Pageviews all the time

Buruse(Scholarship) n'amahugurwa mu ikoranabuhanga, indimi no mu bucuruzi kuri www.shikamaho.com/Nkusi Yozefu

graduationday2
Aka buruse muri kaminuza zikomeye zo ku isi
Twishimiye kumenyesha abanyarwanda b'ingeri zose bifuza gukomereza amashuri yabo muri za kaminuza zikomeye zo ku isi ko hari amahirwe menshi! Shikama ubu ikora uko ishoboye ngo ibashyirire buri munsi izi buruse ku rubuga rwayo rushya www.shikamaho.com. Abakeneye aya mashuri bajya ku rubuga bakayaka kandi byose bikorerwa ubuntu! Hari ibyiciro byose ( Bachelor, Masters, PhD, na Post Doc.)

Ishimuta ry'Abantu rirakomeje mu Rwanda


Amakuru agezweho kandi yizewe n’ay’ishimutwa ry’undi musheikh witwa Habimana Yassin wari Imamu (Umuyobozi ) w’Umusigiti wa Onatracom mu Biryogo ubwo bari mu nama mu musigiti wa Onatracom ku wa gatatu tariki ya 28/01/2016. Yabajije ifungwa ry’abasheikh n’icyo bafungiwe. Ubwo inama irangiye yarategerejwe ngo asarishe nimugoroba arabura.

Ejo ku wa kane hashimuswe uwitwa Hadji Yussuf ufite umudamu witwa mama Naziwa ucuruza kuri Onatracom imyenda y’abadamu. Yashimutiwe mu Biryogo ubwo yarimo agurira umwana we ibikoresho by’Ishuri. Ubwo Yari ari mu iduka haje imodoka havamo abagabo 2 bahita bamwinjiza mu modoka kugeza n’ubu nta muntu uzi aho ari. Turahungira he iki cyorezo cyateye mwo kabyaramwe ahaaaa!?
Umuyislamu w’i Kigali,30/01/2016
ABAYISLAMU BARI KUZIRA IKI?

igitekerezo cya Ntare Mansour ku nyandiko: "Shikama MUZAYIGAYE IBINDI: umwanzuro wayo ku matohoza yakoze muri Kanama 2015 ku ifungwa rya SHEHE GAHUTU yanzuye avuga ko azize ubucuruzi bwe mu kigo yishingiye cy'ubukerarugendo cyitwa FAHICO none bigaragaye muri Mutarama 2016 ko Abayobozi ba ISILAMU yo mu Rwanda bari hafi gufatana mu mashati na bamwe mubo bayobora bapfa FAHICO!!!/ NKUSI Yozefu"


ikalamu n.ibahasha
komanteri z'abasomyi ba Shikama
Uzabeshya ni uzavuga ko utavuga ukuri! Abaslam bakomeje kwibaza ko akaga abanyarwanda barimo katabareba. Harya ngo"AKAMASA KAZAZIMARA KAZIVUKAMO" Sheikh Mussa Fazil Harelimana abereka ko ari ku ibere rya RPF, akica akanakiza. 

Abo bose barigiswa atabizi se? si gahunda ye yo kwemeza Abaslam ibyo ashaka abinyujije mu ngirwamufti Kayitare? Ni hehe kw`isi Leta cg Police irigisa abantu? Niba baba bakoze ibyaha kuki itabafata ku mugaragaro, ikanabimenyesha imiryango yabo?


 Agatsiko k`abasheikh bari muri leta gakomeje gukora iterabwoba no guhohotera abaslam. Menya nka n`ikindi ashoboye kuko yize Sharia Islamique, ntakundi yayishyira mu bikorwa atari ukubangamira bagenzi be.

Gusa amenye ko Imana ariyo Nkuru!

Imana ikomeze ibarinde Shikama

Ntare Mansour
------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

SHIKAMA: Urakoze muvandimwe Ntare Mansour kuri iyi komanteri yawe. Turizera ko uzakomeza gusoma Shikama ukanayitangaho ibitekerezo kurushaho.

Kuki indege za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza zirirwa zikarara zirasa kubo bita intagondwa z’Abayisilamu muri Iraki na Siriya(ISIS), kandi nabo bariho bakora nka ISIS mu Rwanda? /NKUSI Yozefu



Jihadists Weigh Legitimacy, Safety of VK Social Media Platform




Hashize amezi atari make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Barack Obama ahaye uruhusa ingabo z'igihugu cye kujya kurasa  kucyiyise Leta ya Kiyisilamu(ISIS). Si USA gusa iriho irasa kuri ISIS kuko n'Ubwongereza buyiri inyuma muri iki gikorwa, tutibagiwe ko harimo n'ibindi bihugu nka Jordania, Uburusiya, Ubufaransa, n'ibindi tutarandoye.

