Pageviews all the time

DORONE, umushinga w'amaraso wa USA na Kagame Pawulo, kurikira ibyawo./ NKUSI Yozefu

Dorone z'amaraso  z'abanyamerika zatangiye gukorera mu Rwanda

"Mu minsi ya nyuma aba bavantara bazarya akaribwa n'akataribwa." Umuhanuzi MAGAYANE.

" Ibi bizafatwa nk'iterabwoba ku busugire bw'ibihugu byigenga byo mu karere kubera ko dorone zishobora kwambuka imipaka ntawe uzibonye , ikindi ni uko nta byinshi bizwi kuri iri koranabuhanga, ndetse Afrika ntigomba kuba igeragerezo(Laboratwari) z'ibyuma by'ubutasi bikorerwa mu mahanga" Luwiza Mushikiwabo yamagana ikoreshwa rya Dorone muri Kivu muri 2013 mu ntambara ya M23. 
 "This would be a threat to the national sovereignty of states in the region given that drones can cross boarders without being detected »; and  » that not enough was known about the technology, and Africa should “not become a laboratory for intelligence devices from overseas

Shikama buri gihe ishaka ko Ukuri gusimbura ikinyoma, iyi ntego tukaba twarayihaye tumaze kubona ko iki kinyoma kicajwe mu Rugwiro na ba Mpatsibihugu USA, UK, na Israel aricyo cyitugejeje aho umwanzi ashaka:inzara zihoraho, ubuhunzi budashira, impfu za hato nahato, gereza , n'andi mabi akorerwa abanyarwanda ariko abarokotse bakabona ko byari UKURI ngo bibe.  Muribuka mu myaka yashize mbere y'intambara ya M23 yatangijwe na Kagame muri 2013; hadutse inkuru i Kigali ikwirakwijwe n'Agatsiko ivuga ko ngo hari umunyarwanda witwa Rutayisire Eric w'imyaka 23 urangije muri kaminuza ya Minnesota muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika wavumbuye Dorone izajya ikora ibikorwa byo gutanga amaraso. Sosiyete ye yiswe Charis Unmanned Aerial Solutions. Ukuntu hasahurwa amabuye ya RDCongo bikaba byaratekerejweho kera nkuko mubyibonera. Ariko Kagame n'Agatsiko babonye ko umushinga wabo Utakorwa n'umuntu nka Rutayisire Eric, bahise bawuha BILL Gate nawe wawugejeje ku biro by'ubutasi bya USA, CIA bikawusamira hejuru kuko ari uburyo bwiza bworoshye bwo kwigarurira Afrika. CIA nayo yagejeje uyu mushinga kuri Minisiteri y'Ingabo PENTAGON yahise iwishimira.  Nguko uko umushinga w'Amaraso watangijwe na Kagame. Impamvu ari u Rwanda ugeragerezwamo n'ingaruka zawo murabisanga hasi aha.  Sobanukirwa n'impamvu Agatsiko kemeye ku butaka bwako umushinga kamaganaga usa nawo mu ntambara ya M23 iheruka nkuko mubyisomera muri ariya magambo ya Mushikiwabo ari hejuru aha. Imishinga nk'iyi umuhanuzi Magayane yari yarayihanuye aho avuga ati " Mu minsi ya nyuma y'aba bavantara, bazarya akaribwa n'akataribwa"




 Umwirondoro wa Dorone z'amaraso z'Amerika zatangiye gukorera mu Rwanda:
  • Izina rya Dorone: ZIP
  • Sosiyete izikora: Zipline International yashinzwe muri 2014
  • Abashinze iyi sosiyete Zipline International: Sequoia Partners na Google Venture
  • Abandi bashoramari: Microsoft ya mushuti wa Kagame Pawulo, Bill Gate ariko imigabane ye yanditswe ku mugabo wafatanyije na nawe gushinga sosiyete Microsoft witwa Paul ALLEN.
  • Umufatanyabikorwa: Guverinema y'u Rwanda: itanga igihugu cyo kugeragerezamo izi ndege.
  • Abahanze bakanakora ziriya Dorone: Inzobere zahoze zikora mu masosiyete ya USA ashinzwe ISANZURE : SPACE X na NASA bafatanyije n'abahoze bakora muri sosiyete ya Amerika kabuhariwe mu gukora indege nini  BOEING.
  • Aho zikorerwa: Silcon Valley muri USA
  • Hateganyijwe gutangiza dorone 15 mu Rwanda  muri 2016 zizakora mu gice kimwe cy'igihugu nyuma zikazagera no mu kindi gice gisigaye.
  • Ibibuga zihagurukiraho:ikibuga cy'ikubitiro zihagurukiro ni RUHANGO kizaba cyuzuye neza  muri 2020.
  • Uko Dorone izatanga umuzigo ikuye mu Ruhango: izajya ihagarara hejuru y'aho iwushyira, maze agasanduku karimo amaraso kamanuke mu mutaka Dorone yikomereze.
  • Uko Dorone izayoborwa : hazakoreshwa ikoranabuhanga GPS ku bufatanye bw'ubugenzuzi bw'ikirere n'ibiguruka mu Rwanda.
Umushinga uteye ubwoba
umuyobozi mukuru wa Zipline International, Keller Rinaudo aherutse kugirana ikiganiro n'itangazamakuru, avuga ko uyu mushinga sosiyete ayobora iteganya kuwukwiza mu bindi bihugu bikennye n'ibindi bikize. Arateganya kandi ko ngo n'igihugu cye USA kizagezaho kigafungurira amarembo uyu mushinga bateganya ko uzabyara inyungu iri hejuru. Amerika yashyizeho amabwiriza akaze  ku byerekeye Dorone, iyi ikaba ari imwe mu mpavu yaje kugeragerezwa mu Rwanda. Ibi bikaba bitandukanye n'ibyo itangazamakuru ry'Agatsiko rimaze iminsi ritangaza ko na USA igiye gukoreshwamo Dorone mu gutanga imiti n'amaraso.

Jonathan Ledgard, umunyamerika nawe uri muri uyu mushinga yerekana rwose ko icyo bagamije atari ugutanga amaraso ahubwo bariho bagerageza indi migambi ishobora kuba na mibisha:
" Tugiye Kugerageza inzira za gariyamoshi zo mu kirere"
Nkuko twabibonye hejuru aha, uyu mushinga w'ibanga wiswe uwo gutanga amaraso, urimo minisiteri y'ingabo ya Amerika(USA) ku buryo ibihugu bizawemera ku butaka bwabyo bizisama byasandaye! Uzakoreshwa mu gutata ibihugu uherereyemo ndetse n'ibyo mu karere n'Afrika yose rugeretse!

