Pageviews all the time

WARI UZI KO?Impamvu inzara NZARAMBA ivuza ubuhuha mu Rwanda: " U Rwanda twaruhariye perezida Kagame wenyine"- Ingabire Immaculée wa Transparency / NKUSI Yozefu


"U Rwanda twaruhariye perezida  Kagame wenyine"
Ingabire Imakulata( Immaculee)- Transparency Rwanda 
Babavandimwe nshuti, nali maze iminsi naliyemeje gusoma ibyo abandi bandika no gutega amatwi ibyo bavuga. Nsanze nifuza kuvuga ibintu 2:

1. Nikihe kibazo gituma u Rwanda rufite abagororwa benshi kandi rutabereye ubwigenge kwa benshi mu barutuye? Kuki icyo kibazo kitabonerwa umuti?

2. Ingabire Immaculée wa Transparency ati: "Twaruhariye Perezida ... (Kagame) wenyine", ukagirango niwe ushinzwe u Rwanda ... wenyine, warubyariyemo, ... urutuyemo (wenyine).
Ngizo impanvu ntekereza 2 zituma imiyoborere yigihigu yarayoberanye./Eugene Rwamucyo‎- Facebook.

Aya magambo ari hejuru n'ayo Shikama yakuye kuri rubuga nkoranyambaga Fesibuku(Facebook) ku rukuta rwa Rwamucyo Bujeni(Eugene). Mu kiganiro cya mbere Jenerali Kayumba Nyamwasa na nyakwigendera Koloneli Patirike Karegeya bagiranye na BBC mu kiganiro cyitwa Imvo n'Imvano muri 2010 aba bagabo bombi batangaje impamvu bashwanye n'uwahoze ari shebuja wabo Pawulo Kagame. Ni byinshi bagiye bamushinja ariko icyo ngarukaho none ni ukuba yaragize u Rwanda akarima ke. Kayumba ati yarugize akarima ke kugeza n'aho afata abasirikare b'igihugu akabita abe; yabivuze muri aya magambo:
" Indege zanjye, asikari wangu, ---"!
Ibi byatangajwe n'aba bagabo bakoranye na Kagame nta munyarwanda byatunguye kuko twese twari dusanzwe tubizi. Abakurambere bacu bakaba baraciye umugani bati: " intero nyiri urugo ateye niyo wikiriza", " ingoma yimana ibyayo", " uko zivuze niko zitambirwa"

Iyi migani yose uyisesenguye neza ubona ko abanyarwanda bamenyereye kuyoborwa gitama kuva na kera ku ngoma z'abami! Uyu muco wo kuyoborwa gitama turwusangana n'abiyita abayobozi bo ku ngoma ya Pawulo Kagame nkuko mubyibonera ku magambo yavuzwe n'ushinzwe Transparency Rwanda, Ingabire Imakulata(Immaculee) ubundi wagombye guhwitura abategetsi akabereka inzira iboneye yo kuyobora abaturage, we akaba yivugira ko u Rwanda barweguriye Pawulo Kagame;  wa mugani rero uvuga ko intero nyiri urugo ateye ariyo wikiriza ukaba ugannye akariho!Ni ukuvuga ko mu gihe Kagame Pawulo uhora avuga ko u Rwanda ari urwe tugomba kubifata nk'ihame nkuko byagendekeye uriya muvandimwe wacu Ingabire Imakulata( Immaculee), ba Rucagu, Bamporiki, Bazivamo n'abandi Bidishyi ntarondoye!
Imyumvire nk'iriya ya Ingabire I. inyibutsa wa mugani w'Umwami w'Abidishyi twasomaga mu gitabo cy'umwaka wa 3 w'amashuri abanza  kerekeranye no gusoma no kwandika! Kugirango nibutse abakiri bato batagize amahirwe yo guhura n'iki gitabo, reka mu magambo avunaguye mbabwire iby'uyu Mwidishyi. 

Kera habayeho umwami w'umunyagitugu maze atumiza abasore bari bamushagaye ibwami, abategeka kujya kwica abasaza bose harimo n'ababyeyi babo bose, kuko ngo atashakaga kubona abasaza mu gihugu cye! Aba basore baragiye bakora uko umwami yavuze, ariko havamo umwe ntiyubahiriza amabwiriza kuko yafashe se akamuhisha maze agatangaza ko nawe yamwishe.

Abasore bagarutse ibwami, wa mwami yarababwiye ati : "Kuva ubu icyo nzajya mvuga cyose mujye mwikiriza muti:" Yego Mwidishyi , mujye mugikora mutazuyaje, nta rindi jambo nshaka kumva usibye yego mwidishyi".  Niko guhita abategeka ati:" Mugende muhige intare, muyice, muyibage munyambike uruhu rwayo." Abasore baramusubije bati: " Yego Mwidishyi". Bagiye guhiga bica intare , barayibaga bazana uruhu rwayo bararumwambika! 