IBYAHISHUWE bya 24: Ibyahishuwe , uko byanditswe na Dogiteri Rudasingwa Tewojene mu gitabo cye "Healing a nation". Iki gitabo cyamurikira abanyarwanda mu guhirika Agatsiko ka FPR nkuko igitabo "Mein Kampf" cya Adolphe Hitler cyamurikiye Abanyaburaya n'Abanyamerika mu guhirika ingoma y'Abanazi ya Adolphe Hitler/NKUSI Yozefu










Inama ya Biro politike ya RNC ya ba Dg Rudasingwa Teowojene na jenerali  Kayumba Nyamwasa yateranye ku itariki ya 20/12/2015 irebera hamwe intambwe imaze gutera muri iyi myaka itanu ishize iri shayaka rishinzwe ariko yiga no ku kibazo cya Pawulo Kagame ushaka gutegeka kugeza aguye mu Rugwiro. Kuri iki kibazo , inama yasohoye itangazo ryamagana iyi myifatire ya Pawulo Kagame  musanga hano, iyi mpuruza yerekana ko Kagame Pawulo n'Agatsiko k'Abasirikare babarirwa ku rushyi bariho baganisha igihugu ku manga! Shikama yatangajwe no kumva ko Agatsiko k'Abasirikare ariko gategeka u Rwanda mu gihe twe twari tuzi ko ari FPR! Shikama yihutiye gucukumbura kugirango dusobanukirwe neza  iby'aka gatsiko, dusanga Abanyarwanda bazi nabi ibibera mu gihugu cyabo. Ibi twabigezeho tumaze gusoma igitabo giheruka kwandikwa na Dg Rudasingwa Tewojene yise "Healing a nation";twavuga ko mu kinyarwanda ko ari"Ukuvura igihugu" Twasanze ubuhamya bukubiye muri iki gitabo koko bushobora gutuma igihugu cyacu kivurwa ibisebe gifite kuko iyo umaze kugisoma uhita umenya neza igitera ibyo bisebe n'uko bimwe bitangira ari udukomere bikaza kuvamo imifunzo! Uku niko igitabo cya Adolphe Hitler "Mein Kampf " mu kinyarwanda bikaba bivuga " urugamba rwanjye"kifashishijwe mu gukiza ibisebe Uburaya bwari bwatewe n'intambara za NAZI ya Adolphe Hitler kuva muri 1940 kugeza muri 1945.

Intambara yatangiye hirya no hino mu Rwanda ikaba iriho ica ibintu kuki AGATSIKO ntacyo kayivugaho?/NKUSI Yozefu


                                       
Ntidushobora gukomeza kuririmba amahoro no kwirinda 
urugomo mu gihe Leta iriho irimbura abantu;nzakomeza 
mparanire demukarasi n'uko abantu bose bareshya. Nibiba ngombwa,
 NITEGUYE GUPFA/ Nelson Mandela mu rukiko i Rivonia muri 1964: 

Burya intambara zirwanywa kwinshi: Hari iz'amasasu izi tuzi twese ba rubanda rwa giseseka, hakabaho n'izindi ziba ariko ntitubimenye usibye ko zose zitugira ho ingaruka kimwe. Kuva muri 2010, u Rwanda rwagiye rubamo ibikorwa bidasanzwe by'urugomo, akenshi Agatsiko kagiye kitirira FDLR na RNC, ndetse gafata abanyarwanda bamwe karabafunga. Ibyinshi muri ibi bikorwa byagiye byitirirwa FDLR na RNC ni amagerenade yagiye aturikira hirya no hino mu gihugu ariko ahibasiwe cyane ni muri Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda. Nyuma y'aya magerenade hakurikiyeho imiriro yatikije imari itari nke y'abanyarwanda n'abanyamahanga dore ko hibasiwe cyane ibigo b'ucuruzi. Kuri iyi miriro, Agatsiko n'abatavuga rumwe nako ntibayivuzeho rumwe, aho Agatsiko kagiye kemeza ko ari impanuka z'insinga z'amashanyarazi naho abatavuga rumwe nako bakemeza ko ari ibikorwa byo gusabota leta bikorwa n'abantu runaka. Aho aba ba nyuma ntibari mu kuri umuntu arebye ibiriho biba ubu mu Rwanda hamaze kwibwa insinga n'ibindi bikoresho by'amashanyarazi bifite agaciro karenga miliyoni magana abiri y'amafaranga y'u Rwanda( 200,000,000FRW)  mu gihe cy'imyaka ibiri gusa?Ukagerekaho n'ibyabaye muri Gicumbi hatashywe umuyoboro ujyana amazi kuri 23/1/2016 ufite agaciro kangana na  hafi miliyaridi y'amafaranga y'u Rwanda(955,000,000FRW) nyuma y'iminsi ibiri gusa, uruhombo rutwara amazi rw'uyu muyoboro rugaturitswa n'abantu bataramenyekana ubu amazi ngo akaba yirirwa ameneka ntagere kubo yari agenewe?!Kugirango wumve neza ko ibikorwa nk'ibi nabyo ari ubwoko bw'intambara, reka turebere hamwe ibyabaye muri Afurika y'Epfo muri 1960 byateje ifungwa by'intwari y'isi Nelson Mandela.