Mu gihe  wemeye umushinga nk'uyu ku butaka bwawe, hari amasezerano mugirana ku buryo n'undi mutegetsi uzasimbura Kagame, Imana tugira ni uko we ngo atazapfa azatura nk'umusosi naho ubundi ntacyo yari kuzayahinduraho ngo abe yakwirukana ziriya ntasi mu rwego rwo kurengera ubusugire bw'igihugu cyane cyane ko bitwaza ibifaranga agashendeburo bahaye igihugu ( ayo madolari azwi na Pawulo Kagame wenyine) n'ayo batanze  bubaka ibikorwa remezo( Infrastructures) ziriya Dorone zikoreraho;hasi aha turaza kureba uko byagendekeye Abayapani basaba ko Ibigo bya gisirikare bya USA bibavira ku butaka bwabo.

Igihugu cy'u Rwanda nicyo kigeragerezwamo imishinga mibisha ya USA na Israel
Hari impamvu nyinshi zituma u Rwanda ubu arirwo rugeragerezwamo ibibi byose bikorerwa hanze yarwo cyane cyane USA na Israel. Shikama yanditse kenshi yamagana umushinga wa Israel wo gukata imboro z'abanyarwanda hakoreshejwe ka gapira ka shamburayeli y'igare(Chambre à air) mu Rwanda bakoresha bakata umurizo w'inka ngo ube mugufi. Abageragejweho cyane n'uyu mushinga wa Israel, Bill Gate wa Microsot na Kagame ni abaturage bo ku Gisenyi, abenshi mu bakaswe ubu bakaba batagishyukwa! Nyuma y'aho itangazamakuru ribyamaganiye na bene kugirwa ibisenzegeri bagatangira gusakuza, uyu mushinga wabaye usubitswe! 

Undi mushinga Abanyamerika baje kugerageza mu Rwanda ni uwerekeye kanseri y'umura( Cancer de l'uterus). Abagore benshi, inkumi n'utwana duto tw'udukobwa bageragejweho uru rukingo kuva muri 2005 kugeza ubu. Bene kugeragezwaho uru rukingo ntibigeze babimenyeshwa kandi nta n'ikiguzi babonye nkuko bigenda mu bindi bihugu iyo hari igeragezwa ry'umuti runaka. Abageragerezwaho uwo muti barabanza bakabyemera ndetse bagasinyira ko bazirengera n'ingaruka mbi zawo, barangiza bagahabwa ikiguzi.

Bamwe mu bajyanama ba Kagame bibera muri Amerika bamufasha
 mu mishinga y'amaraso
Undi mushinga Kagame Pawulo yazanye agatura aho mu nyungu ze bwite n'Agatsiko ke ka FPR ni ukwakira mu Rwanda impunzi n'inzererezi ziva mu gihugu cya Eritrea zari zifungiye muri Israel zigera ku bihumbi makumyabiri( 20,000). Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu ntangiriro za 2015, ubu mu Rwanda hakaba hamaze guca abanyaeritrea barenga 12,000.Iyi mishinga yose Pawulo Kagame yagiye ayumvikanho n'abicanyi beneyo ntiyigeze agisha inama za Nkomamashyi zo ku Kimihurura nkuko biri mu nshingano zazo, amafaranga yagiye ahabwa kuri iyi mishinga, azwi nawe wenyine wenda na bake mu Gatsiko kamufasha kuyobora nako gutegeka u Rwanda.

Kuki u Rwanda arirwo rugeragerezwamo iyo mishinga mibisha?
  • Impamvu burya ngo ingana ururo! U Rwanda kuba ari ruto, rukaba ruherereye ahirengeye ibyogajuru bya USA bituma rwifuzwa cyane kuva kera. Nkiri akana gato niga mu mashuri abanza muri za 1970s umwarimu umwe yigeze kutubwira ko Intwari y'u Rwanda nyakubahwa Gerigori KAYIBANDA yangiye kenshi Leta zunze ubumwe z'Amerika  Bugesera ngo zihubake umunara wari kuzifasha guhangana na Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti(URSS) mu rwego rw'ubutasi. Ibi bihugu by'ibihangange byari bihanganye mu ntamabara yiswe iy'ubutita( Cold War) kuva muri 1952, ubutasi bukaba bwaragize uruhare rukomeye muri iyi ntambara; USA yashakaga kwifashisha u Rwanda muri icyo gikorwa cyashoboraga kurushyira mu kaga. Mu byatumye Kayibanda ahirikwa nabyo birimo. Uwamuhiritse nawe, Ikinani kitananiye abagome n'abagambanyi, nyakubahwa Habyarimana Yuvenali yateye ikirenge mu cya Kayibanda nawe yanga kugabira u Rwanda abanyamerika biba ngombwa ko bashinga umutwe wa FPR-Inkotanyi utarabafashije kubona Bugesera gusa ahubwo wabashije no kwigarurira RDCongo aho basahura amabuye y'agaciro hirya no hino bafatanyije na Kagame , muri Kivu yonyine hakaba hava miliyoni 60 (60,000,000USD) buri munsi nkuko biheruka gutangazwa n'ikinyamakuru cyo muri USA, Washington Post.
  • Indi mpamvu ni uko u Rwanda USA yashyizemo ubutegetsi bugendera  ku muntu umwe ntawe agisha inama yica uwo ashaka, akanyaga uwo ashaka ntawe ubimubaza. Shikama irakwibutsa ya mirambo yo muri Rweru, Nkurunziza Petero  uyobora Uburundi yatse ko habaho iperereza, Kagame Pawulo arabyanga, LONI, Afrika ngo yiyunze(AU), na USA bafunga amaso kugeza ubu!
  • Guha ubutegetsi ba nyamuke bagakandamiza ba nyamwinshi ni umushinga USA yizeho igihe kirekire ngo yigarurire amabuye ya RDCongo kuko nkuko tubibonye hejuru, Abahutu batakoraga ibyo zishaka. Ba nyamuke b'Abatutsi kuba bategekana ubwoba ko ejo ubutegetsi babwamburwa na ba nyamwinshi, bituma baha umurinzi wabo USA ibyo ashaka byose kabone niyo bitaba biri mu nyungu z'abanyarwanda nk'imishinga twabonye hejuru maze iki gihugu nacyo kigafunga amaso ku mabi yose akorwa n'abayitegekera u Rwanda  basa n'abakigize akarima kabo.
Bill Clinton wahoze ategeka USA washyize Kagame mu Rugwiro
Afite imishinga mu Rwanda afatanyamo n'umukobwa we Keziya uri ku ifoto.
Ibitaro bya Kiziguro biheruka kuvugwamo ibibazo by'ingutu, nibyo birimo
uyu mushinga wa Keziya na se!

