Pageviews all the time

Leta y’agatsiko ka FPR mu rwego rwo gukomeza kunyunyuza abanyarwanda kugeza bicujije impamvu bavutse, kabujije abacuruzi mu gihugu hose gushyiraho abazamu babategeka gukoresha inkeragutabara zo kwa General IBINGIRA Fred none zibamazeho umutungo zibiba ndetse bamwe zikanabica

Jenerali Ibingira ntiyahunze ahubwo yasubijwe mu kazi - MINADEF
Mu rwego rwo kurushaho kugeza ku banyarwanda inyandiko nyinshi cyane uko dushoboye kandi zifite ireme tugamije ikintu kimwe rukumbi (Guhindura ubutegetsi mu Rwanda dukoresheje revolisiyo ikaramu itavusha amaraso) twiyemeje kugerageza uko dushoboye kugera mu byiciro byose by’ubuzima bw’igihugu.
Ni ukuvuga ko ubuhinzi, ubworozi, ububanyi n’amahanga, ibidukikije, umurimo, ikoranabuhanga, igisirikari, umutekano n’ubusugire bw’igihugu, ubutabera, ibikorwa remezo, ubwikorezi, akarengane kabaye ndanze kwa Kagame na FPR, umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda,… byose muri SHIKAMA tubyandikaho kandi dushimitse.

Entre Tom Ndahiro et Ally Yussef MUGENZI, qui propage la haine ethnique?

Ally Yussuf Mugenzi
Tom Ndahiro



Je me demande pourquoi mon compatriote Tom NDAHIRO  manifeste toujours un extrêmisme ethnique aveugle, à son âge!

En effet, il ya presque un mois monsieur Tom Ndahiro faisait éloge du journaliste de la BBC Ally Yussuf Mugenzi  après un débat radiodiffusé  sur  la BBC/Gahuza qui opposait Mr Twagiramungu Faustin à d’autres invités de Mr Mugenzi.  Ainsi, Tom Ndahiro signala sur le website www.rushyashya.net  : 
«  Yussuf Mugenzi est un journaliste très bien respecté à la BBC, il exerce bien sa profession, Mr Twagiramungu voulait dérailler et Mugenzi  décida de ne plus lui accorder la parole »

Umusirikare mukuru mu gisoda cya Kagame aherutse kwemeza imbere y'imbaga y'abantu ko kwica abaturage bikomeje kandi na gahunda yo gutera ibihugu by'abaturanyi yarangije kunozwa!

Jenerali Kayumba ngo si abicanyi ba
Kagame bamuhushije kuko barasa
mu cyico batarasa mu nda
Umwe mu basirikare bakuru ba Kagame aherutse kwemera mu ijambo mbwirwaruhame yavugiye imbere y'abaturage ko igisoda cya Kagame kigizwe n'abicanyi babigize umwuga bica uwo batumwe aho ari hose kandi batagomba kumuhusha. Ikindi yemeje imbere y'imbaga ni uko mu Rwanda nta butabera buhaba kuko yavuze ko Kizito Mihigo na bagenzi be bazahanwa bihanukiriye nta mbabazi, ibi bikaba byagombaga gukorwa n'inkiko zigenga atari abakoloneli ba RDF. Yarangije yemeza ko u Rwanda rwiteguye gutera abaturanyi igihe icyo aricyo cyose kandi imbunda babahaye ngo ni izo kwica si izo gukingira u Rwanda, bityo abaturage bakazajya baraswa amanywa y'ihangu.

Tuzajya tubarasa ku manywa y'ihangu bose babireba


Soma iyo nkuru kuri link iri aho hejuru cyangwa uyisange hasi aha

Shikama
_________________________________________________________________________________

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO

iyangire nk'ingagi

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO.

Umugambi wo kwirukana inzirakarengane z’abahutu mu mirimo hose mu Rwanda ushobora guhitana minisitiri Anastase MUREKEZI bitewe n’umugambi mubisha uhombya igihugu inshuro 10 Kagame na Musoni bamutegetse ku gahato guha Singapore Cooperation Enterprise nta piganwa

Image result for Minister murekezi anastase,photo
Muri SHIKAMA duheruka kubagezaho inkuru ndende yavugaga ku nama yabereye ku Kimihurura mu bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi iyobowe na Kagame. Muri iyo nyandiko, twababwiye ko mu bari bayitumiwemo harimo ambasaderi Claver GATETE mimisitiri w’imari n’igenamigambi.

IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 15 GISANZWE, TALIKI 13 NYAKANGA 2014 : Isomo rya mbere : Izayi : 55,10-11 Zaburi : 64,10a-d,10c-11, 12-13 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,18-23 Ivanjiri : Matayo : 13,1-23 : «Abanyarwanda barekereje n’amizero kwakira Demukarasi, ubwigenge n’ukwishyira ukizana kuko ingoyi baboheyeho mu gihugu cyabo itakomotse ku bushake bwabo» Abatagatifu : Heneriko, Eugene, Silas na Anaclet.

umubibyi

Kuri iki Cyumweru, taliki 13 Nyakanga 2014 tugeze ku cyumweru cya 15 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya. Kiliziya Fatulika umubyeyi wacu irakomeza kudusobanurira agakiza kacu ibinyujije mu migani Yezu acirag intumwa ze mu gisa n’amarenga kugira ngo zirusheho guca akenge muri iyi si y’ibishuko.

Kubera ukuntu amabombu ariho aturika hirya no hino mu mijyi ya Tanzania ahangayikishije abaturage, umwe mu badepite b'icyo gihugu Catherine Magege arasaba Leta gushyira umujyi wa Arusha mu bihe bidasanzwe.

Umuryango wakomerekejwe na gerenade
Arusha 7/7/2014
Hirya no hino mu mijyi ikomeye ya Tanzania cyane cyane Dar es Salaam, Dodoma, na Arusha hamaze iminsi havugwa ituruka za rya za Gerenade n'amabombu. Ibi bikorwa bigayitse bikaba bihitana abaturage batagira ingano abandi bagakomereka. Igikomeje gutangaza abaturage n'ibinyamakuru ni uko nta bantu bari bagezwa imbere y'ubutabera  baregwa ibyo bikorwa by'urugomo. Bamwe ntibatinya kuvuga ko polisi yananiwe gukora inshingano zayo zo kurinda umutekano w'abaturage. Ibi turabisanga ku rubuga rusurwa cyane rwitwa Mwananchi mu nyandiko yarwo y'ejo kuri 10/7/2014 aho rwemeza ko polisi yananiwe kurinda umutekano w'abaturage Arusha.



Impamvu ubwicanyi bwakorewe Abahutu bukwiriye kwitwa Jenoside


Guhera Inkotanyi zitera  taliki ya 01/10/1990, Abanyarwanda bo  mu bwoko bw’Abahutu na bamwe mu Batutsi (Abagogwe) bagiye bicwa umusubirizo n’ingabo zari iza APR zitwaga Inkotanyi.

Inkotanyi zimaze gufata igihugu taliki ya 04/07/1994, ziraye mu baturage b’Abahutu zirarimbura, zikoresheje agafuni, a n’akandoyi.

Mu mwaka w’i 1996, Inkotanyi zinjiye muri Zaire yitwaga Congo, zica Abahutu  babaga mu inkambi zitandukanye muri Zaire, harokoka mbarwa. 

Uko kwica Abahutu byarakomeje mu intambara zindi zagiye zikurikira, harimo n’intamabara ya rurangiza yiswe iy’Abacengezi yibasiye ibice by’amajyaruguru 
 y’u Rwanda mu myaka ya 1997 na 1998.                                     Ubwicanyi FPR yakoreye i KIBEHO                                                                                                                                                                       

Karitiye Matewusi i Kigali rwagati yahiye irakongoka

Amaduka yagurumanye nk'amashara
Amaduka muri Karitiye ya Matewusi yafashwe n'inkongi y'umuriro aragurumana . Imodoka za polisi za kizimyamoto zaje gutabara ariko ntacyo zaramiye . Kubera imyubakire y'aha hantu, inzu imwe irashya igakongeza indi. Ubu abacuruzi bumiwe, babuze ayo bacira n'ayo bamira.

Uyu muriro uje ukurikira undi wibasiye Gereza ya Gisenyi ejobundi, ahaguye abantu batanu abandi benshi barenga 60 bagakomereka. Mbere y'aho gato mu kwezi gushize nanone Gereza ya Gitarama yibasiwe n'inkongi y'umuriro. Ntawakwibagirwa kuvuga ko no mu myaka ishize gato habaye indi miriro yibasiye amashuri i Gitarama, utubyiniro hirya no hino mu Rwanda  n'amazu y'ubucuruzi.

Ese twavuga ko noneho u Rwanda rwatewe n'umuzimu utwika! Mana tabara abawe.


Nkusi Joseph
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi (SKUD)

ISESENGURAMVUGO-AMATEKA-POLITIKI : «Uburangare bwa LONI itaributse uko byagendekeye ingabo zayo z’amahoro zahagarariye amatora ya Kamarampaka mu Rwanda kuri 25 Nzeri 1961 nibwo bwatumye Kagame na FPR batsinda urugamba rutari ngombwa»