Hashize igihe,gito uruhu rutangira kuma ari nako rukanya umwami; umwami ati: " Uruhu rurumye bidishyi", nabo bati :"Uruhu rurumye Mwidishyi", ati : " Rurankanya bidishyi", nabo bati: " Ruragukanya mwidishyi!", ati :" Ndapfuye Bidishyi!" , nabo bati :" Urapfuye Mwidishyi!". Wa musore wari wahishe se, yaranyarutse ajya kubwira se ko umwami ariho asamba maze umusaza aramubwira ati: "Reka njye kureba ko namuramira nashaka anyice ariko nkize umwami"

Yabaye akihagera, abwira abasore bose kuzana umuvure bakawuzuza amazi maze bakarambikamo umwami bagakora ku buryo amazi atamujya mu kanwa, mu mazuru, no mu matwi. Bakimara kubikora, uruhu rwagiye ruhehera gahorogahoro hanyuma abwira Abidishyi gufata icyuma bagakuraho rwa ruhu nta kibazo.

Uruhu rumaze kuva ku mwami, yarazanzamutse ariko akorwa n'isoni zo kubona umwe mu basaza yategetse ko bicwa bose ariwe umukijije!!!! Yarebye wa musore wahishe se aramugororera ndetse na wa musaza amuha ubushyo bw'inka ahita amugira n'umutware! Uyu Mwami w'Abidishyi wari ufite imico n'imitegekere nk'iya Pawulo Kagame yahise ahinduka umutegetsi mwiza kandi atanga itegeko mu gihugu cye cyose ko abantu bose bazajya bubaha abasaza!!!!

Mbere y'uko ngaruka ku nkuru nyamakuru yatuzinduye, ndagirango nongere mbwire abasomyi ba Shikama  ko hari umunyarwanda uzwi wakoze nk'uriya musore wahishe se akaza gutuma ingoma y'Abanyiginya idahura n'ibibazo by'izungura. Mu bami bayoboye u Rwanda, harimo abari abasazi, uzwi cyane akaba ari Mazimpaka, ku buryo ibisazi byigeze kujagura yica umuhungu we, nyuma agaruye akenge ahimba igisigo dore ko yari n'umusizi kabuhariwe; icyo gisigo yacyise "Sinzongera gukunda ukundi". Ikindi uyu mwami yakoze ni uko yategetse ko umutwa ajya kwicira mu mashyamba ya kure umwe mu bagore be. Uyu mutwa yahishe uyu mugore, imyaka irahita inda irataha, igihe umwami apfuye nako ngo aratanga, bashaka uba umugabekazi ufatanya kuyobora u Rwanda n'uwari usimbuye uyu musazi, basanga nyina ugomba kuba umugabekazi ntawe! Wa mutwa yaraje arabahumuriza, ati: " Nimureke mubazanire, aracyariho"! Abantu bose barumiwe, ariko baranishima babonye uyu mugore, maze yimana ingoma n'umuhungu we, wa mutwa aragororerwa! Tuzi ko icyateje intambara yo ku Rucunshu hagati y'Abega barangajwe imbere n'ikinywamaraso Kanjogera nyina w'umwami Musinga n'Abanyiginya, ari uko Kanjongera yari umugabekazi w'umutsindirano kuko umwami Rwabugiri yari yarishe nyina w'uwamusimbuye Rutarindwa! Murabona rero ko uriya mutwa yaramiye ingoma y'Abanyiginya!

Mu gihe bigaragara ko Pawulo Kagame ayobora igihugu akiganisha ku manga abenshi bakaba bemeza ko nawe ashobora kuba afite indwara nk'iriya ya Mazimpaka, ntabwo ari byiza gukomeza kwifata nka ba Ingabire Imakulata, Rucagu, Musa Fazil, Bazivamo , Bamporiki n'abandi barucaga nkabo.Hakenewe abantu bareba kure bafite umutima wa kimuntu, bumva ko niba harabayeho impitagihe, ubu tukaba turi mu ndagihe, hazabaho n'inzagihe! Iyi nzagihe niyo igomba gutuma dukora nk'uriya musore wahishe se n'uriya mutwa wahishe umwamikazi. 

Tugomba kugendera kure ibitekerezo bya Pawulo Kagame wifata nk'uwavukiye mu yindi si itari iyacu. Gushoza intambara z'uruduca haba imbere mu gihugu no mu baturanyi. Ubu ndiho ntegura iyi nyandiko, hari amakuru Shikama ifite yizewe avuga ko nyuma  yo gutera umutekano muke mu Burundi, ubu FPR  iriho itegura ibitero simusiga muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Tutibagiwe ko uyu Pawulo Kagame ariwe watanze amabwiriza yo kubuza abaturage guhinga byinshi mu bihingwa ngandurarugo cyane cyane ibijumba, ubu inzara  NZARAMBA ikaba ivuza ubuhuha mu Rwanda hose.  Uyu  se ni umuntu koko bariya bacabicuma bakwishimira ko bahariye igihugu!!
Nyagatare- Intara y'uburasirazuba
Benshi  basuhikiye mu mahanga kubera inzara Nzaramba