Ingaruka z'umushinga w'amaraso wa Dorone za USA
Biteye agahinda kubona hirya no hino ku isi bariho birukana imishinga yo kumena amaraso y'Amerika naho mu Rwanda tukaba turiho tuyakiriza abiri. Muri Yapani ahubatse ikigo cya gisirikare cya USA ahitwa OKINAWA, abaturage ntibasiba kwigaragambya basaba ko kihava burundu. Hari na minisitiri w'intebe wari wijeje abaturage ko nagera ku butegetsi azagifunga, ariko nyuma yaje kubona ko bidashoboka, asaba abaturage imbabazi arira, arasezera mu myaka itatu ishize. Ahandi basezereye Ingabo za USA ni muri Libya muri 1970 Moamar Kadafi amaze gufata ubutegetsi muri 1969 uko USA, Ubwongereza , Ubufaransa n'abanyaburayi bamuviryeho indi imwe bakamukuraho bamwishe muri 2011 murabyibuka. Jeanerali wo muri Somaliya Farah Aidid nawe yayoboye urugamba ahanga n'Amerika mu gihugu cye baza kumwica bakoresheje umwe mu muryango we muri 1991. Muri Phillipines naho abaturage barahagurutse basaba ko ingabo za USA zibavira ku butaka na n'ubu rukigeretse. Afghanisatan, Irak nabo barwanye inkundura kugeza Abanyamerika babaviriye mu gihugu usibye ko hari abagikambitse muri Afghanistan.

Impamvu yo kwirukana abanyamerika nta yindi ni uko bitwikira imishinga ya baringa nk'iyi ya dorone bagakora amarorerwa ahitana rubanda. Shikama irakwibutsa icyorezo cya Ebola cyahitanye ibihumbi muri Guinea, Siera Leone na Liberia muri 2015. Iyi Ebola Shikama yayanditseho cyane isobanura uko Minisiteri y'Ingabo ya USA (Pentagon) n'Ikigo cy'igihugu Gishinzwe Kurwanya indwara ( American Centre For Disease Control(CDC) aribo batangije igikorwa bise ngo cyo gukingira abaturage babatera virusi ya Ebola bafatanyije n'imiryango mpuzamahanga n'iy'abanyaburayi na Canada nka OMS, Medecins sans Frontieres, n'indi. Ikindi nkuko umuyobozi mukuru wa Zipline International Keller Rinaudo abivuga, ziriya ndege Dorone si izo kwizerwa 100% zishobora gutungura zigakora ibara ibi na Mushikiwabo Luwiza akaba yarabivuze igihe cya M23 nkuko mwabyisomeye hejuru aha. Ibi byarabaye hirya no hino ku isi, aho zagiye zisuka ibisasu ku bitaro, amashuri n'amasoko  kandi zoherejwe kwica umuntu umwe gusa! Ibara riheruka mwibuka neza ni umwaka ushize aho Dorone za Israel zagiye zikica abana b'Abanyepalesitina bakinaga ku mucanga muri Gaza.
Umuherwe Howard Buffett uherutse kuvugira muri Kigali Convention Cenntre mu nama
ya AU ko Kagame Pawulo agomba kuzategeka kugeza apfuye, nawe afite imishinga mu Rwanda


Urambwira uti izi si iz'intambara ni iz'amaraso, ariko ndakumenyesha ko izi nndege nazo zishobora kugira ikibazo cya batiri yashizemo umuriro zikagwa ku baturage, umuzigo wazo nawo ushobora kwitura hejuru y'abaturage bagapfa, uyiyobora uba ari mu Ruhango ashobora kwibeshya gato ikagwa nko ku baturage bibereye mu isoko cyangwa abana bariho biga, uyiyobora kandi ashobora no kuyikoresha iterabwoba mu gihe atishimye akayitura hejuru y'ahantu hateraniye abantu benshi dore we ko aba atanayirimo; ibi twarabibonye mu minsi ishize aho umupilote w'umudage yafashe indege yuzuye amagana y'abantu akayigusha mu bisozi bya Alpes mu Bufransa bose bakayitikiriramo; izi mpungenge zose n'izindi Shikama itarondoye aha, nizo zituma USA zitemera igeragezwa n'ikoreshwa z'izi dorone ku butaka bwazo, bakazohereza mu Rwanda abaturage baho bahindutse nka za mbeba cyangwa ingurube bageragerezaho imiti cyangwa bakoreraho ubushakashatsi muri za laboratwari.

Ikindi abantu benshi bahurizaho bamagana uyu mushinga w'amaraso wa USA ni ukuntu iri koranabuhanga ry'amaraso rihawe igihugu kiyoborwa nako gitegekwa n'inkoramaraso Pawulo Kagame umaze kwica abantu barenga miliyoni cumi mu karere mu myaka 25 gusa. Shikama irakwibutsa ko iraswa ry'indege ya Habyarimana Yuvenali wayoboraga u Rwanda ariryo ryabaye imbarutso y'amarorerwa yagwiriye igihugu. Ababirebera hafi basanga umushinga nk'uyu Kagame atazawukoresha mu gusahura RDcongo gusa, ashobora no kuwukoresha mu kwica abahutu bari mu mashyamba ya RDCongo byananiye gutsemba kuva muri 1996 cyangwa se abandi Batutsi bamuhunze bari hirya no hino muri Afrika.

Guha umushinga nk'uyu Kagame Pawulo ni nko guha umwana w'umwaka umwe inkota ityaye uti kora uko ushaka!! Birabe ibyuya ntibibe amaraso!!

Iyitonderwa:  Shikama irashimira Abanyarwanda cyane cyane abari mu Rwanda ukuntu basigaye barakamiritse batagitinya kubwiza ukuri Agatsiko kabaryamira. Nibyo, mukomereze aho: " ukuri niko kuzababohora". Nabashimiye komanteri zanyu mwahaye Rutaremara ku Gihe amaze kuvuga ko inzu ya Perezida Habyarima Yuvenali igomba gushyirwamo ibibi bye yakoze, ibyiza bye bigakurwamo. Nongeye kubashima nivuye inyuma komanteri zanyu mwatanze ku Gihe mumaze kumva iby'izi Dorone! Mwerekanye ko ibibaraje inshinga izi nyagwa zitarimo, mwamagana ubuhubutsi no kudateganya kw'ababategeka, mbakuriye ingofero, mukomereze aho! Komanteri zanyu zijyanye n'izi dorone ziri kuri aka gasomerwaho.


Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com

Muzamenya Ukuri maze kubabohore

28 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze

    ReplyDelete
  2. Haaaaaaaa Nkusi nawe ngo aravuze da! Abahutu muzahora mutekereza za complots kugeza ryari? Rimwe kuti Abanyamerika bakoze iki, Kagame na Isirayeri bemeranyije ibi, HCR yaratugurishije, ONU iratwanga,.... Muzaruhuka ryari? Nako mbona Nkusi yibera mu ndagu za Magayane ngo nizo zizamucyura haaaaaaaaaaa. Manika amaboko utahe nkuko abandi bahutu nkawe babikoze: Mukantabana, Rwarakabije, Evode, Petero rwigema, nabandi ntavuze bari barigize imiyugiri aho mwirirwa muduhirira.
    MBANGURUNUKA

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Mabngurunuka,
      Urakoze gutanga igitekerezo cyawe.Ndizera ko uzakomeza kugira icyo uvuga ku nyandiko za Shikama. Ibihe byiza.