                                                          
Nyakubahwa Makuza Anasitazi
 n'abana be
«Ahh..Urebyeeee…mu mateka y’u Rwanda abatutsi ari nabo bacye bangana na 14% by’abatuye u Rwanda….bakaba barategetse rubanda nyamwinshi urebye kandi urebye rubanda nyamwinshi akaba arirwo twakwita…abanyarwanda b’umwimerere » MAKUZA Anasitazi i Kabgayi mu 1957
Muri iyi minsi u Rwanda ruri mu kintu twakwita nk’igihitasi gisa n’igitegura indi mpinduramatwara ya politiki ishobora kubaho. Si mu Rwanda gusa kuko no mu bindi bihugu birahaba kandi nta na rimwe byigeze bibaho ko abantu barenze umwe bumva ibintu mu buryo bumwe. Ikindi ni uko kunyereza abantu byerekana ko haba hari ikitagenda.
Ikibazo kiri mu Rwanda ni uko ingoma ya FPR ihwanye na Kagame ishaka ko abantu bose babyumva kimwe nawe ndetse bikagera n’aho bavuga ngo abafite ingengabitekerezo ya Jenocide izabaheremo bayimire ibagumemo. Icyo baba bashaka kuvuga ni uguha gasopo umuntu wese ubyumva mu buryo butandukanye n’uko Kagame abyumva kurya azi ko yasiribanze amateka y’igihugu akaba nta jambo akwiye mu bihe bisanzwe.

Nyuma yo gukongeza Gereza y'i Gitarama mu kwezi gushize, ubu noneho Agatsiko kakongeje gereza ya Gisenyi!

Gereza ya Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro
Gereza ya Gisenyi (Rubavu)yafashwe n'inkongi y'umuriro
Amakuru amaze kugera kuri Shikama aratubwira ko uyu munsi  kuri 7/7/2014, igihe cya sa kumi n'imwe za nimugoroba, gereza ya Giseni Agatsiko ubu kabatije Rubavu yafashwe n'inkongi y'umuriro hakaba hari abanyururu bapfuye abandi bagakomereka bikabjije.

Turabibutsa ko mu kwezi gushize, gereza ya Gitarama yahiye  ku manywa y'ihangu mu gihe ngo bariho bayiteramo umuti wica imperi! Abayiguyemo n'ibyangijwe n'iyo nkongi ubu biracyari ibanga ry'Agatsiko.

Ikindi twabibutsa ni uko mu minsi ishize nanone, amazu amwe y'ubucuruzi n'utubyiniro byibasiwe n'inkongi y'umurriro. Akarere k'u Rwanda kibasiwe cyane kakaba ari ahahoze hitwa Perefegitura ya Gitarama, Agatsiko ubu kita Muhanga.

Iyi Gisenyi na Ruhengeri Kagame amaze iminsi azibasiye avuga ko zicumbikiye abarwanyi ba FDLR, ko niba bashaka intambara ashobora kuyibaha igihe cyose.  Shikama irakomeza kubagezaho amakuru arambuye kuri iyo miriro.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

Bwengebuke ingirwadepite BAMPORIKI nta burenganzira na bucye afite bwo gusuzugura intwari zaharaniye Repubulika azitirira akaga u Rwanda rwashowemo n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi.

Bamporiki

























Kuwa Kane taliki 03 Nyakanga 2014 ingirwa-depite BAMPORIKI yanditse ibaruwa ndende isa n’igisigo ngo yandikiye perezida w’u Rwanda Paul Kagame umunsi umwe mbere y’umunsi mukuru wo kwibuka isabukuru ya makumyabiri agatsiko ka Kagame kise ngo iyo kwibohora twe muri Shikama tubona ko ari ukoboha urwatubyaye.
Muri iyi baruwa www.igihe.com cya FPR cyashyize ku rubuga rwacyo ariko rugahita ruyikuraho ubu ukaba utayisangaho kubera ubugoryi n’ubuswa yandikanywe, muri SHIKAMA tukiyitera imboni twahise twicwa n’ishavu n’agahinda kuko BAMPORIKI  E. arimo kugoreka amateka y’u Rwanda yigiza nkana.

Igice cya 4 cy’ubuhamya kw’iyicwa ry’abasenyeri i Gakurazo, taliki 05 Kamena 1994. Umwicanyi ruharwa Paul KAGAME n’amashumi ye (Kabandana, Gumisiriza na Ibingira) yacuze inkumbi i Gakurazo ntibakwiye kuryozwa amaraso y’intore za Kiliziya gusa ahubwo bakwiye no kwishyura Kiliziya Ntagatifu umutungo wayo urimo n’amafaranga basahuye ku manywa y’ihangu nk’uko n’abahutu bishyuye ibitoki n’inyama z’inka z’abatutsi bariye mu 1994.