Ubu mu Rwanda hose inzara iravuza ubuhuha, ahenshi mu gihugu bayihaye izina rya NZARAMBA ariko hari ahandi usanga barayise ayandi mazina nka Warwaye ryari? Naho mu mashuri bakaba bayita TRONC COMMUN!!!Kagame Pawulo n'Abo bafatanya kuroha u Rwanda bo bemeza ko nta nzara iri mu gihugu ku buryo imvugo nk'iyi itatuma n'amahanga atabara ngo afashe abugarijwe n'iki cyago. Nta muyobozi nako umutegetsi n'umwe wahirahira ngo avuge ibitandukanye n'ibyateguriwe mu Rugwiro, indiri y'ikinyoma. Kuva Pawulo Kagame n'urugo rwe barya bagahaga, ni ukuvuga ko Abanyarwanda twese duhaze nkabo, ngibyo ibigomba guca mu itangazamkuru, kuvuga ibinyuranye n'ibi uba uri igipinga, iyo uri umuhutu ugahita uhimbirwa ibyaha tuzi twese; waba uri umututsi bagahita bakugira uko bagize Rwigara, Dg Gasakure, Rwisereka n'abandi ntarondoye.
"Nta nzara iri mu Rwanda"
Snsanganira Tony-  Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi.


Kugirango tubereke ko u Rwanda rugeze ku manga hakaba hakenewe abantu bakora nk'uriya musore n'uriya mutwa twavuze hejuru, Shikama yabakusanyirije hano hasi komanteri zatanzwe n'abaturage bari mu Rwanda bazicishije ku muzindaro w'Agatsiko, IGIHE. Ibi bakaba barabikoze basubiza umutegetsi wo mu Gatsiko wari umaze gucisha kuri uyu muzindaro, inyandiko ivuga ko ngo nta nzara iri mu Rwanda! Murasanga ko mu batanze ibitekerezo nta n'umwe wigeze avuga ko koko nta nzara iri mu Rwanda! Bose bemeza ko inzara ihari kandi ko yatewe n'abategetsi bubahirije amategeko avuye mu Rugwiro kwa Mazimpaka bakabuza abaturage guhinga!! Kugirango ntabarambira cyane, nimwihere ijisho hano hasi.

Nimumara gusoma izo komanteri, murambwira niba koko  Pawulo Kagame n'Agatsiko ke ka FPR ari abantu tugomba kwegurira u Rwanda tukigaramira bakatujyana aho bashaka cyangwa tugomba gukora nk'uriya musore n'uriya mutwa bigishoboka!! Ijambo ni rwanyu wa mugani w'Abarundi!!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Ntawe uzaguha uburenganzira ku mbehe, ugomba kubuharanira. 


____________________________________________________________________

              Komanteri zatanzwe ku nyandiko ya IGIHE:
Nta nzara iri mu Rwanda-Tony Nsanganira
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-nzara-iri-mu-rwanda-tony-nsanganira
Yanditswe kuya 28-06-2016 saa 12:14' na Ntakirutimana Deus


22 hrs · 
Inzara iravuza ubuhuha mu Rwanda mugihugu hose ariko ubuyobozi buhangayikishijwe nagace ko mumutara gusa kandi amajyaruguru bari buhambe umudari, kandi twibukiranye ko muntangiriro zuyu mwaka ariho gouvernoma yaranduye amasaka muri nord. banyarwanda ibi tuzabivamo koko!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
28-06-2016 

Ubwo se murahera muvuga ngo nta nzara kandi mutanga ibiribwa mu duce tumwe twahuye n'amapfa? ahubwo nimuvuge ngo arahari ariko si hose. ni nkuko bavuga malariya irahari ariko si bose bayirwaye. Ikibazo nikihe rero n'uburyo haba policy ariko ikarangirana n'abahuye nayo ikijyaho aha ndavuga abayobozi. Iyo manda irangiye wagirango ababasimbuye bizanira ibyabo. Aha muribuka mu ntara y'iburasirazuba igihe cya MUTSINDASHYAKA ARI NABWO KWITWA INTARA KABISA kuko wabonaga umuvuduko w'iterambere . ngaho gukangurira abaturage guhunika bakagurisha ari uko bamaze kwerekana ibyo bahunitse. haje ibigega bihunika byitwa Cacoons biratangwa hirya no hino mu ntara. Ese uwababaza iyi gahunda yajyanye n'abayobozi bariho icyo gihe cyangwa hari inyigo yerekanye ko ntacyo imaze. Makombe ubu ni umunyamabanga w'Intara nawe yabisobanura. Kabayija we yaje mu ntara aje gukuraho abayobozi wagirango yari Auditor general cyangwa ushinzwe discipline mu ishuri. Warakororaga ati andika usezera, wakwitsamura ati nta kigenda mbese sinzi niba hari ikintu yamariye iriya ntara yewe nta nubwo yabahinduye abadive bose. Yewe ndetse no mu ihererekanya bubasha n'uwo yari asimbuye amaze kumwereka gahunda intara ifite mu iterambere yaravuze ngo si ibipapuro amuhaye gusa yewe narumiwe. maze ibipapuro ngirango yabitwitse umuhango ukirangira. Ubundi mu buyobozi buruzuzanya umuntu ntakaze ngo agire ubusa ibyo abamubanjirije bakoze naho ubundi ntaho tujya niyo mpamvu mubona imishinga imwe n'imwe idindira ngo ugiyeho agiye gukora ibye. ingero ni nyinshi .
Musubize2016-06-29 12:42:39