      Delete
  3. U Rwanda ni urw'abanyarwanda bose na Nkusi arimo. Gahutu, gatwa, gatutsi. Nkusi mumushyire hasi. Aharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.
    UWANUTSE.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Gatarina,
      urakoze cyane gutanga igitekerezo no guhwitura umuvandimwe wacu Mbangurunuka. Komereza aho, ntugasaze.

      Delete
  4. Nkusi we, urakoze cyane rwose.
    Biragaragara ko kuri umuhanga kandi ukunda u Rwanda. Icyaduha abandi bahanga (Dore ko tubafite) babo bagakunda u Rwanda nkawe, Imana yabakoresha bakatugirira akamaro mkawe.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Nzarora,
      Urakoze gutanga igitekerezo ushima. Erega u Rwanda si urwa bamwe ni urwa twese nkuko Gatarina abibwiye Mbangurunuka. Rwanda ni nk'umubyeyi wacu watwonkeje twese, tudashobora gutererana haba mu byiza cyangwa mu bibi. Uribuka kera zimwe mu ndirimbo ko zavugaga ko Urwanda ari ingobyi yaduhetse?!! Iyo ngobyi se wayinganya iki??

      Ikinywamaraso Ibingira Fred giherutse kuvuga mu kwezi gushize ko barurwaniye barukunze batazaruhara kandi iyo bavuye turahazi. Sitwe twaruhara rero kandi twe rwaranaduhetse mbere y'uko baruhekura abandi bana barwo bagashwiragizwa.

      Matayo Ngirumpatsi ati: " Tuzarurwanirira,tuzarugira ikirenga inshongore zitarenga" nanjye nti ntyo!

      Delete
  5. Ntabwoko butagira ibigwari na abagambanyi ayo Mazina Mbangurunuka atondagura avuga bamanitse amaboko babikoze kugiti cyabo kandi tnabwo ba representa Umuhutu wese. Mu Batutsi harimo abagabo bazne gupfana ijyambo no gukubitwa inshi buri munsi bahitamo kubaho guhunga. Abo uvuga wanga Urunaka Uzajya mukuzimu utabamaze. Nkusi akweretse ikinyabupfura ariko ndumva ntacyo wari ukwiye kubera izina ryawe ryerekana uwo uriwe.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Anonymous,
      Nibyo koko ngo nta muryango utagira ibigoryi. Icyo nakwisabira buri munyarwanda w'umutima ni ukureba imbere ye akiyemeza gushyira u Rwanda iburyo. Si abazungu bazatubohora, si Imana yonyine kuko nayo ifashwa, iyo utayifashije ukayisengera ku ishyiga igusiga ivu yarangiza ikigira i Burundi cyangwa Tanzania!

      Twirangazwa rero n'aba bagambanyi barangiza iminsi yabo nabi hano ku isi nkuko twabibonye mu mateka y'u Rwanda kuva kuri Munyanya wagambaniye mwene se Mashira ya Sabugabo, umubanda wari umwami wa Nduga Ngari ya Kibanda; ugakomeza ukagenda ukagera kuri Pasiteri Bizimungu, Rucagu Bonifasi, Kanyarengwe Alegisi, n'abandi ntarondoye. Aba bose uko barangije iminsi yabo ku isi n'uko abakiriho babayeho bigomba kutubera isomo tugaharanira inyungu rusange aho guharanira kuzuza ibifu byacu tukazasiga amateka mabi ku isi!

      Delete
  6. @ Mbangurunuka, Ndagirango nkubwire yuko gusuzugura nogutukana nikimenyetso kintegenke. Niba Nkusi harikinyoma mubwoyavuze warukwiriye kumubeshuza abanyarubuga tukabyumva. Kubarero utashoboye kumubeshuza, nkuko njyanumva abashyingira munsengero bavuga "uzahore ucecetse". Gutukana cyangwa kwishongora ntakintu bihindura kukuli Nkusi yanditse.

    Nkusi urakoze cyane kuri iyi nyandiko YAMARASO igaragaza ukuntu kukaga duterwa nabategetsi BABACASHURO, kuko iyobataba abacashuro ntabwo bafashe igihugu ngo bakigabize ingabo za America. Nkusi rekankubwire africa irimaso kandi ntabwo izihanganira ubugambanyi nkubu, kuko ba Kayibanda batubohoje ingoyi zabazungu baracyariho.

    Habyarimana na Kayibanda bakundaga Urwanda, kandi bakumva batagomba kurugambanira nkaba bacashuro ba FPR. Ukobirikose Urwanda nurwabanyarwanda bose n`Africa niyabanya Africa, Mbangurunuka azabona yuko barikwibeshya; mukugira igihugu akarima kabo. America ntabwo izakomeza kubafasha kuko nayo ifite ibibazo biyikomereye, umunyamerika umwe aherutse kuvuga ngo "Amerika igeze aho abanzibayo batakiyitinga nishuti zayo (trust) zitakiyiringiye.

    Nibyo Nkusi yabivuze Clinton n`America bafashe umugambi wogushigikira nyamuke kugirango babakoreshe bigarurire isi. Ibyo biragaragara Uganda, Rwanda, ndetse nomuri Kenya nuko abanyakenya babaye ibamba bagatora Kenyatta. Niyompamvu Ndadaye yapfuye isi ikicecekera, igitangaze nuko nintambara yo muri South Sudan nayo aruko iteye.
    Rubanda nyamuke na nyamwinshi, Machar akomoko mubwoko buke bwa Nuer naho Salva killi agakomoka bwishi bwaba Dinka; abazungu ntibashaka nyamwinshi.

    Rekandangize nkubwira yuko ukobiri kose izintambara tuzazitsinda, Mbangurunuka nabagenzibe babyanga babikunda; nihahandi tuzatsinda. Amahirwe dufite nuko benewacu babany`Africa bamaze gusobanukirwa ikibazo kiri mukarere. Nkurunziza ntabwo arikubutegetsi kubushake bwa America, M23 ntabwo ari America yatumye itsindwa. Natwe tuzabohorwa kandi ntibizatinda.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Mbonyingabo,
      Urakoze cyane kuri iki gitekerezo cyawe, wirinde kurakarira cyane Mbangurunuka n'abandi batekereza nkawe kuko INKONO IHIRA IGIHE nkuko Karugaramara Tarisisi yakundaga kubiririmba akiri ku ibere rya RUPIYEFU, ashaka kuvuga ko igihe kizagera Umuhutu wese aho ari ku isi agafungirwa iyo ari cyangwa akazanwa gushinyagurirwa no kwicwa urubozo mu Rwanda. Iyi nkono yo yarapfubye ariko hari izitazapfuba: Kwibihora ingoma y'abacanshuro n'amabandi yitwaje intwaro nkuko biyita.

