Pageviews all the time

Ibiriho bibera ku bibuga by'imipira yo muri Uganda birerekana ko Afrika ifite inzira ndende yo kunyuramo ngo ibe nk'iyindi migabane!/Nkusi Yozefu.



Kubera ibibazo by'iterabwoba byugarije isi, ibihugu byose byafashe ingamba zo gukaza umutekano ahantu hose hahurira  abantu benshi: ku bibuga by'indege, ibibuga by'imipira, amasoko, utubyiniro , insengero, imisigiti, amasinagogi, n'ahandi.

Ni muri urwo rwego no muri Uganda , umuturanyi wacu wo mu majyaruguru, naho bakajije umutekano ku bibuga by'imipira dore ko iki gihugu kijya kibasirwa n'umutwe ugendera ku matwara akarishye ya kiyisilamu wo muri Somalia witwa Al Shabab( ijambo ry'icyarabu risobanuye  urubyiruko mu kinyarwanda). Shiakama irabibutsa ko ibihugu bya Uganda na Burundi byohereje muri Siomalia ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro bwa LONI mucyo bise AMISOM.

Igitangaje rero ku ikazwa ry'umutekano muri Uganda ni uko mu gihe ibindi bihugu biriho bikoresha ikoranabuhanga mu gusaka abantu, muri Uganda ho wagirango bari mu kinyejana cya 10 aho nta koranabuhanga muri uru rwego ryabagaho. Barashora intoki mu mabere y'abagore ndetse ntibatinya no kubakora mu bitsina ku mugaragaro! Ibintu nk'ibi biramutse bikozwe hano i Buraya, polisi yajyanwa mu nkiko, ariko muri Afrika barumirwa bakarekera gusa! Abanyarwandakazi muri bujye kureba imipira muri Uganda ni ukugenda mwiteguye!!!!!(Reba urundi rukozasoni hasi aha!)






Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Ukuri gusimbure ikinyoma.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355