Itangazo: Abakunzi ba ruhago bakomeze gukurikirana CHAN kuri peji yabashyiriweho kuri Shikama


Tubanje gusaba imbabazi abasomyi bacu kuko hashize iminsi igera kuri ibiri tutabagezaho uko amakipe ariho yitwara muri CHAN mu Rwanda.

Twishimiye kubamenyesha ko mushobora gukomeza gukurikirana nkuko bisanzwe  CHAN kuri peji yabashyiweho kuri Shikama.

Muryoherwe.

Dg NKUSI Yozefu

Hari inzira nyinshi Abaturage twabishatse twanyuramo tukarara duhiritse Agatsiko katubuza amahwemo!/Rutungaboro Petero

Abicanyi bashya ba Kagame : DASSO, ibi ni bimwe mu byiza
FPR na Kagame bavuga ko badukuriye muri Uganda
Muvandimwe Nkusi muraho neza murakomeye aho i Bwotamasimbi?Natwe hano mu Rwanda ndabona tugikanyakanya.

Maze iminsi nsoma inyandiko zanyu kuri Shikama; rwose zimwe zikanyura pe! Nk'inyandiko  yahise ejo ku cyumweru yaranyuze ndetse na mugenzi wayo yari ifite umutwe ugira ngo Revolisiyo y'ikaramu.

Igitumye rero nandika ubu butumwa ni ukugira ngo mbereke ubundi buryo bwiza bushobora kwifashishwa mu rwego rwo kumvisha ubutegetsi ko abo buyoboye batakibukeneye bitewe n'ibibi bubakorera.

Umuvandimwe Rwamukoba Kanyeshyamba yunganira Shikama kuri" kuki Afurika ikennye? Ni uko ikennye" ati: " Imandwa niziseruke" na Shikama iti: " Nibyo koko uwanga amazimwe abandwa habona!"/NKUSI Yozefu

Umuhango ukomeye cyane wo gusezera ku muntu wapfuye: gufubika umurambo
imyenda mishya nyuma y'imyaka 4 , mu gihugu cya MADAGASCAR

Nkusi rwose mbanje kugushimira kubwo ubwitange ugira mu kudukangurira gukunda ibyacu ,kuberako aribyo turi byo. Ni kenshi cyane mpora nibaza impamvu mu Rwanda n’i Burundi murahasanga ya mazina gakondo bikanyobera .Ariko iyo usimbiye mu majyepfo ya  afrika bafite amazina gakondo ari umubare munini.

Wakubitira muri za East afrika ndavuga za Kenya na Tanzania n’ubwo ari ku byambu bya ba mpatsibihugu hari umubare ugaragara,werekanako gakondo iwabo igifite ijambo.Aha ndavuga imico n’imigenzo,kwita amazina ntibyabatwaye uruhu n’uruhande.

"KUKI AFURIKA IKENNYE? NI UKO IKENNYE"Umwanditsi muri 1970s. Turakennye kuko twabuze abatuyobora mu nzira y'umukiro, ahubwo dufite abakiza Abakoloni na ba Mpatsibihugu/Nkusi Yozefu

Dore uko abazungu bandagazaga bashiki bacu igihe cy'ubukoloni!
kwamburwa inkanda,ugafotorwa ku ngufu nk'itungo rigufi!
Iyi foto igomba kuba yarafatiwe mu Rwanda cyangwa Tanzania(Ruanda- Tanganika)

Umushakashatsi umwe muri za Mirongwirindwi mu kinyejana gishize(1970s) yigeze gusohora igitabo cyakunzwe cyane cyari gifite umutwe ugira uti: Kuki dukennye? Agasubiza ati :" Turakennye kuko dukennye". Gukena uyu mugabo yavugaga si ukutagira umurwa mukuru wuzuyemo imiturirwa nk'iri i Kigali cyangwa kutagira Perezida ukize ibya Mirenge ku Ntenyo nka Pawulo Kagame w'u Rwanda! Gukena yavuga kudutera guhora mu bukene, ni ugukena mu mutwe!!! Ngubu bukene bugiye gutuma abirabura aho bari hose ku isi bazahora mu bukene.

POLITIBALL. Inzozi  zigira nkana: Petero Nkurunziza  yarose ajya kwigira ku Rwanda ITEKINIKA rifasha beneryo gupfira ku butegetsi!( igice cya mbere)/NKUSI Yozefu