      Delete
  7. Nkusi we, urakoze cyane rwose.
    Biragaragara ko kuri umuhanga kandi ukunda u Rwanda. Icyaduha abandi bahanga (Dore ko tubafite) babo bagakunda u Rwanda nkawe, Imana yabakoresha bakatugirira akamaro mkawe.

    ReplyDelete
  8. Mukomere, uyu muvandimwe Anonymous yatanze komanteri ye,ariko ayishyira ku nyandiko yacu y'ejo. Nifuje kuyishyira aha uko yakabaye:

    Reply
    AnonymousThursday, August 18, 2016 12:33:00 pm

    hmmm wa mugabo we wagiye ureka kuba negativist mu bintu byinshi uvuga. Nk umushinga w urukingo rw inkondo y umura urimo uvuga uzabaze abantu bakoraga muri minisante na RBC bagusobanurire uburyo watangiye n igihe watangiriye. vaccination ya HPV agakoko gatera cancer y inkondo y umura yatangiye muri 2011 ntabwo ari muri 2005 nkubo ubivuga. 2. umuntu wakoze advocacy (ubuvugizi) kugira uriya mushinga wigweho ni umukozi wo hasi wari muri services ishinzwe ubuzima bw abana n ababyeyi, yabigaragaje ko ari ikibazo ari muri staff meeting ubwo service ibishinzwe yabikozeho inyigo umuyobozi wayo abijyana kuri minister hatangirwa gukorwa robying ku bafatanya bikorwa ( UNICEF ; UNFPA; OMS; GABI; PiH. ..) kugira umushinga uzabone abatera nkunga
    3. Ruriya rukingo rusanzwe rukoreshwa ntabwo yari isuzumwa ryarwo mu rwego wr imikorere yari isuzumwa mu rwego rwo kuba rwashyirwa mu nkingo zihoraho mu Rwanda. naguha urugero rw ibihugu bya Africa rumaze igihe rukoreshwamo abantu bakarwigurira ruhenze: Ghana ; South Africa and Morocco.
    Gusa gutangaza amakuru kandi afitiye abanyarwanda akamaro ni byiza pe ariko ntabwo bivuga ko uri umuhanga windashyikirwa mu gukora analyse my bintu byose ku buryo ibyo ukoreye analyse byose bagomba kubyemera nk ivanjiri.
    N.B. my suggestion nuko wajya ugerageza gushaka amakuru ku bantu batandukanye kandi badafite uruhande babogamiyeho. (abantu batabogamiye ku ubutegetsi buriho kandi badafite n izindi interet politiques zo kubusebya).
    Anyway ndagushima ku bw ubushake n ubwitange bwo gutanga amakuru ariko ndananenga zimwe muri analyses ukora warangiza ugatanga epreuves zitarizo ku bintu bifite abantu bazi ukuri kwabyo. kuko bishobora gutuma bajya bibazo ko ibyo uvuga byose uba uri kubibeshya.
    gracias
    Reply

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Anonymous,

      urakoze gutanga komanteri yawe yubaka, ndizera kandi ko uzakomereza aha. Nkusi Yozefu si Imana kuko ngo ariyo izi byose;Umuhanga umwe yaravuze ati: " ibyo nzi ni igitonyanga, ibyo ntazi ni inyanja" :" Ce que je sais est une goutte mais ce que j'ignore, est une mer!!Nanjye rero sindi intiti cyangwa umuhanga kuko ibyo nzi ari igitonyanga mu nyanja.

      Niyo mpamvu "NSHAKASHAKA"! Gushakashaka rero bivuga mu rwego rw'itangazamakuru, gushakisha ukuri ku kibazo runaka.Kuba dushakisha uko kuri rero ni uko tuba tutagufite niyo ukubonye kandi ushobora kukubona ku ijanisha ritandukanye bitewe ni uko wagushkishije, abaguhaye amakuru, leta ukoreramo, ubushobozi bwawe bw'imali n'ubumenyi, n'ibindi.Ushobora rero kubona kwa kuri washakishaga ku ijanisha 100%, 80% se, cyangwa munsi ya 50% nta gitangaza kirimo.

      Ndakumenyesha ko kiriya kibazo cya kanseri y'umura nagikurikiranye kera nkiri muri kaminuza y'Urwanda ishami rya Butare aho mwita Huye ubu. Navuye mu Rwanda muri 2009 wowe ukaba uvuga ko byatangiye muri 2011. Abazi amavu n'amavuko y'uyu mushinga wa kanseri y'umura bazadukiranure. Kuko njye nzi ko Abanyarwandakazi aribo ba mbere bageragerejweho urukingo wowe uhakana ukarwita ukundi, hakurikiraho Uganda, na Kenya. Abafite amakuru ahagije bazadukiranure.

      Nongeye kugushimira byimazeyo kandi.Imana ikomeze ikurinde.

      Delete
  9. Kuri Bwana Yosefu Nkusi,
    Mbonyingabo, Anonymous (wabanje), n'abandi.

    Mbanje kubasuhuza mbifuriza ibihe byiza. Nagiraga ngo twungurane inama ku byerekeranye n'intore ziza hano zigamije gutesha abantu umurongo. Muri make jye nemera ko gutanga igitekerezo ari uburenganzira bwa buri wese ntawe ukumiriwe.
    Ariko rero ngo burya ngo iyo utiyubashye nawe ntiwakagombye kubahwa. Ntawafunga umuntu umunwa kuko atari byo kandi ko nta n'uwabibonera igihe.
    Ariko buriya rero jye mbona gusubiza umuntu nka Mbangurunuka ari:

    1. Ukumuruhura
    2. Ukumwereka ko ibyo yavuze byahawe agaciro (n'iyo kwaba ari ukubisoma gusa), mbese muri make kumuha umwanya adakwiye
    3. Ukugwa mu mutego we (somehow)
    4. Uguta inyuma ya Huye

    1. KUMURUHURA.
    Intore nka Mbangurunuka, ntifpa kwandika gusa, ahubwo iba ifite intego runaka ishaka kugeraho. Iyo rero ihurutuye ibitutsi nka kuriya ukayisubiza n'iyo ryaba ari ijambo rimwe gusa,muri make iba ibonye ko ibyo bitutsi byayo byageze iyo bijya, iba ibonye ko ubutumwa yohereje bwageze aho ishaka bityo ikaruhuka kuko yumva ko iba itakoze ubusa.