Mgr Thaddée Nsengiyumva (4),
 Mgr Joseph Ruzindana,
(6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7

Nyina w'ikibondo Sheja

 kicanywe n'abasenyeri 
ku mabwiriza ya 
Paul Kagame

Kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda muri benshi, tumaze ubagezaho inyandiko eshatu (3) zibabwira akari imurori ku bwicanyi bwakorewe abasenyeri n’abapadiri ba Kiliziya Gatulika bwabereye i Gakurazo ku Cyumweru, taliki 05 Kamena 1994 ku itegeko ndakuka rya General Major Paul KAGAME.
Tubibutse ko muri izo nyandiko eshatu twagarutse mu buryo burambuye ku miterere ya Kabgayi mu gihe ingabo za FPR zahasesekaraga, hari kuwa Kane, taliki 02 Kamena 1994. Twababwiye kandi uko Kagame yategetse ko bica Furere Barthazar NTIBADENDEREZA w’umurundi wakomokaga mu Nyakabiga mu Burundi bamutsinze i Kinazi, uyu yari Furere Mukuru i Gakurazo.

AMATEKA Y’U RWANDA: UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO

Iyangire nk'ingagi!
Igice cya kabiri : Urutonde rw’abami b’ingoma-Nyiginya, igihe batwariye u Rwanda, n’abagabekazi batwaranye n’ubwoko buri mugabekazi yakomokagamo (Ibikurikira igice cya mbere : Amateka y’ibimanuka)  .

Mu nyandiko iheruka ari nayo yabimburiye izindi nyinshi tuzagenda tubagezaho uko iminsi izagenda yisunika, twahereye ku mateka n’inkomoko y’IBIMANUKA. Muri iyo nyandiko, twababwiye ko abakurambere bacu bemeje ko ibimanuka byahanantutse mu ijuru ngo byururukira mu Mubari mu gihugu cy’Abazigaba.

Iki gihugu cyayoborwaga muri icyo gihe na KABEJA bahita bacana umuriro wabo hafi y’urutare rwitwa IKINANI. Aho hantu bahaha izina ry’u RWANDA nk’igisobanuro cy’uko bageze ku isi / ku butaka bavuye mu ijuru.Iyi ikaba ariyo nkomoko y’igitekerezo cy’IBIMANUKA. Mbere y'uko dukomeza turashaka kubwira abasomyi bacu ko nta Bimanuka byavuye mu ijuru byabayeho. Iri jambo Ibimanuka rishobora kuba ryaraturutse ku bantu twakwita abasangwabutaka bo muri za Mubari bakiriye bariya bantu b'abavantara bari bamanutse baturutse mu mpugu zigize Uganda y'ubu. Andi mateka yagiye ashamikira kuri iri jambo ibimanuka, agomba kuba yarahimbwe na bariya bantu bari bamanutse bavuye muri turiya duce twa Uganda, bakaba barabikoze mu rwego rwo gushaka kwifatira abo basanze babereka ko atari abantu basanzwe, bityo bagomba kububaha byarimba bakanababera abagaragu n'abaja!

IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 14 GISANZWE, TALIKI 06 NYAKANGA 2014 : Isomo rya mbere : Zakaliya : 9,9-10 Zaburi : 144,1-2,8-9.11-13 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,9.11-13 Ivanjiri : Matayo : 11,25-30 : «Imana umukiza wa rubanda ibingingira guca bugufi ngo bagere ku gakiza gashyitse ni nawe ugamburuza abategetsi b’amahanga bigize agati kadacanwa bagashinga ijosi.» Abatagatifu : Goreti, Dominika na Godeliva



Hahirwa abameze nk,abana bato


Kuri iki cyumweru, taliki 06 Nyakanga 2014, Kiliziya Gatulika nk’uko bisanzwe ku yindi minsi yose nabwo yagize amasomo igenera abana bayo ikunda mu buryo butambutse imitekerereze n’imyumvire yacu ya hano munsi. Rimwe na rimwe tukanabisuzugura nyamara mu nyigisho Yezu yaduteguriye uyu munsi aragaragaza ko icyo Kiliziya idusaba kitavunanye na gato.

Mu isomo rya mbere riherereye mu gitabo cy’umuhanuzi Zakariya baraturarikira gusanga umwami wacu Yezu kuko ari intungane, umutware kandi akaba arangwa no koroshya. Zakariya aremeza ko Yezu azavunaguza abashoza intambara bityo abaturage abatangarize amahoro. Zakariya yabayeho mu gihe kimwe n’umuhanuzi Hagayi muri 519 mbere y’Ivuka ry’uyu Yezu avuga ku buryo ibyo yahanuye bikwiye kwizerwa rwose. Naho muri Zaburi baratubwira ko Imana ariwe mukiza w’abantu akabaha n’ubwihugiko mu bihe byose akanagamburuza abategetsi b’amahanga bigize akari aha kajyahe.

Umucuruzi Ayabatwa Tribert Rujugiro uherutse gushimutirwa I Bujumbura akajyanwa i Kigali ni mutaraga, Shikama irakubwira byinshi utari uzi ku mibanire ye na Kagame.

