Pageviews all the time

Nyuma yo gufungira Metere Ntaganda Berinarudo muri gereza za DMI akahavanwa akajyanwa gufungirwa iwe i Nyamirambo, noneho DMI n'Agatsiko bategetse umunyamabanga w'inzibacyuho w'ishyaka rye PS-Imberakuri kwegukana ishyaka akirukana Metere Ntaganda Berinarudo nkuko babikoze kuri Noheli na Mukabunani!/Nkusi Yozefu


Metere Ntaganda Berinarudo
Gutotezwa kwe n'Agatsiko kurushaho kumugira Intwari,
Niyo bakwica uzahora wibukwa nk'Intwari 

Ngo umwanzi ntahuga! Metere Ntaganda Berinarudo niba hari umwana ateganya kunguka vuba iyi ngoma y'ikinyoma ya FPR ikiri ku butegetsi azamwite NZARUBARA! Metere Berinarudo niwe munyarwanda wa mbere watinyutse kuvuga ko FPR  itegekesha igitugu asaba ko u Rwanda rwayoborwa muri Demukarasi, ijambo Kagame Pawulo n'Agatsiko ke batinya nkuko umuriro utinya amazi!


Ibi byarakaje Kagame n'Agatsiko cyane cyane ko byari bikozwe n'Umuhutu mu gihe bene wabo bariho babahimbira ibyaha byo kubohereza mu magereza hirya no hino mu Rwanda, abari mu mashyamba ya RDCongo bariho babashyiriraho imitwe y'inyeshyamba irenga 50 yo kujya kubica kuva ku mukuru kugeza ku mpinja naho abari mu mahanga bagashyirirwaho impapuro zo kubafata aho bahungiye babinyujije muri polisi mpuzamahanga (INTERPOL).

Metere Berinarudo Ntaganda akimara gushinga ishyaka rye PS-Imberakuri, yarajujubijwe ku buryo DMI yagiye yohereza abantu biyita ko baje mu nama, byagera hagati bagafata intebe bari bicayeho bagatangira kuzikubita ku mitwe y'abaje mu nama, Polisi ya Kagame igatera byitwa ko itabaye!

Metere Ntaganda yarakomeje arahanyanyaza kugeza igihe noneho Pawulo Kagame n'Agatsiko ke bategetse bamwe mu bari abarwanashyaka b'imena b'ishyaka rya metere Berinarudo Ntagamda kumurwanya bivuye inyuma, bakigarurira ubuyobozi bw'ishyaka kugeza ndetse batangaje ko bamwirukanye mu ishyaka yishingiye asa n'uwiyahuye!Aba nibo intwari y'u Rwanda y'ibihe byose nyakwigendera Perezida Gerigori KAYIBANDA yitaga ba Rutemayeze.

Metere Ntaganda yaje gufungwa imyaka ine(4) ashinjwa ko ngo yashatse gukoresha imyigaragambyo ngo kandi itemewe mu Rwanda! Yavuye muri Gereza yarabaye igisenzegeri, asanga umukecuru we yaritabye Imana, Agatsiko kakaba karamwangiye no gusezera ku muarambo we !

Nkuko muza kubyisomera hasi aha rero murabona ko urwishe ya nka rukiyirimo: metere Ntaganda aracyari agahwa mu kirenge cya FPR n'Agatsiko ku buryo mu gihe kitageze ku kwezi amaze gukorerwa ibintu umuntu yakwita agahomamunwa: Kurara ijoro arwana n'igipolisi cya Kagame Pawulo bukamukeraho, kujya gufungirwa muri za gereza za DMI, kuhavanwa akajyanwa gufungirwa iwe, ubu noneho bategetse uwari umunyamabanga w'inzibacyuho w'ishyaka rye Mwizerwa kumwirukana mu ishyaka PS-Imberakuri!

Umuntu wavuganye na Shikama ari i Kigali none kuri 22 Mata 2016, yatubwiranye agahinda aterwa n'ibiriho biba kuri metere Nttaganda maze abigereranya n'ibyabaye mu Rwanda hagati ya 1992 na 1994 muuri aya magambo:

" Hano mu Rwanda turi mu bihe bya nyuma, ibi bariho bakorera Metere Ntaganda nibyo byakorwaga hagati ya 1992 na 1994 aho FPR- Inkotanyi na Leta yariho bombi bagiye bacamo amashyaka mo ibice kugeza hafi ya yose abyaye za Pawa, Shikama we iminsi iri imbere ihishiye iki gihugu ibibi byinshi! Nimudusengere mwe mutari muri gereza kuko igihugu cyose ubu ni gereza nkuko mujya mubivuga, na bamwe Kagame yavuze ko bashaka gutera twayobewe aho baheze!"

