Pageviews all the time

Senateri Mucyo Jadediye (Jean de Dieu) wavuze ko azicuza ubwicanyi yakoreye Abahutu ari uko Ingoma y'abahutu yagiye ku butegetsi yapfuye/NKUSI Yozefu

Senateri Jadediye(Jean de Dieu)

Amakuru ageze kuri Shikama mu kanya aturutse i Kigali aravuga ko Senateri Mucyo jadediye(Jean de Dieu) yitabye Imana mu kanya kuri uyu wa mbere tariki ya 3 z' Ukwakira 2016. Mucyo ngo yagize ikibazo ubwo yari ageze muri esikariye mu nyubako y'aho akorera maze yikubita hasi bahita bamujyana kwa muganga, ariko aza gupfira ku bitaro.


Senateri Mucyo azwi cyane ku bintu bibiri: niwe Pawulo Kagame yashinze gutekinika uruhare rw'Abafransa muri jenoside yo mu Rwanda. Ikindi cyane cyane abanyarwanda ba giseseka bamwibukiraho ni ubwicanyi yakoreye muri komini yavukagamo ya Mbazi muri 1994-1995 kugeza n'aho yica abantu bose bari baje mu bukwe udasinze n'abageni!

Shikama yamwanditseho kenshi, murasanga hano inyandiko twamwanditseho ijyanye n'ubwo bwicanyi yakoreye mu bukwe. Igihe yasuraga imwe muri za gereza zo mu Rwanda, umwe  mu banyururu yamubajije igihe we azasabira imbabazi z'ubwicanyi yakoreye Abahutu dore ko yariho abashishikariza kwirega bagasaba imbabazi, maze asubiza ko ngo Ingoma y'Abahutu nijyaho nawe ngo nawe ariho azicuza ubwicanyi yakoreye Abahutu!

Ese yaba azize iki? Abenshi ubu barahita batangaza ko azize utuzi twa Munyuza ariko Shikama irabatangariza ko uyu mugabo kuba agejeje iki gihe ari igitangaza cy'Imana kuko ku rutonde rw'abantu barwaye SIDA bakuye mucyo bise  kubyina intsinzi yo muri 1994, Mucyo na Kabarebe baza ku isonga;iki cyorezo rero murumva ko akimaranye iminsi!


Dore imwe mu mirimo Jean de Dieu (soma: Jadediye) yakoze ku ngoma y'Agatsiko.
  • Yakoze mu butabera nako mu bucamanza: umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda
  • Yayoboye  muri 2008 komisiyo ngo yasuzumaga uruhare rw’ubufransa muri jenoside yo mu Rwanda.
  • Yayoboye komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside.
  • Apfuye yari Senateri ku Kimihurura!

Birababaje kubona agiye adasobanuriye abanyarwanda ubwicanyi yabakoreye kandi ngo abasabe n'imbabazi.

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya ukuri maze kubabohore.

10 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze

    ReplyDelete
  2. Biteyagahinda kubona agiye adaciye mubutabera.mbonye kuma Facebook banditseho ngo duhombye intwali.nibajije Niba ijambo intwali has lost the meaning baranshanga .ESE ujya kwita umuntu ibtwali utabanje nokureba mubuzima bwe ubutwali yagaragaje? Ubwose uwakoze neza we yakwitwa ikigwali.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Intwari mu kirimi cy' Intangondwa z'abatutsi ni umuntu wishe ABAHUTU benshi. Hari ni umwicannyi Ruharwa utazi gusoma no kwandika bagize JENERALI kubera ko yishe abahutu benshi. J.D Mucyo yavuze ko atazigera asaba Imbabazi kubwicannyi yakworeye Abahutu none abasanze aho yabohereje. Imana imufashe maze abo yishe bamwakire neza bityo ahite amenya ko ibyo yakoze ari ibintu bibi cyane

      Delete
  3. aya makuru arasesenguye mucyo tumuhaye akakagani ati ruriye abandi rutamwibagiwe urwo yakoreye abandi

    ReplyDelete
  4. RIP Jean de Dieu Mucyo umunyarwanda yabivuze ukuri ati"Inzira ntibwira umugenzi" Imana umushobora byose niw'uzi iherezo rya twese,kuko nabaye nzi iherezo ryanjye n'ubwo naba nemera cg ntemera ko ijuru ribaho kdi rizahabwa abakiranutsi,nagerageje gukora neza iryo ryaba ribaho nkazarigororerwa,ryaba ritanabaho ntacyo naba mpomba.umuririmbyi umusaza Byumvuhore ati"usize nkuru ki i musozi aho ntiwaba ugiye..." Mwene Mucyowintore na Marciana Imana imwakire mu bayo namwe mwijanditse mu gutsemba abanyarwanda mutere intambwe idasubira inyuma nk'iyo Dr Rudasingwa yateye naho ubundi ka karyango mucishamo abahutu namwe niko muzanyuzwamo(URUPFU)kuko tuitazatura nk'umusozi ahubwo habaho kuvuka gukura hanyuma tugapfa. Ariko gukura ugakurira kumena amaraso mbigereranya nko gusaza kw'igisobane gisaza gisosoka.Kuko ntacyo societe izakwibukiraho atari ubwicanyi nyamuneka nyamuneka ukuri ni gushinge imizi.

    ReplyDelete
  5. Abahora bakanga rubanda ngo"bazajya barurasa izuba riva"nabo ntibakingiwe!we yaguye mu ngazi bo bazajya bagwa no ku meza barimo barya!Amaraso arasama!Uwiteka aduhishiye byinshi ABAFARANSA baca umugani ngo"qui vivra verra"!

    ReplyDelete
  6. rwakwitumye ruza ruje mwibike ya ndirimbo DEUX MILLION rusubiza ngwiki? sindya ruswa!!!!!!!!

    ReplyDelete
  7. Harya ngo ibyo yaruhiye byose bibaye zero? Arahungirahe ko abo yohereje ikuzimu badashaka ubu ari abasangwa baramuanganiza imigeri? aamahiri ?baramuha inkongoro z'amaraso yamennye? Kwa nyamuzinda ntawuzindukana ubuhanga iyo akiba intwari akamenya ko aza gupfa agiye mu biro byo kumena amaraso y'abanyarwanda yari kubirira abasigaye bagasubiza inkota mu rwubati nagende neza ibyo yakoze bimuherekeze.

    ReplyDelete
  8. Ntitubabazwe ko agiye atitabye ubucamanza kuko njye nemera ko nyuma y'urupfu umuntu aba ataragera kuli destination. Mucyo Imana iramubaza kwisobanura ku maraso y'inzirakarengane yamennye.

    ReplyDelete
  9. Erega twase ntawutazapfa, ariko igitangaje nukuntu umuntu nka Mucyo yica abandi, kugeza ahoyica nubukwe;nawe umunsiwe waza agapfa ntanumukojejeho urutoki.

    Ikintu nkiki Imana iba igikoze kugirango kibera isomo abicanyi bose. Kwica umuntu umuziza kuko arumututsi cyangwa umuhutu ntarindi kosa yagukoreye? Birababaze cyane, bambe numvise yuko Mucyo ngo yariyarize no kwica-amategeko.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355