Ayabatwa Jujugiro Tribert
Hamaze iminsi amakuru acicikana hirya no hino ko umucuruzi Rujugiro T. uzwi cyane mu Rwanda, Burundi, Congo, Niger na Africa y'Epfo, ko yaba yarashimuswe ari mu gihugu cy'u Burundi ariko hakaba hataramenyekana aho aherereye. Ikinyamukuru Rushyashya Leta ya Kagame ikoresha mu gukwirakwiza ibihuha yifashishije umuyobozi wacyo Burasa J.G., cyasohoye inkuru iyobya uburari ku ishimutwa rya Rujugiro, icyo kinyamukuru kivuga kandi cyemeza ko Rujugiro yashimuswe na bamwe mu bakuru b'ishyaka rya RNC ritavuga rumwe na Leta ya Kagame.

Nyuma yo kubabazwa n'ibinyoma Leta y'Agatsiko gakuriwe na Kagame igenda ibeshya abaturage cyane cyane ishimutwa ry'umunyemari Rujugiro, umwe mu bakorana bya hafi akaba n'inshuti ntusige y'umwicanyi mukuru J. Nziza, ariko akaba ahuje ibitekerezo na SHIKAMA byo kuvana abanyarwanda mu kaga, yahisemo kutwoherereza amakuru y'ukuri kuri uyu mucuruzi ukomeye ngo tuyatangarize rubanda, hanyuma natwe tuboneraho akanya ko kubanyuriramo ibyo tuzi ku mibanire hagati ya Rujugiro, FPR na Kagame.

Inama y’abaminisitiri yo ku italiki 30/06/2014 yasubije irudubi ikibazo cy’abaturage bazimurwa ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera batarahabwa ingurane kuko Perezida Paul KAGAME akomeje kugenda biguru-ntege no kuyobya uburari mu ifatwa ry’ibyemezo bigomba kuvana abo baturage mu kangaratete nyamara amafaranga azubaka icyo kibuga arimo kuborera ku makonti muri B.N.R ; kurya azi neza ko MAGAYANE yaraguye ko byanze bikunze ariho azarasirwa n’umuntu we yizeye cyane kandi adacyeka!!!


uko ikibuga kizaba kimeze kimaze kuzura
Aho ikibuga kizubakwa



Ku italiki 06 Mata 2014 kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda twabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti : Perezida KAGAME kubera gutinya ko umwambi w’igishirira azaraswa n’umuntu ngo azaba yizera kurusha abandi uzamwahuranya mu gatuza ari i Bugesera; amaze imyaka 8 ahejeje mu kangaratete abaturage bo mu tugari 3 mu Murenge wa RILIMA i BUGESERA mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’indege : «Kugera n’aho abaturage bagenda 40km bacunga umurambo ku magare bashaka aho bawushyingura na 30km bashaka aho bavoma amazi yo gukoresha mu rugo!!!»

«Bahangayikishijwe n’ibitsina byabo(ndlr: imboro) byakakaye nyuma yo gusiramurwa»igihe.com yo kuwa 27/5/2014. "barabeshya, abo ni abadashaka ko n’abandi baza kwisiramuza.Twabikozeho ubushakashatsi mu bitaro bya CHUB, ariko usanga ari nk’umugabo 1% ufite icyo kibazo”. Dr Sabin Nsabimana. Aho kumva intabaza z’abaturage bagizwe ibisenzegeri n’isiramura ridahwitse rya PREPEX, Leta ya Kagame irakoresha iterabwoba ku batabaza ivuga ko barwanya gahunda za Leta!

·






  Gusiramura ni iki, byatangiye ryari kandi bigamije iki?
Biragoye kumenya neza inkomoko y’umugenzo wo gusiramura abenshi bitirira idini y’abayisilamu n’abayahudi aho dusoma mu Itangiriro muri Bibiliya ko Imana yategetse Musa kwisiramura, n’umuryango we n’abagaragu be bose nk’isezerano agiranye nayo(Itangiriro 17: 10-14), uyu mugenzo ukaba warakorewe na Yezu Kristu amaze kuvuka. Gusiramura bivuga gukata agace gato k’uruhu  gahera ku mboro. Abantu bamwe bakaba babikora mu rwego rw’idini nk’abayisilamu n’abayahudi, abandi bakabikora nk’ikimenyetso ko uwari umwana agiye mu rundi rwego rw’ubugaragu nko mu moko menshi yo muri afrika: kuva muri Gambia kugeza muri Kenya ukamanuka ukagera mu Bazulu bo muri Afrika y’Epfo. Uyu mugenzo tukaba tunawusanga mu banyamisiri ba cyera cyane mu kinyejana cya 25 mbere y'ivuka rya Yezu Kristu.

Agatendo mu Dutendo: Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zirarusha Kakame n'Agatsiko ke kumenya ko u Rwanda rwabonye ubwigenge ku itariki ya 1 Nyakanga 1962. Kuri iyi sabukuru y'imyaka 52 tumaze twigenga Kagame atemera, igihugu cya USA kiramushimira ibyo ariho akorera abanyarwanda!!!!! Shame upon you USA!

