Pageviews all the time

YA KILIZIYA GATULIKA PAUL KAGAME YASENYEYE I GAKURAZO TALIKI 05 KAMENA 1994 ARASA ABASENYERI N’ABAPADIRI MUKAGIRA NGO YAREKEYE AHO SI KO BIRI : «NGO BITEGUYE KUBUZA INZOGERA YO KWA PADIRI KUVUGA. SOMA SHIKAMA UMENYE UKO IYI NZOGERA YAVUTSE, IGIHE YATANGIRIYE, ICYO ITEGEKO-NSHINGA RYA KILIZIYA GATULIKA (DROIT CANONIQUE) RIYIVUGAHO N’AGACIRO IFITE MU BUZIMA BW’UMUKIRISITU BITYO USOBANUKIRWE N’IPFUNWE, IKIMWARO BYA KAGAME NA F.PR BITUMA BAKOMEZA KURINDAGIZA ABANYAGATULIKA»/ UDAHEMUKA Eric

Inzogera yo kwa Padiri ari nayo ivuzwa inshuro 3 buri munsi mu gihe cy'indamutso ya Malayika
Ibintu bibera mu Rwanda kuva FPR yafata ubutegetsi taliki 19 Nyakanga 1994 bitera abantu bashyira mu gaciro kwibaza ibibazo uruhuri. Maze gusoma amateka atandukanye mu bitabo binyuranye nasanze umuturage w’Ubudage ashobora kuba ariwe muntu wababaye kurusha abandi kuri iyi si hagakurikiraho umunyarwanda.

Nyamara ariko ubisesenguye mu mizi y’ubutegetsi wabona neza ko Paul Kagame ategetse nabi cyane abaturage kurusha uko Adolf HITLER yategetse abaturage b’Ubudage. Kubera kubana n’abapadiri cyane twitsiritana imibiri kandi tugahura kenshi mu gihe kingana n’imyaka 10 nakoze muri Radiyo Mariya Rwanda i Kabgayi nabashije kwinjira henshi mu hantu ho kwa Padiri no kwa musenyeri hatinjirwa n’ubonetse wese.

Muri aho nageze henshi cyane harimo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yaragijwe Mutagatifu Karoli BORROMEO, Iseminari Nkuru ya Filozofiya y’i Kabgayi yaragijwe Mutagatifu Tomasi wa Aquino, mu rugo kwa Musenyeri i Kabgayi inshuro ntabara n’ahandi henshi, kwa Musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo i Kigali, yewe nageze no mu RUGUNGA mu rugo no mu biro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda inshuro ebyiri ku bwa Nonce Apostolique IVO SCAPOLLO.

Kagame yaba agiye gutera u Burundi na RDCongo, no guhungabanya umutekano wa Tanzania mbere ya 15 Ukuboza 2014/ NKUSI Yozefu


Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2013, Shikama yagiye ibagezaho inyandiko zinyuranye n’ibitero Kagame ariho ategura kugaba ku bihugu by’abaturanyi. Muri izo nyandiko zose nta n’imwe yigeze inyomozwa n’Agatsiko kandi kabifitiye uburenganzira, ibi bikaba byerekana  rero ko ibyatangajjwe na Shikama byabaga ari ukuri. Burya ngo guca mu ziko ntigushye, iryavuzwe riratashye rero: amakuru yizewe dukesha bamwe mu ntasi za Kagame, aremeza ko ngo FPR yaba igiye kugaba ibitero simusiga ku Burundi na RDCongo mbere y’itariki ya 15/12/2014. Hasi aha tukaba tubagezaho ibimenyetso nteguza by’ibyo bitero.

Imirambo yabonetse muri Rweru wari umutego watezwe Perezida Petero NKURUNZIZA
Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’imwe mu ntasi zo mu Rugwiro, ntitwibagiwe no kumubaza ikibazo gihangayikishije abanyarwanda n’isi: imirambo  iriho itoragurwa mu kiyaga cya Rweru gihana imbibe n’u Burundi. Uyu muntu yatubwiye ko ari imirambo y’Abanyarwanda bamaze iminsi bicirwa hirya no hino mu gihugu bashinjwa gukorana na FDLR, ariko ngo hakaba harimo n’imirambo y’abahoze ari abasirikare ba RDF ya Kagame bashinjwa nabo gukorana na RNC ya ba Kayumba Nyamwasa.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 29 gisanzwe, taliki 19 Ukwakira 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 45, 1.4-6a. Zaburi: 95, 1a.3, 4.5b, 7-8a, 9a.10c. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere : 1, 1-5b. Ivanjili: Matayo: 22, 15-21. "Leta y’agatsiko ka FPR ni ingome isoresha rubanda ibirenze kure ibyashobora kumvikana ariko n’umuturage udaha Leta umusoro wagenwe n’amategeko nawe akwiye kwisubiraho" Abatagatifu : Isaac, Joge na Renatha/ Padiri TABARO

Yezu arabwira rubanda ko igomba gusorera leta kandi igakiranukira n'Imana kuko byombi bishoboka. 

Mu isomo rya mbere : Umuhanuzi Izayi arereka rubanda ko Imana uhoraho yasize amavuta SIRUSI kandi ikamuha ukuboko kwayo kw’iburyo kugira ngo amahanga acishwe bugufi imbere yayo.
Mu isomo rya kabiri :  Pawulo Mutagatifu arasobanura uko abaturage bo uri ka karere bakiriye inkuru nziza kuko bahora bibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwabo kimwe n’imiruho igukomokaho. Imana yatoye inkoramutima zayo. Kubera iyo mpamvu, inkuru nziza yamamajwe ntabwo yagejejwe kuri rubanda mumaambo gusa ahubwo yamamajwe n’abantu bashize amana kandi babyiyemeje bishingikirije ububasha butyaye (Ububasha bwa Roho Mutagatifu)  OD
Mu Ivanjiri Ntagatifu igizwe n’interuro zirindwi(7), Yezu arasobaura agacior k’umusoro mu bukungu bw’igihugu n’ukuntu umusoreshwa ashobora no ukiranuira Imana kandi akaba n’intangarugero mu baturanyi be. Yezu wageragejwe inshuro zitabarika n’abasadukayo n’abasaseridoti yabashije kubumvisha igikwiye gukorwa.

