Pageviews all the time

Agatsiko katangiye kuyobya uburari ku mitungo y'igihugu kasahuriye mu mahanga!/Nkusi Yozefu

karenzi kareke
miliyoni 370 FRW yatanzwemo ruswa  kugirano habeho itekenika
mu idosiye y'umucamanza 
Andreu Merelles

Mu kinyarwanda baca umugani ngo akabaye icwende ntikoga. FPR yatangiranye ikinyoma, ubwicanyi n'ubujura na nyuma y'imyaka 26 iracyari ya yindi! Ikibabaje cy'aka Gatsiko k'amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita, ni uko gakora nka cya kinyoni kinini kiba mu butayu bita OTIRISHE( Autruche). 

Mbere yuko dukomeza , reka turebere hamwe impmvu Shikama ivuga igereranya Agatsiko ka FPR na Otirishe( Autruche). Otirishe niyo nyoni nini kurusha izindi ku isi kuko ifite uburebure(indeshyo) bwa metero ebyiri n'igice, igapima ibiro hagati ya 130 na 150! Iyi nyoni ishobora kubaho imyaka 50! Ifite agatwe gato cyane ugereranyije n'umubyimba wayo.


Icyo Autruche rero ihuriyeho na FPR ni uko izi kuvuduka cyane iyo ibonye umwanzi, igitangaje cyayo ari nacyo ihuriyeho na FPR muri uku guhunga umwanzi hari aho igera mu musenyi, dore ko inyinshi zibera mu butayu cyangwa igisanabwo nka KARAHARI muri Afrika y'Amajyepfo, igahisha agatwe kayo mu musenyi ikibwira ko umwanzi atayibona! Ni aha ifatirwa rero, abashaka kuiyirya bahita bayica bakayikuraho iminopfu!

FPR nayo ikora nka Otirishe. Kuva muri 1990 yishe abantu batabarika, irakomeza irambuka ijya kwica muri RDCongo kuva muri 1996 n'ubu ikaba ikicayo, irakwambukira ijya i Burundi muri 2015 irica na n'ubu igikomeje! Ikibabaje kuri ubu bugome bwa FPR ni uko bayibwira bati urica ikabigarama ikibwira ko nta muntu ubona ibyo ikora nk'aho abanyagatsiko aribo bonyine ku isi bafite amaso yo kubona, bakaba ari nabo bonyine bazi gukoresha ikoranabuhagana.

Si ubwicanyi gusa, kuko n'ubujura no mu bujura FPR  ari indashyikirwa mu mihigo! Isahura amabanki bayivugiriza akaruru igakora nka Otirishe ikavuga ko abavuza induru  bafite Ingengabitekerezo ya jenoside!Ishinga ibigega byo gusahura abaturage no kubakenesha , bayamagana iti bariya bafite ingengabitekerezo ya jenoside!

Ni kenshi muri Shikama twagiye twamagana ubu busambo buhuhura abaturage bari basanzwe bikeneye. Hari abagiye babifata nk'aho ari amagambo y'abatavuga rumwe na Kagame Pawulo n'Agatsiko ke, ariko barumiwe bamaze gusoma  inyandiko musanga hasi aha isobanura ukuntu Kagame Pawulo yategetse ko Banki nkuru y'igihugu (BNR)yohereza muri Esipanye(Espagne) miliyoni zirenga 370 z'amafranga y'u Rwanda (370,000,000) byitwa ko yari agenewe abanyeshuri b'indobanure cumi na bane(14) biga muri Kaminuza y'Amerika ibarizwa ku butaka bwa Nigeria. Aya mafranga amaze kugezwa aho yagombaga kujya, FPR yavugije induru ivuga ko yaburiwe irengero, bukeye polisi y'Agatsiko iti amafranga yagiye kuri Konti y'umuntu  muri Espagne! Iyi polisi yatangaje ibi muri 2013, byayitwaye iminsi 2 gusa ngo igaruze amafranga miliyoni makumyabiri(20,000,000FRW) z'umunyarwandakazi wari wazibwe hakoreshejwe murandasi(interineti) igihe yatumizaga ibicuruzwa bye i Dubai. Uyu mubyeyi polisi y'u Rwanda yamurangiye aho amfranga ye ari muri Dubai, ajya kuyashyikira, ariko yananiwe kugaruza miliyoni 370 zibwe mu isanduku ya Leta!