Burya ngo umuntu arota icyo asanganywe; Nkurunziza ahora yibaza byinshi kuri mugenzi we wo hakurya y’Akanyaru: Kuki Kagame yica abantu ndetse bamwe akabahambira mu magunira y’abapfuye bakiri bazima ntihagire ukopfora, hagira uwicirwa  mu kabari cyangwa mu mahanda i Bujumbura amahanga akavuza induru? Kuki Kagame yica abantu akabajugunya muri Rweru, Nkurunziza yakwaka amatohoza Kagame akabyanga kandi akaba ariwe wumvwa n’amahanga? Kuki Nkurunziza yiyongeza manda ya gatatu y’imyaka 5 gusa Paul Kagame akiha manda ya gatatu y’imyaka 34 ntihagire ukopfora, mu gihe Nkurunziza we nta kitarakozwe ngo bamukubite hasi? Muri ibi bibazo biri hejuru n’ibindi byinshi ahora yibaza, bihora bimubuza gusinzira cyangwa akarara ashikagurika ijoro ryose; akabona amashusho y’abaturage bamaze kwicwa mu Burundi bazira manda ye ya gatatu, Kagame Pawulo yamuteye cyangwa yamuteje abamenja, cyangwa ba Mpatsibihugu bamuviriyeho inda imwe mucyo bita LONI. Ariko uza muri izo nzozi ze cyane ni Pawulo Kagame; ni muri urwo rwego aherutse kurota ari imbere ye amusaba ko bagirana IMIMARO nk’imwe ya Mutaga III Nyamubi umwami w’u Burundi yagiranye n’umwami w’u Rwanda  Mutara I Semugeshi mu Twicarabami twa Nyaruteja hariya i Butare mu Rwanda bakanzura ko ibi bihugu byombi bizabana akaramata mu mahoro n’ubusabane. Nguko uko aba bagabo bombi bakunda ubutegetsi nkuko ifi ikunda amazi, banzuye ko Nkurunziza yaha Pawulo Kagame inzira yo gutera muri RDCongo akajya gutsemba impunzi z’Abahutu ziriyo maze nawe akamuhemba kuza kwigira ku Rwanda ITEKINIKA ryazatuma agwa ku butegetsi akazasimburwa n’umwana we nkuko bimeze mu Rwanda Kagame yita urwe!

Abapasitori 7 ba ADEPR bapfuye umwaka ushize wa 2015 bazize iki?/NKUSI Yozefu


Abajyanama b'inteko rusange isanzwe y'idini rya Pentekoti mu Rwanda( ADEPR) baherutse guteranira i Gisozi muri Kigali kuri 15/1/2016 ngo barebera hamwe uko umwaka ushize wa 2015 wagenze mu ivugabutumwa, imibereho myiza, ubukungu n'iterambere n'imibanire myiza n'izindi nzego. Muri iyi nama havuzwemo byinshi ariko ikidushishikaje twebwe hano, ni urupfu rw'abapasiteri 8 n'abakirisitu benshi bapfuye muri 2015 nkuko abari muri iriya nama babyemeje. Hasi aha Shikama ikaba yabashyiriyeho urutonde rw'abapasiteri bapfuye amanzaganya, paruwasi bayoboraga n'Akarere iherereyemo. Mbere ya byose twihanganishije imiryango y'aba bapasitori kandi dusaba Rurema ngo abahe iruhuko ridashira.

ITANGAZO: Abashaka kwiga muri za Kaminuza zo hanze kuri buruse za kaminuza cyangwa zitangwa n'ibihugu, kaminuza cyangwa amashyirahamwe.




Hari abantu bagiye begera Shikama kenshi badusaba ko twabarangira aho babona ababarihira amashuri mu Rwanda cyangwa se buruse muri za kaminuza zo hanze. Ni muri urwo rwego Shikama yabashyiriyeho ahantu mushobora gushaka izo buruse kuri www.shikamaho.com.

UMUGERA ZIKA umaze iminsi ubica bigacika mu bihugu by'Amerika y'amajyepfo cyane cyane Brezil ubu noneho wageze no muri Leta zunze ubumwe z'Amerika mu gihe bari bawiteze mu mezi atatu ataha! Ese aho icyitwa Malariya kibica bigacika mu Rwanda ntiyaba yo ari ZIKA? Niba atariyo se abategetsi b'u Rwanda barateganya gukora iki ngo bayikumire itarahagera?/NKUSI Yozefu





Uyu mugera bita ZIKA(Zika Virus) wavumbuwe  bwa mbere mu nguge yo mu ishyamba ryitwa ZIKA ryo muri UGANDA  muri 1947.  Uwafashwe n'uyu mugera agira ibimenyetso nk'iby'umuntu urwaye umushwiza( Yellow fever mu cyongereza cyangwa Fievre jaune mu gifaransa), ubushyuhe budasanzwe, kuribwa mu mutwe, n'urumeza umubiri wose. Ibi bimenyetso bishobora kumara hafi icyumweru cyose mu muntu wahuye n'uyu mugera wa Zika. Ikindi Shikama yababwira ni uko uyu mugera uwusangana umuntu wariwe n'umubu witwa Aedes aegypti mu gihe malariya yo uyisangana umuntu wariwe n'umubu witwa Anofele( Anopheles),  icyo ibi byombi bihuriyeho ni uko biterwa no kurumwa n'umubu.