Umuvandimwe Mugisha yandikiye Shikama ayishima kandi anayinenga: Imikorere ya Shikama iratanga umusaruro mwiza ariko aranenga n'umugambi ngo abayobozi bayo baba bafite wo kuyishyiramo ishyaka rya Politike./ Nkusi Yozefu

Iyangire nk'ingagi!
Iyi nyamaswa yahanganye na ba Rushimusi kugeza igihe amahanga
atabariye ntiyazimira. Kora nkayo nawe wange kuzimizwa

Bwana Nkusi,
Mbanje kubaramutsa mbifuriza amahoro aturuka ku Mana. Njye ndi umukunzi wa site yanyu "shikamaye". Ibitekerezo mbonaho nsanga byuzuye ubushishozi n'ubunyamwuga. Ariko hariho utubazo tubiri mfite. Utwo tubazo turatandukanye cyane.

1. Website "Shikama" ifite ikibazo mugomba kuba mwebwe ba nyirayo mutazi. Iyo umuntu ayigiyeho ihita ishyira virus muri computer. Nagerageje kubaza abahanga muri informatique bambwira ko izo virus zishyirwa muri sites z'abatavuga rumwe na Leta ya Kagame. Ngo Leta ya Kagame ifite ba informaticiens birirwa bashaka uko bafunga sites zitavuga neza Kagame bitabashobokera bagashyiramo izo virus; muzabigenzure. 

MURAYIRE PROTAIS WAYOBORAGA AKARERE KA KIREHE NTAZIZE KUBUZA ABAKOZI B’AKARERE KUGARAGARIZA MINISTIRI KABONEKA AMAKOSA ARI MU KARERE AHUBWO AJIJIJWE KO YAVUGANIYE ABATURAGE BAHORAGA BAMUBAZA IMPAMVU AMASAMBU YABO YACUKUWEMO IBINOGO BYO GUTABAMO INTWARO ZO KUZATERA TANZANIYA KANDI BIGAKORWA NTA NGURANE BAHAWE KU MYAKA YABO IRANDURWA NTA N’IBISOBANURO BAHAWE/ UDAHEMUKA Eric

MURAYIRE Protais wayoboraga akarere ka Kirehe gahana imbibi na Tanzaniya

Ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR niba hari umuntu budashobora kubeshya ni njyewe. N’iyo ntakwandika inkuru ku gikorwa runaka si uko mba nyobewe ko ari ibinyoma byabo ariko nyine kuko byose nta byandikaho mpitamo ibishobora kubwirwa abasomyi ba SHIKAMA kandi mbona biri mu nyungu rusange z’umuturage.

Kuwa kabiri taliki 14 Ukwakira 2014 nibwo namenye inkuru y’akababaro y’uko uwari umuyobozi w’akarere ka Kirehe bwana MURAYIRE Protais yategetswe kwegura agatanga imfunguzo z’ibiro bya meya w’akarere ka Kirehe yari ayoboye imyaka 6 n’imisago.

Nkimara kumenya iyi nkuru nahise nibuka ko ku italiki 14 Mutarama 2014 nagiranye ikiganiro nawe musanze ku biro by’akarere ka Kirehe nkiba mu Rwanda. Icyari kinjyanyeyo si ikindi. Nari ngiyeyo kumubaza ibisobanuro ku  nyandiko nari nkomeje kugezwaho n’abaturage bandikiraga igitangazamakuru nakoreraga nkiba mu Rwanda.

MU MUHANGO WO GUSHYIRAHO PEREZIDA WA SENA Y’U RWANDA, PEREZIDA PAUL KAGAME YAGARAGAJE UKO YABAYE IGIKORESHO CYA BA MPATSIBIHUGU N’UBUSEMBWA BYAMUSIGIYE ABONERAHO NO KUBWIRA MAKUZA BERNARD URUMUTEGEREJE/ UDAHEMUKA Eric

Ifoto y'urwibutso nyuma y'umuhango wo kurahira : MAKUZA Bernard (ibumoso), Perezida Kagame Paul (hagati) na HARELIMANA Fatuma (iburyo)


Mu Rwanda ubu hari ibibazo binshi bishingiye ku gutesha agaciro bikabije uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Ibi biragaragarira mu ishimutwa ry’abantu rya hato na hato, inkongi z’umuriro hose mu gihugu, ihunga rya hato na hato ry’abaturage, ifungwa ridakurikije amategeko, inzara ivuza ubuhuha, bikiyongeraho n’amagambo ahahamura abaturage akomeje kuvugwa na Paul Kagame nka Nyakinama, Nyabihu, Kimihurura,...

Kuri uyu wa kabiri, taliki 14 Ukwakira 2014, nibwo Perezida Paul Kagame yashyizeho Perezida wa Sena kuko nta muntu uzi amahame ya Demukarasi kandi ujijutse watinyuka kuvuga ko yatowe biciye mu matora yubahirije ibipimo fatizo tuzi twese.