Impamvu Shikama igarutse kuri iki kibazo ni uko hari inyandiko yasotse uyu munsi tariki ya 10 Kanama 2013 ku rubuga Igihe ivuga ko Polisi y'u Rwanda ubu - muri 2016-ngo igiye kohereza itsinda  ry'abantu mu gihugu cya Espagne gukurikirana iby'aya mafranga yibwe muri BNR. Ibi muri Shikama tukaba dusanga Agatsiko kariho kikanga ko umunsi uwo ariwo wose kahirikwa,maze amadosiye nk'aya yavuzweho cyane agahita agashyira hanze yerekana uko kakoraga! Si ubwa mbere ibi biba kuko ahagana mu Gushyingo 2013, Agatsiko kikanze ibintu nk'ibi maze Kagame Pawulo ategeka ko Abahutu barenga ibihumbi bitandatu(6,000) biciwe i Kibeho muri 1995 batabururwa aho bari barajugunye intumbi zabo mu myobo rusange i Kibeho, bakajya gutwikira ibisigazwa byabo mu Mutara- uri mu majyaruguru y'u Rwanda. Urubuga rwanyu Shikama rwanditse inyandiko 3 kuri uru rukozasoni.

Ikibazo rero umuntu yakwibaza ni iki: " Dukurikije ubugome, ikinyoma, ubwicanyi n'ubusahuzi  byakozwe na FPR byatwara ibinyejana bingahe ngo isibanganye ibimenyetso"? Aho ibyiza kuriyo si ukwituriza ikikomereza kwikorera nka Otirishe aho gutagangara yiruka hirya no hino ngo irahisha ibimenyetso birenze ubushobozi bwabyo kubera ubwinshi n'uburemere bwabyo!

NB: 

1. Hasi aha murahasanga inyandiko irambuye yerekeranye n'inyerezwa ry'aya mafaranga navuze hejuru, ikaba yraciye kuri Shikama kuri 7/1/2016.

2. Abanyarwanda bamaze kumenya ukuri ku bibera mu gihugu cyabo, ibi tubisanga muri za komanteri zamagana imvugo ya Tito Rutaremara igihe yavugiraga mu nzu ya Habyarimana Yuvenali ubu yagizwe Mize vuba aha ko bakuramo ibyiza byakozwe n'iki Kinani bagashyiramo ibibi yakoze.  Ku nkuru twavuze hejuru yasotse kuri uyu wa 10/8/2016, mu rwego rwo gupfukirana ibitekerezo by'aba banyarwanda bamaze gukamilika, IGIHE.COM yahisemo kudatambutsa ibitekerezo by'abantu bagera kuri batandatu(6)!


Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri Maze kubabohore.

__________________________________________________________________

IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry’umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk’umwami w’u Rwanda( Igice cya kabiri)/ NKUSI Yozefu




Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko mwongera gusanga hano, urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho ukuntu  Presidential Advisory Council(PAC) ikaba ari Njyanama ishinzwe kugira inama Pawulo Kagame, igizwe n’abacanshuro b’Abanyamerika, Abongereza n’Abagande, yagiriye Pawulo Kagame inama y’ukuntu yakoresha itekinika akarangiza inzitizi zose zishobora kumubangamira mu kwiyimika nk’umwami w’u Rwanda muri 2017. Twabonye ko ifungwa ry’umwicanyi Karenzi Karake muri Kamena 2015 mu Bwongereza ryari rifitanye isano n ‘uku gushaka kwiyimika kwa Pawulo Kagame. Ikindi twavuze mu nyandiko iheruka ni uko Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa kuva kuri  6/5/2007 kugeza kuri 12/5/2012  ariwe kariya kanama k’abacanshuro kashinze gukurikirana iby’iriya dosiye . Uyu munsi turarebera hamwe ukuntu Sarkozy yakoze ibyo yari yashinzwe.
BNR Kohereza agashendeburo k’amafaranga yo gutanga mo ruswa  muri Esipanye 
Hamaze gutunganywa gahunda yuzuye y’ukuntu ikibazo cy’impapuro z’umucamanza wa Esipanye Andreu Melles cyarangira nkuko icy’impapuro z’umucamanza Bruguere w’u Bufaransa cyarangiye, hahise hakurikiraho gahunda yo kohereza amafaranga mu gihugu cya Esipanye yo kuzatanga mo ruswa. Aya mafaranga yagiye yoherezwa na Banki Nkuru y’Igihugu cyangwa se hakoreshejwe amazina ya bamwe mu bakora mu Rugwiro kwa Pawulo Kagame. Shikama irabibutsa ko kuva muri 2012 ariho hatangiye kuvugwa ibihombo mu bigo bya Leta binyuranye byabarizwagamo akayabo nkaEWSA( yahoze yitwa Gitorogazi(Electrogaz), ikigo gishinzwe ubureziREB, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, amabanki anyuranye ku buryo byabaye ngombwa ko amwe atezwa cyamunara nka BRD, andi abashoramari b’abanyamahanga bikuriramo akabo karenge nka Banque de Kigali (BK) abenshi mu babiligi bari bafitemo imigabane bayishingutsemo, ndetse na Banki nkuru y’u Rwanda BNR ntibayirebeye izuba.
Iby’iri isahura murabisanga kuri utu dusomerwaho tubiri dukurikira: aka mbere kavuga uko amafaranga yagenewe uturere muri Kigali hanyerejwemo arenga miliyari 102 z’amanyarwanda , agasomerwaho ka kabiri karavuga ukuntu hagiye habaho guhemba abakozi ba baringa n’amafaranga yoherejwe muri Esipanye yari agenewe Abanyeshuri b’indobanure  cumi na bane (14) biga muri kaminuza y’Amerika muri Nigeria. Dore uko urubuga Igihe ruvuga kuri aya mafaranga yoherejwe muri Espanye n’andi yahawe abarimu batabaho.:
Aya mafaranga angana na miliyoni zisaga 370 z’amafaranga y’u Rwanda yaburiwe irengero ubwo REB yayohererezaga abanyeshuri 14 biga muri Nigeria. Hitabajwe Polisi y’igihugu byagaragaye ko aya mafaranga yagiye kuri konti y’umuntu uri muri Espagne. Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya 2012-13 yagaragaje ko mu makosa yo gucunga nabi umutungo wa Leta harimo no kuba REB yarishyuye abarimu b’icyongereza (Mentors) bataye akazi amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 bidakwiye.
Sarkozy muri ruswa yo gutekinika dosiye ya Andreu Melles
Aya mafaranga yose yoherejwe kuri konti izwi na Polisi y’u Rwanda nkuko mubyibonera hejuru aha  (agasomerwaho ka 2) akaba ariyo yakoreshejwe mu gutekinika dosiye y’ifatwa rya Karenzi Karake muri Esipanye; Sarkozy akaba yarabigizemo uruhare rugaragara nkuko hari ikimenyetso kiza kubibereka hasi aha. Ntabwo ari ubwa mbere havugwa ruswa mu bucamanza bw’ i Burayi ku buryo umwaka ushize wa 2015 ibinyamakuru binyuranye byaho byagiye bitangaza ko iyi ruswa yageze no mu rukiko rw’u Burayi rw’uburenganzira bwa muntu(ECHR, CEDH).
