Pageviews all the time

"Abategetsi bo muri Afurika ni ibirumirahabiri"- B. Netanyahou. Bimwe kubyo utabwiwe ku ruzinduko rwa Minisitiri w'intebe wa Israel Netanyahou./Nkusi Yozefu

Netanyahou B.
Minisitiri w'intebe wa Israel  wasuye u rwanda amasaha 7

Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahou ejo ku itariki ya 6 Nyakanga 2016 niho yanyarukiye i Kigali , turavuga kuhanyarukira kuko yahageze saa yine za mugitondo akahava mbere ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba yerekeza mu gihugu cya Etiyopiya.

Benjamin Netanyahou  yavuze ikimugenza atarava muri Israel.
Amakuru Shikama ikesha ikinyamakuru Jeune Afrique musanga hano avuga ko Netanyahou, mbere y'uko ahaguruka mu gihugu cye, yateranyije inama y'abaministiri be maze ababwira ikimujyanye muri Afrika muri aya magambo:

" Iki nicyo gihe cyiza  tugomba kwinjira muri Afrika tunyuze mu muryango munini"

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Netanyahou wagombaga kubonana n'abakuru b'ibihugu b'Afurika harimo na Pawulo Kagame  ngo baganire mu gutsura umubano mu bisata binyuranye: Uburezi, ubuhinzi n'umutekano, yavuze ko atizera abategetsi b'Afrika afata nk'ibirumirahabiri, ibi ngo akaba yarabyongoreye umwe mu nkoramutima ze.

"Abategetsi bo muri Afurika ni ibirumirahabiri, bavuga ko bashaka ko dutsura umubano w'ibihugu byombi, nyamara bakaturwanya mu matora muri Loni, cyangwa bakifata"

Iyi myifatire y'abayobozi nako abategetsi b'Afrika, niyo yatumye miliyoni cumi n'eshatu(13,000,000$) yageneye ubufatanye n'Afrika azishyira muri Banki y'isi ngo izicunge aho kuziha Afrika yiyunze(AU) ngo abe ariyo ibikora. Si ibyo gusa, kuko Netanyahou ngo yagiye no muri Ethiopia ku cyicaro gikuru cya AU kubabwira ko yego yabo iba yego, oya yabo ikaba oya,  adashaka uburumirahabiri !

Nta cyavuzwe i Kigali hagati ya Kagame na Netanyahou  ku byerekeye intwaro Israel yakopye FPR hagati ya 1990 na 2005
Nkuko urubuga rwanyu Shikama rwigeze kubagezaho  inyandiko zitandukanye ku mubano w'u Rwanda na Israel akenshi ushingiye ku icuruzwa ry'intwaro n' abimukira, gusahura umutungo wa RDCongo, no gutanga abanyarwanda ho  abantu bo kugeragerezaho imiti ikorerwa muri Israel.

Mu ntambara yo koreka u Rwanda FPR-APR bashoye ku Rwanda baturutse muri Uganda, igihugu cya Israel cyagize uruhare runini muri iyi ntamabara itanga imyenda ya gisirikare ku basoda ba FPR tutibagiwe n'inkweto. Ibi byose nta mpano yarimo kuko umunyaisraeli ntacyo atanga cy'ubusa!

Amakuru Shikama yakuye ahantu hizewe avuga ko Israel yatangiye kotsa igitutu Agatsiko ngo kishyure umwenda tuvuze hejuru kuva muri 2001, binaniranye Israel ikoresha bwa buryo Kagame yatangaje vuba aha ko umuntu Leta izajya itsinda mu nkiko ntabone ubwishyu azajya akora imirimo y'ingufu ihwanye n'amafranga yagombaga kwishyura!