Abanyarwanda Bararyaryana aho gukoresha ukuri bashakira umuti ibibazo byugarije u Rwanda/Nkusi Yozefu

Burya ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe: abanyarwanda benshi bamaze iminsi bandikira urubuga rwanyu Shikama bayisaba kugira icyo ivuga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hagati ya Twagiramungu Rukokoma na FDLR  na Film iherutse gusohorwa na BCC ivuga ahanini ku ruhare rwa Kagame muri Jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994 n'ibindi byayikurikiye kugeza aya magingo. Hari n'uwagiye kure uri muri Zambiya anyoherereza Mesaje kuri Watsapu ambwira ko azi neza ko mfite akazi kenshi ati ariko rwose dukure mu rujijo ubu dufite ubwoba nk'ubwo twari dufite muri 1994 mu Rwanda na 1996 mu mashyamba ya RDCongo igihe FPR yarasiraga impunzi mu nkambi.

NI GUTE WACISHA ITANGAZO RYAWE KURI SHIKAMA?


Murakaza neza abashaka gutanga amatangazo  yanyu mwese kuri SHIKAMA: abari mu Rwanda n'inyuma yarwo. Dore uko watanga itangazo ryawe kuri Shikama.

1.Iyo umaze gutunganya itangazo ryawe, ushaka ifoto ijyanye naryo niba ari ngombwa 
2. Mbere yo kohereza itangazo ryawe kuri SHIKAMA urabanza ukariha amadolari cyangwa amaEuro 20 ( 20 USD /Euros), ukariha ukoresheje PayPal,  email: nkusijo@gmail.com
3. Iyo umaze kuriha ufata reference (kopi) y'ubwo burihe ukayoherezanya n'itangazo ryawe kuri email ikurikira:  mahoriwacu@gmail.com
Nta tangazo tuzatuma rihita hatabanje kugaragaza ubwishyu
Murakoze gucisha amatangazo yanyu kuri SHIKAMA

NKUSI Yozefu

ITANGAZO : Gusaba ba Nyakubahwa Habyarimana Emmanuel, Rutayisire Boniface, Gasana Anastase, Twagiramungu Faustin, Ndahayo Eugène, Uwanyirigira, Munyeshyaka, Nkiko, Rusesabagina n’abandi bose

RUTAYISIRE Boniface















Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,

Nk’uko bigaragara, amashyaka menshi muri opposition akomeje kugira ibibazo bikomeye cyane cyane bijyanye no kwishyira hamwe bikorwa mu buryo buhutiweho batabanje kureba icyo bahuriyeho muri politiki iba igiye gukorwa. Muri uko kugira ibibazo muri opposition, bitanga isura mbi ku mashyaka yose no ku banyarwanda kandi bikabagiraho ingaruka nyinshi.

Aho kugira ngo rero hakomeze habeho ishwanyaguzanya ry’amashyaka n’isenyuka ry’impuzamashyaka, ndagira ngo nsabe ku mugaragaro amashyaka  n’impuzamashyaka CNCD-FDU, CPC- RDI  n’ayandi abishatse ko twakwigira hamwe uburyo twashyigikira ubunyarwanda butavangura kandi tukabuteza imbere  maze abanyarwanda twese tugatambukana hamwe kugeza tugeze ku ntsinzi.

IBINSHENGURA: Kuki abanyarwanda inyiturano bahabwa ku neza bagirira abanyamahanga ari ugufungwa?/Nkusi Yozefu

Gereza nkuru ya Kigali(1930)
 Mperutse kuganira n'inshuti yanjye y'umusore w'umubiligi, maze aza kwamagana cyane ukuntu ngo abanyafurika ari abanebwe aho guteza imbere umugabane wabo ukize baza kwirirwa banyanayimbwa i Buraya. Naramurebye maze ndamusubiza nti: " uzi ko ba sokuru bawe baje kunyanayimbwa muri Afrika nyuma y'inama y'i Berlini yo muri 1884-1885 abanyaburayi bakoze bagabana Afrika?". yansubije ko ngo bo ngo baje bazanywe no kuduha ITERAMBERE!Namubajije uwari wababatumiye maze araruca ararumira. Narongeye ndamubaza nti:" wambwira icyo iryo terambere uvuga ryazanye mu Rwanda kigaragara?" Yaratekereje ambwira imihanda, mubwira ko ari abanyarwanda bayiharuye, yongeraho Kiliziya, mubwira ko itaraza twasengaga YIRIRWAHANDI, yatekereje ikindi maze yibuka ko Gereza ya Kigali yitwa  1930 ari Ababiligi bayubatse, niko kuyishyira mu byiza batuzaniye. Namubajije niba yari yayisura ngo arebe ubuzima abarimo babayeho, maze arandeba araseka ati: "ndajya gukorayo iki se ko ari mwe twayubakiye!!"

SHIKAMA DUTANGARIJE ABANYARWANDA BOSE KO UMUGAMBI MUBISHA WA F.P.R WO GUSENYA BURUNDU IDINI RYA ADEPR Y’ABAROKORE UMAZE KUBURIZWAMO NA PASITERI MUTAGANZWA VIATEUR WEMEYE KUBA IGITAMBO CY’ABAKIRISITU BITYO AKABA AKWIYE ICYUBAHIRO KIGENERWA INTWARI UREKE ABABYIYITIRIRA BATAZI IYO BIVA N’IYO BIGANA/ UDAHEMUKA Eric

Pasiteri MUTAGANZWA Viateur : Dore umushumba ukwiye kwegurirwa intama 






















Iyo umuntu yiyemeje kuba umunyamakuru unenga ibikorwa na Leta bidahwitse agamije gucyebura abayobozi, kubakangara no kurengera rubanda burya aba yishyize ku karubanda kandi aba ari mu bashobora kwicwa umunota ku munota bitewe n’uko abanyamafuti n’ibisambo byose bidatana no kwikiza abavugira rubanda.