 Ahandi hazwi ruswa yagize uruhare mu kurangiza dosiye zitwikana i Buraya, ni mu kibazo Moamar Kadafi wayoboraga Libya kuva muri 1969 kugeza yishwe na ba Mpatsibihugu muri 2011  yagiranye na USA n’u Buraya ku  ndege itwara abantu Pan Am 103 yaguyemo abanyamerika n’abandi  270 muri 1988 hejuru y’umujyi wa Lockerbie mu Bwongereza .Muri iki kibazo, Nelson Mandela yahuje impande zombi, maze habera urubanza muri Scottland umulibya wakoreraga inzego z’iperereza Abdelbaset al-Megrahi ahamwa n’icyaha afungirwa  muri Scottland, Kadafi yishyura miliyari 33 z’amadolari ariko akomeza gutekinika ngo uyu Abdelbaset al-Megrahi arekurwe kuko muby’ukuri uwari wahanuye indege ni muramu wa Kadafi Abdullah al-Senussi.
Kubera ruswa, uyu Abdelbaset al-Megrahi yarekuwe muri 2009 atarangije igihano cye byitwa ko arwaye kanseri, ashigaje iminsi mike ngo apfe! Abakoze intambara yo gukuraho Kadafi , basanze uyu mugabo yiryamiye iwe i Tripoli muri 2011 ariko yaje gupfa muri 2012. Byaje gusakuza ko hatanzwe ruswa muri Scottland, ariko abazungu bakora ku buryo bidakomeza gusakuza kuko baba bashaka kwereka isi ko ari abamarayika nta ruswa bagira kandi ariho yaturutse! Ababuze ababo muri Pan Am 103 bariho barashaka ko Abdullah al-Senussi muby’ukuri wahanuye iriya ndege akaba afungiye i Tripoli, bamuzana agashyikirizwa inkiko za Scottland n’Abanyamerika, nyuma y’imyaka 30!!?
Tugarutse ku kibazo cyatuzinduye, Sarkozy yakoze uko ashoboye kugirango umugambi wapanzwe uzagende neza, akaba yarafatanyije na bamwe muri bakozi bakuru ba Kagame harimo na Habimana Saleh ubu uhagarariye Pawulo Kagame na FPR mu Misiri. Uyu Habimana Saleh niwe Shikama yigeze kubagezaho inyandiko umwaka ushize mbere y’ifatwa rya Karenzi Karake yababwiraga ko yari amaze amezi 2 i Buraya mu butumwa bwa FPR akaba yari afite muri gahunda ze kugura amazu ya FPR hirya no hino mu Buraya, muribuka ko Karenzi aamaze gufatwa Kagame na FPR n’Agatsiko batse ko atakomeza gufungirwa muri gereza ya ba ruharwa yarimo ahubwo yajyanwa muri imwe mu mazu 2 ari i Londoni arihwa na Ambasade y’u Rwanda ariko akaba nta bantu bayabamo!!!
Umucamanza Andreu Melles nawe amaze kwakira akayabo yahise acura itekinika nk’iryabaye kwa Koloneli Kanyange Roza Kabuye abanyarwanda baha akabyiniriro ka Roza wacu, bahereye kubyo bari batojwe n’Agatsiko kuririmba muri 2008 igihe yafatirwaga mu Budage. Andreu Melles kwemera aya manyanga akaba yarabikoze atari ukubera gukunda amafaranga gusa kuko yanabikoreye umujinya yatewe na bamwe mu Bahutu ba FDU-Inkingi bigeze kumushyiraho igitutu ngo agire impfabusa iyi dosiye bakaba bari babitumwe n’ishyaka rya RNC ya Kayumba Nyamwasa na Dg Rudasingwa Tewojeni bakimara gushinga iri shyaka ryabo. Icyo bari bagamije ni ukweza Kayumba Nyamwasa n’abandi bicanyi bavugwa mu cyegeranyo cya Andreu Melles.
Dosiye Imaze kunononsorwa, Nicolas Sarkozy yahuriye na Kagame i Paris 
Ku wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2015 niho Pawulo Kagame yahuriye na Nicolas Sarkozy muri Hoteli yari acumbitsemo. Uyu Kagame akaba yari yagiye mu Bufaransa atajyanywe na kamwe! Icyari kizwi kikaba ari  inama y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Itumanaho(Union internationale des télécommunications(UIT)) yabereye ku cyicaro cya UNESCO i Paris ikaba yarigaga ku muyoboro mugari wa murandasihaut débit), Pawulo Kagame akaba yari umwe mu bantu bashinzwe kuyobora uwo muyoboro mugari.Ikindi cyari cyazinduye Pawulo Kagame kikaba ari kiriya Shikama yavuze hejuru: guhura na Nicolas Sarkozy kugirango amubwire ibyo yagezeho n’umucamanza wo muri Esipanye Andreu Melles. Turabibutsa ko Pawulo Kagame yavuye i Paris nta mutegetsi w’u Bufaransa babonanye dore ko ba kizigenza François Hollande na  Laurent Fabius bari bamuhunze bipangira ingendo mu mahanga. Reba hasi aha Pawulo Kagame ibyo yanditse ku rukuta rwa Twita(Twitter) ye amaze kubonana na Nicolas Sarkzoy.