Inzara iriho, kuko ubu ntihakibaho umurima w'ibijumba, umurima w'imyumbati, umurima w'amateke, umurima w'ibikoro kandi ibingibi iyo birishijwe ibishyimbo n'imboga nibyo bimara inzara mu rugo. Umuti w'ikibazo : - Niharebwe uburyo uriya muceli uhingwa mu mibande wahingwa uruhande rumwe kuko nawo ni mwiza, ahandi hahingwe ibihingwa gakondo - Muri buri murenge hashyirweho uruganda ruto rutonora umuceli, rugasya n'ibigori (akawunga) ku buryo umuturage abyisheshereza akabirya, bityo ku ikusanyirizo hakajyanwayo ibyo umuturage yasaguriye isoko. Naho ubundi iyo bijyanywe ku makusanyirizo byose bigaruka ku muturage bihenda - Nihashyirwemo ingufu ku bihingwa bya gakondo - Nihakazwe umutekano w'imyaka mu murima, kuko umuntu asigaye ahinga bakabyiba, - Nihashyirwemo ingufu mu bworozi bw'amatungo magufi (inkwavu....) kugirango umuturage abone akanyama
Musubize2016-06-29 12:42:39

Ariko minister ejo bundi mu nama y ubuhinzi twabonye ibyo mwagaburiye abashyitsi bari bitabiriye inama y ikoranabuhanga mu buhinzi.ntibitabiriye inama bakabwirirwa arimwe mwayiteguye?tekereza noneho uko twe tumerewe.
Musubize2016-06-29 12:42:39

Uyu numurengwe ubikuvugisha ko uhembwa imitsi yacu wabwirwa niki ko dushonje ko baguhahira hoshi
Musubize2016-06-29 12:42:15

Muyobozi ahubwo nimureba nabi irashinga ibirindiro. Ntabwo uziko haraho yitwa Nzaramba aho ni muri Kayonza cyane cyane Rwinkwavu na Mwili. Benshi barasuhutse Nyakubahwa. Muri Munyiginya akarere ka Rwamagana bamwe bayita warwaye ryari? Uzaze ube i Muhura ya Gatsibo inzara izakwica kd ufite amafaranga yawe. Ntamyaka iri ku isoko kd byitwa ko ari kumwero wimyaka. Ahubwo kuko kenshi haba hari amasoko yihariye aho abayobozi muhahira kuibiciro biba biri hasi ugereranije nisoko rusange ntimubasha kubona agahwa kari kuwundi. Ntiwakavuze utyo rwose benshi twumva ari ukwirengagiza
Musubize2016-06-29 12:52:17

NTANZARA IHARI URAHAZE
Musubize2016-06-28 21:52:28

Inzara irahari,nyakubahwa Minister,ahubwo nuko bitashoboka ngo uze iwanjye urebe uko byifashe.
Musubize2016-06-28 18:53:14

Inzara irahari cyane cyane mu duce tw'uburasirazuba bw'igihugu aho izuba ryabaye ryinshi, imvura nke, imyaka irimo ibigori byabatungaga ,ikuma
Musubize2016-06-28 21:52:28

reta nigerageze kuregera aborozi amatugo arashize kubera inzuba na mazi yarabuze cyana cyane mu burasirazuba
Musubize2016-06-28 21:57:47

none wabyirwa n iki ko hari inzara utaraburara!?none amajwi ataka inzara y I Rwinkwavu aritakisha!?
Musubize2016-06-28 16:25:07

Inzara iravuza ubuhuha mu burasirazuba, i Rwinkwavu barasuhutse, Cyarubare barasuhutse, wowe urabyina ku mubyimba imbabare. N'ahandi ntarondoye biracika cyereka mwe mwonka ibere rya Guverinoma. Uzabaze Bugaragara, ndetse uzanagere iwanjye maranye inzara imyaka itanu!
Musubize2016-06-28 15:32:46

Mayor w' umujyi wa Kigali (ntibuka izina!) yigeze kuvuga ngo nta nzara irangwa muri Kigali kandi abantu bafungura (barya) kabiri mu minsi itatu. None se umusaruro wifashe gute mu gihugu? Ibiciro by' ibiribwa higaze gute ku masomo, bya Nyakubahwa?
Musubize2016-06-28 15:32:46

Iyo avuga ahubwo ko we nta nzara iri mu rugo rwe naho mu Rwanda inzara irimo kuba karande. Wagira ngo ntarumva aho bavuga NZARAMBA:::
Musubize2016-06-28 15:32:45

navuge ko nta nzara afite ariko hari abo imereye nabi.Kuva kera abayobozi bakunze guhakana inzara kugira ngo igihugu kitagira isura mbi ari ko nyuma biranga bikagaragara kuko iyo inzu yahiye byanze bikunze igaragaza umwotsi.umunyarwanda yise umwana we Nzabandora
Musubize2016-06-28 15:41:42

navuge ko nta nzara afite ariko hari abo imereye nabi.Kuva kera abayobozi bakunze guhakana inzara kugira ngo igihugu kitagira isura mbi ari ko nyuma biranga bikagaragara kuko iyo inzu yahiye byanze bikunze igaragaza umwotsi.umunyarwanda yise umwana we Nzabandora
Musubize2016-06-28 15:41:42