Israel nayo ngo yaba  yarategetse Agatsiko ko u Rwanda rugomba gukora ibintu binyuranye bifitiye inyungu Israel maze uriya mwenda ukajya ugabanukaho gahoro. Mubyo u Rwanda rumaze gukora ku mugaragaro harimo ibi bikurikira:
  • Kwakira impunzi z'Abanyaeritereya na Sudani biirukanwa muri Israel bakaba barenga ibihumbi makaumyabiri(20,000) bategereje koherezwa mu Rwanda. Kuva uyu mushinga watangira, u Rwanda rumaze koherezwamo abimukira barenga ibihumbi birindwi(7,000).
  • Kwemera ko abanyarwanda bakorerwaho igerageza ku gapira ko kugesa imboro kitwa PREPEX gakorwa na sosiyete yo muri Israel. Abanyarwanda benshi ubu babaye ibiremba kubera iyi prepex yabageragerezwagaho, abenshi bakaba batagishyukwa!! Nyuma y'induru nyinshi yabagizwe ibimuga n'akamo k'itangazamakuru ryigenga rikorera hanze y'u Rwanda, Agatsiko katangaje ko kabaye gahagaritse iri geragezwa ko kitaga uburyo bushya buboneye bwo gusiramura!
  • Korohereza amasosiyete ya Israel gusahura RDCongo, muribuka ya yindi yari ishinzwe itumanaho muri Kivu ya Ruguru, igihe Jenerali Nkundabatware L. na M23 bari barigaruriye Kivu y'amajyaruguru.
Ngayo nguko rero, mu kinyarwanda duca umugani ngo indyarya ihimwa n'indyebaguzi, kuri  Netanyahou nta faranga ry'igihugu cye rigomba gupfa ubusa, cyane cyane ko abanyafurika aba afasha azi ko iyo neza itazamugarukira kuko abategetsi baho ari ibirumirahabiri!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.

7 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko umaze gusoma.
    Urakoze.

    ReplyDelete
  2. Nyagasani umwana wawe mu gitabo ceranda handitswengo nuko jambo yigira umuntu ngo ariko jambo yari Imana murantunge abagenda kumva ivanjiri. Uyu nawe doreyigize umuntu ndavuga Netanyahu, ariko kandi iri zina wagirango ni irinyarwanda nuko nyine bakibagiwe bakaba bavuga uburimi naho ubundi yitwa Batanyabo bande se di!!!? Abanyafurika. Natebyaga ariko harimo ukuri simbabeshye uyu mugabo yavuze ijambo ribi si nka Jambo w'Umukama. Umva nawe iri jambo ngo igihe ni iki cyo kwinjira muri Africa. Ibikoba biriteye ndakaba akangize uyu. Kandi ngo yasuye ibihugu bitatu, Uganda, Rwanda na Ethiopia!!! Bene ngofero nimuhindure amasengesho mwisige ibyondo kugirango akarinyuma kazabitiranye n'ibyondo kabareke kandi mwibereye abantu.

    ReplyDelete
  3. Abazungu nabahanga bo barebakure, yabonye yuko Amerika itagishoboye kubarinda abanzi babo. Umuvugabutumwa wumunyamerika witwa John Hague yaravuzengo; Amerika igeze kure aho insuti zayo zitakiyiringiye na bazibayo batakiyitinya. Netanyahou aziyuko igitugu cy` America kitagishoboye kubarinda abanzi babo none yatangiye kwihagurukira ibintu bitarabahindukana.

    ReplyDelete
  4. Reka reka uru rugendo rwuyu mugabo ruhatse byinshi kandi njye uko mbikeka ruzakurikirwa n'agatendo, kuko ibi bihugu bitatu Uganda,U Rwanda na Ethiopie ni ibihugu bifite umugambi umwe ,biragenderana kandi mbona ku giti cyanjye na politiki yabyo byombi isa.Ubwo rero agapfa kaburiwe n'impongo.Ndisabira ubuyobozi bwa SHIKAMA kuzakora cg se kudushakira byimbitse umubano wibi bihugu Netanyahu yasuye ahasigaye tubone gukora analyse ni gihatse uru ruzinduko nakwita bip