Tweet ya kagame avuga ko yabonaye na Nicolas Sarcozi:
"User Actions
 Following
President #Kagame ends trip to Paris with bilateral meeting with former French Head of State, President Sarkozy
  • RETWEETS81
  • LIKES17
10:18 AM – 27 Feb 2015"

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

9 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze

    ReplyDelete
  2. Umuntu arabeshya byashyira kera nawe akibinerako arengeje hari inkuru nyinshi njya nsoma ku gihe bene izo nkuru akebshi ukibaza impamvu bazishyiraho ukayibura kuberako ntizirenza amasaha abiri ariko impamvu bahita bazikuraho nkuko tumaze iminsi tubivuga ingoma ya fpr igizwe n'ubuswa gusa ntigira abahanga mubyo gutegeka no ku itangazamakuru ahubwo wagirangi ni amabandi ari kurwanira umutamenwa wa banki.Ejo bundi nasomye inyandiko ivuga ukuntu ngo perezida wa America agendana urufunguzo rwa bya bisasu bya kirimbuzi mu gikapu aba afite nshaka impamvu ndayibura, ariko mpita nsanga ari ukwisumbukuruza, bishatse guca amarebgako nimutangira kubona Kagome ahetse imbunda mu ngendo ze ntibizabatangaze kuko ba perezida wa America agendana intwaro mbega ubuswa. Vuba ahamuribuka madame Kantengwa ukuntu yajujubijwe yewe akanafungwa yonsa agashinjwa kwiba umutungo wa kiriya kigo yayoboraga, kandi bari babuze uko bakigira ibyo ifundi igira ibivuzo bashakaga gushyiraho uwo bazajya babwira bati daha uduhe amafaranga bamaze kurigisa uwo mwanya bati Kantengwa ni umwere. Njya nibaza uko bizagendekera fpr nimaea kuva mu rugwiro aho izakura indishyi z'akababaro iteza abanyarwanda bikanyobera!!? Mu kwanzura kwanjye autruche irusha ubwenge kure fpr kubereko iba ihigwa ishakwaho iminopfu naho fpr yo ihunga ibyaha kandi ibikora ibyita ubuhanga buhanitse byamara kuyitamaza igapfunda imitwe ahapfumutse.

    ReplyDelete
  3. Umuntu arabeshya byashyira kera nawe akibinerako arengeje hari inkuru nyinshi njya nsoma ku gihe bene izo nkuru akebshi ukibaza impamvu bazishyiraho ukayibura kuberako ntizirenza amasaha abiri ariko impamvu bahita bazikuraho nkuko tumaze iminsi tubivuga ingoma ya fpr igizwe n'ubuswa gusa ntigira abahanga mubyo gutegeka no ku itangazamakuru ahubwo wagirangi ni amabandi ari kurwanira umutamenwa wa banki.Ejo bundi nasomye inyandiko ivuga ukuntu ngo perezida wa America agendana urufunguzo rwa bya bisasu bya kirimbuzi mu gikapu aba afite nshaka impamvu ndayibura, ariko mpita nsanga ari ukwisumbukuruza, bishatse guca amarebgako nimutangira kubona Kagome ahetse imbunda mu ngendo ze ntibizabatangaze kuko ba perezida wa America agendana intwaro mbega ubuswa. Vuba ahamuribuka madame Kantengwa ukuntu yajujubijwe yewe akanafungwa yonsa agashinjwa kwiba umutungo wa kiriya kigo yayoboraga, kandi bari babuze uko bakigira ibyo ifundi igira ibivuzo bashakaga gushyiraho uwo bazajya babwira bati daha uduhe amafaranga bamaze kurigisa uwo mwanya bati Kantengwa ni umwere. Njya nibaza uko bizagendekera fpr nimaea kuva mu rugwiro aho izakura indishyi z'akababaro iteza abanyarwanda bikanyobera!!? Mu kwanzura kwanjye autruche irusha ubwenge kure fpr kubereko iba ihigwa ishakwaho iminopfu naho fpr yo ihunga ibyaha kandi ibikora ibyita ubuhanga buhanitse byamara kuyitamaza igapfunda imitwe ahapfumutse.