Ikintu gikomeje kumbabaza muri ubu buzima bw’itangazamakuru ni ukubona mu Rwanda ibintu bitajya mu buryo nibura ku kigero cya 5% ugereranije n’uko mbyifuza. Impamvu bidashoboka kandi bitazanashoboka FPR igitegeka u Rwanda ni uko abayibereye ku isonga umugambi wabo ari ugusahura igihugu aho kucyubaka.

Ibinshengura: Kuki mu Rwanda hari abemerewe guhunga no guhungisha ababo abandi bakaba batabyemerewe?/NKUSI Yozefu

Sheikh Saleh Habimana
Muri za mirongo irindwi mu kinyejana gishize, hari akaririmbo kagacishijeho kuri Radiyo Rwanda kitwaga ngo "Iby'isi ni amabanga". Burya ko umugani ngo ugana akariho, iby'isi ni amabanga ariko ibyo mu Rwanda byo bikagerekaho akarusho ko kuba amayobera aruta amwe Padiri atubwira mu kiliziya ku cyumweru Ko Patiri ari Imana, Mwana akaba Imana na Roho Itunganye ikaba Imana bose bakaba Imana imwe!

Ntabwo nzinduwe no kubigisha amayobera kuko nta mpamyabumenyi nyafitemo ahubwo nzinduwe no gusiganuza ngo uwandusha kugira icyo ayamenyaho andye akara arinyibire!Dore muvandimwe ibyanyobeye: Kagame Pawulo atubwira ko aza mu Rwanda ntacyo yahasanze, nta majyambere yahabaga, nta mwana w'umututsi wigaga. Yarakugendeye agushakira abazungu b'intiti mu kinyoma aribo Rick Warren na Tonny Blair bemeza koko ko ubukungu bwo mu Rwanda bwiyongera buri munsi ku muvuduko w'icyogajuru iyi ikaba ari nayo mpamvu bavuga ko kuba yaragize uruhare muri jenoside akaba akomeje no gutera umutekano mucye mu karere ntacyo bitwaye kuko ubukungu bumeze neza! Nanone Kagame arakugendeye agushakiye abavantara bo hirya no hino bashinga za kaminuza zigiye kurusha ubwinshi amashuri yisumbuye ari mu Rwanda!

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 28 gisanzwe, taliki 12 Ukwakira 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 25, 6-9. Zaburi: 22, 1-2b, 2c-3, 4, 5, 6. Isomo rya kabiri: Abanyafilipi: 4, 12-14.19-20. Ivanjili: Matayo: 22, 1-14. "Abahinzi bahugiye mu mirima yabo n’abacuruzi bahugiye mu nduruburi na forode byabo bakanga gutaha ubukwe bashobora kuzabohwa amaguru n’amaboko ku munsi wo guca imanza-kuko hahamagarwa benshi hagatorwa bacye" Abatagatifu : Seraphine, Wilfrid, Max na Sa./ Padiri TABARO

Yezu wigishiriza rubanda mu migani 

Yezu akomeje umugambi we mwiza afitiye mwene muntu amuhugurira gusobanukirwa ibyerekeranye n’agakiza ke. Mu rwego rwo kudufasha kumva neza icyo Ijambo ry’Imana ridushakaho, Yezu arabona ko ari ngombwa cyane rwose kwifashisha imigani ihuje n’ibikorwa byacu bya buri munsi mu buzima busanzwe.

Uyu munsi Yezu aratubwira umugani werekana ko ingoma y’Ijuru yagereranywa n’umuntu wakoresheje ubukwe maze agatumira abatumirwa benshi cyane ariko bakanga kuza yabona abuze abo aha inzoga zengewe kandi zagenewe ibyo birori agapfa kujya mu muhanda kuraruza abahisi n’abagenzi bakaza bakinywera.

Mu isomo rya mbere : Umuhanuzi Izayi nawe ntajya kure y’ubwo bukwe n’ibirori bigendana nabwo kuko yemeza ko ubwo bukwe buzakorerwa ku musozi watoraijwe n’Uwiteka bityo abazaba bahari bose bazazimanirwe mushikaki z’ibinure na divayi y’umwikamire(idafunguye).

Abapolisi 3 bashinzwe umutekano wo mu muhanda mu gihugu cya Tanzania birukanywe ku kazi kabo kubera amafoto bafashe basomana/Nkusi Yozefu

Ifoto yo muri 2012
Umukuru w'igipolisi cya Tanzania yatangaje ko abapolisi 3 birukanwe ku kazi kabo kubera imyifatire mibi yo gusomana bari mu kazi, ibi bakaba barabikoze muri 2012 bari mu ntara ya Kagera. Uyu muyobozi avuga ko mu gihe abapolisi 2 bariho basomana, mugenzi wabo yafashe ifoto akoresheje telefoni ye bamwe bita mobayilo maze iyi foto ikwirakwizwa hirya no hino ku mbuga zinyuranye za interineti,  ibi rero ngo bikaba bihabanye n'akazi ka gipolisi.

Abirukanywe bakaba ari PC Asuma Mpaji Mwaimbe F.7788, PC Fadhiri Longi G2122 na PC Veronica Mdeme; aba bose bakaba bakoreraga ahitwa i Mussenyi mu Kagera nkuko twabivuze hejuru. Abanyarwanda babivuze ukuri koko ngo impamvu ingana ururo! Abahatanira gutunga mobayilo  bamenye ko  ari ingenzi mu buzima bw'umuntu ariko  ko ifite n'ingaruka nyinshi zitari nziza mu mubireho y'umuntu, urugero rwo hejuru ni imwe muri zo; ngo akicwa kaburiwe ni impongo.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)


PETITION: DEMANDE D'UNE ENQUETE INDEPENDANTE SUR LES CADAVRES TROUVES DANS LE LAC RWERU/NKUSI Joseph


Chères amies/chers amis',

Des pêcheurs Burundais se trouvant dans le lac Rweru situé entre le Rwanda et le Burundi découvrent des cadavres humains  dans ce lac de telle sorte qu’ils affirment que depuis Janvier  2014 ils ont vu plus de 40 corps sans vie .