    2. KUMUHA AGACIRO ADAKWIYE.
    Nk'uko nabivuze, iyo ushaka ko bakubaha nawe uriyubaha. Tekereza nawe wandikiye nka president ibaruwa umutuka kuri nyina ukamutokoza n'ibindi bibi byose. Yarangiza akagusubiza. N'iyo yaba akugira inama zo kutongera gutukana kuko ari bibi, cg se nawe akagusubiza agutuka (ex:Kagame), hari ikintu runaka wumva bikongereye kuko uba wumva ko nibura hari umwanya runaka uba wahawe n'uwo muntu wafashe nyine uwo mwanya we wo kugusubiza, nyamara iyo akwihoreye biba ibindi kuko ubwawe ushobora kwigaya cg se ugacika intege zo gukomeza kwandika kuko ntunamenya niba iyo baruwa yawe yaranageze iyo ijya

    3. KUGWA MU MUTEGO WE.
    iki kirakomeye cyane! Akenshi nimwitegereza muzabona ko intore ziza zitanyomoza inkuru cg ngo zivuge ku nkuru yanditswe, ahubwo muzabona ko ziza zitukana zikazana ibindi bintu bidafite aho bihuriye n'inkuru na gato zigamije kuyoba attention kuri ngingo iba yavuzwe mu nkuru ( urugero: muri iyi nkuru haravugwamo DRONES, ariko muribonera ibyo Mbangurunuka yanditse ko ntaho bihuriye n'inkuru ya Drones yananiwe kunyomoza [niba hari n'icyo abiziho]). Iyo ugiye kumusubiza kuri izo ngingo aba atuye aho mu by'ukuri ziterekeranye n'inkuru, usanga utaye umwanya bityo ugatakaza focus ku nkuru, akaba ari byo nita kugwa mu mutego we kuko comments zose usanga zayobejwe ziri kwivugira ibindi. Mbese ni nk'aho aba ari we ubahaye ingingo muganira.

    ReplyDelete
  10. (...Bikurikira)

    4.GUTA INYUMA YA HUYE
    Muri make intore tubona zirirwa zitukana kuri internet ni abantu bakora akazi bahemberwa amafaranga, mbese baba bari ku kazi nk'akandi kose. Guta umwanya wawe rero ngo uraburana nawe, mushyogozanya, ngo umwereka ibimenyetso by'uko:
    - Kagame ari umwicanyi: Ntuba umurusha na gato kubimenya
    - FPR arata yica abatutsi: uba uta inyuma ya Huye kuko wasanga uwo ubwira nawe ari mu batumwa kubica cg kubagambanira
    - Amahanga yamenye ikinyoma cya Kagame n'ubwicanyi bwayo: ibyo ni nko gucurangira abahetsi kuko icyo we apfa ni ugutera presence ubundi ukwezi kwashira agahembwa.
    - N'ibindi n'ibindi...

    INAMA IRUTA IZINDI

    Muri make rero intore nka Mbangurunuka si umuntu wavuga ngo wayobye ku buryo wamuraisonna akagaruka ibuntu, oya! Ni umuntu uza agamije kubatesha gahunda kuko ariko kazi yahawe, ari ko kazi ahemberwa. Inama njye numva iruta izindi rero kuri commentaire z'intore ni:

    1. KUDAZISUBIZA N'INYUGUTI N'IMWE
    Muri make nabagiraga inama mwese igihe mubonye commentaire y'intore nka Mbangurunuka, kujya muhita mutaruka mukikomereza mukisomera izindi nzima zungurana ibitekerezo cg zijya impaka nyazo (zitagamije gusebanya) Kuko:

    a) IZO NTORE ZICIKA INTEGE
    Ubu nibwo buryo bwonyine bwo kumuca intege, kuko ntamenya niba comment yanditse hari uwayibonye cg wayisomye, bityo akamera nk'uwateye ibuye mu kirere ntamenye niba ryahagamye cg niba ryageze iyo rijya.
    B)ABURA UWO ASHYOGOZANYA NAWE.
    Iyo intore yanditse incuro 1, 2,3,4,5, ikabona ntawe uyitayeho, birayigora ko ikomeza. Ariko iyo ibonye uyisubiza, n'iyo yaba ayikurugutura, ubwo nyine ku bwayo iba ibonye uwo baganira (interlocuteur) ubundi igashyekerwa maze si ukwandika ibitutsi n'ibitabapfu ikiva inyuma.
    C) BITUMA ABANTU BADATA UMURONGO W'IKIGANIRO cg INKURU
    Urugero urebye nka komanteri zose zatanzwe hano ubona ko hari izataye umwanya wo gusubiza cg kuvuga kuri Mbangurunuka (harimo n'iyi yanjye), aho kugira ngo abantu bakomeze bungurane ibitekerezo kuri Drones za Baringa. Bisobanuye ko intore iza ishaka kudutesha umurongo, tuyihorera twikomereza ibyacu ubundi nimanjirwa 2 cg 3 yo ubwayo iziyirukana.

    Muri make kuko intore aba atari umuntu uri predispose yo kujya impaka, jye numva rwose nta mpamvu yo guta igihe kubyo yandika abantu bayisubiza, kuko ntacyo biba biteze kuyihinduraho ahubwo biyiha ingufu zo gukomeza kwandika amateshwa.

    Niko mbyumva,
    Murakoze

    ReplyDelete
  11. Naho ibyerekeranye na drones, njye nkeka ko Leta ya FPR mu bihe bibanza izakora ibikorwa bya nyirarureshwa byo kubeshya ko yatanze amaraso n'imiti ariko ntizatinda guhita itanga impamvu zindi (nk'uko bisanzwe) zisobanura impamvu barekeye aho... ubundi bakikomereza gahunda nyazo izo drones zazaniwe.

    Naho uriya wavuze ku rukingo rwa Kanseri y'inkondo y'umura sinamutindaho kuko njye mpita nirebera amahame ya FPR aho igamije ifaranga gusa! Ubundi mu bihugu nyabyo, ntiwakora ikintu nka kiriya gishya utakoze ubushakashatsi bwerekana koko ko ari ngombwa.
    None se Iyo Minisante na RBC nabonye ari kurata,

    - yigeze yerekana umubarew'abagore cg abakobwa barwara/barwaye kanseri y'inkondo y'umura uko ihagaze Mu Rwanda no kwerekana ko iteye inkeke (Public health issue) kugira ngo noneho yumvikanishe ko bagomba gukingira abana mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ejo hazaza? ---> OYA!
    - yigeze isobanura se impamvu hari ibihugu izo nkingo zahagaritswe ku mugaragaro (Canada, France, etc...)?--->OYA!
    - yigeze se isobanura impamvu y'impaka zihoraho ku bushakashatsi bwerekeranye n'urwo Rukingo? ---->OYA!
    - Yigeze se isobanura impamvu abayobozi bakuru b'u Rwanda batigeze na rimwe bitabira iryo kingira ngo bakingize abana babo kandi ari bo barizaniye abaturage "bakunda"?-----> OYA!
    - N'ibindi byinshi cyane.

    Ariko nanjye ndiho ndigiza nkana Minisante/RBC ntacyo ikeneye gusobanura kuko yo ihabwa amategeko ubundi ikayashyira mu bikorwa. Uko FPR ikora kugira ngo yibonere urufaranga ntawe utabizi.