    ReplyDelete
  5. Nshuti,
    mwakoze gutanga ibitekerezo byanyu. Anonymous, icyifuzo cyawe twacyakirije yombi, tuzabikora ibyo udusabye. Ariko nshatse nanakubonja!!! Hari ubushakashatsi bwimbitse Shikama imazemo igihe kitari gito, mu bihe beiri imbere nidushyira ahagaragara icyabuvuyemo, ushobora kuzabonamo igisubizo cy'ibyo udusabye gukora n'ibindi BYAHISHUWE, maze ukore isesengura nkuko ubuvuga.

    ReplyDelete
  6. La RDC va récupérer ses 30 m occupés par le Rwanda, selon Evariste Boshab/ RADIO OKAPI

    La RDC va bientôt récupérer un espace d’environ 30 mettre actuellement occupé par le Rwanda au niveau de la 1èreborne frontière, a annoncé le vice-premier ministre et ministre de l’Intérieur, Evariste Boshab, vendredi 8 juillet à Goma. Lors de sa visite dans la zone frontalière communément appelée ‘’Grande barrière’’, le ministre Boshab a aussi demandé à la population du Nord-Kivu et de la RDC en général d’accepter les résultats du travail de délimitation récemment effectué par la commission mixte RDC-Rwanda.
    L’espace qui doit être repris par la RDC est d’environ 30 mètres, juste au niveau où le Rwanda a érigé ses bureaux d’immigrations, à la Grande barrière, entre Goma et Gisenyi. Evariste Boshab a souligné l’importance du travail de reconstitution des bornes physiques entre la RDC et tous les neuf pays qui l’entourent.
    La Commission mixte Rwanda-RDC a procédé en juillet 2015 à la reconstitution des bornes physiques dans la partie du Nord-Kivu, sur recommandation de la Conférence internationale sur la région des Grands lacs (CIRGL). L’objectif était d’établir les limites frontalières physiques qui séparent les deux pays, afin de mettre fin au mal entendu et incidents frontaliers entre les deux pays.
    «Nous sommes venus nous rendre compte de ce travail qui a été fait de commun accord avec le Rwanda et nous reviendrons ici pour une cérémonie officielle de réception de ces bornes qui ont été construites», a annoncé le ministre de l’Intérieur.
    Evariste Boshab appelle la population congolaise à accepter le travail de cette commission :
    «Nous encourageons la population du Nord-Kivu, sinon de toute la République, parce que le travail est fait partout ailleurs, d’accepter de pouvoir se soumettre. A partir du moment où les spécialistes disent nous sommes au-delà de notre frontière, que nos populations acceptent. C’est pour éviter des malentendus et des conflits inutiles. Il n’y a pas que nous qui perdons. Mais, il arrive aussi à des endroits où nous gagnons beaucoup. Et ce n’est pas que, nous avons perdu mais nous avons construit au-delà de nos frontières. Il faut qu’on rentre au sein de notre propre maison…»
    A l’issue de ces travaux de délimitation, il a été constaté que plusieurs habitants de la RDC et du Rwanda avaient construit au-delà de leurs limites frontalières respectives. Certaines bornes avaient même été enlevées.
    Un grand travail reste toutefois à réaliser : les deux pays doivent en principe trouver un compromis pour détruire toutes les constructions dans la zone neutre.

    RADIO OKAPI

    Lire aussi sur radiookapi.net:
    L’armée rwandaise sur le sol congolais à la recherche des FDLR
    Rwanda-RDC: des habitants de Goma et Bukavu affluent vers Kigali
    La frontière entre la RDC et le Rwanda désormais ouverte 24h/24

    ReplyDelete
  7. La RDC va récupérer ses 30 m occupés par le Rwanda, selon Evariste Boshab/ RADIO OKAPI

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355