SHIKAMA MUZAYIGAYE IBINDI, IRATOHOZA!: umwanzuro wayo ku matohoza yakoze muri Kanama 2015 ku ifungwa rya SHEHE GAHUTU yanzuye avuga ko azize ubucuruzi bwe mu kigo yishingiye cy'ubukerarugendo cyitwa FAHICO none bigaragaye muri Mutarama 2016 ko Abayobozi ba ISILAMU yo mu Rwanda bari hafi gufatana mu mashati na bamwe mubo bayobora bapfa FAHICO!!!/ NKUSI Yozefu


President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011

Hari abagiye bikoma Shikama ngo yabashebeje, abo muri RNC bo bakemeza ko ngo kuba tuvuga ukuri byerekana ko dukorana na Kagame. Nkuko Intego yacu ibivuga :"Shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma", nta kintu na kimwe dutangaza tutabanje kugitohoza ho ku buryo bwimbitse. Iyo tuvuze ko hari imirambo y'abacu 5000 biciwe i Kibeho na FPR/APR muri 1995 ku mabwiriza ya Pawulo Kagame imirambo yabo ikajya gutwikirwa mu Mutara mu mpera za 2013, ni uko tuba dufite ibimenyetso simusiga dushobora gutanga duhamagajwe mu nkiko none cyangwa ku yindi ngoma izasimbura iya Kagame; ibi ndangirango abanyarwanda bose babimenye. Shikama itangaza ko Shekh Gahutu Abdul Karim wafunzwe n'Agatsiko muri Kamena 2015, azize isosiyete ye y'ubucuruzi mu Bukerarugendo harimo no kujyana abajya mu mutambagiro mutagatifu wa Kiyisilamu i Maka mu gihugu cya Arabiya Sawudite, FAHICO, ni uko Shikama yari ifite amakuru acukumbuye yemeza ibyo yatangaje ku mbuga zayo muri kuriya kwezi kwa Kanama 2015. Abibuka ibyo twatangaje mwongere musome iyi nyandiko ya IGIHE yasotse none ku cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2016 maze muzarebe ko hari aho twibeshye muri Kanama 2015!

ITANGAZO: Ubuyobozi bw'Urubuga SHIKAMA bwishimiye kubamenyesha ko bwamaze kubashyiriraho ku rubuga uburyo bworoshye bwo gukurikira amarushanwa y'umupira wa CHAN ariho abera mu Rwanda

Twishimiye kubamenyeshwww.shikamaye.blogspot.no mushobora kuzajya mukurikiriraho gahunda zose za CHAN. Muzasangaho : urutonde rw'imipira ukurikije amakipe azakina, ibitego byamaze gutsindwa, aho imipira izajya ibera. Kuri iyi peji kandi hari aho muzajya murebera umupira uriho uba (LIVE).
a ko twamaze kubasyiriraho peji kuri

Icyitonderwa:
 -  Abasomera Shikama kuri desktop murasanga iyi peji munsi ya mubaruzi, hejuru y'inyandiko zose.
 - Abasomera Shikama kuri Mobayilo, mukimara kugera ku rubuga rwa Shikama, hariya handitse intego ya Shikama: Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma, munsi yayo murahita mubona ahanditse Home inshuro ibyiri n'inyuguti z'umuhondo,  buri murongo wa Home uraherwa  mu nguni y'iburyo na mpandeshatu(triangle) y'umuhondo icuritse. Kanda kuri iriya mpandeshatu urahita ugera ahanditse:

Follow CHAN 2016 here/ kurikira CHAN 2016 hano, urahita ukandaho ugere ku rutonde rw'imikino, urebe umukino uriho uba, urebe amakipe ateganyijwe guhura, ibitego byatsinzwe, n'ibindi birebana na CHAN; HOME yo hejuru niho hari CHAN.

MURYOHERWE

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogsot.no

CHAN 2016: AMAVUBI YATSINZE COTE D'IVOIRE



Ku mukino wo gufungura CHAN-2016, Amavubi yatsinze COTE D'IVOIRE 1 kuri 0. Iki gitego kinjiye ku munota wa 15 gitsinzwe na EMERI(Emery) Bayisenge.  
Amakuru arambuye kuri uyu mukino murayasanga kuri aka gasomerwaho

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no

IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry’umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk’umwami w’u Rwanda( Igice cya gatatu)/ NKUSI Yozefu



Mu nyandiko yacu  ya mbere yo ku itariki ya 5/1/2016 musanga aha twababwiye ukuntu Umutwe w'Abacanshuro utegekera u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (PAC) wapanze uko Kagame Pawulo yazakomeza gutegeka u Rwanda nyuma ya 2017 atagira icyasha imbere y'Abamushyize ku butegetsi aribo Amerika(USA)  n'Ubwongereza(UK) . Mu nyandiko ya kabiri musanga aha yo ku itariki ya 7/1/2016, twababwiye ukuntu uwahoze ari perezida w'u Bufaransa Nicolas Sarkozy nawe uri muri PAC ku buryo bwa rwihishwa wagize uruhare mu kuzambya dosiye y'umucamanza wo mu Bufaransa Jean Louis Bruguere ariwe PAC yashinze na dosiye yo muri Esipanye akayirangiza nkuko yarangije iya Bruguere. Ibi nibyo twavuze ko bijyanye n'amahame y'Abagereki ba kera aho bagiraga bati:" Indwara zimwe zivurwe n'umuti umwe."Uyu munsi turarebera hamwe muri iki gice cya gatatu ari nacyo cya nyuma, uko ifatwa n'irekurwa bya Karenzi Karake byatekinitswe.

