Pageviews all the time

IBINSHENGURA. Ese koko Abatutsi barasumbana imbere ya FPR?/NKUSI Yozefu

Nyakwigendera Bihozagara Yakobo
Umuvandimwe uba mu Bushinwa aherutse guhamagara Shikama ngo ayigezeho agahinda aterwa no kubona FPR ubu isigaye isumbanisha Abatutsi. Uyu mututsi uba mu Bushinwa tutari buvuge izina rye kubera impamvu zumvikana z'umutekano we, ubwo yahamagaraga Shikama yari afite igishyika cyinshi ku mutima yatewe n'urupfu rwa Bihozagara uherutse kugwa muri Gereza nkuru ya Mpimba mu Burundi; uyu muntu akaba yarabwiye Shikama ko bari baziranye, turakomeza kwirinda kuvuga menshi ku mubano wabo kubera za mpamvu twavuze ruguru z'umutekano.

Icyashenguye rero uyu muntu wahaye amakuru urubuga rwanyu Shikama ni ibyabereye ku munyarwanda umwe wari mu Bushinwa mu minsi ishize ahuza n'ibyabereye kuri nyakwigendera Bihozagara maze agahinda kakamwegeka. Uyu mwene data yabwiye Shikama ko hari umunyeshuri wigeze gukora gisida n'imodoka maze yica umushinwa. Ubushinwa ngo bwahise bufunga uyu munyarwanda, ikibazo cye cyahise gihagurutsa AGATSIKO dore ko kari gafite ubwoba ko Ubushinwa bunyonga uyu muntu bidatinze. Uyu muvandimwe yakomeje atubwira ko mu Bushinwa iyo wishe umuntu nawe ugomba kwicwa, akenshi hatarebwe n'uburyo wamwishemo. Agatsiko rero ngo kaciye hasi, gaca hejuru kugeza uyu munyarwanda afunguwe , gahita kanamuhungishiriza mu Rwanda burundu! Ati :" wenda ubu bariho barashaka uko yakomereza amashuri muri Amerika hamwe n'izindi ndobanure".

Yakomeje yibaza impamvu Bihozagara, umugabo yita w'ukuri ngo warwaniye Inkotanyi kurusha uwo ariwe wese, kugeza azicaje mu Rugwiro nkuko akomeza abivuga, yafungirwa mu gihugu gihana imbibe n'u Rwanda ntabone gitabara, maze umunyeshuri uri ikanarantange, iyo gihera, yafungirwa umuntu yishe Agatsiko kagahaguruka kagahagarara kugeza kamukuye muri gereza! Yaravuze ati erega Shikama iyo mwandika muvuga ko Abahutu barenganye mujye mumenya ko hariho n'Abatutsi barengana nka bariya Bahutu.  Yakomeje atubwira kandi ko mu gihe Agatsiko kafunguzaga iyi ndobanure ngo hari n'abandi banyarwanda bari bafungiyeyo bagera kuri 2 ariko Agatsiko ntikashatse kumenya ibyabo!

Musenyeri Rucyahana Jyoni(John) uvanga amasaka n'amasakaramentu.
Arashaka akayabo ko kumvisaha abatarayonoka ingengabitekerezo ya FPR
Tukimara kumva agahinda n'amaganya by'uyu muvandimwe, Shikama yahise yibuka ko wa munyadini akaba n'umunyapolitike kabuhariwe Rucyahana ( Musenyeri) aherutse guhura n'Itsinda rya zimwe mu Nkomamashyi zo ku Kimihurura azisaba atakamba cyane ko zakora uko zishoboye ngo komisiyo Agatsiko kise y'Ubumwe n'Ubwiyunge abereye perezida ngo ibone amafranga ahagije yo kujya guhangana n'abakivuga ubuhutu, Ubutwa n'Ubututsi bari muri Afrika y'Amajyepfo. Yavuze ko rwose abonye akayabo gahagije yamanuka akajya muri Afrika y'Amajyepfo kumvisha Abanyarwanda bariyo ubwiyunge. Yavuze ko iki gikorwa yagitekerejeho nyuma y'aho hari umunyarwanda uherutse guhohoterwa n'abandi banyarwanda bariyo! Mama shenge!  Umuntu yabaza uyu Rucyahana impamvu adahaguruka iyo yumvise abanyarwanda bicirwa buri munsi mu mashyamba ya RDCongo, akaba atarahagurutse mu iyicwa rya Koloneli Patrick Karegeya, ntahaguruke mu iraswa rya jenerali kayumba Nyamwasa, ntaterebuke mu gihe Gasasira yahabwaga amarozi akajyanwa mu bitaro igitaraganya; maze muri 2016 yumvise umuntu umwe ngo wahohotewe n'abandi banyarwanda akaba ariho avuza iya Bahanda! Burya koko Abanyarwanda barasumbana, ariko bibaye umwaku kurushaho niba n'Abatutsi batakireshya imbere ya FPR!

Rucyahana kugirango yerekane ko ikibazo gikomeye aya mafaranga agomba kuboneka vuba na bwangu akajya gutangira akazi vuba, yatanze urugero rw'umuntu wiciwe muri Mozambique bagasanga umurambo we ku nyanja y'Ubuhinde; uyu muntu atavuze izina ngo yari umwarimu muri kaminuza ya Mozambique  kandi ngo yigeze kuyobora banki imwe yo mu Rwanda. Shikama iramenyesha abasomyi bayo ko uyu muntu wavugwaga na Rucyahana ari Dg Turatsinze Teowjeni(Theogene) wahoze ayobora banki BRD akaza gushwana n'Agatsiko agahungira muri Mozambique. Uyu mugabo akaba yarishwe n'Agatsiko azira ko yari ariho aha amabanga Banki y'Isi ku inyerezwa ry'amafranga ryakozwe na Pawulo Kagame n'Agatsiko ke muri iriya banki yayoboraga. Apfa ntacyo Agatsiko kigeze kavuga. Dg Turatsinzwe yishwe hagati ya 11 na 15 z'Ukuboza muri 2012.
Nyakwigendera Dg Turatsinze Tewojeni
 
Iya kurisha ihera ku rugo, Rucyahana nahere kuri Kagame na FPR ye birengeje Dg Turatsinze na Bihozagara abigishe kudasumbanyisha Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange. Ibi ntibisaba akayabo ariho asaba, bisaba ubushake, ubwitange no gutinyuka Ibinywamaraso.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355