    ReplyDelete
  4. Urakoze Makoki kunyibutsa dosiye yuriya mugore Kantengwa!!!
    Uwapfuye yarihuse. Iyo Agatsiko gashaka urumiya ntacyo katakora, Ibaze gufunga umubyeyi wonsa uruhinja bwacya uti nikiniraga uri umwere. Nizere ko nawe bahita bamugira ambasaderi mu rwego rwo kumuha impozamarira nkuko byagenze kuri Kalisa bitaga Besedeyi BCDI wafunguwe nyuma yimyaka akoherezwa guhagararira Agatsiko muri Angola cyangwa Murwanashyaka bahaye ngo guhagararira Agatsiko muri IGAD mucyo bise kurwanya ikwirakwizwa ry,intwaro zoroheje, nyuma y,imyaka myinshi yari amaze mu munyururu bamuhora ko yabavuyemo bamaze gutera imirwi icyanya cy,Umutara .
    Nakataraza kari inyuma wa mugani w.abagambyi.

    ReplyDelete
  5. Abahanga baravuze ngo nta kintu na kimwe ushobora gukora ngo ntusige ibimenyetso, yemwe no mu kugerageza kubisisibiranya usiga ibindi bigaragaza iryo sisibiranya ndetse n’ibyo wasisibiranije! Ikindi ushobora gutungurwa no gusanga gusisibiranya ibimenyetso ari byo bigutamaza bikanagaragaza ibyo wakoze na details zose z’uko wabikoze kuruta n’iyo kureka kubisisibiranya.

    IBI ARIKO SINAKWIRIRWA MBITINDAHO KUKO KUBIBWIRA AGATSIKO TUTSI KA FPR BIRENZE GUTA INYUMA YA HUYE.

    None se kuki byabaye ikimenyabose ko fpr yagiye itaburura imirambo y’abahutu yagiye yica hirya no hino mu Rwanda ikajya kuyitwikira iyo za Nyungwe no mu Kagera ubundi (ivu bakarisuka mu migezi) kandi yarabikoze mu rwego rwo gusisibiranya burundu ibimenyetso? Kuki se nka Tito Rutaremara umucurabutindi wa FPR atibaza impamvu byamenyekanye ko abenshi mu basirikare b’inkotanyi bakoreshejwe muri ayo mabi abatarahawe amapeti mu rwego rwo kubacungira hafi bagiye bicwa buhoro buhoro nabo mu rwego rwo “gusisibiranya ibimenyetso”. Ariko nyamara ntibyabujije ukuri gusohoka.

    Ese muri za 1995, 1996,1997, 1998 ; mu batutsi b’inkotanyi za FPR bicaga abahutu ntacyo bishisha ndetse bashishikajwe no gusisibiranya ibyo bimenyetso kimwe n’abandi b’abacivils babireberaga ndetse abenshi bakanabifana ku mugaragaro (Bakwena ubugoryi bw’interahamwe ngo zo zicaga abantu zikanika imirambo), hari uwashoboraga gutekereza n’isegonda n’imwe ko mu myaka itageze no ku icumi “UMUTUTSI” mwene wabo ari we uzaba arimo gutamaza inkotanyi ashyira ahagaragaro ubwo bwicanyi bwose zakoze?

    Ese icyo gihe hari uwashoboraga kwiyumvisha ko mu gihe kitageze no ku myaka 20 inkotanyi zakoze ubwo bwicanyi cg zabushyigikiye arizo ubwazo zizaba ziri kubushinjanya hagati yazo ku karubanda??? Ubu se ninde wamenya icyo imyaka 10 cg 15 iri imbere iduhishiye? Umunyarwanda niwe wavuze ngo iby’isi ni amabanga!

    Kirya gihe inkotanyi kimwe n’abandi batutsi benshi bo mu gatsiko bibeshyaga ko gutaburura imirambo ukajya kuyitwika ubundi ugapyinagaza abahutu basigaye ukabacecekesha byari bihagije ngo ukuri kuzime. Ariko ntizashoboraga gutekereza ko bamwe mu bari gukora ibyo bikorwa ari bo ubwabo bazabyivugira!

    Kimwe rero n’ibindi bikorwa bitindi FPR ikora isiga ibimenyetso byanze bikunze. Urugero nk’ayo mafaranga yatanzwemo ruswa muri Espagne, guta igihe bazana amateshwa y’uko ayo mafaranga yibwe yagombaga kwishyurira abanyeshuri biga muri Nigeria, ni nko gucurangira abahetsi, ahubwo njye nibaza n’icyo baba barwana nacyo batekinika izo nkuru z’ubupfayongo bakazikwirakwiza bibeshya ko bari kubeshya abaturage ahubwo ari bo bari kwitamaza; nk’aho ubundi abo baturage bagowe hari n’ibyo baba babasabye. Icyo batabona mu bwenge bwabo buke nk’uko mpora mbivuga ni uko abaturage bahita bibaza impamvu iyo nkuru yanditswe, ubundi bakikorera icukumbura ryabo kandi nyamara n’iyo bajya kwicecekera umuturage ntacyo yari kumenya.