Ibi biriho biba kuri Metere Ntaganda nta musomyi n'umwe wa Shikama biri butungure kuko mumaze iminsi mwiyumvira umwiryane Agatsiko kateye mu mpunzi z'Abanyarwanda ziri muri Mozambique n'ukuntu aka Gatsiko kagambaniye impunzi ziri muri Zambiya kugeza zimwe zishwe, izindi zigasahurwa imitungo yazo.

Banyarwanda rero aho muri hose, igihe ni iki cyo kwibohora dusezerera Agatsiko, ntabwo ari igihe cyo gukora nka Mwizerwa Siliveri, Mukabunani , Noheli, Luwi na Jenerali bari Mozambique.

NB: hasi aha murahasanga ubutumwa bwa Metere Ntaganda Berinarudo

Dg Nkusi Yosefu
www.shikamye.blogspot.com
Ntawe uzabaha demukarsi ku isahani, iraharanirwa!

--------------------------------------------------------------------------

Muraho mwese;

Mu rwego rwo kubaha inshusho yibirimo kubere mu Ishyaka Ps Imberakuri,dushimishijwe no kubohereza iyi nyandiko .
Tubifurije kubyakira neza.
Me NTAGANDA Bernard

Nshuti za Demokarasi;

Iyi nyandiko kimwe n'izindi ntabwo igenewe MWIZERWA Sylver cg abameze nkawe nk'uko nkunze kubyandika kuko bamaze kwambara inzoka!Igenewe inararibonye muri politike kandi ntabwo igambiriye kubatesha igihe n'ubwo ishobora kubatwara igihe!

Ibiri gukorwa cg bivugwa na MWIZERWA Sylver kimwe n'abamushyikiye,byibutsa ubutumwa bwagiye butangwa n'abantu b'inararibonye mu gihe bari mu bihe nk'ibi ndimo.
Aha,ndagaruka :"iyo imbwa yuriye inzu ikibazwa ni ukuntu yashoboye kurira inzu!" "Ikibazo si uko imbwa yariye umuntu,ikibazo ni  igihe umuntu yariye imbwa!

Muri ibi bihe ndimo,ushaka ukuri yazirikana ubwo butumwa bwombi.None se nka MWIZERWA Sylver udashobora gukemura ibibazo by'ibanze by'imibereho ye;aha navuga udashobora kwirihira inzu acumbitsemo,udashobora kubona ibimutunga adasabirije,udashobora kuvugana n'umunyamahanga (diplomate) adafite umusemuzi kubera ubumenyi buke ,yatekereza ate kuba yaba Umuyobozi w'Ishyaka nka PS IMBERAKURI?ESE yakurahe imbaraga zo gutuka Prezida Fondateri w'ishyaka nka PS IMBERAKURI?

Aha ndabizi hari abasubiza ko yabaye Umunyamabanga Mukuru wa PS IMBERAKURI. Ariko ababitekereza gutyo baba biyibagije ko yabibaye nk'umuyobozi w'aho babuze (derigeant par default) igihe ubuyobozi bw'Ishyaka bwari bwatakaye mu muhanda maze gufungwa.

Ibihe ndimo rero by'ubugambanyi nabibayemo kuva nashinga ishyaka PS IMBERAKURI kandi sinakeka n'isegonda ko bizashira igihe cyose ndi Ku ruhembe rw'ishyaka rya PS IMBERAKURI kandi mpanganye na fpr.
Kuva nashinga ishyaka Ps nirukanywe inshuro zirenga enye!Ngaho ba Noheli

ba Mukabunani,ba BAKUNZIBAKE, none ubu ni MWIZERWA Sylver uretse ko  n,'abandi bazaza!

Ariko kandi,abo bose,baragiye,iminsi n'ibihe biragenda,none ndacyariho, mpagaze bw'uma!
Gusa kuba muri iyi minsi nibasiwe na fpr ibinyujije Ku bantu nka MWIZERWA Sylver ,nta gitangaza nyuma yo kugeragezwa ngo mpfukame ,nyoboke hanyuma ngororokerwe kandi ngororerwe nyuma yo kwicuza no gusaba imbazi.Fpr  rero yatunguwe no kubona nkiri wa mugabo utaniganwa ijambo nyuma yo gufungwa imyaka ine, nk'uko byagendekeye ba  Prezida Pasteri Bizimungu,Ntakirutinka Charles n'abandi.

Nshuti za Demokarasi,amateka ya politiki atwereka ko impinduka, imyivumbagatanyo,impinduramatwara biyoborwa n'abantu bafite amazina mu mateka y'igihugu bishingiye ku ruhare rwabo mu buzima bw'igihugu cyane cyane muri politiki,mu bukungu,mu mubereho myiza y'abenegihugu n'ibindi bice by'ubuzima bw'igihugu.