    ReplyDelete
  12. Soma kiri WWW.ibiyagabigari.rw
    "Minisitiri w'intebe ari mumazi abira"

    ReplyDelete
  13. Muvandimwe Manzi,

    Urakoze cyane rwose kuri izi nama ugiriye Shikama n'abasomyi bayo. Ndizera ko buri musomyi wa Shikama cyane cyane inshuti zitanga komanteri ko ziri busome izi nama inshuro nyinshi nkuko nabikoze!

    Dukurikije izi nama zawe n'ibyo twabonye intore zikora ku zindi mbuga nyinshi "GUtesha abantu umurongo w'ibiganiro" tugomba gufata ingamba zo kwikingira; mbere y'uko dufata izo ngamba ndagirango mbwire abasomyi ibi bikurikira:
    1. Shikama yubatse ku buryo dubora guhagarika komanteri runaka cyangwa se tukayisiba yageze ku rubuga igihe cyose tubona ari ngombwa.
    2. Nkuko rero bikorwa ku mbuga z'Agatsiko, natwe ni uburenganzira bwacu bwo kwigizayo abashaka kudutobera.

    INGAMBA RERO TUGOMBA GUFATA NI IZI:
    1. Komanteri yose igomba kuba ifitanye isano n'inyandiko iri hejuru yayo.
    2. Utanga komanteri yirinda gutukana, guharabikana, cyangwa gutandukira nkuko twabivuze hejuru.
    3. Si ngombwa ko komanteri yawe iba ishyigikira inyandiko iri hejuru yayo, ushobora gutanga komanteri yawe inyomoza iyo nyandiko mu gihe ubifitiye gihamya n'ibimenyetso ariko ukabikorana ikinyabupfura kiranga abanyarwanda, ibi rwose muri Shikama turabishyigikiye cyane.

    Murakoze

    ReplyDelete
  14. Umva Nkusi sinkuzi nanjye ntunzi ariko icyo nkubwiye uri umuntu w'umugabo kandi uri umuhanga. Nkwemereye ko nimbyara agahungu nzakita amazina yawe kandi yombi. Ibi mbivuze ntawe umpagaze hejuru aho nicaye hano muri cyber cafe, mbikuye mu mutwe wanjye n'umutima wanjye nyuma yo gusoma kenshi inyandiko zawe nkagira ubwoba bwo gutanga comment ngo hato hatagira ubindyoza. Aho bigereye ubwoba nk'ubu tugomba kubuta tugatobora tukavuga. Ibaze nawe aho umuntu atinya kuvuga ikimuri ku mutima kandi kiza ngo batanyumva. Nkusi rero nkubwire maze imyaka itatu menye urubuga rwawe inyandiko zawe zirimo ubuhanga n'ubusesenguzi ntigeze nsanga ahandi nkaba ngushimiye cyane ku nkuru ya dorone umaze kudusesengurira, kereka abadashaka kumva cyangwa abatarigobotora ubwoba nkanjye mu minsi ishize. "Puuuu Isoni zirisha uburozi". Icyakora ndagirango nkubwire ko nubona comments zacu zitakikugeraho uzamenye ko izo dorone zatangiye akazi kazo! Icyo nzi cyo ni uko Imana yo mu Ijuru Rurema yaduhanze itazemera ko sekibi itwigarurira kariya kageni, igihe kirageze ngo abantu bibohoze icuraburindi ry'ikinyoma. Urakoze Imana iguhe umugisha

    ReplyDelete
  15. Muvandimwe Anonymous,

    Nanjye ngushimiye mbikuye ku mutima kubwo urukundo umfitiye n'ineza unyifuriza kugeza aho nubyara agahungu uzakita amazina yanjye yombi! Imana ikugirire neza cyane maze iguhe ubushobozi bwo kubona aka kana vuba. Kandi uzashake uko ungezaho amazina yawe vuba aha kugirango nzakurikirane iby'aka kana. Nta bapfira gushira wabona mpuye nako umunsi umwe!!!

    Ibyo uvuze nibyo koko, naritegereje , ndasesengura maze nsanga umwanzi ushegeshe abanyarwanda urusha FPR na Kagame ubugome n'ubukana yitwa UBWOBA!!! Uyu mwanzi niwe watumye Kagame n'Agatsiko ke k'amabandi yitwaje intwaro nkuko biyita atugeza aho umwanzi ashaka.

    Kugirango rero twirukane Kagame na Kariya Gatsiko tugomba kubanza gutsinda uyu mugome : "UBWOBA". Nkurahiye ko igihe azamara gutsindwa, KAGAME n'IKINYOMA yahaye intebe mu Rugwiro baziruka kibuno mpamaguru!!!

    Nidutsinde uyu mwanzi: dutobore twamagane aka gatsiko tukabwira ko aho baduhonyora hatubabaza. Tubamagane mu manama yo mu midugudu , mu tugari no mu mirenge. Tubamagane mu muganda. Tubwire amahanga ubugome bwabo dukoresheje uburyo bwose nabo bakoresheje banyomeka imyaka ikababye 26!: Inyandiko, za videos, dukine amafilimu, dushake inshuti z'abanyamahanga zivuga rikijyana, n'ibindi byinshi, buri muntu n'ubushobozi bwe.

    Twese hamwe: Gahutu, Gatwa na Gatutsi nidufatanya tuzatsinda.

    Amahoro y'Imana akubeho

    ReplyDelete
  16. Muraho!Murakoze bwana Nkusi K UKURI KU MAKURU YA DRONE MUTUGEJEJEJEHO. Ibya Drone ubu niko kivugwa muri publicite za FPR Ku ITERAMBERE RY U Rwanda(cfr facebook Rwanda the Heart of Africa). Gusa economics y igihugu igeze aharindimuka! Bwana Nkusi bishobotse mwadushakira amakuru atavangiye kuri economics y u Rwanda ubu! Murakoze.
    Reka mbasangize kuyo nasomye make! Read my consecutives comments.

    Rwanda’s economic system to collapse

    Despite biased the Rwanda’s economic “miracle “, the truth is something else. Since 2009, Rwanda has been spending over US$ 50,000 a month on a bill to block publications that reported on the true economic and poverty situation. On contrary, only “good” reports were brought out praising President Paul Kagame as a “visionary leader”. Some of results can’t be hidden:Right now, Rwanda’s economy is experiencing hard times. Really hard. The country spends three dollars, but only earns one dollar.

    For five years, from 2010 to 2014, the average current account deficit was almost 9% of the GDP. And then in 2014, the deficit stretched to 11.8% of GDP, its highest level since the mid-1990s.
    The country had projected, under the Economic Development and Poverty Reduction Strategy (EDPRS II), Rwanda’s development blue-print, to earn slightly higher than $2 billion, in 2015, but it fell short of 45% and earned only $1.121 billion (55%).