Hariho abayobozi bakinira hejuru yabaturage
Musubize2016-06-28 15:46:08

Banyakubahwa minisitiri rwose, imibare y'ibyakozwe muba muvuga n'icyo benshi mubanyarwanda baba babashije gusamura ni ibintu bihabanye cyane. Umutwe w'iyi nkuru "Nta nzara iri mu Rwanda-Tony Nsanganira" irerekana ko rwose ibibera mucyaro ntacyo mubiziho cg ntacyo bibabwiye aho muri Ministeri. Iyo abaturage batangiye kugera aho guha inzara izina, mumuco nyarwanda abantu baba bashize: baba baramaririje. Ejo bundi havugwaga Rwanyangezi i Gicumbi, Tronc commun mu mashuri none ngo Nzaramba i Rwinkwa, ubu se urumva koko iyo mibare na politike no guhakana ko abantu bashonje biratuma koko rubanda babagirira ikizere? President wahangaye ibibazo byinshi ariko ikibazo cy'inzara zahato nahato mu Rwanda rwose giteye agahinda...................? Murakoze.
Musubize2016-06-28 15:55:52

Burya koko babivuze ukuri ngo, “UMUSHINYAGUZI” yaje nkubaza; kandi agahwa kari kuwundi karahandurika! Uwaraye ariye ntamenya ko, abandi baraye ubusa. “ABATUTRAGE” ubwabo Baravuga ko, bugarijwe ni inzara bita izina “NZARAMBA”! “ABATUTRAGE” bakaba bari gusuhukira mu bihugu bya amahanaga. Uyu mugabo jyewe nakwita “UMUSHINYAGUZI” gaharara akabeshya ngo, mu Rwanda ngo nta nzara ihari. Uyu mugabo uwamufata akamuraza ubusa, iminsi itatu yose atarya, nibwo yakumva ko “ABATURAGE” bababaye. Muri Leta niyo yateje iyi nzara, kuko yategetse “ABATURAGE” guhinga ihingwa kimwe, Leta yambura “ABATURAGE” amasambu yabo, bahinga ibyo bazarya, Leta ikabirandura. Leta ibategeka guhinga igihingwa kimwe, kubera inyungu zayo, zitagize aho zihuriye nizumutauge. DORE IGISUBIZO KIKI KIBAZO: Leta nibasubize “ABATURAGE” kiriya “IGISHANGA” cyabo na “AMASAMBU” yabo Leta yabmbuye bihingire. Kandi Leta ireke “ABATURAGE” bahinge ibihingwa bishakiye nkuko bari basanzwe mbere, urebe neza ko inzara itarangira.
Musubize2016-06-28 16:17:53

umva rero wamuyoboziwe ndabizi muba mushaka kwihagararaho ariko rwose murwanda abaturage barashonje cyane ndetse pe umva mumagepfo ahagana mumayaga kumwero wibishimbo birikugura 350/kg ,ubugali ni 500/kg kawunga 550/kg ubunyobwa 1000/kg amavuta 7300/5l ,1800/l umuceli 800/kg ibijumba mwarabiciye usanga utubande twose n'uduhegeni mutegeka abantu guhingamo ibigili bitari bunahere mucyaro ntiwabona aho mubabwira guhinga imboga muri utwo tubande usanga imboga ziba mumujyi kubera ko ziva mumibande yabugenewe none ngo abantu ntibashonje mbwira umuturage ushobora guhaha kuri biriya biciro nkumuntu utunze abantu benshi mukore inyigo neza kabisa minisiteri yubuhinzi n'ubworozi niyo iri kuvangira abaturage pe

16 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko
    Urakoze

    ReplyDelete
  2. Yewe Nkusi we erega turashize kera iyo izuba ryabaga ricanye abaturage bajyaga mu bishanga bagahinga bityo iminsi ikicuma none kurubu igishanga ni icya leta,sibyo gusa kuko n'amasambu atarayabo imisoro ihenze y'ubukode bw'ubutaka guhinga ibitazakuramira ushonje,mutuelle de sante yaje ari igitekerezo kiza pe ariko ubuvuzi duhabwa ni nko guhotora kuko nta miti uhabwa nu bundi utegekwa kujya kwigurira muri pharmacy ni akumiro gusa. Nyamara ejo mu ijambo president yagejeje ku baturage ati'Ntaw'ugomba guhitiramo abanyarwanda uko babaho.....arongera ati'Ugasanga umuntu niko yagombaga kubaho ariko akabifata nkugeze muri paladizo' Ese Nyakubahwa Repulika w'u Rwanda nkuko ejo abarebye television bakwitaga byose si wowe niba atari wowe se ubwo ni jyewe ukora ikise ngo ubukemure ahubwo tanga umwanya uharire abafitiye igihugu imigabo n'imigambi ihamye adakenesha bamwe ikungahaza abandi.Nikoko nonese abao mufatanyije kunyunyuza imitsi ya rubanda babuzwa niki kuvuga ko ntanzara ihari?Mwavuga se ko ihari arimwe mwayiteje aho muhahira hahora hatoshye nta zuba rihava ndavuga muri alimentation.kurukuta rwa twitter bw'umukobwa wa Kagame ATI 'NDIFURIZA UMUNSI MWIZA WO KWIBOHORA ABANYARWANDA NASHIMIRA PAPA URUGEJEJE AHO RURI UBU'.Mwaboshye abanyarwanda ntakindi Nkusi we erega nakubwiye ko impamyabumenyi twibitseho ari akumiro yaba uwize n'utarize umukene cg se umukire iyo warose nabi urayirarana ya mpamyabumenyi navugaga yitwa AKUMIRO.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Anonymous,
      urakoze cyane kuri iki gitekerezo cyuzuye mo ubusesenguzi buhambaye! Ariko cyasetsa nanone n'uvuye guta nyina wa mugani wacu!
      - Kagame noneho abaturage basigaye bamwita Nyakubahwa Repubulika w'u Rwanda!Unyibukije igihe kimwe ngo yagiye mu Mutara, abaturage bamugezaho ibibazo ariko abenshi bamubwira ikibazo cy'ibidamu byabo byashize mo amazi! Ngo yarebye minisitiri wari umuri iruhande amubaza iby'aya mahano!!!