    Kuko biroroshye cyane kugira ngo buri munyarwanda niyumva ejo cg ejo bundi hari delegation y’u Rwanda yagiye muri espagne ikuriwe na Busingye cg Mushikiwabo cg undi mwidishyi wa fpr azahite yumva ko nta kindi kibajyane kitari ukunegocia ibyerekeranye na ziriya mandats d’arret aho kugira ngo ate umwanya we kuri ayo mahomvu ngo y’amafaranga yibwe.

    Ikindi kandi nta n’ikibwira izo ntekinitsi za FPR (Busingye, Mushiki, Nduhungirehe, Gasana, Kabarebe etc.) ko ejo cg ejo bundi atari zo ubwazo zizaba ziri kubyivugira zibishinjanya ku mugaragaro kuko atari bwo bwa mbere bibaye.

    Ngo bucya bwitwa ejo!

    ReplyDelete
  6. Manzi,
    Intangiriro y'iki gitekerezo cyawe inyibukije inkuru twasomaga mu gitabo cy'igifransa cyitwaga Matins d'Afrique cyo mu mwaka wa 5 w'amashuri abanza muri za 1970s. Ndakeka ko hari icyo byakungura abakiri bato.: Dore uko inkuru yitwa LE CULTIVATEUR ET LE GENIE ( Umuhinzi n'ikimanuka) yavugaga:

    Umuhinzi yariho aruhuka agiye kubona abona Ikimanuka ( le genie mu murima we. Cyasaga nabi cyane, gifite umusatsi wakereyeho! Maze umuhinzi agira impuhwe, azana urwembe aracyogosha azana n'amazi aragisukura, acyambika n'imyenda myiza mishya. Ibi birangiye, Ikimanuka cyasabye umuhinzi gusubiza umusatsi wacyo ku mutwe wacyo nkuko wari umeze! Umuhinzi nawe, yarakibwiye ati banza usibanganye ibimenyetso by'ibirenge byawe mu murima wanjye. Ikimanuka cyaragutangiriye kigasibanganya by'ibimenyetso ibirenge byacyo ariko gishyiramo ibindi kurushaho!

    Ikimanuka cyabonye bikinaniye, kigira isoni, kivuza akamo gihita kizimira, ariko ngo gisiga " Ubudashima mu bantu". Il laissa l'ingratitude parmi les hommes.

    Manzi, uku gusibanganya ibimeneyetso ntibizashoboka kuko hari Abatutsi benshi b'umutima biteguye kuzashinja Inkotanyi kuri wa munsi nakwita Sinamenye!Iby'izi Nkotanyi bisa neza n'ibyiki kimanuka, kuko iyo zibwira ko ziriho zisibanganya ibimenyetso ziba zikora ibindi byaha ndengakamere birusha uburemere ibyo zishaka gusibanganyiriza ibimenyetso,urugero: gutaburura imirambo y'abahutu ziciye i Kibeho muri 1995 zikajya kubatwikira mu Mutara muri 2013! Hari byinshi bizwi zibwira ko bitazwi ariko Abatutsi b'umutima babyicaranye nibabishyira hanze kuri wa munsi wa SINAMENYE iby'Inkotanyi bizarangira nk'iby'iki kimanuka!

    ReplyDelete
    Replies
    1. Umuntu wanditse iyi nkuru u'umuhinzi n'ikimanuka yahanuraga ibizaba i Rwanda.

      Delete
  7. Mujye mureka abashoboye birire, Nkusi we wowe ubu uwaguha ubutegetsi ntiwarya ifaranga ukagirango ni wowe bita isiha rusahuzi? Kagame yarabikoreye namwe muzakore ibyanyu maze mumurute ubundi mukure urugambo aho.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Mbangurunuka,
      urakoze gutanga igitekerezo. Ndizera ko nawe uri mu barya ariko!
      Ntitwanga abarya kuko twese tutarya ntitwabaho icyo twanga ni IBINYWAMARASO!

      Delete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355