Iyo rero ibimanuka muri politiki cg izigaguhuma muri politiki  nka Mwizerwa  n'abandi bashatse kujya imbere kuyobora urugamba,ingabo ziba zamaze kuba impehe,igikurikiraho muracyumva. Mwibaze iyo revolisiyo iyoborwa n'abantu nka MWIZERWA Sylver maze impirimbanyi nka Kayibanda,Gitera ,Bicamumpaka n'abandi bagashyirwa Ku ruhande,ubu tuba turirimba demokarasi?Iyo urugamba rwa FPR INKOTANYI ruyoborwa n'abantu nka MWIZERWA Sylver maze abagabo nka General Rwigema ,General KAYUMBA n'abandi ubu FPR iba yicaye Ku ntebe ya "Bukunzi?"

Koko rero,abantu nka MWIZERWA Sylver barakenewe ariko uruhare rwa bo Ku rugamba ni kuvuza induru cg ingoma,gutata bigize ababoyi n'ibindi biri mu rwego rwabo kuko na byo bikenewe.

Nshuti za demokarasi,narangiza mbabwira ko ibihe ndimo bidashobora kunca intege kuko namaze kubyakira.Kuba rero Fpr ishaka kongera kunsubiza mu gihome,dore ko abo ba MWIZERWA Sylver aribo banshinja ibyaha hanyuma bakazagororerwe kuyobora PS IMBERAKURI,ntibizahindura umurongo wanjye wa politiki niyemeje kuva mu myaka 25.

Narangiza ngira nti:"aho kuba imbwa,nzaba imva!"kandi naciriye mu kanwa nk'intare nkaswe akinjangwe!"
Amahirwe masa!

Me NTAGANDA Bernard
______________________________________________________________________________

Bavandimwe,

Nyuma y'uko inama nkuru y'igihugu y'ishyaka PS Imberakuri imaze iminsi
icukumbura inashakira umuti ibibazo ishyaka rifite n'uko byakemuka,
Tunejejwe no kuboherereza imyanzuro yayo kuri icyo kibazo,tunasaba
uwari umuyobozi wacu kucyakira neza niba hari agakeregeshwa ka
demukarasi yaba agisigaranye,n'abandi bose kuba hafi imberakuri no
gukomeza ubufatanye dusanganywe
Imana Ibarinde
SG
Sylver MWIZERWAe

7 comments:

  1. Ibya Ntaganda bernard ndabona bizarangira nk'ibya Ingabire wacecekeshejwe burundu biciye mu butareba bwo kwa Kagame!

    Ariko se Kagame iyo atanya abashakanye, akajajangura amatorero, akajujubya impunzi, abona iyi strategie izamugeza hehe?

    Ariko habuze abanyarwanda bafata intwaro ngo badukoreho twirukane aba bicanyi mu Rugwiro?

    ReplyDelete
    Replies
    1. Ariko abo bicanyi mubamuvuga ni bande? Ni ababohoye igihugu mu maboko y'Interahamwe? Abahutu mwarananiranye koko!

      Delete
  2. SHA MU GIHUGU CY'URWANDA TUBONYE NKA BA NTAGANDA BATANU IYI NGOMA YAHINDA UMUSHITSI IKIKURAHO.RWOSE NTAGANDA NAKOMEZE NUBWO YAPFA AZABA INTWARI IGIHE KIZAZA BAZAJYA BAMURIRIMBA.N'ADAPFA MURUMVA KO U RWANDA MU GIHE KIRI IMBERE RUZABA RUFITE ABANYEPOLITIKI BAFITE ICYEREKEZO.

    ReplyDelete
  3. Rurihabi we ,
    nanjye ndunga muryawe yaba u rwanda rwari rufite nka ba Ntaganda batanu batitiza agatsiko.
    Ariko se abandi 4 umuntu yabakura hehe ko Abanyarwanda bose ubu babaye ibisahiranda byagera ku Bahutu bo bikaba umwaku???!
    Ndebera abo ba Mwizerwa babwejaguraga ejobundi ngo bari muri opozisiyo, reba Nyiramaritete wa muminisitirikazi ushinzwe Ibiza n'ubuhunzi! Ndebera abo ba Mukabunani!!!

    Ntaganda we yandite amateka !!!Icyo bazakora cyose ntikizamugwa nabi none n'ejo hazaza!!

    ReplyDelete
  4. ABANYARWANDA BIYEMEJE KURWANYA KAGAME BARAHARI AHUBWO NTABWO MUSHAKA KUBAFASHA!! UBWO NIMUBONA URUGAMBA BARUGEJEJE KURE NIHO MUZASHAKA KUBIYEGEREZA??!! NTA BANDI NI FDRL ABACUNGUZI

    ReplyDelete
  5. dukomeze dusenge cyane naho ubundi birakomeye

    ReplyDelete
  6. Nyamara abanyarwanda bose bashyigikiye FDLR ni uko nayo idashaka kwigaragaza ngo itere tubibone. None se bazajya muri Kongo kuyishyigikirayo? Ni iki yabuze niba ifite intwaro ko n'Abasirikare bahoze bari muri EDF bemeza ko Kagame azavanwaho n'amasasu nta kindi???

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355