      bombi baje gusobanurirwa ko ibidamu ari ibizanga barekeramo amazi yo kuhira inyambo zabo,bagarura agatima, baraseka cyanee!!

      Ejo naho ndumva yarashimishijwe no kuba Repubulika y'u Rwanda itakibaho, we ubwe yayisimbuye!!! U Rwanda ni Kagame na Kagame akaba u Rwanda, nguko ukuri kuri murwa Gasabo!

      - Ibyerekeye uriya mukobwa we uvuga ko ashimira se urugejeje aho ruri ubu, uzamucire uyu mugani: " iyo agashungo gashize, uwahekwaga arigenza!". Uzamubwire ko nta muperezida wabyiniwe bigatinda ku isi nk'IKINANI kitananiye abanzi n'abagambanyi! Uzamubwire ko yabwirwaga kenshi ko ari umubyeyi, ko byagezeho n'Impala zikamuririmbira ziti: "Aniversaires ni nyinshi, iya Muvoma yo iteye ukwayo, izahoraho igihe cyose"! Ese ubu turakizihiza iyo aniversaire nkuko babeshyaga Ikinani?? Ese abamwitaga umubyeyi, sibo bamuhindutse muri 1991 amashyaka maze kwemerwa mu Rwanda. Mbese bamwe muri aba sibo bamuhitanye?
      Ese bene Kinani barihe?, babayeho gute?
      Iyi ndobanure izansubize!!

      Delete
  3. Ubuse ko aribyo nkunda kuvugako utekenika kenshi byageraho ukitega! Uyu muzindaro w'igihe ko ari nawo wa perezida yakoresheje uko ashoboye akareka gusahura igihugu, akareka intambara zitwara amafaranga yakaramiye rubanda akayatungisha abaturage. Aba bantu ejo bundi ko twababonye bateruye inkoko n'inkangara zuzuye ikinyoma bamubwira bati nyakubahwa utagutora yajyahe nako yatorande none koko birabaye wa muterekero usakaye Rwanda rwose ubu nta nkangara yuzuye ikibaho? Umva iki kibazo kirareba impanga ya yezu wahinduye amazi divayi agatubura ifi n'imigati nagerageze arebe adaca intege abasinyiye kumugwa inyuma kuko ari umukiza wabo naho ubundi biraza kwitwa ibindi.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Erega Makoki twajwemo aka wa mugani wawe. wa Mujenerali usoma ikinyamakuru agicuritse, Ibingira aherutse kuvuga ko u Rwanda ngo batazaruhara kuko ngo barurwaniye barushaka! Umenya twe tutavuye Uganda baturusha kurukunda ku buryo tuzakomeza kurebera uko barutobatoba kuko tutarukunda nkabo!

      Delete
  4. #1. Mbere yo gutanga comment yange reka mbanze mpitemo aka kamenyetso #1 gatuma mba anonymous #1 kugira ngo ngewe n'undi waba anonymous tutazatanga ibitekerezo bigacanga abasomyi haramutse hajemo wenda ibivuguruzanya.

    Naho ubundi burya Rupiyefu yabujije Abanyarwanda guhinga ibyo bari basanzwe bahinga agira ngo bahinge ibigoli n'umuceli abihunike maze azage abona ibyo agaburira imitwe ye ya gisirikari. Niyo mpamvu ntanuwemerewe guca ikigoli ngo acyotse cyangwa agiteke ari kibisi niba iricyo kimuryohera.

    Naho ibyo kuvuga ngo u Rwanda rwahariwe Kagame byo uyu ubivuga arasubiramo umwandiko: Ntawukuriryayo yavuzeko Kagame ari CEO wa Company u Rwanda. Ndetse na Kagame uwo byaramushimishije.

    Kagame ubwe yiyemeje kurutegeka kugeza za 2035. Abamubwiye ibitagenda abohereza muri Rweru cg bakitwa abashaka gusubiza igihugu inyuma n'ibindi.

    N'aba bibwira ko bakamiwe zizateka bareba! Ugirango ndabeshya azabaze uko muri Zimbabwe byifashe.

    Ibyo aribyo byose ariko uyu Kagame na Rupiyefu bazava ku Ubutegetsi.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Anonymous #1,
      Ibyo uvuga ko bicisha inzara kugirango habeho ihunika ry'ibiribwa byo gutunga abasoda be nibyo rwose! Ndibuka muri 2007,inzara yica abantu mu gihugu kandi ibirayi byeze mu majyaruguru. Imodoka z'abategetsi zari zemewe kubitunda zarazaga nazo zikamara hafi ukwezi hariya kuri Nyabugogo nta n'imwe yemerewe kubigeza mu mujyi.