Les pays concernés, le Rwanda et le Burundi disent que ces cadavres ne leur appartiennent pas . Nous rappelant des  événements tristes qui secouent ces 2 pays depuis 1960 et qui emportent  des vies des innocents, nous voulons faire pression sur toutes les organisations internationales et régionales concernées pour que une enquête indépendante ait lieu afin de conduire les responsables de ces crimes devant la justice ; nous sommes certains que c’est la seule faҫon de mettre fin à ces crimes odieux.

Chère amie/cher ami, nous te prions de rejoindre notre lutte en signant cette pétition. Clique pour signer en un clic et partagez avec tout le monde autour de vous.


CLIQUEZ ICI POUR SIGNER LA PETITION(kanda ku cyatsi aha usinye petisiyo)



Voici le texte de la pétition.


  • Monsieur le Secrétaire Général des Nations Unies,

  • Monsieur le président de la SADEC,

  • Madame la Présidente de l’union Africaine,
Objet: Demande d’une enquête effective sur les cadavres trouvés dans le lac Rweru

Suite à une récente découverte de cadavres humains charriés dans le lac Rweru qui sépare le Rwanda et le Burundi, nous  sommes très iquiets. En effet, depuis  Janvier 2014 le Rwanda compte plus de 60,000 habitants disparus, chiffre que  même le Gouvenement rwandais reconnaît.    

Des pêcheurs qui ont été les premiers à trouver ces cadavres emballés dans des sacs les bras ligotés sur le dos, ont affirmé que ceux-ci venaient du Rwanda à travers la rivière Akagera qui se jette dans le Lac Rweru en provenance du Rwanda. Ces allégations ont été démenties par le Rwanda et le Burundi affirme que ces cadavres ne sont pas Burundais.

Sur ce, nous les gens qui oeuvrent pour que les crimes de toute sorte soient démantelés dans la région des Grands Lacs Africains, spécialement dans les deux pays : le Rwanda et le Burundi, nous vous prions d’user de votre pouvoir pour que une enquête indépendante sur la maccable découverte citée ci-haut puisse avoir lieu sans délais.

Veuillez agréer, l’expression de nos meilleurs sentiments.

Le  représentant des signataires de la pétition

NKUSI Joseph (PhD)
nkusijo@gmail.com
Tel: 004794232191
Oslo-Norvège

RWABUGANDE BENONI WATOJWE NA NYIRARUME GEN. FRED IBINGIRA UBUGOME NO GUHEMUKIRA IKITWA IKIREMWAMUNTU AHO KIVA KIKAGERA UBU ABATURAGE BA MUSANZE BAMUFATA NK’UMUYOBOZI W’AMASHITANI KU RWEGO RW’INTARA Y’AMAJYARUGURU AHO YICISHA UWO ASHATSE, AKAGENA ABASHIMUTWA, ABAHOTORWA N’ABAFUNGWA/ UDAHEMUKA Eric

Guverineri BOSENIBAMWE wabwiwe na Kagame ko niba ashaka urupfu nonaha yarumuha bari i Nyakinama ubu akaba aho gukorera abaturage ahubwo arimo gukorera agatsko kandi agira uruhare rutaziguye mu gushimuta abaturage afatanije na Nikobahoze, Mpembyemungu na Rwabuganda

Intara y’Amajyaruguru mu Rwanda ikomeje guhura n’akaga kimwe n’ahandi hose mu Rwanda ko gutegekwa bunyagitugu n’amabandi yitwaje intwaro. Ubutegetsi bw’igitugu no mu bindi bihungu bitandukanye bushobora kubayo kandi igitugu cyose si kibi kuko ushobora kugikoresha neza ukageza abaturage ku iterambere rirambye kandi risangiwe na bose bityo bakanabigushimira.

Urugero: Niba abaturage batuye mu mudugudu w’ibunaka baranze gucukura imisarane kandi warabakanguriye ko umusarane urwanya indwara ziterwa n’umwanda bakabyanga icyo gihe ushobora kubategeka gucukura iyo misarane.

Igitugu mvuga hano wakwiyambaza si ukubaca amajosi, kubahotora cyangwa kubashimuta, ahubwo ushobora kubakanga mo gacye ugaca amafaranga umwe muri bo abandi bakabona ko bikomeye bakitabira gucukura imisarane bityo bagakunda bakabaho neza. Ariko n’iri cibwa ry’amafaranga ryagombye kuza ku rwego rwa nyuma kuko ubundi iyo abaturage basobanuriwe neza igikorwa n’akamaro kizabagirira bagishyira mu bikorwa.

AMATANGAZO: 1.Umuyobozi mukuru wa Shikama Dr Nkusi Yozefu mu kiruhuko cy'ukwezi. 2.Ni gute wageza inyandiko zawe kuri Shikama?3. Mucishe Amatangazo yanyu kuri Shikama


Ubuyobozi bwa Shikama  bukomeje kubashimira byimazeyo inkunga y'ibitekerezo mukomeje kuyitera kugirango ikomeze ibe Mudatenguha. Ubuyobozi bukaba buboneyeho akanya ko kubamenyesha amatangazo akurikira:

1. Umuyobozi wa Shikama Dr  Nkusi Yozefu mu kiruhuko cy'ukwezi
Kubera imirimo yerekeranye n'igitabo yandika cyo kurangiza kaminuza, icyiciro cya Masters -muri Kaminuza ya Oslo, Ishami ry'ubuganga, agashami ka Heath Economics and Management- umuyobozi mukuru wa Shikama NKUSI Yozefu(PhD), ntazongera kuboneka kenshi mu mirimo y'urubuga kuva tariki ya 7 Ukwakira kugeza 13 Ugushyingo 2014. Muri icyo kiruhuko cy'akazi, Dr Nkusi Yozefu azasimburwa n'umuyobozi mukuru wungirije bwana UDAHEMUKA Eric, ubuyobozi bwa Shikama bukaba bwizeye ko muzafatanya nawe nkuko mwabikoraga n'uwo asigariye ho. Mu gihe abonye akanya, Dr Nkusi Yozefu azajya abagezaho inyandiko abona ari ngombwa cyane ko muzigezwaho ariko zizajya ziba ari ngufi ugereranyije n'izisanzwe. Turabamenyesha kandi ko  atazongera kwitaba telefone muri icyo gihe kivuzwe hejuru.