    The traditional exports declined mainly due to a crisis in the mining sector, which earned just $149 million.The sector had earned $226.2m in 2013 and projections were to fetch around $400m by 2017. This is obviously not likely to happen.
    “It is a problem and it is hindering the development of our economy,” Makuza said, before we allow the invitees to step on the stage and offer their views. “We need to discuss it, let’s focus much on giving ideas and suggestions.”
    Who will fix Rwanda’s economy?
    Policymakers in Rwanda are losing sleep. They have a nagging matter on their table to fix, as matter of priority.
    A series of endless meetings, are being held. They call them ‘consultative meetings’.
    In these meetings, some make power-point presentations or call them ‘situation analysis’, while others react by asking tough questions and making suggestions as solutions.
    The ‘consultative meetings’ are about one thing. Just one; the economy.
    Right now, Rwanda’s economy is experiencing hard times. Really hard. Apparently, the country spends three dollars, but only earns one dollar.


    ReplyDelete
  17. Rwanda’s economic system to collapse (CON’T)

    For five years, from 2010 to 2014, the average current account deficit was almost 9% of the GDP. And then in 2014, the deficit stretched to 11.8% of GDP, its highest level since the mid-1990s.
    Meanwhile, the country had projected, under the Economic Development and Poverty Reduction Strategy (EDPRS II), Rwanda’s development blue-print, to earn slightly higher than $2 billion, in 2015, but it fell short of 45% and earned only $1.121 billion (55%).
    According to Finance Minister, Claver Gatete, there are two main reasons for this poor performance.
    First, there is a strong growth in imports while exports remain vulnerable to price fluctuations and lack of economic diversity.
    Secondly, there is a sharp decline in public transfers. Basically, the government is cutting spending and embracing frugality.
    Indeed, in 2015, the economy was hit harder. The deficit widened even further. Exports fell dramatically.
    The value of the export portfolio is heavily dependent on international prices and other geopolitical factors beyond Rwanda’s influence. The traditional exports declined mainly due to a crisis in the mining sector, which earned just $149 million.
    The sector had earned $226.2m in 2013 and projections were to fetch around $400m by 2017. This is obviously not likely to happen. “We need to add value to our minerals,” says Evode Imena, State Minister for Natural Resources.
    Prices for minerals, particularly Cassiterite and Coltan are declining for several factors. Asian countries such as Burma, have increased production and swarmed the market.
    Factories are also recycling used products and making smaller gadgets thus consuming less raw minerals.
    The way the market is happy about the decline in oil prices, is the way it is happy with the decline in price for minerals.
    “But we still have market,” says Jean Marie Kalim, Director General for Wolfram Mining and Processing Company (WMPC).
    Kalim says the industry needs a boost from government in form of waivers.
    He said despite the increase to 4% tax from 0%, which the sector has complied to, the government has exempted the 15% withholding, but maintained the ‘principle’ which deters financiers from transferring funds prior to a purchase, yet local banks are reluctant to finance the sector.
    Minister Gatete says the matter will be discussed and resolved through a public-private partnership platform.
    Uncontrolled factors
    Meanwhile, other factors increasing the trade balance deficit include political instabilities in the region, according to Trade Minister Francois Kanimba.
    The situation in Burundi is hurting economies of its neighbours so was DRC, which has stabilised recently.
    Earlier, the skirmishes in Eastern DRC, which is Rwanda’s major export destination, had affected trade significantly. Now, according to central bank data, the situation had improved.
    By the 2nd quarter of 2015, exports which are dominated by milling industries especially food and beverages, edible vegetables, roots and tubers and live animals exported to DRC increased by 28.9% in value and by 30.9% in volume.
    But again, that is just a drop in the ocean.
    Rwanda’s imports continue to stretch. Such imports include textile, electronics and food products, among others.
    Central Bank governor, John Rwangombwa says items such as wheat, sugar and rice continue to widen the deficit.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Urakoze cyane anonymous kuri ubu bushakashatsi utugejejeho.
      Ndakumenyesha ko kubera imyenda Urwanda rurimo, ubu rwakuiriwe hesnhi gukomeza guhabwa indi myenda kuko abayitanga btabona ahazava ubwishyu ejo hazaza, mu gihe amafranga yose ava mu myedna akoreshwa mu kwinezzeza kw'æabanyagatsiko no kwica abatavuga rumwe nabo.
      Iyi niyo mpmavu rero mubona muri iyi minsi abakegesi bashyira ku isoko Impapuro zitazigamiwe bise mpeshamwenda. Bene kuzigura, ndavuga abanyarwanda, ibintu bihindutse ahubwo umuntu yabata muri yombi aho kubishyura, kuko ari abafatanyacyaha ku mabi Agatsiko gakorera abanyarwanda.

      Urakoze

      Delete
  18. Rwanda’s economic system to collapse (CON’T)

    The talk went on and on and then Senator Tito Rutaremara broke the ice. “We are sacred (of the imbalance), it is growing wider,” he said.
    “We need to think big…let us focus on high value products…for example look at France, it will sell just three Airbus planes and be happy.
    He believes Rwanda will face it rough if it continues in the same state. “Let us look at this imbalance at a higher level.”
    “I am dreaming” he said. “I am dreaming big, and it your job to execute i

    ReplyDelete
  19. Nkusi we, iyi nyandiko yawe irasobanutse rwose, kandi urakoze. Ngira ngo nta Munyarwanda n`umwe uyobewe ko u Rwanda rwagurishijwe. Ikibazo ahubwo, ni ukumenya uburyo kariya gatsiko k`abicanyi kazagenda buhere, ku buryo Abanyarwanda basubirana igihugu cyabo. Kagamé na bagenzi be bibera mu ba Illuminati, nta kiza na kimwe bashobora gukorera u Rwanda. Abafite uko bagira, bahaguruke, wenda dusabe ubufasha mu Barusiya. Urabona ko n`u Burundi bugeze kure. Wa mukaraza w`abicanyi witwa Romeo Dallaire, afatanije na wa mugore wambitse jénocide Abahutu bose witwa Louise Arbour, baheruts emu Karere k`ibiyaga bigari, bari kumwe na ministri w`ingabo wa Canada. N`aba bombi ni Abacanada. Murumva rero ibiri gutegurwa mu rarere kacu.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Urakoze nawe Anonymous,
      Ibyo uvuga nibyo. Ariko njye numva URWANDA RUZABOHORWA N'amaboko y'abana barwo!

      Delete
  20. Warakoze Nkusi. Erega bene Karinga ntabwo bashishikajwe n'imbaga y'Abanyarwanda. Ikibashishikaje ni amafaranga.
    Gusa ndagirango twese dutsinde ubwoba kuko nibwo ntwaro yako.Mureke dutinyuke nka Ingabire n'abandi. Turebe neza Aba leaders bacu batari ba Rusahuriramunduru na Barukarabànkaba. Ahubwo dushyigikire inyangamugayo ziyemeza guhangara agatsiko. Mugihe kitarenze amezi abiri izo ntwali zizigaragaza.
    urakoze Nkusi kandi ukomereze aho.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355