mai
Iyi nkuru iri hasi yanditswe igihe nk'iki muri Mata 2012, ni ukuvuga ko imaze imyaka ibiri yanditswe. Iyi nyandiko ikaba yaranditswe hashize iminsi mike gusa Kagame agiranye ikiganiro n'umunyamakuru w'ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufransa cyitwa Jeune Afrique. Muri icyo kiganiro, Kagame yatangarije umunyamakuru ko nta muntu wamukorera kudeta ( Coup d'Etat ) mu Rwanda. Nubwo atakomoje kuri icyo kiganiro, umwanditsi arerekana neza ko azi ibyo Kagame yatangaje, kuko ahereye k'ukuntu Kagame ayoboye igihugu n'uburyo adakozwa icyitwa demukarasi, aribaza niba Kagame atazava ku butegetsi ibyo avuga ko bidashoboka bishobotse bikanamuhitana; niko kwibaza inshuro nyinshi muri iyi nyandiko ati buri Perezida w'u Rwanda azajya avaho ari uko yishwe? Iyi nyandiko rero iziye igihe kandi mu kinyarwanda turavuga ngo urwanze gushira( urugamba) ruhinyuza intwari. Kagame wavugaga ko nta musirikare wamukorera kudeta ubu arikanga baringa amanywa n'ijoro ku buryo atikanga abasoda gusa ahubwo asigaye abona mikoro y'umuririmbyi nka Kizito Mihigo akabona ari bombe cyangwa gerenade!Niba rero arara adasinziriye kubera mikoro z'abaririmbyi sinumva ko niyongera gutumiza Jeune Afrique mu Rugwiro azongera kwihandagaza akavuga ko kudeta idashoboka!Mbe nka nyiri iyi nyandiko, Kagame nahindure intero yemere ko ibintu bihinduka mu mahoro mu maguru mashya naho ubundi aratera iyahararutswe ku buryo ibye bishobora kurangira agiye aho yohereje abamubanjirije.
Icyitonderwa: twahisemo kubashyirira ku rubuga inyandiko n'ibitekerezo byayitanzweho uko byakabaye, ngo mwumve uko abantu babonaga politike ya Kagame icyo gihe.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________________