John Kerry.

Hasi aha murahasanga ubutumwa  Umunyamabanga wa Leta wa USA, John Kerry yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi twibukaho imyaka 52 twigenga. Ubu bwigenge butemerwa na FPR ya Kagame na Rutaremara. Nkuko Shikama yaraye ibibagejejeho ku buryo burambuye, Kagame mu guhakana kwe ibyo amahanga yemera, akaba akomeje gushimangira mu mvugo ye ijyana n'ingiro ko u Rwanda rwikukiye kuri 1/7/1962 rwongeye kubohwa  n'Agatsiko kuva muri 1994 rukaba ruyoborwa cyami n'umunyagitugu n' umwicanyi Kagame.

Kuwa 01 Nyakanga 1962 – Kuwa 01 Nyakanga 2014 : Isabukuru y’imyaka 52 y’Ubwigenge bw’u Rwanda. Kwikunda birenze urugero no gushaka kwikubira ibyiza by’igihugu nibyo byatumwe FPR Inkotanyi yonse ibere rya UNAR ihakana ubwigenge igihugu cyabonye ikagera n’aho igira umwihariko wo gukora ishyano ku isi ishwanyaguza ibirango bya Repubulika ku manywa y’ihangu(yavuguruwe 1/7/2014,13:39GMT)













Ubwigenge oyeeeee !!! Independance oyeeeeee !!! Uhuru oyeeeee !!! : Aya ni amagambo y’umuhezagiro yo kwishimira ko igihugu runaka kibonye ubwigenge. Hari ku italiki 01 Nyakanga 1962, ku mpeshyi amasaka yeze mu gihugu hose, nta nzara y’ibiryo ihari ariko imitima itari mu bitereko ku bana b’u Rwanda bitewe n’amacakubiri yari amaze gukwirakwizwa n’agatsiko gato cyane k’abari bakomeye ku mwami bashaka kumushuka ngo abahutu bakomeze kuba abaja ibwami.
                              
Kuri uwo munsi u Rwanda rwabonyeho ubwigenge nari ntaravuka ariko Sogokuru yari umusaza w’imvi wagiye gutora muri KAMARAMPAKA kandi na Data icyo gihe yari umusore w’intarumikwa. Abanditsi bamwe bemeza ko abanyarwanda baharaniye ubwigenge abandi bakavuga ko abanyarwanda batigeze babuharanira ahubwo babuhawe n’ababiligi ku mpuhwe gusa.


    Indirimbo yubahiriza ibendera ry'igihugu
Ibendera ry'u Rwanda ryazamuwe kuri 1/7/1962

Taliki 28 Gicurasi 2014 yerekanye ko Leta y’agatsiko ka FPR i Kigali yatesheje abaturage agaciro kurusha izayibanjirije kugeza n’aho irondakoko n’irondakarere ariyo turufu irimo gukoreshwa mu gikorwa cyo kwinjiza mu gisirikari cya R.D.F abasore n’inkumi no kubajyana mu myitozo i Gako mu Bugesera.

http://www.ulk-kigali.net/IMG/jpg/President12.jpg
Pr Rwigamba washakiye Abagogwe bo kurinda Kagame, 
bakaba barasimbuye Abagande
Mu minsi ishize Radiyo Rwanda yatambukije kenshi itangazo rya Minisiteri y’ingabo n’ubusugire bw’igihugu rirarikira urubyiruko kuza kwiyandikisha kujya mu gisirikari cya Kagame. Muri iryo tangazo nk’uko byumvikana hari ibigomba kwibandwaho kuko si buri wese winjira mu gisirikari kandi ibi biba ku isi hose si mu Rwanda gusa.
Muri ibyo harimo kuba ukiri muto ndetse utarengeje imyaka 25 y’amavuko, kuba nibura ufite ubuzima bwiza, kuba utarakatiwe n’inkiko igihano kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu(6), kuba ufite indeshyo (uburebure) butari munsi ya Metero na Mirongo itandatu (1m 60cm) : Ibi bikaba ari ingenzi cyane kuko hari imbunda ziremera ku buryo umuntu mugufi cyane atabasha kuzirashisha cyangwa kuzikorera ngo yiruke.
Twibutse ko ibirebana no kwinjiza abajya mu myitozo ya gisirikari ku ngoma ya Habyarimana wari umurimo ukomeye kandi wo kwitondera cyane. Nibuka ko icyo gihe iyo wabaga udapima ibiro 80 batakwakiraga ariko kuko Kagame arimo kwitegura intambara niyo mpamvu iri tegeko batarishyizeho turaza kubigarukaho.