2014 Rwanda Country Training on Resource Mobilization, Project Planning and Proposal Writing

Displaying banner.png







Dear All,





The 2014 Rwanda Country Training on Resource Mobilization, Project Planning and Proposal Writing will be held fromOctober 27th to 31st, 2014 at Centre Christus in Remera, Gasabo, Kigali. This training has been organized by Regional Partnership for Resource Development in collaboration with the JESUITS (The Society of Jesus). The training is part of the Regional Partnership for Resource Development capacity building programme on Resource Mobilization, Community Development and Project Management aimed at mediating organizational development constraints through improved skills and knowledge. This training is the First Module to be organized within the framework of the new capacity-building programme and aimed at making participants more confident in their ability to raise resource and manage their organizations and projects more efficiently and effectively. The training aims at enabling organizations in the Region in mobilizing resources and building-up their capacity to fundraise more effectively for priority projects and facilitate the implementation of their activities.



ISESENGURAMPAMVU, POLITIKI N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE: NIBA PAUL KAGAME YARARASHE INDEGE TALIKI 06 MATA 1994 HAGAPFIRAMO HABYARIMANA NA NTARYAMIRA…!!!, ESE IYI NDEGE IYO ITARASWA ABATUTSI BARI KWICWA ? ABASENYERI BARI KWICWA ?, IKIBEHO BARI KURIMBURWA?, ABAHUTU BARI KUJYA MURI ZAIRE HAGASIGARA NGERERE?, F.D.L.R, FARG, IBUKA, TPIR/ICTR BYARI KUBAHO? / UDAHEMUKA Eric

Paul Kagame niba koko ibivugwa na Kayumba ari ukuri, umuvumo w'amaraso y'inzirakarengane z'abanyarwanda umuri ku gahanga n'abazamukomokaho ingoma ibihumbi
Nkiri umunyamakuru mu Rwanda ntarahunga, hari umutegetsi w’inshuti yanjye-magara ukomeye cyane muri Leta ya Paul Kagame twaganiriye ambwira amagambo akomeye ntazibagirwa. Uwo mutegetsi ntashaka kuvuga izina rye yarambwiye ati : «Icyo bita Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo yateguwe haba na mba!!!» Ubwo yambwiraga iyi nteruro ngufi cyane twari twenyine twicaye mu kabari kitwa BAR NYENYERI y’uwitwa MUZINDUTSI iherereye i Gikondo Nyenyeri.

Kubera ko nari nzi uwo ariwe kandi ko akomeye cyane muri leta ya FPR, akimara kumbwira iyi nteruro nabanje guceceka akanya nkeka ko arimo kuneka ngo yumve akamvamo bityo babone uko bamfunga cyane cyane ko Kagame na FPR banga urunuka abanyamakuru bavuga ibitagenda mu Rwanda kandi nkaba nari muri icyo cyerecyezo kuva natangira umwuga w’itangazamakuru n’ubu nkaba ariho ngihagaze kandi ntateganya kuhava kugeza igihe u Rwanda ruzagira ubutegetsi budasumbanya abana barwo.

ISESENGURAMVUGO, POLITIKI N’IYOBOKAMANA: UMUNYABUGANZA MUSENYERI ANASITAZI MUTABAZI WIRUKANYWE NA VATIKANI KU BUYOBOZI BWA DIYOSEZI YA KABGAYI KUBERA UMURENGWE WO KURYOHERWA N’UBUTEGETSI NO GUSESAGURA UMUTUNGO WA KILIZIYA GATULIKA UMUNSI UMWE YAGIZE ATI: “MU IJURU IMANA NAHO MUNSI ANASITAZI MUTABAZI!!!”/ UDAHEMUKA Eric

Imbere muri Bazilika nto ya Kabgayi: Musenyeri Mutabazi Anasitazi yahasomeye Misa inshuro nyinshi kandi abakirisitu bakamushimira ko yari azi kuvuga neza no kwigisha 
Mu isesenguramvugo mugezwaho na SHIKAMA twiyemeje kujya tugaruka ku mvugo n’impamvu zigeze kubaho mu mateka y’u Rwanda haba cyera cyangwa vuba, bishobora kuba byarigaragaje muri politiki, mu butabera, mu buhinzi n’ubworozi, mu iyobokamana, mu bubanyi n’amahanga, mu gisirikari, n’ahandi.

Uyu munsi inyandiko nabateguriye ni irebana n’iyobokamana na politiki kuko naryo nk’uko bizwi rifite umwanya utasuzugurwa mu mibereho y’abantu no mu kunganira ubutegetsi bwite bwa Leta mu cyerecyezo cyo kugeza abaturage ku iterambere rirambye kandi risangiwe na bose.

