho kwihishe.

Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355