ITANGAZO. Ejo kuwa gatanu 15/1/2016 muzagezwaho IBYAHISHUWE BYA 23 ( Igice cya nyuma=3)


Ejo kuri 15/1/2016 muzagezwaho inyandiko mukunda cyane "IBYAHISHUWE" bya 23 igice cyayo cya nyuma, ni ukuvuga cya 3.

Mu cyumweru gitaha tubafitiye kandi Politiball, nayo ntibabihira!

Murare aharyana aho bwije, aho bukeye namwe turabasuhuje.

Ubuyobozi bwa SHIKAMA

Gerageza amahirwe yo kwiga muri China


Chinese Government Scholarship-Chinese University Program


Chinese Government Scholarship-Great Wall Program

Chinese Government Scholarship-Bilateral Program

Chinese Government Scholarship-WMO Program

Marine Scholarship of China

MOFCOM SCHOLARSHIP

NGIRE ICYO MBAZA SEBARUNDI !/ Kayitare James

NYENICUBAHIRO Sebarundi Petero NKURUNZIZA

Uko mbizi, izina SEBARUNDI rikoreshwa n’abavandimwe b’Abarundi iyo bashaka kuvuga umukuru w’igihugu ubayoboye ubu. Sinzi niba n’abamubanjirije barahawe ako kazina. Niba baragahawe, ibyo bigaragaza agaciro n’icyubahiro abarundi baha abayobozi babo. Niba bataragahawe, bigaragaza uburyo abarundi bakunda Nyiricyubahiro Perezida Petero Nkurunziza , kuko iryo zina yahawe ryaba rigaragaza uburyo bamukunda, bakamwizera ; kandi nawe akabakunda.

TUBATUMIKIRE. Umuvandimwe Kayitare arunganira SHIKAMA mu nyandiko ye itagira uko isa ifite umutwe ugira uti:" KOMANTERI KU NYANDIKO EBYIRI ZANYUZE KURI SHIKAMAYE "

Tubatumikire

Nyakubahwa Dg.NKUSI Yozefu, n’abo mukorana ndabashuhuje, mugire umwaka mushya muhire wa 2016. Maze gusoma nitonze inyandiko ebyiri mwanyujije ku rubuga rwanyu www.shikamaye.blogspot.no nanjye nifuje gutanga umuganda wanjye mbinyujije muri komanteri.

Afurika iri mu ntambara yirwanyamo! Abategetsi( abita ABATUYOBYA= our misleaders) badatanga uburezi bufite ireme ahubwo bigisha abana babo mu mashuri akurikira gahunda y'Amerika n'Uburaya barangiza bakabohereza muri ibyo bihugu; basanga nanone Abaturage badakunda iby'iwabo! Mu Rwanda ho bahasanga iki by'umwihariko??/NKUSI Yozefu



                           umva uko uyu mugabo avuga intambara Afurika yirwanyamo!( iminota 10)

Uyu munyapolitike wo muri Kenya aravuga ati: " Njya nibaza Patrice Lumumba na Mwalimu  Julius Nyerere bazutse icyo babona."  Ahita atanga ibisubizo kuri iki kibazo cye, Shikama nayo ikaba yashyize hasi y'ibi bisubizo bye, ibyo aba bagabo basanga mu Rwanda baramutse bazutse bakanarusura!
- Basanga amoko arimo asubiranamo hirya no hino muri Afurika: nko mu gihugu cya Sudani y'Epfo, ubwoko bwa Nuer buri mu ntamabara n'ubwoko bwa Dinka!!
- Bababazwa no gusanga nta tangazamakuru riba muri afurika rikorera abaturage  baho, amakuru yose azayo  atangwa na za CNN, RFI, na BBC!

Abiyita INYANGAMUGAYO za RNC baremeza ko Shikama irwanya RNC n'abategetsi bayo Kayumba Nyamwasa na Dg Rudasingwa T, ko ari Rutwitsi nka Rushyashya na Exposer ya Tom Ndahiro kandi ko bibabaje kuba ibinyamakuru nka SHIKAMA bikomeje gukwira mu banyarwanda!/NKUSI Yozefu

Dg NKUSI Yozefu

Inyandiko nasanze ku Nyenyeri News yo muri 2014 musanga aha, y'umuntu usa n'umuvugizi w'ishyaka rya Kayumba Nyamwasa na Dg Tewojene Rudasingwa ikaba yibasira umuyobozi wa Shikama Dg Nkusi Yozefu nubwo imaze igihe, muri shikama tukaba tuyibonye dutinze, ibirimo nta wabireka ngo bigende ntacyo abivuzeho. Uwanditse iyi nyandiko yasubizaga inyandiko y'umunyamakuru GATENDO wa Shikama yaciye kuri Shikama muri 2014; muri iyi nyandiko ye ndende aremeza ko Shikama ikorera Pawulo Kagame ikaba iharabika Jenerali Kayumba Nyamwasa na Dg Tewojeni Rudasingwa bategeka ishyaka rya RNC. Nkaba rero ngira ngo muri make ngire icyo mbwira uyu muvandimwe n'abamutumye ariko nkaba nsaba umunyamakuru GATENDO kuzasohora indi nyandiko irambuye kandi akoresheje amazina ye bwite nibiba ngombwa ashyireho n'ifoto ye.