RWANDA DAY PEREZIDA PAUL KAGAME N’AGATASIKO KE BIRIRWA BINEZEZAMO BAKANAYISARARANGAMO YUJUJE IBIPIMO BIHOMBYA KANDI BIKADINDIZA UBUKUNGU BW’IGIHUGU KU BURYO ABANYARWANDA BASHYIRA MU GACIRO BAYIFASHISHA BAGASEZERERA UBUTEGETSI BW’AGATSIKO KA F.P.R BWABAJUJUBIJE/ UDAHEMUKA Eric

Perezida Kagame arimo kubeshya abazungu ko u Rwanda rwateye imbere bakamuseka hamwe n'umuboyi ushinzwe kumurerera abana muri USA ariwe  wiswe Ambasaderi w'u Rwanda: Eugene Richard GASANA uriya uri inyuma wambaye ipantalo y'umukara

Rwanda Day n’ubwo bwose nta kiyirimo, imaze kuba intero interwa na nyir’urugo ariwe Perezida Paul Kagame maze ikikirizwa na bose mu Rwanda. Nyamara n’ubwo bimeze bityo, abantu batandukanye bakomeje kutavuga rumwe kuri iki gikorwa kandi mu bavuga imvugo zitandukanye harimo n’itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda kimwe n’iryo hanze.

Inkomoko y’igikorwa

Iyi Rwanda Day igitangira byavuzwe i Kigali binakwizwa mu Rwanda hose ko igamije gutuma abanyarwanda baba mu mahanga bahura bagasabana n’abaturuka imbere mu gihugu. Muri uko guhura byari biteganijwe ko umuco n’imigenzo bya Kinyarwanda byagombaga kwibandwaho kandi bigakorerwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Bimwe muri ibyo byari bigambiriwe byagiye bikorwa harimo nko kwitwaza abahanzi, abacuruzi, abanyabugeni, ba rwiyemezamirimo n’abakobwa bazi kubyina neza. Ibi ntacyo byari bitwaye n’ubwo nta n’icyo byunguye igihugu mu buryo bw’ubukungu.

TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 27 GISANZWE, TALIKI 05 UKWAKIRA 2014. ISOMO RYA MBERE: IZAYI: 5, 1-7. ISOMO RYA KABIRI: ABANYAFILIPI: 4, 6-9. IVANJILI: MATAYO: 21, 33-43. "INGOMA Y'IMANA N'IYA RUBANDA MWATWAJE IGITUGU MUKABICA URUBOZO MUGIYE KUZINYAGWA ZIHABWE IHANGA RIZAZIBYAZA UMUSARURO " ABATAGATIFU: PLACIDE, FLAVIYANI NA FIRMATI.

Yezu arasobanura umugani w'abakozi b'abahotozi mu murima w'imizabibu n'uko bashushanya abategetsi gito bahotora abo bashinzwe kurinda aribo batrurage




















Kimwe no ku Cyumweru gishize, uyu munsi nabwo Yezu arakomeza kutuganirira yifashishije UMUZABIBU. Uyu muzabibu ubushize yawifashishije adusobanurira abagungu babiri umwe wumviye se undi akamusuzugura. Uyu munsi noneho Yezu arerekana ibyago bitegereje abahotozi baragijwe uruzabibu.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi we arasingiza uwamuhaye uruzabibu ndetse akanamugimbira indirimbo kuko abona ari inkoramutima itagereranywa.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa arakomeza kwandikira abaturage batuye mu karere k'i Filipi abasaba kwirinda ibibahagarika umutima byose ahubwo bakamenyesha Imana icyo bakeneye cyose basenga, binginga kandi bashimira.

Impunzi ziri muri Zambia na Zimbabwe ziratabaza, mu gihe abana b'Agatsiko bo bariho bahungishirizwa muri Amerika n'Uburaya ndetse bamwe bakaba bari mu nkiko bavuga ko batasubira mu Rwanda kubera umutekano wabo!/NKUSI Yozefu


Minisitiri w'Agatsiko ushinzwe Ibiza n'Ubuhunzi

 avuye kugambana 
i Geneve kuri HCR ngo ibihugu bitaratoteza impunzi 
z'abanyrwanda bibikore
Icyitonderwa: Mu gihe twari tumaze gutunganya iyi nyandiko twitegura kuyisohora, twamenye inkuru ibabaje musanga aha ivuga ko Minisitiri w'Agatsiko w'IBIZA n'UBUHUNZI aherutse i GENEVE mu Busuwisi ku cyicaro gikuru cya HCR ajyanywe n'igikorwa cy'urukozasoni: Kugambana muri HCR ngo ishyire igitutu ku bihugu bicumbikiye impunzi z'Abanyarwanda bitarazitoteza ngo bitangire bibikore!! Ese Kagame n'Agatsiko ke aho baba bazi ko bariho batema ishami ry'igiti baryicayeho?? Ariko ni inyaryenge n'incakura n'Abagome nkuko muri bubisome hasi aha: Mu gihe bariho batoteza bene Ngofero aho babahungiye, Abenshi mu Gatsiko kuva kuri Kagame kugeza ku Nkomamashyi zo ku Kimihurura bamaze kohereza abana babo mu buhungiro, ndetse batanga ibya Mirenge ngo babone ibya ngombwa vuba, usibye ko bamwe bitabahiriye bakaba bari mu nkiko. Iyi nkuru ya Nyiramaritete tuzayigarukaho ku buryo burambuye ubutaha mu nyandiko yihariye.

Hashize igihe nkurikirana amakuru y'abana b'agatsiko bakomeje guhungishirizwa hanze byitwa ko bagiye kwiga nkaho mu Rwanda nta kaminuza zibayo bikambabaza. Igiteye agahinda cyane ariko ni uko aba bana b'abaherwe bigira kuri buruse iva mu mafaranga ava mu isanduku ya leta aba Ngofero bakimwa n'inguzanyo bazariha barangije. Ikindi ni uko ibyo bajya kwiga iyo mu mahanga biba binigishwa muri kaminuza y'u Rwanda. Aha twavuga nk'abana ba Kagame bari muri USA, uwa Ntawukuriryayo muri Canada, uwa Habiyaremye mu Buhinde. Aha rero umuntu yakwibaza impamvu  aba bana bahungishwa ibyiza by'igihugu Agatsiko kavuga ko kazaniye Abanyarwanda.

