Pageviews all the time

Isomo abaturage b'intara ya Oromia yo muri Ethiopia bahaye Leta, Abanyarwanda bakwigiraho/Nkusi Yozefu

Image result for map of ethiopia showing oromia region
Ikarita yerekana intara ya Oromia muri Ethiopia

Intara ya Oromia ituwe na ba nyamwinshi  bo mu bwoko bwa Oromia yagiye ikandamizwa n’ingoma za ba nyamuke aribo Amahara basimbuwe na  Tigrinya ubu bari ku butegetsi. Shikama yigeze kubagezaho ibyerekeye imyigaragambyo imaze iminsi ibera muri iyi ntara ku buryo imaze guhitana amagana y’abantu , abenshi bakaba ari urubyiruko. Iyi myigaragambyo ikaba igamije kubuza Leta guha ubutaka bwo muri Oromia abashoramari b’abanyamahanga.


Kubera iyi myigaragambyo imaze hafi amezi atanu, ahenshi muri Oromia abanyeshuri muri kaminuza ndeste no mu mashuri abanza ntibabonye uko biga. Niyo mpamvu ababyeyi n’abanyeshuri basabye Leta ko yakwigizayo itariki yo gukora ibizamini birangiza amashuri yisumbuye byagombaga kuba ejo tariki ya 31/5/2016. Ubu busabe bw’abaturage bwatewe utwatsi n’ubutegetsi bwa Ethiopia butegeka ko ibizamini bibera itariki yateganyijwe nta gisibya.

Abanya Oromia bamaze kubona ko batereranywe bashatse inzira zose zo kuburizamo ikorwa rya biriya bizamini maze bakora ku buryo babona ibizamini bikurikira babisakaza ku mbuga nkoranyambaga ku cyumweru tariki ya 29/5/2016 hasigaye umunsi umwe gusa ngo ibizamini byavuzwe hejuru bikorwe; ibyo bizamini ni ibi: imibare, icyongereza n’ururimi rwa OROMO!

Leta yakozwe n’isoni ikimara kubona ibibazo n’ibisubizo byabyo ku mbuga nkoranyambaga maze yisubiraho itangaza ko ikorwa ry’ibizamini risubitswe!! Amakuru agera kuri Shikama aravuga ko Leta ya Ethiopia yari yatanze akayabo k’amafranga yaho(Birr) agera kuri miliyoni magana atatu (300,000,000 Birrs); 1USD=20Birrs).!

Ngo abishyize hamwe nta kintu kibananira, abanyarwanda nabo babishatse bahagarika ibikorwa by’ubwicanyi, ugutotezwa n’ubusahuzi bikorwa n’Agatsiko ka FPR mu Rwanda.

Imbonerahamwe yerekana ubuso bw'intara zo muri Ethiopia n'umubare w'abaturage bazituye
Area
A (km²)

ubuso
Population
Census (C)
1994-10-11
Abaturage
Population
Census (C)
2007-05-28
Abaturage
Population
Projection (P)
2015-07-01
Abaturage
Ethiopia
ETH
Fed Rep
1,063,652
53,477,265
73,750,932
90,078,000
Adis Abeba [Addis Ababa]
AA
City
527
2,112,737
2,739,551
3,273,000
AF
St
72,053
1,106,383
1,390,273
1,723,000
AM
St
154,709
13,834,297
17,221,976
20,401,000
BE
St
50,699
460,459
784,345
1,005,000
DD
City
1,559
251,864
341,834
440,000
GA
St
29,783
181,862
307,096
409,000
HA
City
334
131,139
183,415
232,000
OR
St
284,538
18,732,525
26,993,933
33,692,000
SO
St
279,252
3,152,704
4,445,219
5,453,000
TI
St
84,722
3,136,267
4,316,988
5,056,000
YeDebub (SNNPR) [Southern]
SN
St
105,476
10,377,028
14,929,548
18,276,000

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com

Ntawe uzaguha Demukarasi ku isahani, iraharanirwa

3 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko
    urakoze
    Dg Nkusi Yozefu

    ReplyDelete
  2. Abanyarwanda nabo bagombye kwigira isomo kuri aba bajama bo muri Oromiya!!!! Birababaje kubona agatsiko k'amabandi atarenze 100 kigarurira abantu barenga miliyoni 13?!

    ReplyDelete
  3. Gukangurira banyarwanda kwibohoza nibyiza, uretse yuko ikibazo kibakomereye nuko badafite abayobozi ba politic. Ntaganda na Ingabire bakeneye abanye politic batera ingabo mubitugu.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355