Pawulo Kagame yababajwe n'urupfu rwa Musenyeri Halem'imana Barnabas wamufashije kumena amaraso y'Abanyarwanda./NKUSI Yozefu

Nyakwigendera  Musenyeri Halem'Imana Barnabas
Mbere ya byose nkuko umuco wacu wa kinyarwanda udukangurira kwihanganisha ababuze ababo abo aribo bose no gusabira abagiye tutitaye ku buzima babaye ho hano kuri iyi si; Shikama yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Musenyeri Halem'Imana Barnabas kandi turasaba Imana Ihoraho, Umucamanza w'Ikirenga ngo imuhe iruhuko ridashira. Mu mwaka ushize wa 2015, Shikama yabagejejeho inyandiko yavugaga ukuntu uyu musenyeri atitwaye neza mu bibazo by'u Rwanda ariko ntitwabivuze mu buryo bwimbitse. Tukimara gusoma ibyanditswe n'Itangazamakuru ry'agatsiko kuri uru rupfu cyane cyane ubutumwa bugufi bwa Pawulo Kagame bugaragaza akababaro yatewe n'igenda ry'uyu Musenyeri, aho yamushimagizaga ko ngo yaharaniye ubutabera, kudasumbanisha abantu kandi ngo akaba n'umunyamurava; Shikama ikaba yishimiye kubageza ho igihango cyari hagati ya Kagame na Nyakwigendera gitumye amuririra kandi ari gake aririra abanyarwanda bapfa buri munsi!
Uu ni ubutumwa bwo kuri Tuwita ( Twitter) ya Pawulo Kagame

IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya kabiri)/ NKUSI Yozefu


Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko mwongera gusanga hano, urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho ukuntu  Presidential Advisory Council(PAC) ikaba ari Njyanama ishinzwe kugira inama Pawulo Kagame, igizwe n'abacanshuro b'Abanyamerika, Abongereza n'Abagande, yagiriye Pawulo Kagame inama y'ukuntu yakoresha itekinika akarangiza inzitizi zose zishobora kumubangamira mu kwiyimika nk'umwami w'u Rwanda muri 2017. Twabonye ko ifungwa ry'umwicanyi Karenzi Karake muri Kamena 2015 mu Bwongereza ryari rifitanye isano n 'uku gushaka kwiyimika kwa Pawulo Kagame. Ikindi twavuze mu nyandiko iheruka ni uko Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa kuva kuri  6/5/2007 kugeza kuri 12/5/2012  ariwe kariya kanama k'abacanshuro kashinze gukurikirana iby'iriya dosiye . Uyu munsi turarebera hamwe ukuntu Sarkozy yakoze ibyo yari yashinzwe.

Aho kwandika inkuru nyinshi zitabariza Abahutu 500,000 bicirwa muri RDCongo buri munsi na Pawulo Kagame na FPR ye ku kagambane ka ba Mpatsibihugu USA na UK ntibyakozeho urubuga IKAZEIWACU??/Nkusi Yozefu


Mu minsi ishize Shikama yatabarije urubuga LeProphete.fr (UMUHANUZI), byaje kuba mahire benerwo bahise bongera gusubiza uru rubuga ku murongo wa murandasi bidatinze. Ubu nanone Shikama ihangayikishijwe n'urundi rubuga www.ikazeiwacu.fr ruri mu zisomwa cyane n'abanyarwanda haba hanze y'igihugu cyangwa abari mu mahanga tutibagiwe n'abanyamahanga.

Igiteye Shikama guhangayika kikaba ari uko uru rubuga rwagiye ruburira kenshi abantu bari bapangiwe kwicwa na FPR cyane cyane hakoreshejwe amarozi, ariko ikiruta ibindi ni uko rwagiye ruhitisha inyandiko zatabarizaga abavandimwe bacu b'abanyarwanda barokotse ubwicanyi  ndengakamere bwakorewe Abahutu muri 1996 bukozwe na FPR ihagarariwe na ba mpatsibihugu USA na UK. Aba bavandimwe bacu Agatsiko gahejeje mu mashyamba ya RDCongo umubare wabo ukaba ukabakaba  igice cya miliyoni(500,000)!