Mu gihe Abanyarwanda iyo bava bakagera bahangayikishijwe n'intambara iri ku marembo y'u Rwanda, Kagame Pawulo na FDLR bakomeje gukora PENALITI!/ NKUSI Yozefu


Buri munyarwanda aho ava akagera ubu ariho aradagadwa yibaza ibigiye kuba ku banyarwanda cyane cyane 250,000 by'impunzi ziri mu mashyamba ya RDCongo. Igihangayikishije kurushaho ni imvugo za gashorantambara ziriho zikoreshwa na Kagame Pawulo n'abambari be zishishikariza amahanga gusuka umuriro kuri izo mpunzi, hakiyongeraho imirambo y'abanyarwanda iriho itoragurwa mu biyaga byo mu Rwanda no hanze yarwo tutibagiwe n'ibihumbagiza by'abantu bimaze kuburirwa irengero. Ikindi umuntu yavuga ko nacyo gihangayikishije, ni imvugo ziriho zica ku mbuga hirya no hino zirimo ubwishongozi, agasuzuguro n'ibitutsi by'abantu bavugira FDLR ku buryo buziguye ariko abantu benshi nanjye ndimo bakaba basanga izo nyandiko ari iza FDLR.Iyo witegereje politiki yo mu Rwanda usanga iteye agahinda; ikibazo abanyepolitike bo mu Rwanda bose bahuriyeho baba Abahutu, Abatutsi n'Abatwa ni uko batigira ku BYAHISE! Abafransa baca umugani ngo uwibagirwa ibyahise bimugiraho ingaruka( CELUI QUI OUBLIE LE PASSE EST CONDAMNE A LE REVIVRE).Reba hasi aha zimwe mu ngero z'Abanyepolitike bibagirwa IBYAHISE

Itsindwa rya FPR riturutse kutigira ku mateka
Agatsiko k'Abatutsi bari mu mutwe wa LUNAR bumvaga ko umututsi yavukiye gutegeka batsinzwe amatora yo muri 1960 ntibemera ko umuhutu ari umuntu ushobora gutegeka. Kubera ubuhezanguni bwabo ntibibutse ko mbere y'uko ingoma Nyiginya yigarurira u Rwanda ikoresheje amayeri, ubutiriganya, ubugambanyi n'ubwicanyi, habaga mu Rwanda ingoma ziyoborwa n'Abahutu bitwaga Abahinza kandi zayobowe neza imyaka ibihumbi.Twavugamo Nduga y'Ababanda ya Mashira wa Sabugabo, Gisaka cya Kimenyi cya Bazimya Bugesera. Mu majyaruguru y'u Rwanda naho habaye ingoma zikomeye zayobowe neza n'Abahinza bakomeye nko mu Bushiru ingoma yayoborwaga na Nyamakwa.

TUBATUMIKIRE. UMUTI WA POLITIKI UKWIYE IBIBAZO BY'U RWANDA/ NTWARI Pacis


political map of rwanda 
Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana, no Kugira igihugu kizira umwiryane n’amacakubiri, nk’uko buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kugira ngo turebe uko twakubaka igihugu cyacu ”u Rwanda” ndagira ngo mbagezeho uko numva ibibazo igihugu cyacu dukunda, gifite byabonerwa ibisubizo bya politiki byabera abanyarwanda benshi ndetse bigategura imbere hazaza, ntawe ufite ingingimira cyane cyane ku Rwanda rw’ejo. 

Ngo ushaka gukira indwara arayirata! Ndumva aho buri munyarwanda ari atishimiye uko ameze muri iyi minsi, yewe n’abagize agatsiko kari ku butegetsi ndumva batakwishimira ko imitungo bafite ejo cyangwa ejobundi itazaribwa cyangwa igirire akamaro abazabakomokaho, ndumva uwishimiye uko ameze yaba adashobora kuba areba kure! Mbere yo kuvura umurwayi, muganga aramusuhuza, bakibwirana, hanyuma akamubaza ikimugenza, umurwayi mwiza ni uvuga ibimenyetso byose cyangwa hafi ya byose, hanyuma mu kumenya neza ikigenza umurwayi, muganga akagenda amubaza uko uburwayi bwatangiye cyangwa uko ibimenyetso byagiye bikurikirana mu gihe.

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: “IGIHUHA KIRIMO GUHUTERA MURI KIGALI NO MU RWANDA HOSE KO ABATURAGE BEMEREWE KWAHURA AMATUNGO YABO KU GASOZI N’UBWISUNGANE MU KWIVUZA BUKAGABANUKA GISHOBORA KUZAHINDUKA UKURI MURI DISIKURU YA KAGAME KU MUNSI WO KURAHIZA PEREZIDA WA SENA BITYO AKAZABA YONGEYE GUHA ABANYARWANDA IKINDI KIMENYETSO KO BAKWIYE KUMUSEZERERA KUKO YABAJUJUBIJE/ UDAHEMUKA Eric

MUNYESHYAKA Visenti, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC i Kigali : Abaturage baramubwira ko bafite amakuru ko Kagame yabemereye kuragira inka ku gasozi akabihakana 
Muri iyi minsi impuha n’ibihwihwiswa birimo gucicikana muri Kigali umurwa mukuru w’ Rwanda. Bibiri muri ibyo bihuha ni uko mu matagisi, mu masoko no mu tubari abantu barimo kuvuga ko ngo Perezida Paul Kagame yamaze gutegeka ko abaturage bongera kuragirira inka ku gasozi kandi bakagabanyirizwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.