      Inzara yishe abantu, abo mu majyaruguru babura amasoko, barakena karahava!

      Agatsiko kamwaye kabonye ko umugambi wako wo guhhunika ibyo birayi wapfubye, kahise gahindura minisitiri wari ufite mu nshingano ze (Ubucuruzi) ibyo birayi, maze umuhutukazi Monika Nsanzabaganwa ahabwa kuyobora iyo minisiteri, Kagame amutegeka gukomorera ibirayi bikajya ku isoko!!

      Delete
    2. Ibyo anonymous avuze kubyerekeye gutegekwa guhinga ibihingwa bitabafitiye akamaro naho ibikabafitiye bikarandurwa ariko bagahinga ibifitiye akamaro agatsiko nibyo;wongereho ko nubundi yari gahunda yizweho neza n'abacurabwenge ba rpf murwego rwo gushyira mubikorwa politic y'igihe kirekire kandi yizweho neza n'abacurabugome bo mugatsiko usangamo gahunda yo gukenesha no gucupiza umuturage kugirango ajye ahora yiruka ashakisha ako yashyira mumara ari gutemwa n'inzara boshye itungo (kwiruka inyuma y'ibiryo nk'amatungo)!!! Kuko munyigo yuwo mushinga baje kuvumburako iyo umuntu atindahajwe agasonza ntakindi kintu atekereza uretse ibyo kurya ubwo rero ibya politic n'ubutegetsi aba abiparitse kuruhande akabanza agashakisha icyo yasamura! N.B:uyu mushinga wari wateguriwe cyane cyane abahutu.

      Delete
  5. Banyarwanda bavandimwe,burya akabaye icwende ntikoga koko;kuva nakumva kandi nkitegereza ibikorwa n'amagambo bya rpf sindabona aho ikoresha ukuri; amagambo na reality y'ibintu muri rusange usanga bihabanye . Nkeka ko ariho havuye ya mitekerereze ya benshi mubanyarwanda ko kumenya politic ari ukumenya kubeshya no gucabiranya,cg se kumenya ubwenge ari kumenya kubeshya nyamara sibyo ! Abo bategetsi bavugako ntanzara ihari baba babizi neza ko ihari ariko haba hari icyo babwiwe kuzavuga muruhame n'ababishinzwe (abakozi ba gouvernement nomero ya 1) !Mwibutseko hariho gouvernement 2;iya mbere igizwe na ba Tito Rutaremara,Ngarambe,...,iya kabiri imeze nka pancarte igizwe na ba Fazil,Mukantabana,
    .....Urya mutegetsi mwiherereye ukamubaza uti wabeshyeye iki ? Yagusubizako ari politic da! Niko tubayeho.

    ReplyDelete
  6. Ku muvandimwe nkunda Nkusi ndifuzaku kwibutsa kudutegurira bwa buryo bwizewe kandi bwuzuye umutekano ibyo wambwiraga kumaherezo y'umubyeyi na muvoma ye niko bizarangirana n'ingoma y'abibone bishimira kuvugwa imyato ntibakosore ibitagenda.
    Abaturage nabo bubakiwe mu mafaranga y'igihugu imisoro yabo,inkunga bagenerwa n'amahanga ati repubulika w'u Rwanda turamushimira kuko adutekerezaaradukunda undi nawe akamera aka wamugani ngo urasa nabike kandi ari umutari wari ubagenewe ni akumoro gusa.
    Nkusi we urugamba watangije wise Ikalamu izatugeza ku intsinzi.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Anonymous,
      urakoze cyane, unyibukije niga mu mashuri yisumbuye , hari umunyeshuri wigeze kubaza mwarimu wigishaga Civisme, ati : " mwarimu we, kuki muvuga ko buri munyarwanda agomba kuba mambure( umunyamuryango) wa Muvoma(MRND)ndetse n'uvutse akayivukiramo!

      Mwarimu yarebye umunyeshuri, aramusubiza ati: "uzabyumva ushaje mwana!" Ati ariko se uzi politike icyo aricyo? "La politique c'est l'art de la ruse et de mentir"!tugenekereje mu kinyarwanda bikaba bivuze ngo "politike ni umwuga w'ubucakura n'ikinyoma"! . Mwarimu yahise yikomereza isomo rye nk'aho ntacyabaye ariko yari arikocoye!

      Ntabwo nibagiwe ibyo nemeye, ngiye kubitegura ejo birakugera ho hano ku rubuga.

      Uravuga iki se kuri iki gitekerezo cya Twagiramungu Inosenti( Innocent) nasanze kuri Fesibuku(Facebook)?