Umuvandimwe Paul Mayibobo mu nyandiko ye irambuye, arunganira Shikama kuri iyi nyandiko:"IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya mbere)/ NKUSI Yozefu





Arakoze Paul Mayibobo kugeza ku basomyi ba Shikama iyi nyandiko irambuye, isesenguye kandi isobanutse. Muri iyi nyandiko, Paul Mayibobo yashyizemo n'igika cy'itegekonshinga rivuguruwe cyerekana ko Paul Kagame yarangije kwiyimika nk'umwami w'u Rwanda, igisigaye ni uko wa musaza Ndahindurwa Yohani Batisita wiyita Kigeli V yamuzanira ikamba ry'ubwami yacikanye igihe yahungaga Revolisiyo yo muri 1959 bagahererekanya ubutegetsi nkuko Nyampinga (Miss) mushya n'ucyuye igihe babigenza!

Icyitonderwa: Shikama izagira icyo ivuga kuri iki gitekerezo cya Mayibobo, tuzabikora ubutaha kugirango tutarambira abasomyi none. Muri make, Revolisiyo "IKARAMU" ntikangurira abanyarwanda kwiyicarira ngo Rupiyefu(FPR) ibaraseho mu gihe bo bazaba bikoreye imyigaragambyo mu mahoro nkuko babyemererwa n'amahame  y'Umuryango Mpuzamahanga  ushinzwe uburenganzira bwa muntu, u Rwanda rukaba rwarashyize umukono kuri ayo mahame.

Ubuyobozi bwa Shikama

IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya mbere)/ Dr NKUSI Yozefu


 Agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita gafite amayeri menshi gakoresha mu kunyomeka amahanga n'abanyarwanda. Iki kinyoma nicyo kiranga aka Gatsiko kuva kambuka Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo ku banyarwanda ya 1/10/1990 kugeza ubu! Ibyabaye kuri Karenzi Karake birenze ukwemera! Ariko hatangara utarakurikiye neza ifatwa n'irekurwa bya Koloneli Roza Kabuye kuko byose byari itekinika rya FPR! Icyo itekinika rya dosiye ya Karenzi Karake ritandukaniye ho  n'irya Kabuye ni uko iry'uyu mugabo ryari rigamije kwimika Kagame nk'umwami w'u Rwanda utagira icyasha imbere y'Abanyamerika n'Abongereza bamushyize ku butegetsi mu gihe ashatse gutegeka u Rwanda ubuziraherezo nyuma ya 2017.

Abavandimwe Rafiki Clety na Paul Mayibobo batanze ibitekerezo byabo ku nyandiko ya Shikama: "REVOLISIYO YISWE " IKARAMU " INZIRA YO GUHAMBIRIZA KAGAME N'AGATSIKO KE\ NKUSI Yozefu"



Rafiki clety

Rafiki clety

Ariko sha nkunsi kweli waretse gukomeza ubiba amatiku mubanyarwanda kagame sumwicanyi iyo aza kubawe nawe uba wara pfuye ahubwo iyo aza kuba Ari umwicanyi abahutu twese tuba twarashize Ariko urivovota sha gusa wowe icyo nagusaba va ibuzimu ujye ibuntu twebwe dushaka amahoro ntantambara niyo yaba ayoboza igitugu Ariko benengofero bakabaho mumahoro ntaguhora birukanka nibyiza kdi wigumura abaturage.

ABAGANWA NGO BAVA HE?/Guillaume Rusengo

Mu kinyarwanda turavuga ngo "INDA ISHAKA GUCURA IZINDI ITANGIRA KWIYITA AMAZINA". Nyuma y'aho ibibazo hagati y'amoko abiri ariyo Abahutu n'Abahutu byaranze amateka y'u Burundi bikabugeza aho umwanzi ashaka, ubu noneho hari ubwoko bw'Abaganwa buriho buzamura ijwi, bukemeza ko aribwo bugomba gutegeka Uburundi kuko ngo ariya moko yandi abiri yananiwe.  Umwe mu baganwa wacukumbuye amateka yaranze ingoma zitandukanye zo mu biyaga bigari by'Afrika aragira icyo avuga kuri iki kibazo. Iyi nyandiko, irahishura byinshi abanyarwanda batari bazi ku mateka yabo!!!

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
__________________________________________________

REVOLISIYO YISWE " IKARAMU " INZIRA YO GUHAMBIRIZA KAGAME N'AGATSIKO KE\ NKUSI Yozefu

Hari abantu bamaze iminsi bandika ku mbuga zitandukanye ko opozisiyo igomba gukora igisirikare cyo gukuraho Kagame. Njye siko mbibona kuko gukora ikirebeli ubu ni ugutuma Kagame agarura ubuyanja kandi nta munyarwanda ubyifuza, kandi abifuza intambara wenda baba basa na ba bandi nita ba Kozivuze Rutemayeze,  Kagame ajya imbere akivovota, akivuga imyato atagira, akababwira ukuntu agiye kwica abanyekongo bagakoma amashyi, bati ubwo abatutsi bazakugwa inyuma twe tuzakugwa imbere; bariya ntawe uzi ko isasu ryica kuko batagiye ku rugamba, kuribo Kagame yishe ntacyo bivuze icya ngombwa ni umutekano wa miliyoni zabo bafata buri kwezi.