Ibintu bibiri byashimisha Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan muri iyi minsi: Inzoka ziriho zirakora akazi kananiye igisoda cye zirukana Boko Haram mu mashyamba y'igihugu cye n'ukwitwara neza ku ikipe ya Nigeria muri Mundial







Amakuru ava muri Nigeria aremeza ko umutwe w'intagondwa wa Kiyisilamu wa Boko Haram uriho ubiyogoza muri icyo gihugu : wica , ufata bugwate abenegihugu cyane cyane abanyeshurikazi ujyana mu mashyamba ngo kubigisha amahame ya kiyisilamu, ubu ngo inzoka ziwumereye nabi ku buryo wimutse.

Umwe mu barwanyi b'uwo mutwe uherutse gufatwa, yemeje ko uyu mutwe wavuye mu mashyamba kubera ko abayobozi bawo benshi bo hejuru bari bamaze kwicwa n'ubumara bw'inzoka zabarumye, ngo uyu mutwe ukaba warahise wimukira ku mupaka wa Nigeria na Cameroun. Abanyanijeriya baremeza ko abazimu b'inzirakarengane zahitanywe n'uyu mutwe aribo bariho bihorera.

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO. Igice cya mbere : Ese koko ibimanuka bivugwa mu mateka y’u Rwanda byabayeho ???

Iyi nyamaswa ntako itagize ngo ihangane n'abashakaga ko izimira. Natwe abanyarwanda twese tugomba guhangana n'abashaka kugoreka amateka ngo babe mu Rwanda nk'abantu bonyine, abandi bazimire cyangwa babeho nk'abacakara
Nk’uko byifujwe n’abasomyi benshi b’inyandiko zinyura ku rubuga SHIKAMA bigakubitiraho n’uko n’abanyarwanda bakiri bato bakeneye kumenya amateka y’u Rwanda, ib bikiyongeraho n’indi mbogamizi ikomeye y’uko ubutegetsi bwa Kagame na FPR bwahisemo kugoreka-nkana amateka y’u Rwanda ku bw’inyungu z’agatsiko gato cyane, ni ngombwa kuyatangaza kandi tukayandukura uko ari kukokwandikwa byo yaranditswe kandi arabitswe.

Urubuga rwanyu SHIKAMA twifatanije na RADIYO MARIYA RWANDA mu myiteguro yo guhimbaza isabukuru y’imyaka 10 imaze igeze mu Rwanda nk’ijwi rya Gikirisitu riherekeza abanyarwanda bose bayikunda.


C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 354.jpg
Radiyo Mariya Rwanda yafotorewe mu marembo yayo i Gitarama (Foto / Shikama, Kamena 2014)
Nk’uko tujya tubigarukaho kenshi muri SHIKAMA ntabwo twandika politiki gusa dufata n’umwanya tukibaza ku zindi ngingo zitandkanye zatuma abanyarwanda barushaho kubaho neza haba ku mubiri, mu bwenge no kuri Roho(iyobokamana).
Ni muri uru rwego, muri iyi minsi mu Rwanda harimo kwitegurwa umunsi mukuru ukomeye ku bakirisitu ba Kiliziya Gatulika n’abakunzi ba Radiyo Mariya Rwanda by’umwihariko. Uyu munsi ubusanzwe wizihizwa ku italiki ya 15 Kanama buri mwaka ari nawo munsi za radiyo Maria hose ku isi zatangirijweho kandi zitangirizwaho.
Iyi taliki ikaba itarituye aho gusa kuko ari umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi Bikira Mariya kandi uyu Mubyeyi akaba ariwe waragijwe akanitirirwa Radiyo Maria hose ku isi harimo no mu Rwanda. Ku isi hose rero, mu bihugu Radiyo MAriya irimo bavuga radiyo Mariya bakongeraho izina ry’icyo gihugu iherereyemo.

Tanzania izamurika intwaro zayo. "Turaritse abaturanyi bacu kuzaza tukungurana ubunararibonye mubyo umutekano, si ukubereka ko natwe duhari" Brigadiye Jenerali Simon Mumwi ahumuriza abaturanyi ba Tanzania ku imurika ry'intwaro n'ibikoresho bya Gisirikari rizabera i Dar es Salaam 14-16 Nyakanga 2014

JWTZ
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 igisirikari cya Tanzania( Jeshi la Ulinzi la wananchi wa Tanzania, JWTZ) kimaze gishinzwe, iki gihugu kizakora imurika ry'intwaro n'ibikoreso bya gisirikari byacyo. Iri murika rizabera i Dar es Salaam kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Nyakanga  muri uyu mwaka wa 2014.

DUSANGIRE IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 13 GISANZWE, TALIKI 29 KAMENA 2014 : « UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU PETERO NA PAWULO » Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’intumwa : 12,1-11 Isomo rya kabiri : 2 Timoteyo : 4,6-8.16-18 Ivanjiri : Matayo : 16,13-19 : «Abanyarwanda tumenye tudashidikanya ko Nyagasani agiye kohereza umumalayika we ufite umwambi w’igishirira akatugobotora mu biganza by’umwami HERODI AGRIPA wo mu Rugwiro ku Kacyiru i Kigali mu Rwanda!!!»