      Innocent Twagiramungu
      1 July at 11:20
      Rwanda : Umutwe rukumbi wo kubohora abanyarwanda ingoyi ya FPR
      Banyarwanda, banyarwandakazi,
      Umwami Paul Kagame na FPR bakomeje ingoyi iteye ubwoba ariko ikomeza guhitana imbaga.
      Nyuma y'aho itegekonshinga rihinduriwe ngo ryimakaze Kagame nk'umwami w'u Rwanda kugeza atanze, biragaragara ko uruvugiro rwa politiki rwafunzwe burundu, bityo icyizere cy'impinduka mu mahoro kikaba cyarayoyotse ku buryo inzira yo kurwanya Leta ku ngufu za gisirikare ariyo isigaye kugeragezwa kugeza igihe Leta yumviye ko ifite inyungu mu kuganira n'abandi banyarwanda batavuga rumwe n'ayo ku miyoborerere y 'igihugu cyangwa kugeza igihe Leta ihirimiye mu gihe yaba ikomeje kunangira kwicarana n'abandi ngo ibibazo bya politiki bihari bibonerwe umuti.
      Muri urwo rwego, amashyaka yose ya " opozisiyo" (atavuga rumwe na Leta) akorera mu buhungiro akwiye kuvaho akazagaruka dufite igihugu.
      Ntabwo twatsinda intambara y'umuheto turwana n'iya demokarasi y'amashyaka menshi nta n'igihugu dufite. Biri no mu mpavu zatumye Leta y'u Rwanda itsindwa intambara muri 1994. Harimo gukorwa amakosa nk'ay'icyo gihe . Ipiganwa rya politiki mu mashyaka ari mu buhungiro ritambamira bikomeye gahunda zo guhuza ingufu ngo impinduka ishoboke mu gihugu.
      Niyo mpamvu nsanga, amashyaka ya politiki ari mu buhungiro yari akwiye guhagarara hagashyirwaho umutwe rukumbi w'abiyemeje gushyira imbaraga hamwe ngo babohore abanyarwanda. Amashyaka ya politiki yazongera gukora nyuma yo kubohoza igihugu.
      Mbaye mbashimiye kwitabira iyi mpuruza.
      Ibikerezo byanyu mwabingezaho kuri email: innocent@twagiramungu.com
      LikeShow More ReactionsComment

      Delete
  7. Mon père, cette autre partie de moi qu’on m’a arrachée. Hommage à Juvénal Habyarimana

    habyarimana
    05/07/2016 08:04 Opinion

    Dans ce livre-témoignage, Jeanne Habyarimana plonge dans les souvenirs de son enfance et de jeunesse, parle de ses études, de son mariage mais surtout de son père qui a été tout pour elle. Elle remet à jour la journée fatidique où l’avion transportant son père fut l’objet d’un attentat terroriste.

    Les adieux à cet être cher l’ont chagrinée au plus profond d’elle-même mais surtout elle est révoltée par les mensonges et la désinformation d’une certaine presse au sujet de cet assassinat ainsi que des manœuvres d’étouffement de la vérité par les décideurs de ce monde. La guerre, ses affres et l’exil ne sont pas du reste. Les tracas dont subit sa mère, éprouvée, et qui sont loin de prendre fin, ne la laissent pas indifférente comme les magouilles entourant le dossier des assurances de l’avion qui transportait son père.

    Pour compléter ses souvenirs, elle a demandé aux amis et connaissances de son père de lui dire ce qu’ils savent de lui. Leurs témoignages lui ont beaucoup appris. Ils dévoilent des détails qu’elle n’avait jamais observés sur son père, et à juste titre, car professionnellement, il était avec ses collaborateurs, tant civils que militaires plus qu’avec la fille qu’elle était.

    D’après Jeanne Habyarimana, son père a eu une vie bien remplie. En témoignent les données historiques et biographiques qui font le dernier chapitre de ce livre.

    Jeanne Habyarimana est la fille aînée de feu-président Habyarimana. Elle vit en France

    ReplyDelete
  8. Nkosore gato, inyamaswa yishwe ni imparage kandi umuvure bawujuje amata si amazi. Umwami bali bumwimike mu mazi bakamukira!!!!

    ReplyDelete
  9. Kagame nabambaribe ngobazi yuko nibagira ingufu (abasirikare nimbunda) bazategeka ukobashaka. Ntabwo bizashoboka, iyinzara nimara kugera muri rubanda rujijutse abaturage bose bazamwiyaniraho, maze nzarebe yuko izogufu zizababuza kumuhirika. Ubutegetsi bubi butera inzara, niyo mpamvu mumateka yu Rwanda inzara zikomeye (Rumanura na Ruzagayura) zabayeho kubutegetsi bw`abami. Kubutegetsi bwa Habyarimana na Kayibanda ntanza nkizo zabayeho, none zigarutse kubwa Kagame ngo wumuyobozi wintangarugero muri Africa; nakumiro!

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Mbonyingabo,
      Nanjye ni uko mbyumva! Erega byaratangiye, niba abanyeshuri basigaye bafunga imihanda ndetse bamwe bagatwika amshuri ibi byagombye gucira amarenga Kagame ku rumutegereje n'Agatsiko ke. Ni uko byatangiye muri Roumania, umunyagitugu waho jenerali Ceausescu n'umugore we Elena bayoboraga Romania nkuko Kagame abikora mu Rwanda na mukawe, byarangiye abaturage babaciriye urubanza mu ruhame, brasirwa bombi mu ruhame, kuri Noheri tariki ya 25/12/1989!!!!
      Ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Abaturage nibashirike ubwoba,bareke kwicirwa n'inzara mu buriri, birukane abayibateza!

      Delete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355