Bartolomeo Montagna - Saint Paul - Google Art Project.jpgPope-peter pprubens.jpg
Abatagatifu Petero na Pawulo
Kuri iki Cyumweru, taliki 29 Kamena 2014, tugeze ku cyumweru cya 13 ku rutonde rw’ibyumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya. Amasomo yose y’uyu munsi Kiliziya yayahariye abagabo babiri b’intwari mu mateka n’imibereho yayo ya buri munsi aribo Petero na Pawulo.
Nk’uko tubyibuka kandi duhora tubizirikana kenshi mu Misa, aba bagabo bombi babaye intumwa za Yezu. Duhereye kuri Petero niwe ntumwa yahemukiye Shebuja Yezu amwihakana ku munsi wa mbuze uko ngira ariko Yezu wapfuye ku italiki 07 Mata 30, nyuma yo kuzuka kimwe na mbere y’urupfu rwe aza kumubabarira bitewe no guca bugufi kwa Petero.
Kubera intege nke za muntu, Petero yihakanye Yezu ariko mu by’ukuri atamwanga niko twavuga. Yezu kugira ngo amwereke ko amubabariye bidasubirwaho yamuhaye isezerano ryo kumwita urutare (ikintu gikomeye) ndetse ko kuri we (urwo rutare) azubakaho Kiliziya kandi ko n’imbaraga z’ikuzimu zitazayisenya. Kiliziya rero ikaba ishingiye ku ihame ryo kugandukira Imana no guca bugufi nka Petero.

A travers son rapport : la CIRGL crucifie Kigali




Les militaires rwandais ont bel et bien franchi la frontière congolaise en violation de l’accord-cadre d’Addis-Abeba. Ils y ont commis des crimes les plus abjects, à savoir des crimes de guerre. Cette conclusion est du Mécanisme conjoint de vérification de la Conférence internationale sur la région des Grands Lacs, CIRGL, qui cloue Kigali au pilori.

Politiki - umutekano Nyuma y’ingabo zifatwa na Loni nk’inyeshyamba kuko zirenze izo umuryango mpuzamahanga wemerera u Rwanda, n’indi mitwe yitwara gisirikari mu Rwanda, perezida Kagame ashinze umutwe DASSO twagereranya n’INTERAHAMWE zo mu 1994


local defense
Local Defence Force(LDF), Kurufensi
igiye gusimburwa n'undi mutwe w'abicanyi
Kagame yise DASSO

Muri politiki y’u Rwanda hakunze kugenda hakorwa ibikorwa byitirirwa iterambere ry’ubukungu no kubungabunga umutekano w’igihugu nyamara atari byo. Ibi abanyarwanda bari baciye akenge mu 1994 murabyibuka.

Mu nkuru ziheruka kuri SHIKAMA twababwiye ukuntu u Rwanda ushingiye ku mubare w’abaturage rufite rutemerewe kurenza ingabo ibihumbi icumi (10,000) nyamara rukaba ubu rufite abasirikari barenga ibihumbi mirongo irindwi (70,000). Amategeko arebana n’iby’ingabo n’umutekano w’ibihugu ateganya ko abarenga kubo igihugu cyemererwa bafatwa nk’inyeshyamba(amabandi).

Ibi kandi byiyongereyeho n’ishingwa ry’indi mitwe nka INTERSEC, KK SECURITY, GARSEC, TOPSEC,INKERAGUTABARA,…yitwara gisirikari imbere mu gihugu no kujijisha amahanga bavana bamwe mu ngabo nyamara bagakomeza gukora ibikorwa bya gisirikari. None se ni gute ukura umuntu mu gisirikari warangiza ugakomeza kumwambika amapeti ya Jenerali?

Itangazo: shikamaye.com mu ivugururwa

SHIKAMA iramenyesha abasomyi bayo ko urubuga Shikama Magazine(shikamaye.com) ruriho ruvugururwa kugirango rurusheho kuzuza inshingano rwahawe. Rukaba ruzongera gufungurwa mu gihe kitarambiranye.

Murakoze kutwihanganira

Ubuyobozi bwa SHIKAMA

Abashaka gutanga ibitekerezo byabo bajye bajya kuri Shikama2.com

Abashaka gutanga ibitekerezo byabo kuri buri nyandiko yahise ku rubuga bajye bajya kuri Shikama2.com bazajya bahasanga incamake ya buri nyandiko cyangwa inyandiko yose, maze binigure. Ntabwo ari byiza gukomeza kutwandikira mutubwira ngo tubabwirire kanaka kandi twarakoze uko dushoboye ngo mubone aho mutangira ibitekerezo byanyu ku buryo butaziguye.

Murakoze kutwumva
Ubuyobozi bwa SHIKAMA